Amakosa 3 atuma abantu babihirwa n’ urushako
Abantu benshi batangira urushako banezerewe ariko nyuma y’igihe gito ugasanga ubuzima bwarababihiye. Ibyo bituma abatarashaka bibaza icyo umuntu yakora ngo we azagumane umunezero mu rushako rwe. Muri iyi nyigisho turareba ku makosa atatu abantu bakunze gukora agatuma babihirwa n’urushako. Turareba kandi icyo wakora kugira ngo wowe utazagwa muri ayo makosa. Ndetse n’ibyagufasha ngo ube witeguye […]
Soma inyigisho yoseKubaka imibanire myiza Igice cya 5: Intambwe 3 zo gukemura amakimbirane
Mu bice bine byabanje twagarutse ku bintu bitandukanye umuntu akwiye gukora ngo yubake imibanire myiza hagati ye na mugenzi we. Kubera imiterere y’ubuzima, hari ubwo abantu basanzwe bafitanye imibanire myiza bisanga batari guhuza. Kudahuza niyo ntandaro y’ amakimbirane yose tubona. Muri iki gice, turareba ku gukemura amakimbirane nk’uburyo bwizewe bwo gusigasira imibanire myiza. Turavuga ku […]
Soma inyigisho yoseKuki bitugora guhuza?
Iteka iyo uganira n’uwo ukunda cyangwa uwo mwashakanye uba wifuza ko muhuza ibitekerezo. Nyamara si ko bihora, kenshi twisanga imyitwarire yacu ubwacu yabaye intambamyi yo guhuza mu bitekerezo n’uwo tuganira. Inshuro nyinshi ibyo biba tutabanje no kubitekerezaho, tukisanga gusa byabaye. Muri iyi nyigisho turagaruka ku myitwarire ikunze kuba intambamyi yo guhuza hagati y’abakundana. Ntiturindana mu […]
Soma inyigisho yoseUko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza 5: Kwakira ukuri kuri ejo hazaza
Umuntu wese yifuza kuzagira ejo heza ndetse usanga ari nabyo twifuriza abadukomokaho. Uko guhirimbanira ko ejo umuntu azaba ameze neza kurutaho bigira uruhare runini mu kugena ubuzima tubamo uyu munsi n’umubyeyi umuntu aba we. Muri iyi inyigisho, tumurikiwe n’ukuri kw’ijambo ry’Imana, turareba ku ikosa abantu benshi bakunze gukora n’icyo wowe wakora ngo witegure uzabe umubyeyi […]
Soma inyigisho yoseMu gihe mugenzi wawe ahangayikira iby’ ejo
Kimwe mu bintu bitubangukira gukora nk’abantu, ariko bitagira icyo bimaze, ni uguhangayikira iby’ejo. Imwe mu ngaruka z’icyaha ni uko umuntu yagombaga kurya imboga zo mu murima, mu gihe ubutaka buzamumeraramo amahwa n’ibitovu (Itangiriro 3:17-18). Ni cyo gituma umuntu ahinga imboga bwacya yasubira mu murima agasanga hamezemo n’ibyatsi atateye. Ubundi ugahinga ariko ugasanga imvura irabuze. Iby’ejo […]
Soma inyigisho yoseUko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza igice cya 4: Ibintu 2 wakora uyu munsi
Mu gice cya kabiri cy’ uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza, twarebye ku ukuri kw’ ijambo ry’ Imana ku mateka yanjye na we. Dusanga icyo amateka y’ umuntu wese atwereka muri rusange ari uko umuntu wese ari umunyabyaha uri mu isi yangijwe n’ icyaha. Bityo buri wese akeneye kugendera muri uko kuri yakira igisubizo Imana yatanze […]
Soma inyigisho yose