Inyigisho shingiro

Umugabo n' umugore baremwe mu mubiri umwe ariko mu budasa
Abashatse Impamvu y' urushako Inyigisho shingiro Kubana neza Kurambagiza

Impamvu y’ urushako (igice cya 2): ubudasa n’ ubwuzuzanye hagati y’ umugabo n’ umugore

Mu itangiriro 2:21-25 tubona Imana iremera Adamu umugore mu rubavu yamukuyemo. Umugore n’ umugabo Imana yabaremye mu budasa ngo buzuzanye, bishimirane muri ubwo budasa kandi barindane gukorwa n’isoni.

Soma inyigisho yose
Abashatse Impamvu y' urushako Ingaragu Inyigisho shingiro Kubana neza Kurambagiza

Impamvu y’ urushako (igice cya 1): Si byiza ko aba wenyine & akeneye umufasha

Mu Itangiriro 2:18, Bibiliya itwereka impamvu ebyiri zatumye Imana iremera umuntu umufasha. Impamvu ya mbere ni uko bitari byiza ko uyu muntu aba wenyine. Impamvu ya kabiri ni uko umuntu yari akeneye umufasha umukwiriye.

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Inyigisho shingiro Kurambagiza Kurera neza Urugo rwiza

Iby’ ibanze ngo ugire urushako rwiza (Igice cya 2)

Bibiliya iravuga ngo “Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu”. Kubona uburuhukiro dukeneye bisaba kwemera kwigira kuri Kristo. Umugabo n’ umugore bifuza kubaka urugo rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo, mbere y’ uko bareba icyo umuco bakomokamo uvuga cyangwa icyo iterambere rivuga ku rushako rwabo babanza kureba icyo Bibiliya ivuga.

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Inyigisho shingiro Kurambagiza Kurera neza Urugo rwiza

Iby’ ibanze ngo ugire urushako rwiza (Igice cya 1)

Urukundo nyakuri rugeza ku urushako rwiza abantu benshi bifuza si ikintu cyoroshye kugeraho dukurikije imiterere isanzwe ya kamere muntu. Bisaba kwakira urukundo rw’ Imana muri Kristo kugira ngo umuntu abashe gukunda no kwakira urukundo nyakuri. Muri 1 Yohana 4:19 tubona isoko abantu bashobora kuvomamo urukundo nyakuri. Bibiliya iravuga ngo “turakunda kuko ariyo yabanje kudukunda.” Umuntu wakiriye urukundo rw’ Imana nk’ uko yarwerekanye muri Kristo yigiramo ubushobozi bwo gukunda nk’ ingaruka y’ urukundo yakunzwe muri Kristo.

Soma inyigisho yose