Kubaka imibanire myiza Igice cya 1: Icyangiza imibanire n’ icyo wowe wakora ngo uyisigasire
Mu minsi ishize, twarimo tuganira n’ itsinda ry’ abantu bitegura gushyingirwa. Maze tubabajije ikintu kibagora gusobanukirwa ku bijyanye n’ urushako, umusore umwe arabaza ngo: “Ese kubera iki usanga ingo zimwe zibera mu mahoro, izindi ugasanga zirangwa n’ amakimbirane ya hato na hato? Kandi bose baba barashakanye bakundana.” Ahari se nawe ujya wibaza icyo kibazo. Muri […]
Soma inyigisho yose
Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 5)
Mu bice bine byabanje twabonye ibintu bitandukanye Bibiliya ivuga ku kurambagiza. Mu gusoza uru ruhererekane turareba ku bintu bitatu by’ ibanze Bibiliya itegeka umusore n’ inkumi bari mu gihe cyo kurambagiza kwirinda kugira ngo iki gikorwa kizabageze ku kubaka urugo rwiza. Kwirinda kurambagiza mu bujiji Imwe mu mvugo zimenyerewe cyane ni uko “urukundo ari impumyi” […]
Soma inyigisho yose
Icyo Bibiliya ivuga ku kurera neza Igice 2
Mu gice cya mbere twarebye igisobanuro cyo kurera neza, urugero rw’ umubyeyi mwiza n’ icyitegererezo cyo kurera neza. Ikibangukira abantu benshi iyo basoma inyigisho nk’ iyo bibwira ko kumenya icyo kurera neza ari cyo bihagije ngo babe ababyeyi beza gusa ntibihagije. Muri iyi inyigisho turareba ubuzima bw’ umwe mu bantu bakomeye muri Bibiliya ariko bagize […]
Soma inyigisho yose
Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 4)
Mu nyigisho iheruka twabonye ko kurambagiza nta soni biteye kandi ko ari ikintu kigira ingaruka ku bantu barenze umusore n’ umukobwa bari kurambagizanya. Bityo, kurambagiza si ikintu abarambagiza bakwiye kwihererana. Muri iyi nyigisho mbere yo gusubiza ikibazo cy’ umwe mu basomye iyo nyigisho, turabanza turebe izindi mpamvu 2 zituma abarambagiza badakwiye kubyihererana. Turareba ku nshuti […]
Soma inyigisho yose
Icyo Bibiliya ivuga ku kurera neza Igice cya 1
Abantu benshi batekereza kurera neza nko guha umwana ibyo abo mu rungano rwe bafite. Ni ukuvuga nko kumujyana mu ishuli ryiza, kumubonera imyambaro myiza, n’ ibindi abana bakenera bitewe n’ ikigero bagezemo n’ aho ibihe bigeze. Abandi nabo bagatekereza ko ari ugutoza umwana imico myiza ituma aba umuntu ushimwa mu bandi. Maze akazigeza kuri byinshi […]
Soma inyigisho yose
Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 3)
Mu nyigisho yacu iheruka twarebye ku mwanya w’ amarangamutima mu kurambagiza. Muri iki gice turakomeza mu Indirimbo ya Salomo 1:4b maze turebe ku mwanya w’ inshuti n’ umuryango muri iki gikorwa cyo kurambagiza. Turavuga ku mpamvu 2 udakwiye kwihererana ibyo kurambagiza kwawe. Kurambagiza nta soni biteye Impamvu ya mbere udakwiye kwihererana ibyo kurambagiza kwawe ni […]
Soma inyigisho yose
Intego y’ urushako (igice cya 2)
Mu gice cya mbere twabonye ko intego ya mbere Imana yari ifite ubwo yaremeraga Adamu umufasha kwari ukugirango umuntu abeho mu busabane bwuzuye. Muri iki gice cya kabiri turareba intego ya kabiri Imana yari ifite ishyiraho urushako: kororoka maze aba bantu Imana yaremye bafite ishusho yayo bakuzura isi. Kuzuza isi ishusho y’ Imana Mu itangiriro […]
Soma inyigisho yose
Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 2)
Mu gice cya mbere, twabagejejeho amateka y’ urushako no kurambagiza muri Bibiliya yose muri rusange. Muri iki gice cya kabiri, turavuga ku kurambagiza mu Indirimbo ya Salomo kimwe mu bitabo by’ ubwenge. Iyi nyigisho iragaruka ku mwanya w’ amarangamutima mu kurambagiza. Mu bitabo by’ ubwenge, Bibiliya idufasha kubona uko kubahiriza amategeko y’ Imana byabaga bisa […]
Soma inyigisho yose
Intego y’ urushako (Igice cya 1)
Abahanga bavuga ko iyo utazi intego y’ ikintu utabura kucyangiza. Ntibitangaje rero ko hari ibibazo byinshi mu bijyanye n’ urushako muri iki gihe. Kubera ko abantu benshi ntibabaza uwashyizeho urushako ngo bamenye intego yarwo. Muri uru ruhererekane rw’inyigisho, tuzarebera hamwe intego 2 Imana yari ifite ubwo yashyiragaho urushako. Muri iki gice cya 1 turavuga ku […]
Soma inyigisho yose
Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 1)
Amateka y’ urushako muri Bibiliya agaragaza ko Imana iha agaciro kihariye kurambagiza. Bitandukanye n’ ubucuti bugamije ubusambanyi bukunze kugaragara mu rubyiruko, kurambagiza ni ubucuti hagati y’ umusore n’ inkumi bagamije kumenyana kurushaho nk’ uburyo bwo kureba niba aba bombi bashobora gushyingiranwa. Muri iyi inyigisho turareba ku cyo Bibiliya ivuga ku urushako no kurambagiza mu bihe […]
Soma inyigisho yose