Kimwe mu bintu bikunze kuranga abashakanye ni uko iyo bamaranye igihe runaka usanga bisa n’aho urukundo rwabo rwakonje. Ugasanga kwa kwiyumvamo ibisa n’ ubushagarira byo mu minsi ya mbere, ya masaha yose bamaraga bavugana kuri telephone cyangwa baganira imbonankubone na bya bitwenge bya buri kanya bisa n’aho utamenya aho byagiye. Muri iyi nyigisho turaza kureba ese ibyo biterwa ni iki? kandi ni gute wagarura ibyo byishimo n’ubushyuhe bya gisore mu rushako rwawe nubwo waba urumazemo imyaka myinshi.
Kuki bisa n’aho urukundo rwakonje?
Abashakanye kenshi batungurwa no kwisanga batacyumva bya bintu bisa n’ubushagarira biyumvagamo bagitangira gukundana. Nyamara abahanga mu by’imitekerereze ya muntu n’imikorere y’ubwonko bagaragaza ko uko kuba umuntu umaze igihe runaka mu rushako atakiyumvamo bya bisa n’ubushagarira yiyumvagamo mu minsi ya mbere ari ibintu bisanzwe. Kuko bihura n’imikorere isanzwe y’ubwonko bwa muntu. Iyo umuntu agitangira gukundana na mugenzi we ubwonko bwe buvubura umusemburo wa dopamine na norepinephrine imutera kwiyumvamo ibyo bisa n’ubushagarira. Akumva afite igishyika cyo kubona mugenzi we, akumva ashaka kuvugana na we buri kanya, na bya bindi byose bikunze kuranga abantu bari mu rukundo.
Ibyo ariko, si umwihariko wo kuba umuntu ari mu rukundo, ni ibintu bibaho igihe cyose umuntu yinjiye mu kintu gishyashya. Urugero, iyo umuntu atangiye akazi gashya usanga nabwo yiyumvamo ibisa na bwa bushagarira bw’umuntu uri mu rukundo. Usanga yishimira kuba mu kazi, afite amatsiko y’uko buri kintu gikorwa, kandi ukabona rwose atewe ishema na buri kantu. Kuburyo ushobora kubona umukozi mushyashya ari kumwe n’abo bakorana ukagira ngo ntabwo bakora ahantu hamwe. Kubera ko uyu mukozi we aba afite ibakwe n’ishema byihariye aterwa n’akazi gashyashya. Mu gihe bagenzi be, bo usanga bumva ibintu ari ibisanzwe. Ibi byose rero usanga biterwa n’ukuntu ubwonko bw’umuntu bwitwara mu buryo karemano, by’umwihariko imisemburo buvubura, igihe hari ikintu gishya kije mu buzima bw’umuntu.
Gusa nyuma y’igihe runaka, habaho icyo bita Neurochemical normalization, aho ubwonko bw’umuntu nyuma yo kwakira bya bintu byari bishyashya nko gutangira akazi gashyashya, kubona umukunzi cyangwa kubaka urugo; butangira noneho kuvubura umusemburo wa oxytocin na vasopresin bifasha cyane mu gutuma umuntu yumva atekanye. Cyane cyane iyo amaze kumenya uko abana na bya bintu ubundi byateraga ubwonko bwe kwiyuyumvamo ibisa n’ubushagarira no kutaba hamwe kubera ko ari bishyashya. Ntabwo rero kuba umuntu atakiyumvamo ibisa n’ubushagarira cyangwa ngo agire cya gishyika cyo gushaka kukuvugisha buri kanya cyangwa guhorana nawe iminsi yose bivuze ko urukundo rwe rwakonje cyangwa wowe ari uko udakora ibihagije. Ahubwo urukundo rwanyu ruba rwinjiye mu kindi gihe cyo gutuza no kunezererwa umutekano buri umwe ahabwa no kuba ari umuntu ufite undi umuri hafi.
Wakora iki ngo ugarure ibyishimo bya gisore mu rushako rwawe?
Nubwo gutuza mu rukundo ari ikimenyetso cyo kurushaho gutekana, hari ubwo umwanzi abyuririraho agateza kutita ku bintu n’umunezero muke hagati y’abashakanye. Niyo mpamvu ijambo ry’Imana ridahwema kwihanangiriza umugabo, n’umugore ritamusize, gukomeza kwishimira no kunezezwa n’uwo bashakanye. Urugero rwa hafi n’ijambo dusanga mu gitabo cy’imigani ibice 5:18-19, aho umwanditsi aba ari gutanga impuguro zitandukanye ku bijyanye no kwirinda ubusambanyi, maze agategeka umugabo washatse kwishimira umugore wo mu busore bwe no kunezezwa na we. Muri iyi mirongo harimo ibintu bibiri byagufasha kurwanya ko umutekano ufite mu rushako rwawe uhinduka ikiraro umwanzi yuririraho aza guteza kutita ku bintu n’umunezero muke hagati yawe n’uwo mwashakanye.
Isōko yawe ihirwe,
Kandi wishimire umugore w’ubusore bwawe.
Nk’imparakazi ikundwa n’isirabo nziza,
Amabere ye ahore akunezeza,
Kandi ujye wishimira cyane urukundo rwe.
-Imigani 5:18-19 BYSB
Ikintu cya mbere cyagufasha kurinda ko umutekano ufite mu rushako rwawe ukubera impamvu yo kutita ku bintu cyangwa kugira umunezero muke ni ukumvira itegeko umwanditsi atanga ku murongo wa 18 ukishimira uwo mwashakanye. Abantu benshi usanga batekereza ibyishimo nk’ibintu biza bishatse, byashaka bikagenda. Ariko ibyo bibusanye n’ icyo ijambo ry’Imana rivuga. Kuko ijambo ry’Imana ryo ritegeka abizera kwishima (Abafilipi 4:4; Abaroma 12:12; 1 Abatesalonike 5:16). Bivuze ko ibyishimo atari ibintu biza bishatse gusa ahubwo ari amahitamo umuntu akora. Kuko ijambo ry’Imana ritategeka abantu gukora ibintu badafitiye ubushobozi. Nk’umugabo, cyangwa umugore, ufite ubushobozi bwo guhitamo kwishimira uwo bashakanye.
Guhitamo kwishimira ikintu cyangwa umuntu runaka bivuze gukora ibintu bituma wishimira icyo kintu cyangwa uwo muntu. Umugabo, cyangwa umugore, kwishimira uwo bashakanye ntabwo ari ibintu byikora we atabigizemo uruhare. Nk’umugabo niba ushaka kugarura ibyishimo bya gisore mu rugo rwawe, fata iya mbere ukorere umugore wawe ibintu bituma umwishimira cyangwa nawe akwishimira. Nawe mugore witegereza fata iya mbere ukorere umugabo wawe ibintu bituma umwishimira cyangwa nawe akwishimira. Kuko kwishimira uwo mwashakanye biri mu bushobozi bwawe kandi uko niko umuntu ahitamo kwishimira uwo bashakanye. Icyo bizagusaba cyose, icy’ingenzi ni uko wumvira iri tegeko ngo “wishimire umugore wo mu busore bwawe”. Birashoboka ko wasanga ibintu bituma wishimira uwo mwashakanye ari bya bintu kenshi tubona mu bantu bakirambagizanya, nabyo nta tegeko ribibuza. Icyo ijambo ry’Imana rigutegeka wowe ni ukwishimira uwo mwashakanye.
Ikintu cya kabiri iyi mirongo itubwira cyagufasha kurinda ko umutekano ufite mu rushako rwawe ukubera impamvu yo kutita ku bintu cyangwa kugira umunezero muke ni ukunezezwa n’uburanga bw’uwo mwashanye nk’uko umwanditsi abitegeka ku murongo wa 19. Abantu benshi bakunze kwibwira ko kunezezwa n’imiterere runaka y’umubiri ari ikintu badafite icyo bagikoraho, mbese ari uko bameze. Aho usanga umuntu akubwira ngo njyewe nkunda umuntu uteye gutya undi nawe ngo njyewe nkunda umuntu usa gutya. Ariko ibyo, nabyo bibusanye n’ukuri kw’ ijambo ry’Imana. Kuko ijambo ry’Imana ntiryategeka umuntu gukora ibintu adafitiye amahitamo. Nyamara hano kuri uyu murongo wa 19, umwanditsi ari gutegeka umugabo kunezezwa n’ amabere y’umugore we. Bivuze ko kunezezwa n’imiterere runaka y’umubiri ari ikintu umuntu ahitamo. Kuba unezezwa n’umuntu uteye gutya cyangwa kuriya ni amahitamo ukora, waba wabitekerejeho cyangwa utabitekerejeho.
By’umwihariko muri uyu murongo wa 19, igice cy’umubiri umwanditsi ahitamo gukoresha nacyo ubwacyo ikidufasha kumva neza ukuntu kunezerwa n’imiterere runaka bidashingira kuri iyo miterere ahubwo ari amahitamo y’unezezwa nayo. Kubera ko ari gutegeka umugabo kunezezwa n’amabere y’umugore we. Imiterere karemano y’amabere y’umugore ni uko agenda ahinduka uko umuntu akura. Kunezezwa n’amabere y’umugore wawe rero ntabwo byashingira k’uko ayo mabere ameze. Kubera ko uko amabere y’umugore wawe aba ameze mugishakana, iyo abyaye birahinduka. Kandi uko mwembi mugenda musaza imiterere y’amabere y’umugore wawe ikomeza guhinduka uko bukeye uko bwije. Bivuze ko nk’umugabo kunezezwa n’amabere y’umugore wawe ni icyemezo ufata kidashingiye ku miterere y’umugore wawe. Ni ibintu wowe wenyine uhitamo ni nayo mpamvu ijambo ry’Imana ribigutegeka.
Guhitamo kunezezwa n’imitere y’uwo mwashakanye bivuze gushora imbaraga zawe mu bituma iyo imiterere ibanezeza mwembi. Ibi bihera ku kwishimira no gutaka imiterere yihariye y’uwo mwashakanye, nk’uko umwanditsi wa zaburi ashimangira ko yaremwe mu buryo butangaza buteye ubwoba (Zaburi 139:13-14); bikarenga kwiyegurirana mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina nk’uko Pawulo abwira Abakorinto ko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugabo we, kandi n’umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugore we(Abakorinto 7:4); bikagera ku kwishimana n’umugore (umugabo) wawe ukunda iminsi yose uzamara ukiriho nk’uko umubwiriza ashimangira ko ibyo ariwo mugabane w’ubu bugingo ( Umubwiriza 9:9).
Kwishimira uwo mwashakanye no kunezezwa n’uko ateye ni amahitamo yawe. Ikibazo ni, wowe ni gute uri guhitamo kwishimira uwo mwashakanye? Ni ibiki uri gukora ngo bikuzanira kunezezwa n’imiterere y’uwo mwashakanye? Ni ryari uheruka kurata imiterere runaka y’uwo mwashakanye? Cyangwa uhora ushyize imbere kumugereranya n’abandi? Kunezezwa n’uwo mwashakanye si amahitamo yawe gusa ahubwo ni n’itegeko ijambo ry’Imana riguha. Bigire umwitozo wa buri munsi, urebe ukuntu urushako rwawe ruzarushaho kukubera ahantu h’ibyishimo n’umunezero iminsi yose uzamara ukiriho.
Imana idushoboze!
