Umwanya w’ urushako

Icyo Imana yifuza ku babyeyi Inyigisho shingiro Kurera neza Umwanya w' urushako

Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 5: ni aho dutorezwa

Nk’ uko bibangukira umuntu wese kwiga iyo afite uwo yigana ni ko n’ Imana yagambiriye ko abana batozwa kuba abigishwa ba Kristo binyuze mu muryango. Muri iyi nyigisho turareba impamvu Imana isaba abizera kwigisha abana babo n’ uburyo bwizewe abizera bakoresha ngo abana babo bakure nabo bizera.  Imana yitaye ku buryo urera abana bawe Inshuro […]

Soma inyigisho yose
Inyigisho shingiro Umwanya w' urushako

Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 4: ni igikoresho

Uko umuntu wese yifuza kubyara umwana basa, niko n’ Imana yifuza ko abo yaremye basa na yo kandi ibyo ntibigarukira ku kuba icyifuzo gusa ahubwo ni umugambi. Muri iyi nyigisho turareba uburyo Imana yaremye umuntu ngo ase na yo, igatunganya urushako kimwe n’ubuzima bwose muri rusange ngo bitume umuntu arushaho gusa na yo umunsi ku wundi. Turareba kandi n’ uburyo bwo kugendera muri uwo mugambi w’Imana.

Soma inyigisho yose
Inyigisho shingiro Umwanya w' urushako

Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 3: rurangirira ku isi

Nk’uko umuntu wese atakomeza kureba ifoto y’uwo akunda kandi bari kumwe, Bibiliya itwigisha ko nyuma yo kugaruka kwa Kristo n’ umuzuko w’ abapfuye urushako rutazongera kugira agaciro rufite ubu. Muri iyi nyigisho turareba ku kuba urushako ari ikintu kigarukira hano mu isi n’ ibintu bitatu by’ ingenzi byagakwiye kutwigisha: kwishimira impano yawe ukiri mu isi, kudaha impano y’ urushako agaciro idakwiriye no gukoresha neza impano ishira ikakubyarira inyungu zizahoraho.

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Inyigisho shingiro Kurambagiza Umwanya w' urushako

Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 2: ni impano

Abantu benshi batekereza urushako nk’ ikintu babasha kwiha bo ubwabo cyangwa se intego babasha kwigezaho. Bityo, ugasanga abatarashatse bafatwa nk’ abanyantege nke mu rugendo rwo kugera kuri iyo ntego. Igitangaje ni uko Imana yo atari uko ibibona. Imana ibona gushaka cyangwa kudashaka nk’ impano yo ubwayo itanga kandi igaha buri wese uko ishaka. Reka turebe […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Inyigisho shingiro Umwanya w' urushako

Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 1: ni igishushanyo

Abantu benshi batekereza ko urushako hagati y’ umugabo n’ umugore ari ikintu kirangirira kuri cyo ubwacyo. Nyamara ariko, Imana yo siko ibitekereza. Inshuro nyinshi muri Bibiliya, Imana ikoresha umubano w’ umugabo n’ umugore nk’ igishushanyo cy’ umubano hagati y’ Imana n’ abantu bayo.
Kumenya ko urushako rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo ari igishushanyo cy’ urukundo Kristo akunda itorero biduha igipimo cy’ urugo rwiza. Bivuze ko urugo rwiza ari urwo umuntu areba akabona urukundo Kristo akunda itorero.

Soma inyigisho yose