Abahanga bavuga ko iyi utazi impamvu y’ ikintu utabura kucyangiza. Muri iyi nyigisho turareba impamvu zateye Imana gushyiraho urushako. Turajya mu gitabo cy’ itangiriro 2:18 aho tubona impamvu ebyiri z’ ibanze zatumye Imana ihitamo kuremera Adamu umugore: kuko atari byiza ko umuntu aba wenyine kandi kuko umuntu akeneye umufasha umukwiriye.
Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.”
-Itangiriro 2:18 Bibiliya Yera
Si byiza ko umuntu aba wenyine
Abahanga mu byerekeranye n’ ubuzima bwo mu mutwe bemeranya n’ Imana ko kuba wenyine atari byiza, kandi ko bigira ingaruka mbi z’ uburyo butandukanye ku buzima. Icyo kibazo rero Imana yakibonye mbere maze ishyiraho umubano w’ umugabo n’umugore mu rushako nk’ igisubizo. Aha ariko, bisaba ko twumva neza icyo bivuze kuba umuntu atari wenyine. Kuba umuntu atari wenyine birenze kuba abana n’ uwo bashakanye. Bisaba ko umugabo n’umugore we bahinduka ikirenze “kuba inshuti magara.” Bahinduka “umwe”.1 Itangiriro 2:24 Bagasangira amarangamutima yabo, ibyo batekereza ndetse n’ibyo banyuramo bya buri munsi. Mbese bagahuza umutima. Ntabwo bihagije kuba umugabo n’umugore babana mu nzu ahubwo bakenera kugira umwanya wihariye wo kuganira no gusangira ibyo biyumvamo bitandukanye kugira ngo hatagira umwe muri bo wisanga ari wenyine kandi abana na mugenzi we.
Imana yashyizeho umubano w’ umugabo n’ umugore cyangwa umuryango muri rusange nk’ inzira yo kugirango umuntu ntabe wenyine. Nyamara kubera icyaha, ntabwo imiryango myinshi ari ahantu hatuma umuntu ataba wenyine. Dukeneye gusaba Imana ngo itabare imiryango yacu. Tekereza ku muryango wawe ese ubona harimo ubusabane bwimbitse bwabuza abawugize kumva bari bonyine? Fata akanya usenge usabe Imana gutuma umuryango wawe uba ahantu abawugize bobonera ubusabane nyabwo no kutaba bonyine.
Imibanire myiza ntago yikora ahubwo abantu barayubaka. Uyu munsi ushobora gutuma umuntu runaka yumva atari wenyine. Tekereza mu nshuti zawe ese Ni nde muntu ukeneye kubonera umwanya wo kuganira nawe? Ese hari umuntu umaze iminsi ubizi ko mudaheruka kuvugana Kandi ubizi ko ubucuti bwanyu bwatumaga ataba wenyine? Bitegure maze uzamuhamagare umubaze amakuru ye kandi umutege amatwi.
Niba warashatse, tegura umunsi muri iki cyumwelu wo kubonera uwo mwashakanye umwanya wihariye mwenyine kugirango muganire maze umutege amatwi, ugerageze gusangira nawe amarangamutima ye kandi ubikore ntazindi nyungu zawe ugamije ku ruhande. Mbese umwereke urukundo rwuzuye rwa rundi rutishakira ibyarwo. 2 1 Abakorinto 13:4-7 Ubushakashatsi bwinshi bugaragaza ko kuba umwe mu bashakanye yumva ari wenyine ari kimwe mu ntandaro zo gusenyuka kw’ ingo nyinshi muri iki gihe.
Umuntu akeneye umufasha umukwiye
Nubwo uyu muntu yari afitanye ubusabane bwuzuye n’ Imana, afite ibyo gukora kuko yari ari kwita inyamaswa amazina, ndetse afite n’ ibindi byose yari akeneye, umufasha umukwiriye yari ataraboneka. Maze Imana imuremera umugore ngo abariwe umubera umufasha umukwiriye. Amateka n’ ubushakashatsi butandukanye ku bijyanye n’ imibanire y’ abantu byagaragaje ko, kubera imiterere itandukanye hagati y’ abagabo n’ abagore, abagabo n’abagore bagera kuri byinshi iyo bafatanyije kurusha iyo bamwe bari ukwabo n’abandi ukwabo. Ibyo rero Imana yabibonye kare maze ishyiraho umubano w’ umugabo n’ umugore mu rushako nk’ inzira bombi baboneramo ubwo bufatanye.
Aha kandi, ni ngombwa kumva neza icyo bivuze kuba Imana yararemeye Adamu Eva nk’ umufasha. Ibi ntibishatse kuvuga ko umugore yaremewe kuba umukozi w’ umugabo. Oya. Ntabwo kandi bishatse kuvuga ko yaremwe nk’ umuntu uri munsi y’ umugabo, ibyo nabyo si byo. Kugirango wumve neza agaciro k’ iri jambo “umufasha”; ahandi henshi muri Bibiliya Imana ubwayo yitwa “umufasha”. Urugero ni nko muri zaburi 63:8 na 46:2 cyangwa muri Yohana 14:26 na 16:7 aho Mwuka wera, umwe muri batatu bagize ubutatu bwera, nawe ubwe yitwa umufasha. Imana kuremera Adamu Eva nk’ umufasha bishatse kuvuga ko Eva yari umuntu w’ ingirakamaro cyane Adamu yari akeneye. Urushako rwiza, rumwe rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo, nirwo rutanga ahantu hizewe abagize umuryango bose bashobora kubonera ubusabane bwimbitse ndetse n’ubufasha bwose bakeneye.
Ikibabaje ni uko, kubera kwangirika kwazanywe mu isi n’ icyaha, ikibazo cyo kubura umufasha ukwiriye, abantu bagerageza kugishakira igisubizo hanze y’urushako. Bamwe batekereza ko babaye bafite ubutunzi bwinshi maze bakigira byatuma babasha kubona ubufasha bwose bakeneye bitabasabye kugira uwo bashakana nawe. Hari n’ abibwira ko kubana n’ uwo batashyingiranywe nta masezerano cyangwa igihango bagiranye aribyo byaha kubona ubufasha bakeneye. Gusa Ibyo byose ndetse n’ ibindi byinshi tutavuze nta gisubizo kirambye bitanga. Kugira ubutunzi bwinshi bishobora gutuma washaka umukozi wese ushaka ngo agufashe imirimo runaka ariko ntibyakemura ubufasha ukeneye mu bijyanye n’amarangamutima yawe. Kubana n’uwo mutashakanye bishobora kuguha umuntu ukwitaho muri byinshi, ariko uko kuba atazi neza cyangwa nawe utazi neza uko byamera ibintu biramutse bihindutse bituma mu gufashanya kwanyu hazamo kwifata cyangwa kutirekura bihagije kuko ari ntawuzi icyo mugenzi ahishe inyuma.
Usibye n’abshakira hanze y’urushako, n’ imiryango myinshi ibayeho mu buryo butuma itabasha kuba koko aho hantu umuntu yakura ubusabane bwimbitse n’ubufasha akeneye. Bisaba ko buri wese afata iya mbere kugira ngo umuryango we uhinduke. Nawe bitekerezeho neza, ni ibiki ukora bishobora gutuma bagenzi bawe bumva bari bonyine? Ese ni kangahe ubonera inshuti zawe (cyangwa uwo mwashakanye ) umwanya wo kubatega amatwi? Ese ni ibiki wirengagiza gukora kandi byatuma abakuzengurutse babona ubufasha bakeneye? Fataka akanya usenge usabe Imana ikubabarire kandi igushoboze kubaho ubuzima butuma ugira uruhare mu gutuma mu muryango wawe haba ahantu abantu bobenera kutaba bonyine ndetse n’ubufasha bakeneye.
Ibi ariko bikwiye kujyana no kugira icyo umuntu abikoraho. Tekereza ikintu kimwe wakorera inshuti yawe (cyangwa uwo mwashakanye) kugira ngo abone ubufasha akeneye. Ese haba hari ikintu inshuti yawe (cyangwa uwo mwashakanye amaze iminsi yifuza ko wamukorera ariko ukumva nta mwanya ufite cyangwa ntibyihutirwa kuri wowe? Muri iki cyumweru iyemeze kugikora utamurereze nk’uko ijambo ry’Imana ritubwira mu migani 3:28. 3 ‘Ntukarerege mugenzi wawe uti “Genda uzagaruke ejo mbiguhe”, Kandi ubifite iruhande rwawe. ‘ -Imigani 3:2
Imana idufashe!
