Ibintu 3 ukeneye kwitaho nyuma yo gushyingirwa.

Abantu benshi iyo bitegura gushyingirwa usanga bashyira imbaraga nyinshi mu kwitegura. Bakiga cyane ndetse bagasura abantu batandukanye ngo babahe inama ku bijyanye n’urushako, gusa ni gake usanga ibyo bikomeza nyuma yo gushyingirwa. Ese wari uziko uko wakwitegura kose hari ibintu uzasobanukirwa gusa ari uko wageze mu rugo? Muri iyi nyigisho turagaruka ku bintu bitatu byagufasha nyuma yo kugera mu rugo rwawe bijyanye n’ukuri gutandukanye uzagenda utahura ku mibanire yawe n’uwo mwashakanye.

Kwitoza gufata iya mbere

Kenshi iyo abantu bitegura gushyingirwa usanga mu biganiro byabo bagerageza kugabana inshingano bagahuza inama y’uko urushako rwabo ruzakora. Kuburyo usanga mu byo buri umwe mu bazashakana yiteguye harimo no gusohoza igice runaka cy’inshingano z’urugo mu gihe mugenzi we nawe aba yitegura gusohoza ikindi gice. Nubwo kugabana inshingano mbere y’ubukwe ari byiza ariko kenshi ntibiramba. Usanga iyo mumaze gushyingiranwa, inshingano zigabanya bitewe n’imiterere yihariye ya buri umwe n’ikimubangukira kuruta ibyo mwemeranijwe mbere yo gushyingirwa. Kimwe rero mu byo ijambo ry’Imana riduha nk’igisubizo kuri iki kibazo ni inama umwami Lemuweli yahawe na nyina mu gitabo cy’ Imigani 31:10-31, aho aba amubwira ku mugore w’umutima. Kimwe mu bitangaje tubona muri izi nama, ni ukuntu iki gice gisobanura umugore, nk’ufata iya mbere muri byose. Ibintu ubusanzwe bigaragara nk’ibyahariwe abagabo.  Ikintu cya mbere umuntu ukimara gushyingirwa akwiye kwitaho, yaba umugore cyangwa umugabo, ni ukwitoza gufata iya mbere mu rugo rwe. Rekeraho kurebera, utegereje ko uwo mwashakanye ariwe ukora ibintu runaka. Itoze gufata iya mbere. Haba mu mishinga yo guteza imbere urugo, cyangwa mu mirimo ya buri munsi yo kurutunganya. Haba mu gusangira ibyiyumviro byanyu cyangwa gukemura amakimbirane. Inzira yo kubaka urugo rwiza ni ugufata iya mbere udategereje uwo mwashakanye.

Kwemera gukurira hamwe

Iyo umuntu atarashyingirwa usanga afite ibitekerezo bitandukanye by’ukuntu urushako rwe ruzamera, nyamara kenshi ibyo bitekerezo biba byubatse ku marangamutima y’igihe gito. Iyo umuntu ageze mu rugo imishinga ihura n’inshingano ibintu bigahinduka. Aha rero niho usanga ingo nyinshi zuzuye kwicuza no gushaka kugendera ku bitekerezo by’ ahahise. Kugira urushako rwiza bisaba kwemera gukurira hamwe maze uko ibintu bihinduka mukagendana nabyo. Uregero rwagufasha kubyumva neza n’ukuntu iyo umugabo n’umugore bamaze kubyara hari ubwo usanga aho kwemera igihe gishya binjiyemo, bakomeza kwicuza iby’igihe cyashize. Ugasanga wenda umwe mu bashakanye arashaka kongera kubona wa mwanya yahoranye batarabyara kandi bidashoboka. Cyangwa nyuma yo gushyingirwa ugasanga umuntu aho kwemera kwishimira ubuzima asangira n’uwo bashakanye, aracyashaka gukomeza kugira wa mwanya wa wenyine yahoranye akiri ingaragu. Kubaka urugo rwiza bisaba kumenya ikintu n’ igihe cyacyo nk’uko umubwiriza abisobanura mu gice cya 3. Ko buri kintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, kandi buri icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umanya wacyo. Maze ukagendera mu gihe kigezweho aho kwicuza iby’igihe cyahise.

Kwitoza kubyaza amahirwe umwanya uhari

Iyo abantu bitegura gushyingirwa usanga bategura buri kantu kose. Ugasanga umukobwa arategura ibishyingiranwa n’umusore aritegura ku ruhande rwe. Kuburyo hari ubwo bibwira ko ubuzima bwose ari uko buzamera, ibintu byose bazahora babiteguye. Uko gushaka gutegura buri kintu no guhirimbanira ko ibintu byose biba bitunganye byuzuye ni kimwe mu bintu bibuza abashyingiranwe kunezererwa impano y’ Imana mu rushako rwabo. Ubuzima ntabwo buteguza. Kubaka urugo rwiza bisaba kumenya gutwara ibintu uko bije. Maze amahirwe yose abonetse ukamenya kuyabyaza umusaruro utitaye ku byo wari wateguye. Urugero rwagufasha kubyumva ni igihe wateguye wenda gusangira n’umukunzi wawe mutuje ku mugoroba ku isaha runaka nyuma y’akazi. Maze umukoresha w’umukunzi wawe, uwo munsi agahindura amasaha y’akazi. Ushobora kwemera gukererwa k’uwo mwashakanye bikangiza gusangira kwanyu kuko atahagereye igihe cyangwa ukitoza kubyaza umusaruro amahirwe ahari, aho abonekeye. Ibi kandi nibyo umwanditsi w’igitabo cy’Imigani agarukaho kenshi avuga ko umuntu agira imigambi myinshi ariko inama y’Uwiteka yonyine akaba ariyo isohora. Kubaka urugo rwiza bizagusaba kwakira ko ibyo wapanze hari ubwo bitazagenda nk’uko wateguye maze ukemera kubyaza umusaruro uko ibintu bigenze muri ako kanya. Kuko ibyo aribyo Imana, yo ingenabyose, iba iguhitiyemo muri ako kanya. 

Ibi kandi ntibireba abamaze gushyingirwa gusa kuko ari ko bigenda igihe cyose abantu binjiye mu kindi gihe cy’ubuzima nko kubyara, guhindura akazi n’ ibindi. Twese usanga dukeneye kurekeraho gutegereza abandi ahubwo tukitoza gufata iya mbere. Dukeneye kwemera gukurira hamwe uko ibintu bihinduka tukagendana nabyo aho guhora twicuza ibyahise cyangwa turarikira ibizaza. Dukeneye kandi kwitoza kubyaza umusaruro amahirwe uko aje tudategereje ibitunganye twateguye kuko Imana yonyine ariyo igena byose.

Imana ibahe umugisha.

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

2 thoughts on “Ibintu 3 ukeneye kwitaho nyuma yo gushyingirwa.

  1. Ndabashimiye cyane kunyigisho nziza mutugezaho nkatwe nk’urubyiruko twitegura kuzagira Umuryango biradufasha cyane mukurushaho kumenya umugambi w’Imana murushako
    God bless you more

  2. Murakoze cyane kubwizi nyigisho,Imana ibahe umugisha, inadufashe kugendana ni bihe uko ibiduhaye kandi tubinezererwemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *