Kubaka imibanire myiza igice cya 4: kuvuga ukuri mu rukundo
Mu gice giheruka, twarebye ibyo abantu bashaka kubaka imibanire myiza hagati yabo, bashobora kuvuganaho igihe baganira. Mubyo bavuganaho harimo: gusangira ibyabaye mu buzima bwabo uwo munsi, amagambo yo gukomezanya, ibyo bashimirana ndetse n’ ibyo bahugurana. Abantu bamwe bavuga ibyo bashaka byose, ku buryo bamara kuvuga ugasigarana akazi ko kuvangura muri byinshi yakubwiye ngo ukuremo iby’ […]
Soma inyigisho yoseUko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza igice cya 3: Ukuri ku mibereho yawe none
Abantu benshi bizera ibinyoma ku mibereho yabo ya none bityo ugasanga bafitanye amakimbirane n’ ubuzima babayeho. Ugasanga umuntu ntajya anyurwa n’ ubuzima arimo, ahubwo ahora iteka ahangayitse yibwira ko azanezerwa nagera kubyo adafite. Akirengagiza ko n’ ufite ibyo we ararikiye nawe aba ahangayikiye ibindi. Kumenya ukuri kw’ ijambo ry’ Imana ku mibereho yawe no guha […]
Soma inyigisho yoseUburyo bwizewe bwo kurambagiza igice cya 4: Kuganira neza 2
Iyo uganiriye n’ abantu bashatse, usanga benshi bavuga inkuru z’ ukuntu batunguwe bamaze kubana. Buri umwe agasanga hari amakuru atigeze amenya kuri mugenzi we, nyamara bari bamaze igihe kinini baganira. Ibi usanga biterwa n’ impamvu zitandukanye. Imwe muri zo ni uko kenshi abarambagizanya bahora mu kubwirana utugambo turyohereye n’ inkuru zo hirya no hino. Ntibamenye […]
Soma inyigisho yoseAmahitamo 3 ukwiye gukora niba ushaka kugira urugo rwiza (audio)
Kubera ko urugo rwiza rutikora, kurikira iyi nyigisho umenye amahitamo 3 ukeneye gukora uyu munsi niba ushaka kugira urugo rwiza
Soma inyigisho yoseKubaka imibanire myiza Igice cya 3: Ibyo kuvuganaho
Mu bice bibiri byabanje twarebye kubaka imibanire myiza duhereye ku myitwarire y’ umuntu ku giti cye(attitude) imufasha gusigasira ubumwe n’ uburyo bwo kuvugana hagati y’ abantu bwabafasha kugira ibiganiro byimbitse. Hari ubwo abantu bifuza kuvugana mu buryo butuma bubaka imibanire myiza, ariko bakabura icyo bavuga. Muri iyi nyigisho turareba ibintu 4 wowe na mugenzi wawe […]
Soma inyigisho yoseUburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 3: Kuganira neza 1
Abantu benshi usanga bakundana nta buryarya, ndetse bakavuga ko urukundo rwabo rugamije kubana. Ikibazo ni uko hari ubwo usesengura kumenyana hagati yabo ugasanga ntaho bitandukaniye na bwa bucuti bw’ ingimbi n’ abangavu bari kugerageza kwitahura(copinage). Ugasanga kumenyana kwanyu kugarukira ku kumenya aho mugenzi wawe yize cyangwa yakuriye n’ ibyo akunda kurya cyangwa kunywa. Muri iyi […]
Soma inyigisho yoseUko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza Igice cya 2: kwakira ukuri ku mateka yawe
Iteka iyo uvuze ku kuba umubyeyi mwiza, usanga hari abahita bikomanga ku gatuza bakumva ko niba hari umuntu uzavamo umubyeyi mwiza ari bo. Kenshi usanga aba babiterwa ni ubutunzi runaka bafite cyangwa imiryango bakomokamo. Mu gihe abandi nabo, bahita bitakariza icyezere bakumva kuba umubyeyi mwiza ari inzozi kubera ibintu runaka badafite cyangwa se ubuzima babayemo. […]
Soma inyigisho yoseKubaka imibanire myiza Igice cya 2: Uburyo bwo kuvugana
Mu muco nyarwanda kwihererana ibyo uri gucamo bifatwa nk’ ubupfura. Mu gihe, ijambo ry’ Imana ryo riduhamagarira gukora ibirenze no gusangira ibyo turi gucamo. Riduhamagarira kubwirana intege nke zacu. Kubera uyu muco wo kudasangiza abandi amakuru yimbitse, usanga abantu bifuza kuvugana ariko ntibamenye uburyo bwo kuvugana bwabageza ku kubaka imibanire myiza. Mu gice cya mbere, […]
Soma inyigisho yoseUburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 2: Kuvugisha ukuri kuzuye
Rimwe mu makosa akomeye abasore n’ inkumi bakunze gukora mu gihe cyo kurambagiza ni ukwirarira. Bityo usanga amakimbirane menshi hagati y’ abakundana, haba ku bari kurambagiza cyangwa abubatse ingo, aterwa no gutahura ko mugenzi wawe hari ibyo yakubeshye cyangwa hari ukuri yaguhishe abigambiriye. Mu gice cya mbere twarebye ku kwakira amarangamutima y’ umuntu ukwari ntayitiranye […]
Soma inyigisho yoseUko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza Igice cya 1: impamvu
Rimwe mu mahame y’ubuzima ijambo ry’ Imana rigarukaho, ni ihame ryo kwitegura mbere yo kugira igikorwa runaka umuntu akora. Ibi kandi nibyo Yesu agarukaho muri Luka 14.28. Yesu agaragaza ko kimwe no kubaka inzu cyangwa kwitegura urugamba, kumukurikira nabyo bisaba kubanza kwitegura umuntu akumva uburemere bw’ icyo agiye gukora. Iri hame ryo kwitegura mbere yo […]
Soma inyigisho yose