Iby’ ibanze ngo ugire urushako rwiza (Igice cya 1)

Hari ibintu bibiri by’ ibanze ukeneye niba ushaka kugira urushako rwiza. Icya mbere ni ukwiyubakamo ubushobozi bwo gukunda byuzuye. Icya kabiri ni ukwemerera Imana yo yashyizeho urushako akaba ariyo irukwigisha. Muri iki gice cya mbere turareba ku kintu cya mbere. Gusa mbere yo kureba icyo wakora dukeneye kubanza kumenya, ubundi urushako rwiza ni urumeze rute?

Urushako rwiza

Iyo ubajije abantu icyo batekereza nk’ urushako rwiza, usanga bakubwira ngo: Umugabo n’ umugore babanye mu rukundo nta kwirarira; babwizanya ukuri muri byose; batagira icyo bahishanya; bihanganirana muri byose; umuntu wese ashyira imbere mugenzi we; nta kwikunda, n’ ibindi byinshi. Kandi koko umugabo n’ umugore babanye gutyo baba bafite urugo rwiza. Ariko, aya magambo yose si mashya. Niyo agize igisobanuro cy’ urukundo nyakuri nk’ uko tubibona mu 1 Abakorinto 13:4-71 Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. Ikibabaje ni uko imitere isanzwe ya kamere muntu ibusanye n’ ibyo. Ikibangukira buri muntu wese si ukutirarira, ahubwo ni ugushaka kwigaragaza neza birenze uko ari. Si ugukunda abandi, ahubwo ni ukumva ko ibyiza byose bikwiye kuba ibye. Si ukwihanganira abandi, ahubwo ni ukwihorera cyangwa kwitura inabi umuntu agiriwe. Ibi byose bitwereka ko urukundo nyakuri rugeza ku urushako rwiza, atari ikintu cyoroshye kugeraho dukurikije imiterere isanzwe ya kamere muntu. Icyakora, ijambo ry’ Imana ritwereka ko bishoboka. Ariko, binyura mu yindi nzira. Bisaba guhinduka ukagira indi kamere ibasha gukunda byuzuye.

Bisaba iki ngo umuntu abashe gukunda byuzuye?

Muri 1 Yohana 4:19 tubona isoko abantu bashobora kuvomamo urukundo nyakuri. Bibiliya iravuga ngo “turakunda kuko ariyo yabanje kudukunda.” Umuntu wakiriye urukundo rw’ Imana nk’ uko yarwerekanye muri Kristo, bimuha ubushobozi bwo gukunda, nk’ ingaruka y’ urukundo yakunzwe muri Kristo. Ni ukuvuga ko, kugira ngo abashakanye bagire urugo rwiza, bombi bakwiriye kuba barakiriye Urukundo rw’ Imana muri Kristo. 

Mu Abaroma 5:8, Bibiliya itwereka icyitegererezo cy’ urukundo nyakuri. Bibiliya iravuga ngo “Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.” Imana gutanga umwana wayo ngo apfe mu mwanya w’ abantu bayigomeye, ni urugero rukomeye rw’ urukundo. Bibiliya igereranya urukundo umugabo akwiye gukunda umugore we n’ urwo rukundo rwatumye Yesu yemera kwitangira umuntu w’ umunyabyaha.2 Abefeso 5:25-30 Bisaba rero ko abashakanye, buri wese ku giti cye, bakira urwo rukundo rw’ Imana muri Kristo; kugira ngo babashe kwigira kuri urwo rukundo gutanga cyangwa kwakira urukundo nyakuri mu rushako rwabo. 

Ni gute nakwakira urukundo rw’ Imana muri Kristo?

Muri Yohana 3:16, Bibilliya itwereka icyo umuntu yakora ngo yakire urukundo rw’ Imana muri Kristo. Bibiliya iravuga ngo ”Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Bityo bisaba kubanza kwizera Yesu kugira ngo ubashe kwakira urwo rukundo Imana yagaragaje itanga umwana wayo Yesu. Aha, wakwibaza uti ese, kwizera byo ni iki?

Kwizera, mu kinyarwanda, bishatse kuvuga kumenya amakuru runaka maze ukayagenderamo. Urugero, iyo umuntu avuze ko yizera umukozi runaka umukorera; biba bishatse kuvuga ibintu bibiri: Icya mbere, bivuze ko hari amakuru azi kuri uyu mukozi. Wenda ashobora kuba azi ko ari inyangamugayo. Icya kabiri, bivuze ko hari ukuntu abana nawe agendeye kuri ayo makuru. Urugero, kubera ko azi ko ari inyangamugayo abigenderamo akaba yamutuma kugura ibintu ku isoko, agasigara adafite ubwoba ko ari bumwibe. Kwizera Yesu nabyo ni uko bimeze. Hari ukuri ukeneye kumenya maze ukakugenderamo. Ukeneye kumenya ukuri kuri wowe ubwawe, ko uri umunyabyaha maze ukihana. Ukeneye kandi kumenya ukuri kuri Yesu, ko ariwe wenyine wabasha kugukiza, maze ukabimusaba.

Kwemera ukuri ko uri umunyabyaha

Ukuri kwa mbere ukeneye kumenya ni uko wowe ubwawe uri umunyabyaha, kandi utandukanijwe n’ Imana nk’ igihano gikwiriye ibyaha byawe. Bibiliya itwereka neza ko umuntu wese aho ava akagera ni umunyabyaha. 3 Kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’ Imana. Abaroma 3:23 Uko gukora ibyaha kandi, tubikomora kuri sogokuruza Adamu wagomeye Imana. Maze kuva ubwo, akanduza abamukomotseho bose kamere yo kugomera Imana,4 Abaroma 5:12 iyo kamere ikera imbuto y’ ibikorwa bibi dukora.5 Abagalatiya 5:19 Bityo, iyo kamere dukura kuri sogokuruza Adamu niyo itugira abanyabyaha. Mu butabera bw’ Imana rero, iyo kamere ifite igihano kiyikwiriye, ni urupfu rw’ iteka.6 Abaroma 6:23 Ikibabaje ni uko no gukora imirimo myiza [itegetswe n’ amategeko] na byo bitabasha gutuma dutsinda mu butabera bw’ Imana. Kuko imbere y’ Imana ari nta muntu uzatsindishirizwa n’ imirimo itegetswe n’ amategeko, kuko amategeko ariyo amenyekanisha icyaha.7 Abaroma 3:20 Birababaje ariko uko ni ukuri njye nawe dukeneye kwimenyaho. Kugirango nitukugenderamo tubashe kwakira urukundo rw’ Imana muri Kristo.

Kwemera ukuri ko Yesu wenyine ariwe wagukiza

Ukuri kwa kabiri ukeneye kumenya ni uko Yesu wenyine ari we ushobora kugukiza icyo gihano cy’ ibyaha byawe. Bibiliya itwereka neza ko Yesu wenyine ariwe ushobora kudukiza kuko ntawundi agakiza kabonerwamo, kandi nta rindi zina munsi y’ ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.8Ibyakozwe n’ intumwa 4:12 Bibiliya itwereka impamvu ebyiri z’ ingenzi Yesu wenyine ariwe wabasha kudukiza. Impamvu ya mbere ni uko Yesu ari we wenyine wabayeho ubuzima buzira icyaha ubwo twebwe abantu twananiwe kubaho. Kuko yageragejwe muri byose ariko ntiyakora icyaha.9Abaheburayo 4:15 Impamvu ya kabiri ni uko ari we wenyine wemeye kwishyiraho igihano cy’ ibyaha kandi atari agikwiriye. Kuko intimba zacu arizo yishyizeho kandi igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we.10Yesaya 53 Kubera ko yabayeho ubuzima butunganye njye nawe tutashoboraga kubaho, abasha kuduha gutungana Imana itwifuzamo. Kandi kubera ko yishyizeho igihano gikwiriye ibyaha, abasha kuducungura akatubera impongano y’ ibyaha byacu.11 Abaroma 3:20-26

Kugendera mu kuri wihana, ugasaba Yesu kugukiza

Nyuma yo kumenya uko kuri ko uri umunyabyaha uriho igihano kigukwiriye, kandi ko Yesu wenyine ariwe ushobora kugukiza. Ukeneye kugendera muri uko kuri ukihana kandi ukizera.12 Ibyakozwe 3:19 Kwihana ni ukwemeranya n’ Imana ko ibyaha ari bibi kandi bikwiye igihano cy’ urupfu, maze ugahindukira ukabireka. Mu gihe kwizera bijyana no kwakira umurimo Yesu yakoze ubwo yemeraga kuza mu isi, akabaho ubuzima buzira icyaha, agapfa ku musaraba nk’ igihano gikwiriye ibyaha, maze ku munsi wa gatatu akazuka. Yesu yabayeho ubuzima bukiranukira Imana rwose. Mu gupfa kwe yishyizeho umujinya w’ Imana nk’ uko wari ukwiriye icyaha cyose. Bityo mu kuzuka kwe yagaragaje ko ariwe mukiza isi yari itegereje. Kwakira uko kuri bihesha ubyemera wese gukizwa igihano cy’ urupfu cyari kimukwiriye. Gusenga usaba Yesu kugukiza nibwo buryo bwo guhamya ko wemera uko kuri.13 Abaroma 10:10

Iyo umuntu amaze kwizera Yesu ahinduka mushya.14 2 Abakorinto 5:17 Ahinduka umwana w’ Imana15 Yohana 1:12 utunganye nk’ uko Imana ishaka. Atabiheshejwe n’ imirimo yakoze ahubwo kubera ko yizeye Yesu.16 Abefeso 2:8-10 Ahinduka umuntu uzi urukundo nyakuri icyo ari cyo. Aba azi ko muri Yesu Kristo Imana yamukunze ntacyo ishingiyeho. Atari uko hari icyo imukeneyeho cyangwa hari icyo ayimariye ahubwo kubera gusa ko imukunda. Kumenya urwo rukundo, biguha ubushobozi bwo gutanga no kwakira urukundo rwuzuye.

Bisaba kuba warasogongeye kuri urwo rukundo rwuzuye Imana yerekanye muri Kristo, kugira ngo nawe ubashe kurukunda abandi. Urwo rukundo rwuzuye kandi nirwo umugabo n’ umugore we bifuza urushako rwiza, bakwiye gufatiraho icyitegererezo. Bibiliya iratubwira mu Abefeso ngo “Bagabo mukunde abagore banyu nk’ uko Kristo yakunze itorero….”17 Abefeso 5:25 Kandi ikongeraho ko abagore nabo bakwiye kugandukira abagabo babo nk’ uko bagandukira Kristo.18Abefeso 5:22

Bitekerezeho neza

Ese hari igihe mu buzima bwawe wigeze usobanukirwa ko uri umunyabyaha? Kandi kuba uri umunyabyaha bidaterwa gusa n’ ibikorwa bibi ukora, ahubwo ari kamere yawe ukomora ku kuba ukomoka kuri Adamu? Ese wigeze gusobanukirwa ko n’ imirimo myiza wakora idashobora kugukiza?

Ese wari uzi ko Yesu wenyine Ari we  ushobora kugukiza igihano cy’ urupfu gikwiriye ibyaha byawe? Yesu abasha kugukiza icyo gihano cy’ urupfu maze akaguha ubugingo buhoraho! Ese wigeze mu buzima bwawe ufata umwanya  ukihana ibyaha byawe maze ugasaba Yesu kugukiza?  Niba warabikoze, Imana ishimwe!    

Niba utarabikora,  ushobora gusaba Yesu aka kanya akagakukiza. Senga wihane ibyaha byawe maze usabe Yesu kuza mu buzima bwawe agukize,  bikore nonaha Urakizwa!

Duhe ubuhamya

Ese wakiriye urukundo rw’ Imana mu buzima bwawe? Tubwire muri comment uko byagenze, igihe wasobanukirwaga ko uri umunyabyaha kandi ko Yesu wenyine ariwe ushobora kugukiza, maze ukihana ibyaha byawe ndetse ugasaba Yesu kuba umukiza wawe? Ese ni iki cyahindutse mu mibereho yawe?

Cyangwa se ni ubwa mbere wakumva iyi nkuru nziza ko Yesu yabasha kugukiza igihano gikwiye ibyaha byawe maze akaguha impano y’ ubugingo buhoraho ku buntu? Niba aribwo wakumva iyi nkuru nziza, ukaba umaze gusenga usaba Yesu kugukiza. Tubwire muri comment cyangwa utwandikire kuri contact@urushako.rw twifuza gushima Imana ku bwawe no kugufasha kurushaho gusobanukirwa.

Imana iguhe umugisha!

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

2 thoughts on “Iby’ ibanze ngo ugire urushako rwiza (Igice cya 1)

  1. Yego iyi nkuru nayumviseho rwose hagati ya 2016 – 2018 nibwo nasobanukiwe ko kugirango mbe intungane aruko nizera yesu kristo wapfiriye ndabyibuka rwose murwandiko pawulo yandikiye Abaroma 5:12-20 nibwo numvise ukuntu ndumunyabyaha wabivukanye muri adamu gusa kubwa Yesu nshobora gutsindishirizwa nkabona ubugingo buhoraho. Hashimwe Imana se wumwami wacu wemeye kumpa icyo gisubizo nibazaga uko naba umuntu utagira icyaha imbere Yayo none naracyibonye muri kristo ndashima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *