Iyo uganiriye n’abantu bashatse usanga buri wese afite uburyo bwiharirye yakoresheje mu kurambagiza kwe, ibyo bigatera abatarashaka kwibaza niba hari uburyo bwizewe umuntu yakoresha mu kurambagiza. Muri uru ruhererekane rw’ inyigisho tuzareba amahame y’ ijambo ry’ Imana yadufasha gutegura no gukora neza igikorwa cyo kurambagiza. Muri iki gice cya mbere turagaruka ku kutitiranya ibintu ukakira amarangamutima yawe uko ari.
Kwakira amarangamutima yawe uko ari
Kimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu basore n’ inkumi bageze igihe cyo kurambagiza ni ukutakira amarangamutima ajyanye n’ibyo bari gucamo uko ari. Reka turebe ibintu bibiri bikunze kugaruka muri iki cyiciro maze bigatera abarambagiza kubakira ku kinyoma.
Kwishimira umuntu muganiriye
Mu gihe nk’iki aho abantu benshi bihugiyeho, ni ikintu gisanzwe ko kuvugana igihe kirekire hagati y’abantu babiri badahuje igitsina bizamura amarangamutima yihariye hagati yabo. Ibyo bihuye neza n’uburyo Imana yaremyemo umuntu. Abantu ni ibiremwa binezezwa no kugirana ubusabane n’ abandi. Ni ngombwa rero ko n’umusore n’inkumi bageze mu gihe cyo kurambagiza bakira uko kuri. Baremwe mu buryo butuma banezezwa no kugirana ubusabane. Kandi ubwo busabane, bubyutsa amarangamutima yihariye hagati yabo. Maze bakakira ko ibyo ari amarangamutima. Ntibabyitirire urukundo. Kubera ko, urukundo rurenze cyane amarangamutima y’igihe gito abyutswa n’ubusabane hagati y’ abantu babiri.
Gukururwa n’uwo mudahuje igitsina
Imana irema umuntu, yaremye umugabo n’umugore. 1 Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’ umugore ni ko yabaremye Itangiriro 1:27 Ibarema batandukanye umwe ari igitsina gabo, undi ari igitsina gore. Kandi, ibarema bagomba kororoka bakagwira bakuzura isi.2 Imana ibaha umugisha, irababwira iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’ inyoni n’ ibisiga byo mukirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.” Itangiriro 1:28 Ibyo rero, bisaba gukururana hagati y’ igitsina gabo n’igitsina gore. Umusore n’ inkumi bari mu gihe cyo kurambagiza bakeneye kwakira ukuri ko umuntu aremwe mu buryo butuma akururwa n’ uwo badahuje igitsina. Kandi ibyo bakabifata uko biri, ko ari ugukururwa n’uwo mudahuje igitsina. Ntibabyitirire urukundo. Kubera ko, urukundo rurenze gukururwa n’ uwo mudahuje igitsina kubera uko wamubonye cyangwa igihe umaze muvugana.
Gutandukanya urukundo n’ amarangamutima
Nubwo abantu benshi usanga babyitiranya, ariko urukundo rugeza umusore n’umukobwa ku kubaka urugo rwiza, rurenze ibyishimo uterwa no gusabana cyangwa gukururwa n’uwo mudahuje igitsina. Ibyo kenshi usanga ari amarangamutima y’igihe gito, mu gihe urukundo rwo ari urw’igihe kirambye, cyane ko intego yo kurambagiza ari ukubana akaramata. Ubusobanuro bwa Bibiliya3 Wood, D., 1996. New Bible dictionary. 3rd ed. Leicester: Inter-Varsity Press, p.700. bugaragaza urukundo nk’icyemezo kiva mu ndiba y’umutima w’ugifata kuburyo kigaragaza imiterere ye yihariye kandi kigasobanura imibereho ye ya buri munsi n’ imibanire ye n’ abandi. Si imyitwarire itewe n’amarangamutima y’ igihe gito. Urugero rwa hafi n’ aho tubona ko Imana ubwayo ko ari urukundo.4 Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo. 1 Yohana 4:8 Aha Bibiliya iba ishaka kugaragaza imiterere y’ Imana nkuko igaragarira mu imibereho ya buri munsi n’uko ibana n’abantu.
Iki gisobanuro cy’urukundo kandi Bibiliya yongera kukigarukaho igaragaza ibiranga urukundo mu 1 Abakorinto 13. Aho ijambo ry’ Imana rihamya ko urukundo atari amarangamutima y’akanya gato ahubwo ari ikintu kidashira. Muri icyo gice kandi tubona urukundo nko gushishikazwa n’ineza y’abandi ku buryo bwuzuye butarimo kwirebaho uko ariko kose. Kubera ko mu isi nta na hamwe tubona uru rukundo mu mwuzuro warwo uretse mu murimo Kristo yakoze ubwo yadupfiraga ku musaraba,5 Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. Abaroma 5:8 urukundo Kristo yagaragaje nirwo cyitegererezo cy’ urukundo umugabo n’umugore we bakwiye gukundana.6 Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira. Abefeso 5:25
Namenya nte ko mukunda?
Nyuma yo kumenya itandukaniro hagati y’urukundo no kwishimirana nk’amarangamutima y’akanya gato, abantu benshi basigara bibaza uko bamenya ko ibyo barimo ari urukundo atari amarangamutima y’ akanya gato. Hari uburyo butatu bwagufasha kumenya neza niba ibyo wiyumvamo ari urukundo.
Genzura ibyo wiyumvamo ibyo wiyumvamo
Uburyo bwa mbere ni ukugenzura ibyo wiyumvamo ushingiye ku biranga urukundo nk’uko Bibiliya ibivuga mu 1 Abakorinto 13. Ese iyo utekereje kuri uyu muntu mukundana wumva witeguye: kwihangana, kugira neza, kutagira ishyari, kutirarira, kutihimbaza, kudakora ibiteye isoni, kudashaka ibyawe, kudahutiraho, kudatekereza ikibi, kutishimira ibibi akora ahubwo ukishimira ukuri, kubabarira byose, kwizera byose, kwiringira byose no kwihanganira byose?
Genzura imyitwarire yawe
Uburyo bwa kabiri ni ukureba uko witwara ku bijyanye n’ibyo ijambo ry’Imana rigusaba kwirinda nk’uko twabigarutseho mu nyigisho y’ Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza igice cya 5. Ese iyo urebye umubano wawe na mugenzi wawe ubona ushingiye ku makuru ahagije umufiteho cyangwa ushingiye ku byiza umwifuzaho ibindi ntiwifuza no kubimenya? Ese aho umubano wanyu ntushingiye ku nyungu runaka kuburyo ubona mugenzi wawe nk’ igishoro? Ese umubano wanyu ugufasha kurushaho kwirinda ubusambanyi cyangwa utuma urushaho kumva ntacyo bitwaye witwaje ko mukundana?
Genzura intego yawe
Uburyo bwa gatatu ni ukwibwiza ukuri ku bijyanye n’intego yawe. Ese ubona umubano wanyu ugamije iki? Ugamije kurushaho kumenyana ngo mwubake ubushuti buzabageza ku gushyingiranwa cyangwa ugamije kwibonera uwo kukumara irungu muri iki gihe utitaye ku by’ahazaza? Ese iyo utekereje kuri ejo hazaza hawe ubona mugenzi wawe afitemo uwuhe mwanya? Cyangwa iby’ejo hazaza ntimujya mubitekerezaho muhugiye gusa ku byishimo by’uyu munsi?
Niba usoma ibi bibazo ukanzura ko ibyo urimo ari amarangamutima y’akanya gato. Nta gikuba cyacitse, ukeneye gusa kwakira uko kuri. Ntubyitirire urukundo. Kimwe n’ ibindi bintu byose Imana yaremye, kurambagiza nabyo bigira igihe gikwiriye.7Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe mu nsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo. Umubwiriza 3:1 si ibintu umuntu ajyamo kubera amarangamutima ari hejuru, igitutu cy’abamuzengurutse cyangwa imyaka y’ubukure. Ahubwo, ni icyemezo umuntu afata yagitekerejeho neza.
Niba kandi usoma ibi bibazo ukumva wemeranya n’ukuri k’umutima wawe ko ibyo urimo ari urukundo. Imana ishimwe. Icyo ukeneye gukomeza gutekerezaho ni ikiguzi (cost) ukeneye kwishyura kugira ngo kurambagiza kwawe kuzakugeze ku kubaka urugo rwiza rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo. Ni ibiki ukeneye kwigomwa? Ni iyihe myitozo (disciplines) ukeneye gutangira gushyiramo imbaraga? Ni bande ukeneye kwegera ngo bagufashe muri urwo rugendo?
Reka dusoreze hano tuzakomeza ubutaha. Mu nyigisho yacu itaha tuzareba ku kwakira amateka y’ umuntu n’ ukuri kw’ imibereho muri rusange n’ uruhare bigira mu kurambagiza neza.
Imana iguhe umugisha.
Amen. Murakoze cyane kubw’ iyi nkuru, ni ingenzi cyane rwose ko dutandukanya urukundo nyakuri n’ amarangamutima gusa cyangwa se kwishimira umuntu. Dutegereje igice cya kabiri!
Iyi nkuru Ni nziza rwose
Ningenzi kumenya gutandukanya amarangamutima asanzwe n urukundo,Imana ibahe umugisha mukomeze kudufasha
Wawooooo , nishimiye kumenya neza no gusobanukirwa itandukaniro hagati y’urukundo nyakuri ndetse namarangamutima umuntu ashobora kugirira undi bigatuma yabyitiranya urukundo , murakoze rwose kandi Imana ikomeze kubafasha kugirango mukomeze kudufasha . Tubisangize nabandi kuberako Hari abantu benshi badafite ingo nziza kubera ko babanye hatari urukundo ahubwo ari amarangamutima nibindi bitari urukundo
.
Murakoze cyane. Amarangamutima nurukundo koko ningombwa cyane kubitandukanya. Murakoze cyane kudufasha gusobanukirwa
Imana ibahe umugisha ku bwo gutegura/kubaka umuryango muzima
Yeeeeeeeeee!! Wowe. Ningenzi cyane pe kumva ibi bintu kururugero biriho. Kd bikwiye kuba ibyo kwitabwaho mukurambagiza.
Imana iratangaje pe kumbi nibi yaduteguriye kuva kera muri kristo ishimwe yo yashimye ko habaho ino gahunda peeeeee
Amahoro! Muri iyi nyigisho mwavuze ku gutekereza ku kiguzi byasaba, discipline watangira kwitoza mu gihe witegura. Nashima kumenya izo arizo n’uburyo umuntu yabitangira.
Urakoze cyane! izo discipline tuzagenda tuzigarukaho mu nyigisho zacu zizakurikiraho.
Wow! Ni byiza cyane kumenya neza itandukaniro riri hagati y’urukundo n’amarangamutima.
Murakoze cyane rwose kubw’ iyi nyigisho nanjye Menye neza gutandukanya urukundo n’amarangamutima. Urukundo nyakuri ni urukundo rushoreye imizi mu rukundo rwakristo.
Murukaze ibi ningenzi cyane
Murakoze cyane, nshimishijwe cyane no kumenya gutandukanya amarangamutima n’urukundo.
May God bless you all
ooh nanjye iyi nyigisho imfashije kumva no gusobanukirwa neza ko mu gihe cyo kurambagiza ntazayoborwa n’amarangamutima mbyitiranya n’urukundo.
murakoze cyane
Murakoze cyane kudufasha kumenya ko urukundo ruramba rutandukanye n’amarangamutima y’akanya gato.
Ni iby’ibyishimo kumenya itandukaniro riri hagati y’amaranga mutima n’urukundo. Murakoze cyane.
Wowww mbega ndacyaryoherwa peee nukuri ibi bintu sibyo kubikwa hano ahubwo nibyo gutekerezaho buri gihe.