
Icyo Bibiliya ivuga ku kurera neza Igice 2
Mu gice cya mbere twarebye igisobanuro cyo kurera neza, urugero rw’ umubyeyi mwiza n’ icyitegererezo cyo kurera neza. Ikibangukira abantu benshi iyo basoma inyigisho nk’ iyo bibwira ko kumenya icyo kurera neza ari cyo bihagije ngo babe ababyeyi beza gusa ntibihagije. Muri iyi inyigisho turareba ubuzima bw’ umwe mu bantu bakomeye muri Bibiliya ariko bagize […]
Soma inyigisho yose
Icyo Bibiliya ivuga ku kurera neza Igice cya 1
Abantu benshi batekereza kurera neza nko guha umwana ibyo abo mu rungano rwe bafite. Ni ukuvuga nko kumujyana mu ishuli ryiza, kumubonera imyambaro myiza, n’ ibindi abana bakenera bitewe n’ ikigero bagezemo n’ aho ibihe bigeze. Abandi nabo bagatekereza ko ari ugutoza umwana imico myiza ituma aba umuntu ushimwa mu bandi. Maze akazigeza kuri byinshi […]
Soma inyigisho yose
Intego y’ urushako (igice cya 2)
Mu gice cya mbere twabonye ko intego ya mbere Imana yari ifite ubwo yaremeraga Adamu umufasha kwari ukugirango umuntu abeho mu busabane bwuzuye. Muri iki gice cya kabiri turareba intego ya kabiri Imana yari ifite ishyiraho urushako: kororoka maze aba bantu Imana yaremye bafite ishusho yayo bakuzura isi. Kuzuza isi ishusho y’ Imana Mu itangiriro […]
Soma inyigisho yose
Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 5: ni aho dutorezwa
Nk’ uko bibangukira umuntu wese kwiga iyo afite uwo yigana ni ko n’ Imana yagambiriye ko abana batozwa kuba abigishwa ba Kristo binyuze mu muryango. Muri iyi nyigisho turareba impamvu Imana isaba abizera kwigisha abana babo n’ uburyo bwizewe abizera bakoresha ngo abana babo bakure nabo bizera. Imana yitaye ku buryo urera abana bawe Inshuro […]
Soma inyigisho yose
Iby’ ibanze ngo ugire urushako rwiza (Igice cya 2)
Bibiliya iravuga ngo “Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu”. Kubona uburuhukiro dukeneye bisaba kwemera kwigira kuri Kristo. Umugabo n’ umugore bifuza kubaka urugo rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo, mbere y’ uko bareba icyo umuco bakomokamo uvuga cyangwa icyo iterambere rivuga ku rushako rwabo babanza kureba icyo Bibiliya ivuga.
Soma inyigisho yose
Iby’ ibanze ngo ugire urushako rwiza (Igice cya 1)
Urukundo nyakuri rugeza ku urushako rwiza abantu benshi bifuza si ikintu cyoroshye kugeraho dukurikije imiterere isanzwe ya kamere muntu. Bisaba kwakira urukundo rw’ Imana muri Kristo kugira ngo umuntu abashe gukunda no kwakira urukundo nyakuri. Muri 1 Yohana 4:19 tubona isoko abantu bashobora kuvomamo urukundo nyakuri. Bibiliya iravuga ngo “turakunda kuko ariyo yabanje kudukunda.” Umuntu wakiriye urukundo rw’ Imana nk’ uko yarwerekanye muri Kristo yigiramo ubushobozi bwo gukunda nk’ ingaruka y’ urukundo yakunzwe muri Kristo.
Soma inyigisho yose