Icyo Bibiliya ivuga ku kurera neza Igice cya 1
Abantu benshi batekereza kurera neza nko guha umwana ibyo abo mu rungano rwe bafite. Ni ukuvuga nko kumujyana mu ishuli ryiza, kumubonera imyambaro myiza, n’ ibindi abana bakenera bitewe n’ ikigero bagezemo n’ aho ibihe bigeze. Abandi nabo bagatekereza ko ari ugutoza umwana imico myiza ituma aba umuntu ushimwa mu bandi. Maze akazigeza kuri byinshi […]
Soma inyigisho yoseIntego y’ urushako (igice cya 2)
Mu gice cya mbere twabonye ko intego ya mbere Imana yari ifite ubwo yaremeraga Adamu umufasha kwari ukugirango umuntu abeho mu busabane bwuzuye. Muri iki gice cya kabiri turareba intego ya kabiri Imana yari ifite ishyiraho urushako: kororoka maze aba bantu Imana yaremye bafite ishusho yayo bakuzura isi. Kuzuza isi ishusho y’ Imana Mu itangiriro […]
Soma inyigisho yoseIntego y’ urushako (Igice cya 1)
Abahanga bavuga ko iyo utazi intego y’ ikintu utabura kucyangiza. Ntibitangaje rero ko hari ibibazo byinshi mu bijyanye n’ urushako muri iki gihe. Kubera ko abantu benshi ntibabaza uwashyizeho urushako ngo bamenye intego yarwo. Muri uru ruhererekane rw’inyigisho, tuzarebera hamwe intego 2 Imana yari ifite ubwo yashyiragaho urushako. Muri iki gice cya 1 turavuga ku […]
Soma inyigisho yoseUmwanya nyakuri w’ urushako igice cya 2: ni impano
Abantu benshi batekereza urushako nk’ ikintu babasha kwiha bo ubwabo cyangwa se intego babasha kwigezaho. Bityo, ugasanga abatarashatse bafatwa nk’ abanyantege nke mu rugendo rwo kugera kuri iyo ntego. Igitangaje ni uko Imana yo atari uko ibibona. Imana ibona gushaka cyangwa kudashaka nk’ impano yo ubwayo itanga kandi igaha buri wese uko ishaka. Reka turebe […]
Soma inyigisho yoseUmwanya nyakuri w’ urushako igice cya 1: ni igishushanyo
Abantu benshi batekereza ko urushako hagati y’ umugabo n’ umugore ari ikintu kirangirira kuri cyo ubwacyo. Nyamara ariko, Imana yo siko ibitekereza. Inshuro nyinshi muri Bibiliya, Imana ikoresha umubano w’ umugabo n’ umugore nk’ igishushanyo cy’ umubano hagati y’ Imana n’ abantu bayo.
Kumenya ko urushako rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo ari igishushanyo cy’ urukundo Kristo akunda itorero biduha igipimo cy’ urugo rwiza. Bivuze ko urugo rwiza ari urwo umuntu areba akabona urukundo Kristo akunda itorero.
Impamvu y’ urushako (igice cya 2): ubudasa n’ ubwuzuzanye hagati y’ umugabo n’ umugore
Mu itangiriro 2:21-25 tubona Imana iremera Adamu umugore mu rubavu yamukuyemo. Umugore n’ umugabo Imana yabaremye mu budasa ngo buzuzanye, bishimirane muri ubwo budasa kandi barindane gukorwa n’isoni.
Soma inyigisho yoseImpamvu y’ urushako (igice cya 1): Si byiza ko aba wenyine & akeneye umufasha
Mu Itangiriro 2:18, Bibiliya itwereka impamvu ebyiri zatumye Imana iremera umuntu umufasha. Impamvu ya mbere ni uko bitari byiza ko uyu muntu aba wenyine. Impamvu ya kabiri ni uko umuntu yari akeneye umufasha umukwiriye.
Soma inyigisho yoseIby’ ibanze ngo ugire urushako rwiza (Igice cya 2)
Bibiliya iravuga ngo “Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu”. Kubona uburuhukiro dukeneye bisaba kwemera kwigira kuri Kristo. Umugabo n’ umugore bifuza kubaka urugo rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo, mbere y’ uko bareba icyo umuco bakomokamo uvuga cyangwa icyo iterambere rivuga ku rushako rwabo babanza kureba icyo Bibiliya ivuga.
Soma inyigisho yoseIby’ ibanze ngo ugire urushako rwiza (Igice cya 1)
Urukundo nyakuri rugeza ku urushako rwiza abantu benshi bifuza si ikintu cyoroshye kugeraho dukurikije imiterere isanzwe ya kamere muntu. Bisaba kwakira urukundo rw’ Imana muri Kristo kugira ngo umuntu abashe gukunda no kwakira urukundo nyakuri. Muri 1 Yohana 4:19 tubona isoko abantu bashobora kuvomamo urukundo nyakuri. Bibiliya iravuga ngo “turakunda kuko ariyo yabanje kudukunda.” Umuntu wakiriye urukundo rw’ Imana nk’ uko yarwerekanye muri Kristo yigiramo ubushobozi bwo gukunda nk’ ingaruka y’ urukundo yakunzwe muri Kristo.
Soma inyigisho yose