Abasore benshi cyangwa inkumi usanga bagorwa cyane no kubona umuntu bakundana. Kuburyo iyo agize amahirwe akabona wa muntu yumva yishimiye nawe aramwemeye yihutira kwiyemeza kubana nawe. Ariko se ujya wibaza niba hari ikintu ijambo ry’ Imana rivuga cyagufasha kumenya uko wabyitwaramo igihe wahuye n’umuntu wumva umutima wawe wishimiye kandi ushaka ko wowe nawe muzabana? Muri iyi nyigisho turajya mu gitabo cyo gutegeka kwa kabiri 21:10-13, aho Imana itegeka ubwoko bwayo uko bigenze igihe umugabo yabo umukobwa yishimiye ndetse yumva ashaka kubana nawe. Turareba ibintu bitatu ukwiye kugenzura mbere yo gufata icyemezo cyo gushyingiranwa n’umuntu runaka wishimiye.
[10] Nutabara kurwanya ababisha bawe, Uwiteka Imana yawe ikabakugabiza ukabajyana ari imbohe, [11] ukabona mu banyagano umukobwa mwiza ukamubenguka, ugashaka kumurongora, [12] uzamujyane iwawe, yiyogosheshe, ace inzara, [13] yiyambure imyenda yanyaganywe, agume mu nzu yawe, amaremo ukwezi kutagabanije aborogera se na nyina, nyuma uzabone kumurongora.
Gutegeka kwa kabiri 21:10-13
Kudakururwa n’ ibigaragara inyuma gusa
Iteka iyo uhuye n’umuntu imbona nkubone ikintu cya mbere ubanza kubona ni uko asa, uko ateye ku mubiri cyangwa uko avuga. Abantu benshi usanga ibyo aribyo baheraho mu guhitamo abo bishimira cyangwa se bakomeza kuganira nabo. Igitangaje ni uko, ku bijyanye n’urushako uko umuntu asa inyuma, uko ateye ku mubiri cyangwa uko avuga nta ruhare na ruto bigira mu gutuma ugira urushako rwiza cyangwa rubi. Muri iyi mirongo Imana ibwira umusore wabonye uko umukobwa asa inyuma n’uko ateye ku mubiri bigatuma yumva ashaka rwose kumugira umugore we ngo abanze amuhe akanya: yiyogosheshe, ace inzara, yiyambure imyambaro yanyaganywe.1Gutegeka 21:12 Mu yandi magambo abanze akureho byabindi bishashagirana byose, bituma ushobora gutekereza ko umuntu ari mwiza nyamara ari ugukururwa n’ibigaragara inyuma, maze urebe niba koko uyu muntu akigushishikaje.
Nawe niba uri kurambagiza ukaba ufite umuntu wumva wishimiye, mbere yo kwiyemeza gushakana nawe ubanze ufate umwanya wo kugenzura neza umutima wawe umenye niba ibyo wiyumvamo atari ugukururwa n’ iby’ inyuma gusa. Kubaka urugo rwiza bisaba ibirenze kwishimira uko umuntu asa inyuma. Bigusaba kurenga ibigaragara by’ inyuma ugakunda uwo uyu muntu ariwe imbere: imico, indangagaciro, ibimushishikaza n’ibiyobora ubuzima bwe bwa buri munsi.
Kudatwarwa n’ ubushyuhe bw’ akanya gato
Umuntu wese ufite umubiri ukora neza aremwe mu buryo butuma ashobora kwishimira uwo badahuje igitsina. Hari ubwo mu kurambagiza usanga umuntu ayobowe n’ako gashyuhe aterwa no kwishimira uwo badahuje igitsina. Nubwo Imana yateganije ko mu rushako ariho hantu hizewe uko kwishimira uwo mudahuje igitsina bigera ku mwuzuro wabyo. Kugira urushako rwiza bisaba ikirenze ibyo. Niyo mpamvu Imana ibwira uyu musore wabonye umukobwa yishimiye ngo: agume mu nzu yawe, amaremo ukwezi kutagabanije.2Gutegeka 21:13 Mu yandi magambo, we kwiyemeza kubana n’umuntu kubera ko gusa wumva umubiri wawe umwishimira. Bihe igihe urebe niba uko igihe gishira ibyo wiyumvamo kuri uyu muntu bikomeza gukura cyangwa bikendera. Aha itegeko ry’Imana ryari uko uyu musore abiha byibuze ukwezi kutagabanije. Kubera ko urugo ari umushinga w’igihe kirekire ntabwo ukwiye gufata icyemezo cyo gushaka uyobowe n’ibizongamubiri by’igihe gito.
Kudafatira ibyemezo mu marangamutima y’ uruvangitirane
Abantu benshi usanga bihutira gushaka nyamara basunitswe n’ uruvangitirane rw’ amarangamutima. Tekereza nk’umukobwa ufite ubwoba bwo kutazabona uwo bazabana. Maze muri ubwo bwoba agahura n’umusore umubwira ngo ndagukunda ndashaka ko tuzabana. Hari ubwo uyu mukobwa ashobora gufata icyemezo cyo kubana n’uyu musore ariko ugasanga kiva mu ruvangitirane rw’amarangamutima harimo n’ubwo bwoba bwo kutazabona uwo bazabana aho kuba urukundo. Ibi kandi ni kimwe n’umusore wishimiye ko yabonye akazi keza nyuma yo kurangiza amashuli ye. Maze muri ibyo byishimo akumva igikurikiyeho ni ugushaka umugore. Hari ubwo icyemezo cyo gushaka kuri uyu musore usanga kiva mu ruvangitirane rw’amarangamutima arimo n’ishema aterwa n’ibyo yagezeho aho kuba urukundo.
Ku murongo wa 13 dusoza Imana itegeka uyu musore ngo uwo mukobwa agume mu nzu yawe amaremo ukwezi kutagabanije, aborogera se na nyina,”3 Gutegeka 21:13 Imana iri gutegeka uyu musore guha uyu mukobwa igihe cyo gutunganya amarangamutima ye kugira ngo kubana kwe n’ uyu mugabo bye kuba mu ruvangitirane rw’ amarangamutima. Umuntu rero ushaka kubaka urugo rwiza, mu kurambagiza kwe, yitoza gusesengura amarangamutima ye akayahuza n’ ukuri kw’ ijambo ry’ Imana, kugeza amenye niba ibyo yiyumvamo ari urukundo kandi azi neza ko na mugenzi we kko amukunda. Kuburyo icyemezo afata agifata azi neza nta gushidikanya agitewe n’ urukundo atari ikindi.
Maze Imana ikanzura ngo “nyuma uzabone kumurongora.” nko kuvuga ngo, umusore n’ umukobwa bumva bakundanye ndetse bashaka kubana, babanze bagenzure neza ibyo bintu 3 mbere yo gufata icyemezo cyo gushakana:
- Murebe niba ibyo murimo atari ukwishimira uko uyu muntu asa inyuma, kuko Bibiliya yavuze ngo abanze “yiyogosheshe, ace inzara, yiyambure imyambaro yanyaganywe.”
- Mufate igihe cyo kureba niba ibyo mwiyumvamo atari amarangamutima y’ igihe gito, kuko Bibiliya yatubwiye ngo “agume mu nzu yawe amaremo ukwezi kutagabanije”.
- Murebe neza niba ibyemezo muri gufata bitava mu ruvangitirane rw’ amarangamutima, kuko Bibiliya yatubwiye ngo uko kwezi azakumare, “aborogera se na nyina”.
Ibyo bitatu, nimumara kubigenzura, nyuma muzabone gufata icyemezo cyo gushakana!
Imana ibahe umugisha!

tubashimiye cyane umusanzu mwiza mutanga kuri society nyarwanda muradutegurira imiryango myiza yahazaza
Imana ibahe umugisha turabakunda.
wowwwww, Nari nkumbuye ibi bihe kweri ubu nyeneye kongera kugasoma. nukuri bitari ibyo kwirengangiza njyewe mpora nshima Imana kumbwanyu peeee. mbona mwaraziye igihe kuruhande rwange, cyane iyo mbonye imitekerereze nsigaye mfite kubinjyanye n’urushako ndetse no kubana nabandi. so mwarakoze kuko mwazanye ubuzima kandi tubishimiye Imana. wowww iyi nyigisho rwose ikoze ku maso ngo ndebe kandi ntekereze koko icyinkurura ku mukombwa numva nkunda, kandi nifuza kubana nawe. muri umugisha nukuri peeeeeee. guhitamo uwo muzabana koko ni ibyo kwitondera, cyane ko ubwo bushyuhe ataribwo urugo rwubakiraho. murakoze muri umugisha.
Byiza cyane rwose .Murakoze kuduhugura kandi rwose iri somo ni ingenzi rwose .Njyewe biramfashije cyane rwose. ndumva iri somo ndumva ryampora iruhande muri ibi bihe byo guhitamo uwo tuzabana pe. Imana ibahe umugisha
wow thank you again for sharing this with us !!
really it’s our pleasure to hav u in our midst!
i pray that God father grant you His much grace and wisdom through all.
Bless you more.