Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza Igice cya 1: impamvu
Rimwe mu mahame y’ubuzima ijambo ry’ Imana rigarukaho, ni ihame ryo kwitegura mbere yo kugira igikorwa runaka umuntu akora. Ibi kandi nibyo Yesu agarukaho muri Luka 14.28. Yesu agaragaza ko kimwe no kubaka inzu cyangwa kwitegura urugamba, kumukurikira nabyo bisaba kubanza kwitegura umuntu akumva uburemere bw’ icyo agiye gukora. Iri hame ryo kwitegura mbere yo […]
Soma inyigisho yose
Kubaka imibanire myiza Igice cya 1: Icyangiza imibanire n’ icyo wowe wakora ngo uyisigasire
Mu minsi ishize, twarimo tuganira n’ itsinda ry’ abantu bitegura gushyingirwa. Maze tubabajije ikintu kibagora gusobanukirwa ku bijyanye n’ urushako, umusore umwe arabaza ngo: “Ese kubera iki usanga ingo zimwe zibera mu mahoro, izindi ugasanga zirangwa n’ amakimbirane ya hato na hato? Kandi bose baba barashakanye bakundana.” Ahari se nawe ujya wibaza icyo kibazo. Muri […]
Soma inyigisho yose
Icyo Bibiliya ivuga ku kurera neza Igice 2
Mu gice cya mbere twarebye igisobanuro cyo kurera neza, urugero rw’ umubyeyi mwiza n’ icyitegererezo cyo kurera neza. Ikibangukira abantu benshi iyo basoma inyigisho nk’ iyo bibwira ko kumenya icyo kurera neza ari cyo bihagije ngo babe ababyeyi beza gusa ntibihagije. Muri iyi inyigisho turareba ubuzima bw’ umwe mu bantu bakomeye muri Bibiliya ariko bagize […]
Soma inyigisho yose
Icyo Bibiliya ivuga ku kurera neza Igice cya 1
Abantu benshi batekereza kurera neza nko guha umwana ibyo abo mu rungano rwe bafite. Ni ukuvuga nko kumujyana mu ishuli ryiza, kumubonera imyambaro myiza, n’ ibindi abana bakenera bitewe n’ ikigero bagezemo n’ aho ibihe bigeze. Abandi nabo bagatekereza ko ari ugutoza umwana imico myiza ituma aba umuntu ushimwa mu bandi. Maze akazigeza kuri byinshi […]
Soma inyigisho yose
Intego y’ urushako (igice cya 2)
Mu gice cya mbere twabonye ko intego ya mbere Imana yari ifite ubwo yaremeraga Adamu umufasha kwari ukugirango umuntu abeho mu busabane bwuzuye. Muri iki gice cya kabiri turareba intego ya kabiri Imana yari ifite ishyiraho urushako: kororoka maze aba bantu Imana yaremye bafite ishusho yayo bakuzura isi. Kuzuza isi ishusho y’ Imana Mu itangiriro […]
Soma inyigisho yose
Intego y’ urushako (Igice cya 1)
Abahanga bavuga ko iyo utazi intego y’ ikintu utabura kucyangiza. Ntibitangaje rero ko hari ibibazo byinshi mu bijyanye n’ urushako muri iki gihe. Kubera ko abantu benshi ntibabaza uwashyizeho urushako ngo bamenye intego yarwo. Muri uru ruhererekane rw’inyigisho, tuzarebera hamwe intego 2 Imana yari ifite ubwo yashyiragaho urushako. Muri iki gice cya 1 turavuga ku […]
Soma inyigisho yose
Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 2: ni impano
Abantu benshi batekereza urushako nk’ ikintu babasha kwiha bo ubwabo cyangwa se intego babasha kwigezaho. Bityo, ugasanga abatarashatse bafatwa nk’ abanyantege nke mu rugendo rwo kugera kuri iyo ntego. Igitangaje ni uko Imana yo atari uko ibibona. Imana ibona gushaka cyangwa kudashaka nk’ impano yo ubwayo itanga kandi igaha buri wese uko ishaka. Reka turebe […]
Soma inyigisho yose
Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 1: ni igishushanyo
Abantu benshi batekereza ko urushako hagati y’ umugabo n’ umugore ari ikintu kirangirira kuri cyo ubwacyo. Nyamara ariko, Imana yo siko ibitekereza. Inshuro nyinshi muri Bibiliya, Imana ikoresha umubano w’ umugabo n’ umugore nk’ igishushanyo cy’ umubano hagati y’ Imana n’ abantu bayo.
Kumenya ko urushako rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo ari igishushanyo cy’ urukundo Kristo akunda itorero biduha igipimo cy’ urugo rwiza. Bivuze ko urugo rwiza ari urwo umuntu areba akabona urukundo Kristo akunda itorero.
Impamvu y’ urushako (igice cya 2)
Mu itangiriro 2:21-25 tubona Imana iremera Adamu umugore mu rubavu yamukuyemo. Umugore n’ umugabo Imana yabaremye mu budasa ngo buzuzanye, bishimirane muri ubwo budasa kandi barindane gukorwa n’isoni.
Soma inyigisho yose
Impamvu y’ urushako (Igice cya 1):
Mu Itangiriro 2:18, Bibiliya itwereka impamvu ebyiri zatumye Imana iremera umuntu umufasha. Impamvu ya mbere ni uko bitari byiza ko uyu muntu aba wenyine. Impamvu ya kabiri ni uko umuntu yari akeneye umufasha umukwiriye.
Soma inyigisho yose