Kwirinda umwiryane ushingiye ku mafaranga mu rukundo/ urushako rwawe

Kimwe mu bintu bikunze guteza umwiryane hagati y’abakundana cyangwa abashakanye ni amafaranga. Usanga abakundana cyangwa abashakanye, cyane cyane mu minsi yabo ya mbere, bagorwa no kumenya uko babana mu bijyanye n’amafaranga. Muri iyi nyigisho turajya mu urwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi igice cya 4, aho Pawulo abashimira ubufasha bari bamwoherereje, maze turebe ibintu 3 byagufasha wowe n’uwo mukundana /mwashakanye kwirinda umwiryane ushingiye ku mafaranga.

Mwubake umutekano wanyu mu by’ amafaranga ku rufatiro rukwiye 

Ntabwo bitangaje ko umusore n’umukobwa bagikundana cyangwa se bagishakana bagorwa no kumenya uko bitwara mu bijyanye n’ amafaranga. Abantu bose bahura nabyo mu mibanire yabo. Habaho igihe mwisanga mudafite amafaranga ahagije bikabasaba kwizirika umukanda. Ubundi mukisanga mufite arenze ayo mukeneye ako kanya bikabasaba kudasesagura. Hano ku murongo wa 11, Pawulo we atangira asobanurira Abafillipi ko “yize kunyurwa n’ibyo afite” yaba afite ibisaga cyangwa ntabyo; byose azi kubyihanganira kubera Kristo umuha imbaraga. Biratangaje, kuko abantu benshi bibwira ko kunyurwa ari ikintu umuntu yisanga afite; ariko hano Pawulo ari kuvuga ko we ari ikintu yize. Bivuze ngo kumenya uko umuntu yitwara mu gihe adafite amafaranga n’igihe ayafite ni ikintu, kimwe na Pawulo, umuntu wese yakwitoza akamenya. 

Ku murongo wa 13, Pawulo atwereka ibanga ryamubashishije kugera kuri ubwo buzima aho azi uko yitwara muri byose aribyo we yita kunyurwa. Akavuga ngo “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.” Abantu benshi usanga bashaka gushingira kunyurwa kwabo ku mubare w’amafaranga bafite cyangwa se iteganyamigambi (budget) bakora neza, cyangwa izindi ngamba zitandukanye bifashisha mu gucunga amafaranga cyangwa kuyagwiza. Pawulo we hano agaragaza ko icyamushoboje kumenya kubaho muri bike no muri byinshi ari Kristo umuha imbaraga. Iyo abakundana cyangwa abashakanye bemeye kubaka umutekano wabo mu by’amafaranga kuri Kristo bibaha ubushobozi bwihariye bwo kunyurwa. Ni ukuvuga kudatwarwa n’ibije byose, ngo amafaranga nagabuka bahangayike niyiyongera barangare, kubera ko uko ibintu byamera kose baba bazi ko “ku bakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza.”1 Abaroma 8:28 Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,  

Mwubake ubufatanye bwanyu mu mafaranga mu buryo bukwiye 

Ku murongo wa 14, akomeza abashimira ko “bafanije imibabaro” nawe. Abantu benshi usanga umubano wabo mu bijyanye n’amafaranga uri “transactional” ni ukuvuga hahandi usanga umuntu ikiganiro cyanyu ku mafaranga ari “nkeneye aya”; “nyoherereza aya”, “ndashaka aya”, nawe ukohereza nawe ati “nayabonye urakoze”, bikarangirira aho. Gusa Pawulo n’Abafilipi, ntabwo ariko bari babanye. Mbere yo kugira icyo bamwoherereza babanje gusangira nawe imibabaro. Bivuze ngo kubabazwa kwe babibonaga nk’ibyabo.

Kugira ngo wowe n’uwo mukandana /mwashakanye mubashe kwirinda umwiryane ushingiye ku mafaranga, mukeneye kwitoza gusangira ibyo munyuramo byose cyane cyane bya bindi bisaba amafaranga. Ntabwo uwo mukundana /mwashakanye akwiye kuba umushyitsi mu bigutwara amafaranga, cyane ko iyo byanze ariwe witabaza. Kuko kutaba umushyitsi mu bigutwara amafaranga, bituma adatungurwa iyo hari ayo ukeneye. Ikindi bimuha amahirwe yo kugufasha na mbere y’uko ibibazo bigera aho bikeneye amafaranga. 

Ubufatanye bukwiye mu mafaranga bivuze gushyira hamwe igihe mupanga gahunda z’ amafaranga haba uko muyashaka n’uko muyakoresha. Atari igihe muhangana n’ibibazo gusa. Uko gushyira hamwe byagutse bibafasha mwembi kurushaho kunga ubumwe kuko bituma guhangana n’ibibazo by’amafaranga bihinduka andi amahirwe yo gufatanya aho kuba umutwaro buri umwe yikoreye.

Mufate gusohoza inshingano zanyu mu bijyanye n’amafaranga nko kuramya Imana

Ku murongo wa 18, Pawulo avuga ko ibyo bamwoherereje  bimubereye nk’umubabwe uhumura neza n’igitambo cyemewe gishimwa n’Imana. Aya magambo ngo “igitambo cyemewe gishimwa n’Imana” atandukanye cyane na za “transaction” twavugaga haruguru. Ni amagambo ubusanzwe ajyana no kuramya Imana. Pawulo rero gukoresha aya magambo ku bijyanye n’impano Abafilipi bari bamwoherereje yari ashatse kuvuga ko gutanga kwabo bakamwoherereza ibyo yari akeneye, byari uburyo bumwe bwo kuramya Imana. Ibi kandi bihura cyane n’ibyo Pawulo abwira Abakorinto ku gutanga kw’abantu b’i Makedoniya. Ngo babanje “kwitanga ubwabo biha umwami wacu” maze ibyo bituma babasha gutanga no “kurenza ibyo bashoboye” ngo bakenure benedata bandi.2 2 Abakorinto 8:5 ‘Icyakora ntibagenje nk’uko twibwiraga ko bazabigenza, ahubwo babanje kwitanga ubwabo bīha Umwami wacu, kandi bīha natwe nk’uko Imana yashatse.’  

Aha ni ngombwa kubona ko uyu murimo wo gutanga, atari ikintu gihagarara cyonyine. Kuko gutanga bishoboka gusa kubera ko hari ibyo umuntu yabashije kuzigama ntabisesagure. Kandi ibyo umuntu azigama, nabyo biva mu byo yakoreye. Bivuze ngo iyo hano Pawulo avuga ku gutanga akabihuza no kuramya Imana, ntabwo aba abitandukanyije n’ibindi byose bijyanye nabyo. Gukora, kuzigama, cyangwa kudasesagura, nabyo ni uburyo bumwe bwo kuramya Imana; kimwe n’izindi nshingano zose zijyanye n’amafaranga nko gukora igenamigambi, kwishyura amadeni cyangwa gushyigikira umurimo w’Imana mu buryo ubwo ari bwo bwose. 

Ku musore n’inkumi bakundana /bashakanye guhitamo gutekereza inshingano zabo mu bijyanye n’amafaranga nk’uburyo bwo kuramya Imana birinda imitima yabo kuba yafata amafaranga nk’ikigirwamana. Ibi ariko si ibintu bigarukira ku kubitekereza gusa, ni ibintu byo gushyira mu bikorwa. Bisaba ko wowe n’uwo mukundana /mwashakanye mokorera hamwe ibintu bituma inshingano zijyanye n’amafaranga zihinduka koko uburyo bwo kuramya Imana. Nk’urugero mugafatanya kwiga icyo ijambo ry’Imana rivuga ku gukoresha amafaranga. Cyangwa mugafatanya kwitoza gushyira mu bikorwa ihame runaka rijyanye n’amafaranga dusanga mu ijambo ry’Imana urugero nko gutanga. Kubera ko iyo abantu babiri bafatanyije, urugero gutanga kubw’impamvu runaka igirira abandi akamaro, biha imitima yabo kunga ubumwe kandi bikabarinda guhora birebaho ndetse bigakuza ubusabane bwabo.

Kuko hari ibyiringiro  

Guhangayikira amafaranga n’ibindi umuntu akenera mu buzima ntabwo ari by’iteka ryose. Hano ku murongo wa 19, Pawulo yanzura uku gushima ababwira Abafilipi ngo “Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu.” Pawulo ari gusezeranya Abafilipi ko hari igihe Imana izabamara ubukene bwabo bwose. Umutekano n’amahoro mu by’amafaranga mu rukundo /urushako rwawe ntabwo ushingira ku bwinshi bw’amafaranga utunze cyangwa ubuhanga ufite mu kuyacunga. Ahubwo, biva mu kwishingikiriza ku Mana izakumara ubukene bwawe bwose. Iyi Mana kandi niyo itera umuntu gukunda no gukora ibyo yishimira harimo kwiga kunyurwa n’ibyo yamuhaye; kwitoza gusangira na bagenzi be ibyo anyuramo byose, atari igihe akeneye amafaranga runaka gusa ahubwo na mbere y’uko ayakenera, no gukorera byose kuramya Imana.

Imana idushoboze!

 

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *