Author: admin

Abashatse Guhana abana Kurera neza

Guhana abana mu mucyo w’ ijambo ry’Imana 2: bamaze gukora amakosa basange umenye icyabibateye

Iyo umwana akoze amakosa ababyeyi benshi bihutira kumuhana, cyane cyane babitewe n’ amarangamutima aremereye baterwa n’ ikosa umwana yakoze. Nyamara Imana yo siko yabigenje. Nyuma y’ uko umuntu akoze icyaha, hari ibintu bibiri Imana yabanje gukora mbere yo kumuhana. Icyambere yaramusanze aho yari yihishe, icya kabiri imuha amahirwe yo kwisobanura.  Muri iyi nyigisho turagaruka kuri […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Guhana abana Icyo Imana yifuza ku babyeyi Kurera neza

Guhana abana mu mucyo w’ ijambo ry’Imana 1: Mbere y’ uko bakora amakosa bahe aho kwisanzurira n’ amabwiriza

Ababyeyi benshi batekereza ku guhana iyo babonye umwana akoze ikosa. Ese Imana yo ibigenza ite? Ese haba hari uburyo wakwitegura na mbere y’ uko umwana akosa? Ese ni iki wakora ngo guhana kwawe bibe bitayobowe n’ umujinya uterwa n’ amakosa umwana yagukoreye? Ese hari ikintu wakora kugira ngo guhana kwawe bitegurire umwana wawe kwizera ubutumwa […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Inyigisho shingiro Iziheruka

Inkingi 3 fatizo z’ urugo rwiza

Inkingi ya 1: Guhitamo uwo muhuje kwizera Abantu benshi bumva ibyo umuntu yizera ari akantu gato kuburyo iyo bajya guhitamo uwo bazabana ibyo uwo muntu yizera batabitindaho. Gusa ibyo ni ukwibeshya. Ibyo umuntu yizera nibyo bigena uwo ariwe by’ ukuri. Urugero rwa hafi ni umuntu ukunda gukora kandi akanga ubunebwe. Abantu benshi bagarukira kuri iyo […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Inyigisho shingiro Kubana neza

Amakosa 3 atuma abantu babihirwa n’ urushako

Abantu benshi batangira urushako banezerewe ariko nyuma y’igihe gito ugasanga ubuzima bwarababihiye. Ibyo bituma abatarashaka bibaza icyo umuntu yakora ngo we azagumane umunezero mu rushako rwe. Muri iyi nyigisho turareba ku makosa atatu abantu bakunze gukora agatuma babihirwa n’urushako. Turareba kandi icyo wakora kugira ngo wowe utazagwa muri ayo makosa. Ndetse n’ibyagufasha ngo ube witeguye […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Iziheruka Kubaka imibanire myiza Kubana neza

Kubaka imibanire myiza Igice cya 5: Intambwe 3 zo gukemura amakimbirane

Mu bice bine byabanje twagarutse ku bintu bitandukanye umuntu akwiye gukora ngo yubake imibanire myiza hagati ye na mugenzi we. Kubera imiterere y’ubuzima, hari ubwo abantu basanzwe bafitanye imibanire myiza bisanga batari guhuza. Kudahuza niyo ntandaro y’ amakimbirane yose tubona. Muri iki gice, turareba ku gukemura amakimbirane nk’uburyo bwizewe bwo gusigasira imibanire myiza. Turavuga ku […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Iziheruka Kubana neza Kuganira neza

Kuki bitugora guhuza?

Iteka iyo uganira n’uwo ukunda cyangwa uwo mwashakanye uba wifuza ko muhuza ibitekerezo. Nyamara si ko bihora, kenshi twisanga imyitwarire yacu ubwacu yabaye intambamyi yo guhuza mu bitekerezo n’uwo tuganira. Inshuro nyinshi ibyo biba tutabanje no kubitekerezaho, tukisanga gusa byabaye. Muri iyi nyigisho turagaruka ku myitwarire ikunze kuba intambamyi yo guhuza hagati y’abakundana. Ntiturindana mu […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Iziheruka Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza

Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza 5: Kwakira ukuri kuri ejo hazaza

Umuntu wese yifuza kuzagira ejo heza ndetse usanga ari nabyo twifuriza abadukomokaho. Uko guhirimbanira ko ejo umuntu azaba ameze neza kurutaho bigira uruhare runini mu kugena ubuzima tubamo uyu munsi n’umubyeyi umuntu aba we. Muri iyi inyigisho, tumurikiwe n’ukuri kw’ijambo ry’Imana, turareba ku ikosa abantu benshi bakunze gukora n’icyo wowe wakora ngo witegure uzabe umubyeyi […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Kubana neza

Mu gihe mugenzi wawe ahangayikira iby’ ejo

Kimwe mu bintu bitubangukira gukora nk’abantu, ariko bitagira icyo bimaze, ni uguhangayikira iby’ejo. Imwe mu ngaruka z’icyaha ni uko umuntu yagombaga kurya imboga zo mu murima, mu gihe ubutaka buzamumeraramo amahwa n’ibitovu (Itangiriro 3:17-18). Ni cyo gituma umuntu ahinga imboga bwacya yasubira mu murima agasanga hamezemo n’ibyatsi atateye. Ubundi ugahinga ariko ugasanga imvura irabuze. Iby’ejo […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Kurera neza Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza

Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza igice cya 4: Ibintu 2 wakora uyu munsi

Mu gice cya kabiri cy’ uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza, twarebye ku ukuri kw’ ijambo ry’ Imana ku mateka yanjye na we. Dusanga icyo amateka y’ umuntu wese atwereka muri rusange ari uko umuntu wese ari umunyabyaha uri mu isi yangijwe n’ icyaha. Bityo buri wese akeneye kugendera muri uko kuri yakira igisubizo Imana yatanze […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Kubaka imibanire myiza Kubana neza

Kubaka imibanire myiza igice cya 4: kuvuga ukuri mu rukundo

Mu gice giheruka, twarebye ibyo abantu bashaka kubaka imibanire myiza hagati yabo, bashobora kuvuganaho igihe baganira. Mubyo bavuganaho harimo: gusangira ibyabaye mu buzima bwabo uwo munsi, amagambo yo gukomezanya, ibyo bashimirana ndetse n’ ibyo bahugurana. Abantu bamwe bavuga ibyo bashaka byose, ku buryo bamara kuvuga ugasigarana akazi ko kuvangura muri byinshi yakubwiye ngo ukuremo iby’ […]

Soma inyigisho yose