Twese usanga twifuza kugira urugo rurimo umunezero, ariko hari ubwo byanga. Ugasanga hagati yawe n’uwo mwashakanye harimo igisa n’umworera. Wavuga ibi, we akumva biriya. Maze yajya kugusubiza bikabyara intonganya mutazi aho zivuye. Muri iyi nyigisho, turagaruka kuri imwe mu mico ikunze kuba intandaro yo kwangirika k’ubusabane hagati y’abakundana /abashakanye bikababyarira amakimbirane ya hato na hato. Turareba kandi n’icyo wakora nk’umwizera ngo witandukanye n’iyo mico usigasire umunezero hagati yawe n’uwawe.
kwihutira gushaka ibisubizo
Ese wigeze uba uri kuvugana n’umuntu, maze ukamubwira ibintu nka bitanu yajya kugusubiza akavuga nko ku cya kabiri gusa, ibindi ugasanga ntakibuka n’ibyo ari byo? Ibi, akenshi biterwa ni uko uyu muntu nyuma yo kumva icya kabiri aba yahise arekeraho gukomeza kugutega amatwi. Ahubwo, agatangira gutekereza icyo ari bugusubize. Ibyo nibyo twita kwihutira gushaka ibisubizo. Gushaka ibyo gusubiza na mbere y’uko uwo muvugana arangiza kukubwira ikibazo niwo mwanzi wa mbere wo kuvugana neza. Kuko bituma utumva ibyo mugenzi wawe akubwira maze kubera kutumva neza ikibazo bikarangira utanze igisubizo kitajyanye. Ibi rero iyo bigeze mu bakundana / abashakanye byangiza ubusabane bwabo kuko usanga bavugana kenshi kandi buri umwe yiteze byinshi kuri mugenzi we.
Kuvugana neza bisaba gutega amatwi witonze (active listening). Ni ukuvuga gutega umuntu amatwi ugamije kumva no gusobanukirwa neza ibyo avuga. Aho nyuma yo kumva ibyo umuntu yavuze, mbere yo kumusubiza ubanza ugasubiramo mu nshamake ibyo yakubwiye ngo wumve niba wumvishe neza ibyo yakubwiye nk’uko yabivuze. Inshuro nyinshi, iyo uteze amatwi witonze mu byavuzwe ukuramo igisubizo. Ku bakundana ho hari nubwo umuntu akubwira ibyamubayeho atari uko agutegerejemo igisubizo runaka. Ahubwo, ashaka gusa ko umutega amatwi ukamenya ibiri kumubaho n’uko bituma yiyumva. Kuko gusangira ayo makuru hagati y’abakundana biri mu bikomeza umubano wabo.
Abantu benshi bagorwa no gutega amatwi bitonze kubera ko baba batekereza ko ahari nibadatanga igisubizo cyihuse bari bube basuzuguritse cyangwa bataye agaciro imbere y’uwo bavugana. Abandi nabo usanga batinda ku kwishakamo ibisubizo by’ikibazo kubera ko bibwira ko aribo gisubizo. Ariko ibyo byombi bibusanye n’ukuri kw’ijambo ry’Imana. Kuko ijambo ry’Imana ryihanangiriza abizera ngo bihutire kumva ariko batinde kuvuga, kandi batinde kurakara. 1 Yakobo 1:19 Ku bizera kandi, agaciro kacu ntabwo gashingira kuko twitwaye mu bihe runaka, kubera ko Imana yatwemeye itabitewe n’ibyo twakoze ahubwo kubera ubuntu bwayo gusa. 2Abefeso 2:8-10 N’igisubizo cy’ibibazo twibaza mu buzima ntikiva mu byo twishakamo ubwacu ahubwo kiva ku Mana umuremyi n’umugenga wa byose. 32 Abakorinto 3:4-5
kwegereza ibintu umutima
Tekereza nk’umugabo n’umugore babana mu rugo, maze umugabo/ umugore akagura umubavu (parfume) runaka we yumva akunze uko ihumura. Ariko yagera mu rugo, agasanga uwo bashakanye we iyo mpumuro ntabwo ayikunze. Maze uwaguze uyu mubavu akababara akanzura ko ubwo atazi guhaha imibavu bityo atazongera kuyigura. Ibyo, nibyo twita kwegereza ibintu umutima. Mu busanzwe uwaguze uyu mubavu ntiyabura kubabazwa n’uko mugenzi we atawishimiye. Ariko, agatandukanya kuba uwo bashakanye atishimiye impumuro y’umubavu runaka yaguze no kuba atazi guhaha. Kuvanga iki kintu cyabaye rimwe n’ubuzima bwawe bwite ni ukubyegereza umutima bitari ngombwa. Ibi biteza amakimbirane hagati y’abakundana/ abashakanye kuko bituma umuntu atisanzura kuri mugenzi we kuko aba atazi uburemere ikintu runaka kiribugire imbere ye.
Kubana neza bisaba ko umuntu yitoza gutandukanya ubuzima bwe bwite n’ibintu biri kumubaho n’iyo yaba yabigizemo uruhare. Kubera ko bifasha ababana guhangana n’ibibazo biri hagati yabo badahanganye bo ubwabo. Urugero rwa hafi tubona muri Bibiliya kuri iki kintu n’ amagambo dusanga mu Imigani 12:21. Aho Bibiliya ivuga ko Uburakari bw’umupfapfa bugaragara vuba. Ariko umunyamakenga we abasha no kwirengagiza ibitutsi. Ubusanzwe ibitutsi ni cyo kintu cyoroshye kwegereza umutima kuko ugutuka aba avuga ibintu bibi ku buzima bwawe bwite. Ariko Bibiliya yo iyo ivuga ko umunyamakenga nabyo abasha kubyirengagiza. 4Imigani 12:21 Bivuze ko uyu muntu aba azi gutandukanya ubuzima bwe bwite n’ibintu bindi byo hanze nk’amagambo y’abantu cyangwa ibyabaye.
Ku bantu bakundana, kuzirikana ko uyu muntu agukunda bigufasha kwakira ko ibyo yakubwira byose atagamije guhangana nawe nk’umuntu ku giti cyawe. Ahubwo, ari kuvuga ku bintu kubera ko biriho. Kandi, kubera ko nawe abaye ari wowe uri mu mwanya we ari uko wabigenza bituma utabyegereza umutima. Ku bizera, kuzirikana ko wemewe muri Kristo kandi ufite agaciro ntasimburwa katumye Imana itanga umwana wayo kubwawe 5Yohana 3:16 bituma udashidikanya k’uwo uri we. Bityo, niyo byarenga ku kuvuga ku biriho umuntu akaba yagutuka, ibyo yagutuka byose ubasha kubyirengagiza kuko agaciro kawe karabirenze. Cyane ko n’igihe ibi bibabaje umutima wawe, Bibiliya itubwira ko dufite umutambyi ubasha kubabarana natwe no kudutabara mu gihe gikwiriye. 6 Abaheburayo 4:15-16 Niba nawe ushaka gusigasira umunezero mu rukundo/ urugo rwawe, zirikana ko nk’ abantu kwibeshya cyangwa kumva nabi ibyo twabwiwe biri muri kamere yacu.
Rekeraho kwibwira ko ibyo wumvishe aribyo uwo mwavuganaga yashakaga ko wumva. Biroroshye ko wowe wumvirana, ukumva ibyo atavuze. Cyangwa na we agategwa mu magambo, akavuga ibyo atari agambiriye. Bityo rero mbere yo gusubiza ni ngombwa igihe cyose kubanza kugenzura ko ibyo wumvishe aribyo uwo mwavuganaga yashakaga ko wumva. Niba kandi hari ikitagenda hagati yanyu, zirikana ko ikibazo ari icyo kintu, si wowe cyangwa mugenzi wawe. Irinde kubyegereza umutima, utandukanye ikibazo na mugenzi wawe. Kuzirikana ibyo bizabarinda mwembi amakimbirane ya hato na hato kandi bizabafasha gusigasira umunezero mu rukundo/ urugo rwanyu.
Imana idushoboze!
