Ingaragu

Icyo Bibiliya ivuga Ingaragu Kurambagiza

Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 1)

Amateka y’ urushako muri Bibiliya agaragaza ko Imana iha agaciro kihariye kurambagiza. Bitandukanye n’ ubucuti bugamije ubusambanyi bukunze kugaragara mu rubyiruko, kurambagiza ni ubucuti hagati y’ umusore n’ inkumi bagamije kumenyana kurushaho nk’ uburyo bwo kureba niba aba bombi bashobora gushyingiranwa. Muri iyi inyigisho turareba ku cyo Bibiliya ivuga ku urushako no kurambagiza mu bihe […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Inyigisho shingiro Kurambagiza Umwanya w' urushako

Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 2: ni impano

Abantu benshi batekereza urushako nk’ ikintu babasha kwiha bo ubwabo cyangwa se intego babasha kwigezaho. Bityo, ugasanga abatarashatse bafatwa nk’ abanyantege nke mu rugendo rwo kugera kuri iyo ntego. Igitangaje ni uko Imana yo atari uko ibibona. Imana ibona gushaka cyangwa kudashaka nk’ impano yo ubwayo itanga kandi igaha buri wese uko ishaka. Reka turebe […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Inyigisho shingiro Umwanya w' urushako

Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 1: ni igishushanyo

Abantu benshi batekereza ko urushako hagati y’ umugabo n’ umugore ari ikintu kirangirira kuri cyo ubwacyo. Nyamara ariko, Imana yo siko ibitekereza. Inshuro nyinshi muri Bibiliya, Imana ikoresha umubano w’ umugabo n’ umugore nk’ igishushanyo cy’ umubano hagati y’ Imana n’ abantu bayo.
Kumenya ko urushako rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo ari igishushanyo cy’ urukundo Kristo akunda itorero biduha igipimo cy’ urugo rwiza. Bivuze ko urugo rwiza ari urwo umuntu areba akabona urukundo Kristo akunda itorero.

Soma inyigisho yose
Abashatse Impamvu y' urushako Ingaragu Inyigisho shingiro Kubana neza Kurambagiza

Impamvu y’ urushako (igice cya 1): Si byiza ko aba wenyine & akeneye umufasha

Mu Itangiriro 2:18, Bibiliya itwereka impamvu ebyiri zatumye Imana iremera umuntu umufasha. Impamvu ya mbere ni uko bitari byiza ko uyu muntu aba wenyine. Impamvu ya kabiri ni uko umuntu yari akeneye umufasha umukwiriye.

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Inyigisho shingiro Kurambagiza Kurera neza Urugo rwiza

Iby’ ibanze ngo ugire urushako rwiza (Igice cya 2)

Bibiliya iravuga ngo “Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu”. Kubona uburuhukiro dukeneye bisaba kwemera kwigira kuri Kristo. Umugabo n’ umugore bifuza kubaka urugo rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo, mbere y’ uko bareba icyo umuco bakomokamo uvuga cyangwa icyo iterambere rivuga ku rushako rwabo babanza kureba icyo Bibiliya ivuga.

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Inyigisho shingiro Kurambagiza Kurera neza Urugo rwiza

Iby’ ibanze ngo ugire urushako rwiza (Igice cya 1)

Urukundo nyakuri rugeza ku urushako rwiza abantu benshi bifuza si ikintu cyoroshye kugeraho dukurikije imiterere isanzwe ya kamere muntu. Bisaba kwakira urukundo rw’ Imana muri Kristo kugira ngo umuntu abashe gukunda no kwakira urukundo nyakuri. Muri 1 Yohana 4:19 tubona isoko abantu bashobora kuvomamo urukundo nyakuri. Bibiliya iravuga ngo “turakunda kuko ariyo yabanje kudukunda.” Umuntu wakiriye urukundo rw’ Imana nk’ uko yarwerekanye muri Kristo yigiramo ubushobozi bwo gukunda nk’ ingaruka y’ urukundo yakunzwe muri Kristo.

Soma inyigisho yose