Kurambagiza

Icyo Bibiliya ivuga ku buryo bwizewe bwo guhitamo uwo muzabana no kubaka imibanire ihamye yabageza ku kubaka urugo rwiza.

Ingaragu Iziheruka Kurambagiza

Ibintu 3 umusore n’ umukobwa bakundana bakeneye kwitondera mbere yo gufata icyemezo cyo gushakana

Mu buryo busanzwe, kugira ngo abantu babiri bagire aho bajyana bisaba byanze bikunze ko baba babyumvikanyeho bakemeranya aho bagiye, ikibajyanye n’ uko bagenda. Muri Amosi 3:3, Imana ivugira mu kanwa k’ umuhanuzi Amosi, ikabaza abantu ngo: “Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?” Iki ikibazo kitwereka ko Imana iri kuvugana n’ abantu ibintu baziranyeho. Bya bintu umuntu wese, […]

Soma inyigisho yose
Ingaragu Iziheruka Kuganira neza Kurambagiza Uburyo bwizewe

Uburyo bwizewe bwo kurambagiza igice cya 4: Kuganira neza 2

Iyo uganiriye n’ abantu bashatse, usanga benshi bavuga inkuru z’ ukuntu batunguwe bamaze kubana. Buri umwe agasanga hari amakuru atigeze amenya kuri mugenzi we, nyamara bari bamaze igihe kinini baganira. Ibi usanga biterwa n’ impamvu zitandukanye. Imwe muri zo ni uko kenshi abarambagizanya bahora mu kubwirana utugambo turyohereye n’ inkuru zo hirya no hino. Ntibamenye […]

Soma inyigisho yose
Ingaragu Iziheruka Kurambagiza Uburyo bwizewe

Uburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 3: Kuganira neza 1

Abantu benshi usanga bakundana nta buryarya, ndetse bakavuga ko urukundo rwabo rugamije kubana. Ikibazo ni uko hari ubwo usesengura kumenyana hagati yabo ugasanga ntaho bitandukaniye na bwa bucuti bw’ ingimbi n’ abangavu bari kugerageza kwitahura(copinage). Ugasanga kumenyana kwanyu kugarukira ku kumenya aho mugenzi wawe yize cyangwa yakuriye n’ ibyo akunda kurya cyangwa kunywa. Muri iyi […]

Soma inyigisho yose
Ingaragu Iziheruka Kurambagiza Uburyo bwizewe

Uburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 2: Kuvugisha ukuri kuzuye

Rimwe mu makosa akomeye abasore n’ inkumi bakunze gukora mu gihe cyo kurambagiza ni ukwirarira. Bityo usanga amakimbirane menshi hagati y’ abakundana, haba ku bari kurambagiza cyangwa abubatse ingo, aterwa no gutahura ko mugenzi wawe hari ibyo yakubeshye cyangwa hari ukuri yaguhishe abigambiriye. Mu gice cya mbere twarebye ku kwakira amarangamutima y’ umuntu ukwari ntayitiranye […]

Soma inyigisho yose
Ingaragu Kurambagiza Uburyo bwizewe

Uburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 1: kwakira amarangamutima yawe uko ari

Iyo uganiriye n’abantu bashatse usanga buri wese afite uburyo bwiharirye yakoresheje mu kurambagiza kwe, ibyo bigatera abatarashaka kwibaza niba hari uburyo bwizewe umuntu yakoresha mu kurambagiza. Muri uru ruhererekane rw’ inyigisho tuzareba amahame y’ ijambo ry’ Imana yadufasha gutegura no gukora neza igikorwa cyo kurambagiza. Muri iki gice cya mbere turagaruka ku kutitiranya ibintu ukakira […]

Soma inyigisho yose
Icyo Bibiliya ivuga Ingaragu Kurambagiza

Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 5)

Mu bice bine byabanje twabonye ibintu bitandukanye Bibiliya ivuga ku kurambagiza. Mu gusoza uru ruhererekane turareba ku bintu bitatu by’ ibanze Bibiliya itegeka umusore n’ inkumi bari mu gihe cyo kurambagiza kwirinda kugira ngo iki gikorwa kizabageze ku kubaka urugo rwiza. Kwirinda kurambagiza mu bujiji  Imwe mu mvugo zimenyerewe cyane ni uko “urukundo ari impumyi” […]

Soma inyigisho yose
Icyo Bibiliya ivuga Ingaragu Kurambagiza

Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 4)

Mu nyigisho iheruka twabonye ko kurambagiza nta soni biteye kandi ko ari ikintu kigira ingaruka ku bantu barenze umusore n’ umukobwa bari kurambagizanya. Bityo, kurambagiza si ikintu abarambagiza bakwiye kwihererana. Muri iyi nyigisho mbere yo gusubiza ikibazo cy’ umwe mu basomye iyo nyigisho, turabanza turebe izindi mpamvu 2 zituma abarambagiza badakwiye kubyihererana. Turareba ku nshuti […]

Soma inyigisho yose
Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza 3
Icyo Bibiliya ivuga Ingaragu Kurambagiza

Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 3)

Mu nyigisho yacu iheruka twarebye ku mwanya w’ amarangamutima mu kurambagiza. Muri iki gice turakomeza mu Indirimbo ya Salomo 1:4b maze turebe ku mwanya w’ inshuti n’ umuryango muri iki gikorwa cyo kurambagiza. Turavuga ku mpamvu 2 udakwiye kwihererana ibyo kurambagiza kwawe. Kurambagiza nta soni biteye Impamvu ya mbere udakwiye kwihererana ibyo kurambagiza kwawe ni […]

Soma inyigisho yose
Kurambagiza igice cya 2
Icyo Bibiliya ivuga Ingaragu Kurambagiza

Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 2)

Mu gice cya mbere, twabagejejeho amateka y’ urushako no kurambagiza muri Bibiliya yose muri rusange. Muri iki gice cya kabiri, turavuga ku kurambagiza mu Indirimbo ya Salomo kimwe mu bitabo by’ ubwenge. Iyi nyigisho iragaruka ku mwanya w’ amarangamutima mu kurambagiza. Mu bitabo by’ ubwenge, Bibiliya idufasha kubona uko kubahiriza amategeko y’ Imana byabaga bisa […]

Soma inyigisho yose
Icyo Bibiliya ivuga Ingaragu Kurambagiza

Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 1)

Amateka y’ urushako muri Bibiliya agaragaza ko Imana iha agaciro kihariye kurambagiza. Bitandukanye n’ ubucuti bugamije ubusambanyi bukunze kugaragara mu rubyiruko, kurambagiza ni ubucuti hagati y’ umusore n’ inkumi bagamije kumenyana kurushaho nk’ uburyo bwo kureba niba aba bombi bashobora gushyingiranwa. Muri iyi inyigisho turareba ku cyo Bibiliya ivuga ku urushako no kurambagiza mu bihe […]

Soma inyigisho yose