Mu mico myinshi usanga gushaka bihuzwa no kubyara abana nk’uko no mu muco nyarwanda usanga umuntu wese washyingiwe tumwifuriza kubyara hungu na kobwa. Nyamara siko abashatse bose babasha kubyara. Muri iyi nyigisho turareba icyo ijambo ry’Imana rivuga ku muntu utabasha kubyara kandi abyifuza. Ni irihe humure ijambo ry’Imana rimuha? Ni gute wabyitwaramo igihe byakubayeho wowe cg uwo mwashakanye? Ni gute wafasha bene so bari mu gihe cyo gutegereza?
Kuko abashatse bose siko babyara
Nubwo kenshi dutungurwa iyo umuntu ashatse ntabone urubyaro nk’uko yarwifuzaga, muri Bibiliya nta hame ririmo ko muri iyi si yangijwe n’icyaha umuntu wese uzashaka azabyara. Bibiliya ntaho ivuga ku kubyara nk’itegeko cyangwa isezerano Imana iha abashatse bose. Ahubwo ijambo ry’Imana rivuga inkuru zitandukanye z’abantu bagendanye n’Imana bakiranuka ariko bakarenga ntibabone urubyaro mu gihe barwifuzagamo. Uwa mbere tubona ni Aburahamu uwo ijambo ry’Imana rihamya ko yari inshuti y’Imana. Mu gitabo cy’itangiriro 15:3 Aburahamu ashinja Imana ko ntarubyaro yamuhaye. Kuba umuntu nk’Aburahamu, ijambo ry’Imana rihamiriza ko yari inshuti y’Imana, abura urubyaro ni igihamya ko kuba umuntu runaka ashaka kubyara ntabibone atari ingaruka zo kuba umubano we n’Imana utameze neza, ahubwo kubura urubyaro ubyifuza ni bya bigwirira umuntu, bigera kuri bose.1Umubwiriza 9:11
Niba nawe warashatse ukaba ushaka urubyaro ariko nturubone, komera. Kimwe mu bintu byagufasha muri ikigihe cyo gutegereza, ni ukureba inkuru z’abandi bantu muri Bibiliya bahuye n’ikibazo nk’iki n’uko babyitwayemo. Uzwi cyane ni umugabo witwa Elukana n’umugore we Hana dusoma mu gitabo cya mbere cya Samweli igice cya mbere. Hari amasomo nk’atatu y’ibanze twakwigira kuri Elukana na Hana. Irya mbere ni ukwikomeza ku Mana. Abantu benshi iyo bahuye n’ikibazo cyo kubura urubyaro usanga bivovotera Imana bakayitera umugongo. Elukana na Hana bo ngo buri uko umwaka utashye bakomezaga kujya mu nzu y’Uwiteka nk’uko amategeko yo gusenga kwabo yari ari.21 Samweli 1:7-8
Isomo rya kabiri twigira kuri Elukana na Hana ni ugushyira hamwe nk’abashakanye kuko urushako rurenze cyane kubyara. Nubwo Bibiliya igaragaza ko kutabyara k’uyu muryango byaturukaga ku mugore ntabwo tubona umugabo we amutererana. Ahubwo muri byose yakomeje kumukundwakaza no kumuba hafi kuko ngo iyo bajyaga gutamba yamuhaga imigabane ibiri. No mu gihe Hana yari yihebye undi amwibutsa ko amurutira abahungu cumi.31 Samweli 1:8 Niba nawe ufite iki kibazo mu muryango wawe itoze komatana n’uwo mwashakanye. Mwirinde ikintu cyose cyabakururira intonganya.
Isomo rya gatatu ni ukutirengagiza ibiri kubabaho. Abantu bamwe bibwira ko kutabitekerezaho cyangwa kutabivugaho aricyo gisubizo, ariko ni ukwibeshya. Hana ntabwo yirengagije ikibazo cye, niyo mpamvu afata umwanya wo kugitura Imana mu isengesho.41 Samweli 1:10 Gusenga ni uburyo bumwe bwo kwemera kwibwiza ukuri ku biri kubabaho nk’umuryango. Ibi kandi bijyana no kurebera hamwe niba hari icyo mwabikoraho. Imiryango imwe bemeranya kujya kwa muganga mu gihe hari n’ abemeranya kutajyayo. Ibyo byose ni amahitamo y’umuntu n’uwo bashakanye. Icy’ingenzi ni uko mufatanya muri byose.
Ariko hari isezerano ryihariye ku batabyara
Nubwo kubyara abana ari byiza, ntahantu na hamwe muri Bibiliya uzasanga Imana isezeranya ko izahemba cyangwa izagororera umuntu kubera ko yabyaye umwana mu buryo bw’umubiri. Nyamara Bibiliya iyo ivuga ku bantu bayubaha batabasha kubyara itanga isezerano ryihariye muri Yesaya 56. Aho Imana ivugana n’inkone, inkone ni abantu babaga barambuwe ubushobozi bwo kubyara, ikavuga ko inkone ziyumvira izazishyiriraho urwibutso mu nzu yayo, ikaziha izina riruta kugira abahungu n’abakobwa, kandi ikaziha izina rizahoraho.5Yesaya 56:5 Mu bihe iki gice cyandikiwemo, abantu bahirimbaniraga kubyara kuko abana aribo bibukaga ababyeyi. Bigatuma izina ryabo ryibukwa mu bisekuru runaka. Hano rero Imana isezeranya guha inkone ziyubaha ikiruta ko izina ry’umuntu ritakwibagirana mu bisekuru runaka kuko izaziha izina rihoraho. No muri iki gihe cyacu, icyo ni kimwe mu bitera abantu kumva bahangayikishijwe no kuba batabyara. Niba nawe wumva biguhangayikishije, muri iki cyanditswe Imana iri kukubwira ko nuyumvira yo ubwayo izakwibuka, izagushyiriraho urwibutso mu nzu no mu marembo yayo, kandi iguhe izina rihoraho.
Muri iki cyanditswe kandi, Imana iri guhumuriza umuntu wese, uhangayikishwa no kuba atabasha kubyara ariko ayiringira, imwibutsa ko yo ubwayo ariyo mugabane we. Hari ubwo umuntu atabasha kubyara kubera ko we n’uwo bashakanye batabasha kubyara. Ariko hari n’ubwo umuntu atabasha kubyara kubera ko atabashije kubona uwo bashakana. Usanga rero ubwoba ari bwose umuntu yibaza uko amasaziro ye azamera atagira umwana wo kumwitaho. Niba nawe ari uko, ibuka ko Uhoraho ari we mugabane wawe. Numwiringira yiteguye kubana nawe no kukuba hafi muri byose n’ibihe byose. Kimwe n’uko n’uwabyaye nawe, mu masaziro ye Uhoraho abaye atari we umurengeye kuba yarabyaye ntacyo byamumarira.
Itondere uko ubana n’abategereje
Abana ni umwandu uturuka k’Uwiteka.6Zaburi 127:3 Inshuro nyinshi usanga nk’abizera, ibi tubivuga ku munwa ariko byagera mu myitwarire yacu ugasanga turabihakana. Urugero rwa hafi n’igihe uhuye n’ umugabo n’umugore bamaze igihe runaka bashyingiranwe, uti “Ese na n’ubu ntabwo murabyara?” Iki kibazo gisa no kubwira abashakanye ko kubyara ari ikintu kiri mu butware bwabo ariko bakaba barahisemo kutabikora. Nyamara ibyo bibusanye n’ukuri. Nubwo abashakanye babigiramo uruhare, kubyara bitangwa n’Imana. Niba warisanze ubyara, wibuke ko nta ruhare na ruto wabigizemo. Si amahitamo wakoze cyangwa umuhigo wesheje. Rekeraho rero kugira uwo wishyuza kubyara nk’aho kubyara abifite mu butware bwe.
Kubyara si ibintu umuntu agira ibanga, iyo byaje abantu bose barabimenya. Niba rero utarabimenye ni uko ntabihari cyangwa se akaba ari uko ari wowe utarakurikiranye amakuru. Wikwikuraho inshingano ubibariza umuntu aho umuboneye nk’ubimwishyuza. Kuko utazi impamvu ituma utabibona, wenda se gusama byaranze, cyangwa baratwita zikavamo, ibyo byose ni impamvu zishoboka kandi zijyana n’amarangamutima aremereye kuburyo iyo ubibajije umuntu utitonze bishobora kumukomeretsa. Kubwirana amakuru yo kubyara cyangwa kutabyara bijyana n’amarangamutima aremereye bisaba ahantu n’igihe byihariye. Niba ufite amatsiko yo kumenya niba abantu barabyaye cyangwa batarabyara shaka umwanya ubasure. Mu kuganira ku makuru yabo nk’umuryango nibwo bashobora kukubwira ibiri kuba mu buzima bwabo n’uburyo bwo kubitaho. Ubwo nibwo buryo bwizewe bwo kwita kuri beneso bategereje urubyaro.

Very nice Module