Mu gice cya mbere, twarebye impamvu y’urushako dushingiye ku cyateye Imana gushyiraho urushako. Muri iyi nyigisho turakomeza tureba impamvu y’urushako tugendeye ku kuntu Imana yubatse urushako rwa mbere. Turajya mu itangiriro 2:21-25. Maze turebe ukuntu Imana iremera Adamu umufasha, yabaremye ari abantu 2 bateye bitandukanye, ngo bishimirane kandi buzuzanye mu budasa bwabo, bishimirana muri ubwo budasa bwabo, kandi biteguye kurindana muri ubwo budasa.
Imana yaremye umugabo n’ umugore bateye bitandukanye
Igishuko cya mbere mu rushako ni aho umugabo cyangwa umugore yumva uwo bashakanye akwiye kumera nka we. Ugasanga umugore ntiyumva impamvu umugabo we adakora ibintu nk’ uko we abikora. Cyangwa umugabo ntiyumva ukuntu umugore we atekereza bitandukanye nawe. Iyo twitegereje neza uko Imana yaremye umugore mu Itangiriro 2:21-22, 1 21Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira, imukuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama, 22urwo rubavu Uwiteka Imana yakuye muri uwo muntu, iruhindura umugore imushyīra uwo muntu. . tubona ko Imana yaremye umugore imukuye mu mugabo. Bivuze ko Imana yabikoze ibigambiriye, ishima ko umugabo n’umugore baba abantu bateye bitandukanye kubera ko igice Imana yakuye mu mugabo nicyo yakozemo umugore. Bivuze ngo hari ibyo umugore afite mu mimerere ye ariko umugabo adafite. Kandi n’ umugabo nawe ni uko, hari ibyo afite umugore adafite. Biba ari ukwibeshya rero gushaka ko uwo mwashakanye amera nkawe cyangwa abona ibintu byose nk’uko ubibona kandi muteye bitandukanye. Bisaba ko umugabo n’ umugore bashyingiranywe biga, buri wese ku giti cye, kwakira itandukaniro riri hagati y’ imiterere ndetse n’ imyitwarire yabo bombi.
Ubushakashatsi butandukanye ku miterere y’ abantu bugaragaza ko ubudasa hagati y’ umugabo n’ umugore butari gusa ku myanya ndanga gitsina, ahubwo buri no mu buryo bwo gutekereza ku bintu ndetse no kugaragaza amarangamutima. Gusa mu budasa bw’ umugabo n’ umugore usanga bakeneye kunganirana ngo ibintu bibe byiza kurutaho. Ibi kandi birushaho kugaragara cyane mu muryango. Buri wese mu bashakanye afite imiterere yihariye ituma uruhare rwe mu mibereho myiza y’ umuryango ari ntasimburwa. Bitewe n’ imiterere karemamo ye, hari ibyo umugabo abasha gukora neza kuruta umugore we. Kimwe n’ uko n’ umugore nawe hari ibyo abasha gukora neza kurusha umugabo.
ngo buzuzanye,
Kurema umugabo n’umugore bateye bitandukanye ariko ntabwo byari impanuka, Imana yabikoze ibigambiriye kugira ngo aba bombi babashe kuzuzanya. Iyo usomye umurongo wa 22, tubona Imana izanira umugabo wa mugore wamukuwemo nk’ igisubizo cy’ ikibazo Imana iba yabanje kugaragaza ku murongo wa 18 ubwo yavugaga iti “si byiza ko uyu muntu aba wenyine reka muremere umufasha umukwiriye.” Imana yari ibizi ko umufasha uyu mugabo akeneye ari umuntu mugenzi we, atari inyamaswa cyangwa ibindi bitandukanye Imana yari yaremye. Iri jambo rero ngo “umufasha umukwiriye” bishatse kuvuga umuntu buzuzanya. Ibi bigaragara neza iyo turebye uburyo Imana yakoresheje ngo ireme uyu mufasha. Imana yakuye mu mugabo urubavu maze urwo rubavu irukoramo umugore. Hari ikintu umugabo yari afite ariko akeneye ikirenzeho. Kuko yari afite urubavu, nyamara akeneye umugore. Imana ifata rwa rubavu irukoramo umugore maze iramumuzanira. Umugore aje aza atakiri rwa rubavu gusa, ahubwo aza ari umugore ukemura ikibazo rwa rubavu rutashoboraga gukemura. Ariko kandi aza yuzuza n’aho rwa rubavu rwavuye. Aza ari umufasha, ubasha no kumufasha umugabo we gusohoza za inshingano Imana yari yabahaye bombi.
Reka mbahe urugero rubafasha kubyumva neza. Abagore muri kamere yabo usanga kenshi ari abantu bashobora gukora ibintu bidasabye ko babanza kubitekerezaho umwanya munini. Ibi bikunze kugaragara nko mu mihahire yabo. Usanga umugore ajya mu isoko akagura n’ ibintu yavuye mu rugo adatekereza kugura. Ibi rero kenshi bigora abagabo kubera ko kuri bo bisaba kubanza kubitekerezaho cyane mbere yo kugura ikintu runaka. Ubusanzwe mu buzima ibi byombi biruzuzanya kuko hari ibintu umuntu agomba kugura aho abiboneye kubera wenda ko bidakunze kuboneka aho hantu cyangwa se kubera ko atari buri gihe cyose wakwibuka kubishyira ku rutonde rw’ ibyo kugura. Hakaba n’iby’ibanze umuntu akwiye kutibagirwa kugura bityo bigasaba kubitekerezaho mbere no kureba ko umuntu afite amafaranga ahagije yo kubigura mbere yo kujya mu isoko.
bishimirane,
Kimwe mu bibazo biba hagati y’ abashakanye ni igihe kubera kimwe twabonye haruguru cyo gushaka ko mugenzi wawe amera nkawe, unanirwa kwishimira ubudasa hagati yawe na mugenzi wawe. Ugasanga iyo utari kubigaya, uba umeze nkaho nta gaciro wabihaye kuburyo udafata umwanya wo kubivugaho cyangwa kubyishimira. Nyamara iyo dusomye Itangiriro 2:23 tubona ko Adamu akibona Eva, ikintu cya mbere yakoze ni ukuvuga ku budasa bwabo ndetse no kubwishimira. 2 Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, Ni akara ko mu mara yanjye, Azitwa Umugore kuko yakuwe mu Mugabo. -Itangiriro 2:23 BYSB Biratangaje ko aya ariyo magambo ya mbere umwanditsi ahitamo kudusubiriramo ijambo ku rindi mu yo Adamu yavuze ndetse akaba ariyo ya mbere Eva yumvise.
Muri uyu murongo, tubona ikintu gikwiriye kuranga abashakanye iteka iyo batekereje ku budasa n’ ubwuzuzanye bwabo. Ntabwo bihagije ko wowe n’uwo mwashakanye mwuzuzanya mu budasa bwanyu. Ubudasa bwanyu ni ikintu cyo kwishimira. Buri umwe akanezerwa mugenzi we kubw’ibyo ashoboye we adashobora cyangwa ibyo bahurizaho mu buryo bw’igitangaza. Nk’urugero, uyu mugabo twavugaga haruguru akwiye kwibuka kwishimira umugore we n’ igihe yaguze nk’ umutako kubera gusa ko yawubonye kuri make mu gihe yari agiye guhaha ibyo kurya. Kubera ko niba uwo mutako umunejeje, uwo munezero w’ umugore uzana amahoro mu rugo akagera no ku mugabo. Kandi, ayo mafaranga utekereza ko yaguhombeje agura uwo mutako ntiyagura ayo mahoro. Ikindi kandi umugore nawe akwiye kwiga kubyishimira, igihe umugabo we umusabye kurushaho kwigengesera mu buryo akoresha amafaranga, agahaha mbere na mbere ibyo bumvikanyeho, kuko nabyo bifitiye inyungu urugo rwabo bombi.
kandi barindane muri ubwo budasa bwabo.
Mu rushako, kuzuzanya no kwishimirana mu budasa, bifasha buri umwe mu bashakanye kudakorwa n’isoni z’uwo ariwe cyangwa ibyo adashoboye. Nibyo dusoma mu Itangiro 2:25, 3 Kandi uwo mugabo n’umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n’isoni. -Itangiriro 2: 25 . Aho umugabo n’umugore we bambara ubusa, ni ukuvuga umuntu wese akaza uko ari ntacyo ahishe mugenzi we, kandi ntibakorwe n’isoni. Muri uyu murongo twigiramo ko abashakanye bakwiye kurindana ngo hatagira uwumva akozwe n’ isoni z’ uwo ari we. Ibi bihera ku bibangukira umuntu mu mibereho ye nk’urugero twabonye haruguru rw’umugore ugura ikintu kubera ko akibonye mu isoko nubwo atari yabiteguye ajya kuva mu rugo. Bikagera no ku miterere y’ umubiri. Ni inshingano z’ umugabo n’umugore bashakanye gutuma mugenzi wawe adaterwa isoni n’ uko umubiri we uteye. Kubera ikoranabuhanga mu itangazamakuru, hari imitere y’ umubiri yagizwe ibigirwamana kuko usanga ihimbazwa hirya no hino ku mbugankoranyambaga bigatuma abatayifite baterwa ipfunwe ni uko Imana yabaremye. Bisaba rero ko abashakanye barindana iryo pfunwe binyuze mu kwishimirana mu budasa bwabo.
Kwishimirana mu budasa ntibireba gusa abashatse, ni ikintu umuntu wese akwiye kwitoza mu mibanire ye n’ abandi atitaye ku rwego rw’ imibanire yabo. Tekereza ku bantu muziranye, abo mukorana, inshuti, abavandimwe, cyangwa uwo mwashakanye (niba warashatse). Ese ni ibiki bakora, cyangwa ni gute bitwara, bigaragaza ubudasa hagati yawe na bo? Ese ni gute wabagaragariza ko ubishimira mu budasa bwanyu? Ahari se bisaba ko ubutaha umuntu mukorana n’ atanga igitekerezo gitandukanye uzafata akanya ukamushimira ko abona ibintu mu buryo bunyuranye. Ahari se ukeneye kwandikira uwo mwashakanye aka kanya ubutumwa bugufi umushimira ikintu yakoze muri iyi minsi mu buryo butandukanye n’ ubwo watekerezaga maze ukaza kwisanga byakugiriye akamaro kurutaho.
Imibanire myiza ntago yikora ahubwo abantu barayubaka. Hari icyo wakora rero ngo wubake imibanire myiza ushingiye kuri iyi nyigisho. Fata akanya usengere imibanire yawe n’ abandi, usabe Imana ihumure amaso yawe ubashe kubona ibyiza wakwishimira mu budasa bwawe n’ abandi. Tangira none kwitoza kwakira imiterere yawe, ugerageza kwisuzuma. Ese ni iyihe miterere yihariye Imana yaguhaye? Ese ni gute wayigaragariza uwo muntu mwifuza kubana? Ese we ni iyihe miterere yihariye ubona afite? Ese mujya mufata umwanya wo kubiganiraho? Si ngombwa ko muhuza byose icy’ ingenzi ni uko mwakirana mu budasa bwanyu maze mukuzuzanya.
Imana igufashe!

Rwose nshimishijwe nuko muri kristo bitari murushako gusa ahubwo christian community harimo kwishimirana n’ ubwuzuzanye mu budasa kuko i was challenged before gusa Imana ibigaragaza uburyo turi ingingo zitandukanye kd zuzunya muri kristo ex: umutwe n’ikibuno nibindi… uburyo byuzuzanya
Imana ishimwe kubwanyu. Mwakoze!
Wawooo ndishimye cyane gusoma iyi nyigisho rwose, kuko nibyo koko as christians dukwiye kwishimirana mu budasa bwacu haba mu urushako ndetse no muri community turimo
( Ndavuga abantu tubana nabo buri munsi) I pray ngo uku kuri Imana igukoreshe mukuduhindura nokudukuza ngo turusheho kuba ho muri uko kwishimirana mubudasa bwacu ndetse no kurindana ( ngo hekugira uterwa ipfunwe n’ uwo ari we)
Be blessed ndabakunda.
Mwakoze cyane kubwiyi nyigisho rwose mpamya ko uko ari ko kuri twese dukeneye kwakira tukakubaho mugihe tubana n abandi ndetse n abo dutekereza kuzashyingiranwa.
Hanyuma rwose Imana ihabwe icyubahiro kubwo ukwiri nuko yaremye abantu bayo
Muraho neza! Nitwa Innocent nifuzaga ko mwambwira ese guhorana numugore murugo nibyiza cg nibibi kuko njya mbona guhorana nawe bituma dushwana! Kurusha ko tutahorana!
Innocent, urakoze kuri iki kibazo. Guhorana n’ umugore mu rugo si cyo kibazo ahubwo ikibazo n’ igituma mushwana n’ uko mukemura ayo makimbirane abatera gushwana. Mu gice cyitwa kubana neza harimo inyigisho zagufasha kumenya uko uvugana n’ umugore wawe mu gihe muri kumwe n’ uko mwakemura amakimbirane igihe avutse hagati yanyu. Kurikira uruhererekane rw’ izo nyigisho unyuze hano: https://urushako.rw/wp/category/kubana-neza/kubaka-imibanire-myiza/