Iziheruka

Abashatse Ingaragu Iziheruka Kubana neza Kuganira neza

Kuki bitugora guhuza?

Iteka iyo uganira n’uwo ukunda cyangwa uwo mwashakanye uba wifuza ko muhuza ibitekerezo. Nyamara si ko bihora, kenshi twisanga imyitwarire yacu ubwacu yabaye intambamyi yo guhuza mu bitekerezo n’uwo tuganira. Inshuro nyinshi ibyo biba tutabanje no kubitekerezaho, tukisanga gusa byabaye. Muri iyi nyigisho turagaruka ku myitwarire ikunze kuba intambamyi yo guhuza hagati y’abakundana. Ntiturindana mu […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Iziheruka Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza

Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza 5: Kwakira ukuri kuri ejo hazaza

Umuntu wese yifuza kuzagira ejo heza ndetse usanga ari nabyo twifuriza abadukomokaho. Uko guhirimbanira ko ejo umuntu azaba ameze neza kurutaho bigira uruhare runini mu kugena ubuzima tubamo uyu munsi n’umubyeyi umuntu aba we. Muri iyi inyigisho, tumurikiwe n’ukuri kw’ijambo ry’Imana, turareba ku ikosa abantu benshi bakunze gukora n’icyo wowe wakora ngo witegure uzabe umubyeyi […]

Soma inyigisho yose
Ingaragu Iziheruka Kuganira neza Kurambagiza Uburyo bwizewe

Uburyo bwizewe bwo kurambagiza igice cya 4: Kuganira neza 2

Iyo uganiriye n’ abantu bashatse, usanga benshi bavuga inkuru z’ ukuntu batunguwe bamaze kubana. Buri umwe agasanga hari amakuru atigeze amenya kuri mugenzi we, nyamara bari bamaze igihe kinini baganira. Ibi usanga biterwa n’ impamvu zitandukanye. Imwe muri zo ni uko kenshi abarambagizanya bahora mu kubwirana utugambo turyohereye n’ inkuru zo hirya no hino. Ntibamenye […]

Soma inyigisho yose
Inyigisho shingiro Iziheruka Urugo rwiza

Amahitamo 3 ukwiye gukora niba ushaka kugira urugo rwiza (audio)

Kubera ko urugo rwiza rutikora, kurikira iyi nyigisho umenye amahitamo 3 ukeneye gukora uyu munsi niba ushaka kugira urugo rwiza

Soma inyigisho yose
Ingaragu Iziheruka Kurambagiza Uburyo bwizewe

Uburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 3: Kuganira neza 1

Abantu benshi usanga bakundana nta buryarya, ndetse bakavuga ko urukundo rwabo rugamije kubana. Ikibazo ni uko hari ubwo usesengura kumenyana hagati yabo ugasanga ntaho bitandukaniye na bwa bucuti bw’ ingimbi n’ abangavu bari kugerageza kwitahura(copinage). Ugasanga kumenyana kwanyu kugarukira ku kumenya aho mugenzi wawe yize cyangwa yakuriye n’ ibyo akunda kurya cyangwa kunywa. Muri iyi […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Iziheruka Kubaka imibanire myiza Kubana neza

Kubaka imibanire myiza Igice cya 2: Uburyo bwo kuvugana

Mu muco nyarwanda kwihererana ibyo uri gucamo bifatwa nk’ ubupfura. Mu gihe, ijambo ry’ Imana ryo riduhamagarira gukora ibirenze no gusangira ibyo turi gucamo. Riduhamagarira kubwirana intege nke zacu. Kubera uyu muco wo kudasangiza abandi amakuru yimbitse, usanga abantu bifuza kuvugana ariko ntibamenye uburyo bwo kuvugana bwabageza ku kubaka imibanire myiza. Mu gice cya mbere, […]

Soma inyigisho yose
Ingaragu Iziheruka Kurambagiza Uburyo bwizewe

Uburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 2: Kwakira uwo uri we nta kwirarira

Rimwe mu makosa akomeye abasore n’ inkumi bakunze gukora mu gihe cyo kurambagiza ni ukwirarira. Bityo usanga amakimbirane menshi hagati y’ abakundana, haba ku bari kurambagiza cyangwa abubatse ingo, aterwa no gutahura ko mugenzi wawe hari ibyo yakubeshye cyangwa hari ukuri yaguhishe abigambiriye. Mu gice cya mbere twarebye ku kwakira amarangamutima y’ umuntu ukwari ntayitiranye […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Icyo Imana yifuza ku babyeyi Intego y' urushako Inyigisho shingiro Iziheruka Kurera neza

Intego y’ urushako (igice cya 2)

Mu gice cya mbere twabonye ko intego ya mbere Imana yari ifite ubwo yaremeraga Adamu umufasha kwari ukugirango umuntu abeho mu busabane bwuzuye. Muri iki gice cya kabiri turareba intego ya kabiri Imana yari ifite ishyiraho urushako: kororoka maze aba bantu Imana yaremye bafite ishusho yayo bakuzura isi. Kuzuza isi ishusho y’ Imana Mu itangiriro […]

Soma inyigisho yose