Abahanga bavuga ko iyi utazi impamvu y’ ikintu utabura kucyangiza. Muri iyi nyigisho turarebera hamwe impamvu zitandukanye Bibiliya igaragaza ko arizo zateye Imana gushyiraho urushako n’ uburyo bwizewe bwo kurubamo.
Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.”
-Itangiriro 2:18 Bibiliya Yera
Muri uyu murongo tubonamo impamvu ebyiri z’ ingenzi zatumye Imana ihitamo kuremera Adamu umugore. Impamvu ya mbere: ntabwo byari byiza ko uyu muntu aba wenyine. Impamvu ya kabiri ni uko yari akeneye umufasha umukwiriye.
Si byiza ko umuntu aba wenyine
Abahanga mu byerekeranye n’ ubuzima bwo mu mutwe bemeranya n’ Imana ko kuba wenyine atari byiza, kandi ko bigira ingaruka mbi z’ uburyo butandukanye ku buzima. Icyo kibazo rero Imana yakibonye mbere maze ishyiraho umubano w’ umugabo n’umugore mu rushako nk’ igisubizo.
Aha ariko, bisaba ko twumva neza icyo bivuze kuba umuntu atari wenyine. Kuba umuntu atari wenyine birenze kuba abana n’ uwo bashakanye. Bisaba ko umugabo n’umugore we bahinduka ikirenze “kuba inshuti magara.” Bahinduka “umwe”.1 Itangiriro 2:24 Bagahuza umutima. Bagasangira amarangamutima yabo. Bagasangira ibyo batekereza ndetse n’ibyo banyuramo bya buri munsi. Ntago bihagije kuba umugabo n’umugore babana mu nzu ahubwo bakenera kugira umwanya wihariye wo kuganira no gusangira ibyo biyumvamo bitandukanye kugira ngo hatagira umwe muri bo wisanga ari wenyine kandi abana na mugenzi we. Ubushakashatsi bugaragaza ko kuba umwe mu bashakanye yumva ari wenyine ari kimwe mu ntandaro zo gusenyuka kw’ ingo nyinshi uyu munsi.
Umuntu akeneye umufasha umukwiye
Tubonako no mu gihe uyu muntu yari afite inyamaswa zitandukanye ndetse n’ ibindi byose yari akeneye, nabwo umufasha umukwiriye yari ataraboneka. Maze Imana imuremera umugore ngo abariwe umubera umufasha umukwiriye. Amateka n’ ubushakashatsi butandukanye ku bijyanye n’ imibanire y’ abantu byagaragaje ko kubera imiterere itandukanye hagati y’ abagabo n’ abagore bagera kuri byinshi kurutaho iyo bafatanyije. Ibyo rero Imana yabibonye kare maze ishyiraho umubano w’ umugabo n’ umugore mu rushako nk’ inzira baboneramo ubwo bufatanye.
Aha kandi, ni ngombwa kumva neza icyo bivuze kuba Imana yararemeye Adamu Eva nk’ umufasha. Ibi ntibishatse kuvuga ko umugore yaremewe kuba umukozi w’ umugabo. Oya. Ntabwo kandi bishatse kuvuga ko yaremwe nk’ umuntu uri munsi y’ umugabo, ibyo nabyo si byo. Kugirango wumve neza agaciro k’ iri jambo “umufasha”; ahandi henshi muri Bibiliya Imana ubwayo yitwa “umufasha”. Urugero ni nko muri zaburi 63:8 na 46:2 cyangwa muri Yohana 14:26 na 16:7 aho Mwuka wera nawe yitwa umufasha. Imana kuremera Adamu Eva nk’ umufasha bishatse kuvuga ko Eva yari umuntu w’ ingirakamaro cyane Adamu yari akeneye.
Kubera kwangirika k’ umuryango, ikibazo cyo kuba wenyine abantu batandukanye bagerageza kugishakira igisubizo ariko bakarebera ahatariho. Bamwe batekereza ko binyuze mu kumenyekana cyane cyangwa kugira inshuti nyinshi byabarinda kuba bonyine. Abandi nabo bagatekereza ko ahari babaye bafite ubutunzi bwinshi maze bakigira byatuma bataba bonyine. Hari n’ abibwira ko kubana n’ uwo batashyingiranywe nta masezerano cyangwa igihango bagiranye aribyo byabarinda kuba bonyine mu gihe bibaye ngombwa ko badakomezanya, kuko bumva aribwo byaborohera kwishakira undi. Gusa Ibyo byose ndetse n’ ibindi byinshi tutavuze nta gisubizo kirambye bishobora gutanga.
Urushako rwiza, rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo rutanga ahantu hizewe abagize umuryango bose bashobora kubonera ubusabane bwimbitse bwabuza umuntu kuba wenyine. Ikibabaje ni uko, kubera kwangirika kwazanywe n’ icyaha, imiryango myinshi ibayeho mu buryo butuma itabasha kuba koko aho hantu umuntu yakura ubwo busabane. Ibyo ariko ntibivuze ko umuryango warenze igaruriro ngo abantu bashakire ibisubizo ahandi. Haracyari ibyiringiro ko dusubiye ku Mana yo yashyizeho umuryango maze ikanawuhitamo nk’ igisubizo cy’ ikibazo cyo kuba wenyine twabasha kugera ku cyo yifuzaga ubwo yabonaga ko atari byiza ko umuntu aba wenyine.
Fatanya natwe gusenga
Imana yashyizeho umubano w’ umugabo n’ umugore cyangwa umuryango muri rusange nk’ inzira yo kugirango umuntu ntabe wenyine. Nyamara kubera icyaha, ntabwo imiryango myinshi ari ahantu hatuma umuntu ataba wenyine. Dukeneye gusaba Imana ngo itabare imiryango yacu.
Tekereza ku muryango wawe ese ubona harimo ubusabane bwimbitse bwabuza abawugize kumva bari bonyine? Fata akanya nonaha usenge usabe Imana gutuma umuryango wawe uba ahantu abawugize bobonera ubusabane nyabwo no kutaba bonyine.
Noneho itekerezeho wowe ubwawe, Ni ibiki ukora bishobora gutuma bagenzi bawe bumva bari bonyine? Ese ni kangahe ubonera inshuti zawe cyangwa uwo mwashakanye (niba warashatse) umwanya wo kubatega amatwi? Senga usabe Imana ikubabarire kandi igushoboze kubaho ubuzima butuma ugira uruhare mu gutuma abakuzengurutse bumva batari bonyine.
Uburyo bwo kubishyira mu bikorwa
Imibanire myiza ntago yikora ahubwo abantu barayubaka. Uyu munsi ushobora gutuma umuntu runaka yumva atari wenyine. Tekereza mu nshuti zawe ese Ni nde muntu ukeneye kubonera umwanya wo kuganira nawe? Ese hari umuntu umaze iminsi ubizi ko mudaheruka kuvugana Kandi ubizi ko ubucuti bwanyu bwatumaga ataba wenyine? Bitegure maze uzamuhamagare umubaze amakuru ye kandi umutege amatwi.
Niba warashatse, tegura umunsi muri iki cyumwelu wo kubonera uwo mwashakanye umwanya wihariye mwenyine kugirango muganire maze umutege amatwi, ugerageze gusangira nawe amarangamutima ye kandi ubikore ntazindi nyungu zawe ugamije ku ruhande. Mbese umwereke urukundo rwuzuye rwa rundi rutishakira ibyarwo.
Duhe ubuhamya
Numara kugerageza gushyira mu bikorwa iyi nyigisho uzatwandikire muri comments maze udusangize uko byagenze cyangwa se n’ imbogamizi wahuye nazo. Kugirango twigire hamwe uko twakubaka umuryango nyarwanda urangwa n’ingo nziza zishoreye imizi mu rukundo rwa Kristo.
Mu nkuru yacu itaha tuzarebera hamwe ibintu Imana yakoze ubwo yashyiragaho umuryango wa mbere. Ibyo bintu bituma mu rushako rwiza rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo haba ahantu hizewe umuntu ashobora kubonera ubusabane bwimbitse bukamubuza kuba wenyine.