Garura ibyishimo bya gisore mu rushako rwawe
Kimwe mu bintu bikunze kuranga abashakanye ni uko iyo bamaranye igihe runaka usanga bisa n’aho urukundo rwabo rwakonje. Ugasanga kwa kwiyumvamo ibisa n’ ubushagarira byo mu minsi ya mbere, ya masaha yose bamaraga bavugana kuri telephone cyangwa baganira imbonankubone na bya bitwenge bya buri kanya bisa n’aho utamenya aho byagiye. Muri iyi nyigisho turaza kureba […]
Soma inyigisho yose
Dore ikiruta kubyara abahungu n’abakobwa…
Mu mico myinshi usanga gushaka bihuzwa no kubyara abana nk’uko no mu muco nyarwanda usanga umuntu wese washyingiwe tumwifuriza kubyara hungu na kobwa. Nyamara siko abashatse bose babasha kubyara. Muri iyi nyigisho turareba icyo ijambo ry’Imana rivuga ku muntu utabasha kubyara kandi abyifuza. Ni irihe humure ijambo ry’Imana rimuha? Ni gute wabyitwaramo igihe byakubayeho wowe […]
Soma inyigisho yose
Ubwo mumaze kwemeranya kubana…
Abantu benshi iyo bamaze kwemeranya kubana usanga batangira kwiberaho nk’abagezeyo. Ibyo bikangiza imyiteguro yabo ari nako byangiza n’urushako rwabo bataranarugeramo. Muri iyi nyigisho turavuga ku buryo bwo kwirinda bwagufasha kurushaho kwitegura neza cyane cyane mu gihe wamaze kwemeranya n’uwo mukundana ko muzabana. Rinda umutima wawe, Mu mico myinshi, iyo bavuze “umutima” abantu bumva icyicaro cy’ibyiyumvo […]
Soma inyigisho yose
Ushaka gusigasira umunezero mu rukundo cg urugo rwanyu rekeraho…
Twese usanga twifuza kugira urugo rurimo umunezero, ariko hari ubwo byanga. Ugasanga hagati yawe n’uwo mwashakanye harimo igisa n’umworera. Wavuga ibi, we akumva biriya. Maze yajya kugusubiza bikabyara intonganya mutazi aho zivuye. Muri iyi nyigisho, turagaruka kuri imwe mu mico ikunze kuba intandaro yo kwangirika k’ubusabane hagati y’abakundana /abashakanye bikababyarira amakimbirane ya hato na hato. […]
Soma inyigisho yose
Ibintu 2 uwo mukundana aba agutegerejemo utabizi
Mu rukundo cyangwa mu rushako hari ubwo bigora umuntu gusobanurira mugenzi we icyo umutegerejemo. Kenshi bigaterwa n’imiterere y’icyo kintu cyangwa imiterere y’umubano wabo bombi. Muri iyi nyigisho turagaruka ku bintu 2 umuntu wese aba ategereje k’ uwo bakundana/ bashakanye ariko bikamugora kubimusobanurira. Turareba n’icyo wakora kugira ngo ibyo bintu bye kwangiza imibanire hagati yawe n’uwo […]
Soma inyigisho yose
Ibintu 3 ukeneye kwitaho nyuma yo gushyingirwa.
Abantu benshi iyo bitegura gushyingirwa usanga bashyira imbaraga nyinshi mu kwitegura. Bakiga cyane ndetse bagasura abantu batandukanye ngo babahe inama ku bijyanye n’urushako, gusa ni gake usanga ibyo bikomeza nyuma yo gushyingirwa. Ese wari uziko uko wakwitegura kose hari ibintu uzasobanukirwa gusa ari uko wageze mu rugo? Muri iyi nyigisho turagaruka ku bintu bitatu byagufasha […]
Soma inyigisho yose