Abantu benshi batekereza urushako nk’ ikintu babasha kwiha bo ubwabo cyangwa se intego babasha kwigezaho. Bityo, ugasanga abatarashatse bafatwa nk’ abanyantege nke mu rugendo rwo kugera kuri iyo ntego. Igitangaje ni uko Imana yo atari uko ibibona. Imana ibona gushaka cyangwa kudashaka nk’ impano yo ubwayo itanga kandi igaha buri wese uko ishaka. Reka turebe icyo Yesu yasubije abantu bamubajije ibijyanye no gushaka:
Na we arababwira ati “Abantu bose ntibabasha kwemera iryo jambo, keretse ababihawe. Kuko hariho ibiremba byavutse bityo mu nda za ba nyina, hariho n’inkone zakonwe n’abantu, hariho n’inkone zīkona ubwazo ku bw’ubwami bwo mu ijuru. Ubasha kubyemera abyemere.”
Matayo 19:11-12 BYSB
Muri iyi mirongo Yesu aba arimo asubiza abigishwa baba batangajwe n’ uko ababwiye ko umugabo adakwiye gutandukana n’ umugore we. Akanzura ababwira ko n’ ubundi urushako atari ibya bose ahubwo ubasha kwemera iryo jambo akwiye kuryemera. Mu yandi magambo gushaka cyangwa kudashaka byose ni impano y’ Imana kandi umuntu wese yakira uko yahawe. Muri uyu murongo Yesu agaruka ku byiciro bitatu by’ abantu bahawe impano zitandukanye ku bijyanye n’ urushako.
Impano yo Kudashaka bitaguturutseho
Icyiciro cya mbere ni abantu badashobora gushaka kubera impamvu runaka zitabaturutseho. Aha Yesu akoresha urugero rw’ abantu bavukanye ubumuga butuma batabasha kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina (ikiremba) n’ inkone zakonwe n’ abantu. Mu gihe Yesu yavugiye aya magambo, inkone bari abantu bamenyerewe muri sosiyete bitandukanye n’ ubu. Inkone bari abantu imibiri yabo yabaga yarambuwe ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Ibyo bigatuma baba badashobora gushaka.
Muri iki cyiciro ni ho uyu munsi twabarira abantu batandukanye batabasha gushaka kubera impamvu zitandukanye kabone nubwo bo baba babyifuza. Aha twavuga nk’ abasore batabasha gushaka kubera ubushobozi buke cyangwa se n’ abakobwa batabasha gushaka kubera ko batarabona abo bashakana. Ibyo nabyo Yesu yabifashe nk’ impano ubwo yanzuraga ngo ubasha kwemera iryo jambo aryemere. Wibuke ntago impano ari ikintu umuntu ahitamo. Ahubwo, utanga niwe ugena impano aha umuntu runaka kandi akabigena uko ashaka. Imana niyo ihitiramo umuntu runaka impano imuha mu gihe runaka. Ni ukuvuga ko Imana ibasha guhitamo guha umuntu runaka impano yo kudashaka mu gihe runaka kubw’ impamvu zayo bwite kandi igakoresha ibintu bitandukanye kugira ngo ibigereho. Ishobora gukoresha kutabona uwo mushakana cyangwa se igakoresha kutabona ubushobozi no mu gihe ufite uwo mushakana cyangwa se igakoresha n’ ikindi cyose. Bibiliya itwereka abantu batandukanye bagize umumaro mu bwami bw’ Imana kandi basanzwe batarashatse ku mpamvu zitabaturutseho. Byumwihariko umwe mu ba mbere bazanye inkuru nziza y’ agakiza ku mugabane wa Afrika ni umunyetiyopiya w’ inkone. Inkuru ze tuzisanga mu gitabo cy’ ibyakozwe n’ intumwa 8:26-40.
Impano yo kudashaka ubyihitiyemo
Icyiciro cya kabiri ni abantu bahisemo kudashaka ku mpamvu z’ ubwami bw’ Imana. Muri aba niho dusanga Yesu Kristo ubwe nk’ umuntu, Pawulo ndetse n’ abandi benshi bagaragara muri Bibiliya. Pawulo wari umwe muri aba bahisemo kudashaka ku bw’ ubwami bw’ Imana yongera kugaruka kuri iyi mpano yo kudashaka umuntu abyihitiyemo ku bw’ impamvu z’ ubwami bw’ Imana mu 1 Abakorinto 7 aho ku murongo 7 agira ati: “kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n’Imana, umwe ukwe undi ukwe.” Muri iki gice Pawulo yongera gushimangira ko gushaka cyangwa kudashaka byose ari impano Imana itanga kandi buri muntu Imana imuha uko ishaka.
Abantu benshi batekereza ko kudashaka umuntu abyihitiyemo biba gusa ku bantu babyiyemeza ubuzima bwabo bwose ariko si ko biri. Hari n’ abantu biyemeza kudashaka mu gihe runaka ku mpamvu z’ ubwami bw’ Imana. Urugero, ushobora kwiyemeza kudashaka mu gihe cy’ imyaka runaka kugira ngo ushyire imbaraga mu mushinga runaka wo kwagura ubwami bw’ Imana nko kujyana ubutumwa mu mahanga ataramenya Imana cyangwa kwiga ngo urusheho kumenya Imana ku giti cyawe.
Uko wakoresha neza impano yo kudashaka
Mu nyigisho zitandukanye Bibiliya igaruka ku buryo bwiza bwo gukoresha impano umuntu yahawe. Kugira ngo ukoreshe neza impano yawe ubaye uri ingaragu hari ibintu bitatu udakwiye gukora. Icya mbere ntukwiye kubaho nkaho ubuzima buzatangira ari uko washatse. Rekeraho gutekereza ko uzanezerwa ari uko washatse cyangwa se ko uzagira gahunda ihamye y’ ubuzima ari uko washatse. Ibyo ni ugusuzugura impano yo kudashaka Imana yahisemo kuba iguhaye muri iki gihe. Icya kabiri ntukwiye kubaho nkaho gushaka ariyo ntego y’ ubuzima bwawe. Ibi bikunze kugaragara ku bantu bibwira ko bageze igihe cyo gushaka ariko bakaba batabona inzira bizanyuramo. Aho usanga umusore cyangwa umukobwa areba umuntu wese bahuye nk’ uwavamo uwo bazabana ugasanga gushakisha uwo bazabana byahindutse intego y’ ubuzima bwe. Intego y’ ubuzima bwawe irenze cyane gushaka cyangwa kudashaka. Icya gatatu ntukwiye gushyira akazitiro hagati yawe n’ abashatse nk’ aho ntacyo mugihuriyeho. Ukeneye gukomeza ubusabane n’ abantu utitaye ku byiciro by’ ubuzima barimo.
Imwe mu mpamvu zatumye Imana iguha impano ufite ubu n’ ukugira ngo ubashe kuyikoresha mu gukenura benedata mu bintu bitandukanye bakennye. Ahari se hari abakennye umwanya wowe ufite muri iki gihe bitewe n’ impano yawe, watanga uwo mwanya ukabafasha. Cyangwa se bakennye imbaraga, wazikoresha ukabafasha maze bagahimbaza Imana kubera kwitanga kwawe, ukaba ukoresheje impano yawe kubw’ icyubahiro cy’ Imana.
Impano yo gushaka
Icyiciro cya gatatu ni abantu babaye intandaro y’ aya magambo dusanga ku murongo wa 12: abahawe impano yo gushaka. Aba ngaba Pawulo abagarukaho agaragaza ko abantu bose batahawe impano yo guhitamo kudashaka kubw’ ubwami bw’ Imana. Iyo avuga ngo “ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n’ Imana umwe ukwe undi ukwe.” Abantu bari muri iki cyiciro nibo Yesu yahereyeho abasobanurira ko kimwe mu by’ ingenzi bakwiye kuzirikana ari uko iyo umuntu afashe icyemezo cyo gushaka aba ari burundu. Agomba kubana n’ uwo bashakanye kugeza batandukanijwe n’ urupfu cyangwa se Kristo agarutse gutwara itorero.
Ibi byumvikana neza iyo usesenguye impamvu abantu benshi muri iki gihe bahitamo gutandakana n’ abo bashakanye. Inshuro nyinshi usanga abantu bahitamo gutandukana kubera ko batekereza ko kuba bari bonyine byaba ari igisubizo aho kuba ikibazo. Nyamara mu nyigisho zabanje twabonye ko Imana yo atari ko ibibona. Imaze kurema umuntu yarabyiyegereje maze iranzura ngo “Si byiza ko umuntu aba wenyine.” Birumvikana ko hari igihe umuntu ageramo akumva kubwe kuba atari kumwe n’ uwo bashakanye byaba ari igisubizo. Gusa ukwiye kuzirikana ko ibyo ureba ari ibya none gusa utazi iby’ ejo. Imana yo izi ibya none n’ iby’ ejo yarabyiyegereje byose iranzura ngo si byiza ko umuntu aba wenyine ahubwo akwiye kubana n’ umugore we akaramata.
Mu mirongo ikurikiraho ya 1 Abakorinto 7 Pawulo agaruka ku cyo kumenya uku kuri ko gushaka no kudashaka ari impano y’ Imana byagakwiye kwigisha abantu maze akagira ati “Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk’abatabafite.” 1 1 Abakorinto 7:29 BYSB Aha ngaha Pawulo adufasha kubona icyo twagakwiye guha agaciro kurutaho tutitaye ku kuba abantu barashatse cyangwa batarashatse. Dukwiye kuzirikana ko hasigaye igihe gito Kristo akagaruka. Kandi nagaruka gushaka cyangwa kudashaka ntacyo bizaba bivuze. Ibi kandi Yesu yongeye kubigarukaho muri Matayo 22:29-30 avuga ku by’ igihe cy’ izuka maze akagira ati “Mwarahabye kuko mutamenye ibyanditswe cyangwa imbaraga z’Imana. Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru.”
Uko wakoresha neza impano yo gushaka
Ikintu cya mbere abantu bashatse bakeneye kuzirikana kugira ngo babashe gukoresha neza impano bahawe ni ukwibuka ko gushaka ari impano y’ Imana. Si umuhigo wesheje ahubwo Ni impano Imana yaguhereye ubuntu ngo uyikoreshe kubw’ icyubahiro cyayo. Bityo, nawe ntukwiye kwifata nk’ uwagezeyo kuko gushaka atari yo ntego y’ ubuzima cyangwa ngo ushyire akazitiriho hagati yawe n’ abatarashaka ubasugura mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Amwe mu mahirwe abantu bashatse bafite ni ayo kugira umuryango Kubera ko abashakanye bo ubwabo bombi baba bagize umuryango, ayo mahirwe rero bakwiye kuyakoresha hagati yabo baterana umwete wo kurushaho gusa na Kristo mu mibereho yabo ya buri munsi. Bashobora kandi kuyakoresha babera abatarashaka babyifuza umuryango cyane cyane binyuze mu buryo bwo kubakira (gucumbikira abashyitsi) no kubaba hafi.
Fatanya natwe gusenga
Nubwo gushaka cyangwa kudashaka ari impano y’ Imana, abantu benshi babayeho batanyuzwe n’ impano bahawe. Hari abatarashaka batanyuzwe n’ iyo mpano bifuza gushaka kimwe n’ uko hari abashatse ariko kubera ubuzima barimo bakumva bicuza bati iyaba ntarashatse. Dusenge ngo Imana ihe buri wese kwakira impano yahawe no kunyurwa nayo.
Abantu benshi babayeho mu mpano yaba iyo gushaka cyangwa kudashaka ariko bakazikoresha nk’ aho ari ikintu bo ubwabo bigejejeho maze ugasanga badashaka kugira aho bahurira n’ abafite impano itandukanye n’ iyabo ariho kenshi hava ibibazo tubona mu ngo aho abashatse usanga batagira abantu batarashaka bakwitabaza mu gihe bibaye ngombwa cyangwa ngo n’ abatarashatse babe bafite abantu bashatse bakwitabaza igihe bibaye ngombwa. Dusenge ngo Imana ifashe buri muntu wese kwibuka ko icyiciro arimo ari impano y’ Imana kandi akwiye kuyikoresha agirira neza bagenzi be mu byiciro bitandukanye. Bityo muri byose Imana igahabwa icyubahiro.
Uburyo bwo kubishyira mu bikorwa
Ese wowe ufata ute impano Imana yaguhaye yaba iyo gushaka niba warashatse cyangwa iyo kudashaka muri iki gihe? Ese nta bantu usuzugura kubera ko bafite impano itandukanye n’ iyawe? Ese nta kazitiro wubatse iruhande rwawe kagutandukanya n’ abafite impano itandukanye n’ iyawe? Ese ufite inshuti zingahe mu bantu bashatse niba utarashatse cyangwa mu batarashatse niba warashatse, ese hari abantu ufite bakunganira mu mpano itandukanye n’iyawe?
Bitekerezeho neza maze ufate icyemezo aka kanya. Ahari hari ubucuti ukwiye kongera kubyutsa mu bafite impano itandukanye n’iyawe gira icyo ukora nonaha witegereza. Ahari se hari umuryango ukwiye kujya gusura wowe utarashaka cyangwa se wowe washatse hari umuntu utarashaka ukwiye gushakira umwanya ukamusura cyangwa ukamutumira mugasangira. Fata icyemezo nonaha ugire icyo ukora kugira ngo twese hamwe dufatanyije twubake umuryango nyarwanda urangwa n’ imiryango myiza ishoreye imizi mu rukundo rwa Kristo.
Duhe ubuhamya
Ese hari ikintu cyagukoze ku mutima muri iyi nyigisho? Cyangwa hari ikibazo wagize uri gusoma iyi nyigisho? Ese wafashe akanya ko gusengera ibi byifuzo? Witeguye ute se gushyira mu bikorwa icyo ijambo ry’ Imana rikubwira? Wadusangiza muri Comments maze tugakomeza kwigira hamwe.
Mu nyigisho yacu itaha tuzakomeza kureba ku mwanya w’ urushako tugaruka ku kuba urushako ari urwa hano ku isi gusa. Nk’ uko Kristo yabivuze muri Matayo 22:30 aho agira ati “Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru.”
Eeeee yewe niko bimeze rwose nongeye kwishimira my single kuko intego yajye nkumu kristo atari gushaka nubwo navuga ngo simbitekereza niyo mpamvu jye nabandi nkajye (singles) twishimire impano Imana i providing mubuzimwa bwacu dutegereze twiringiye Imana iyo izatugene (ubukone cg gushaka). Mwakoze !
Byiza cyane rwose !! Iyi nyigisho iramfashije cyane. Nsobanukiwe ko irangamimerere (status) mfite ubu yo kuba ntarashaka (single) kubw’impamvu zitandukanye nabyo ari impano y’Imana. Biri mu bushake bwayo.
Rero mu buntu bwayo izaduha no gushaka.
God bless u kweli, Nize ko kuba single ari impano, kdi rwose Umwami anshoboze gukoresha impano yampaye pe!
marriage it’s an achievement but not ultimate goal of my life! Thank u!
This is my favorite article kugeza ubu, nubwo nari naratinze kuyisoma!