Amahitamo 3 ukwiye gukora niba ushaka kugira urugo rwiza (audio)
Kubera ko urugo rwiza rutikora, kurikira iyi nyigisho umenye amahitamo 3 ukeneye gukora uyu munsi niba ushaka kugira urugo rwiza
Soma inyigisho yoseIby’ ibanze ngo ugire urushako rwiza (Igice cya 2)
Bibiliya iravuga ngo “Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu”. Kubona uburuhukiro dukeneye bisaba kwemera kwigira kuri Kristo. Umugabo n’ umugore bifuza kubaka urugo rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo, mbere y’ uko bareba icyo umuco bakomokamo uvuga cyangwa icyo iterambere rivuga ku rushako rwabo babanza kureba icyo Bibiliya ivuga.
Soma inyigisho yoseIby’ ibanze ngo ugire urushako rwiza (Igice cya 1)
Urukundo nyakuri rugeza ku urushako rwiza abantu benshi bifuza si ikintu cyoroshye kugeraho dukurikije imiterere isanzwe ya kamere muntu. Bisaba kwakira urukundo rw’ Imana muri Kristo kugira ngo umuntu abashe gukunda no kwakira urukundo nyakuri. Muri 1 Yohana 4:19 tubona isoko abantu bashobora kuvomamo urukundo nyakuri. Bibiliya iravuga ngo “turakunda kuko ariyo yabanje kudukunda.” Umuntu wakiriye urukundo rw’ Imana nk’ uko yarwerekanye muri Kristo yigiramo ubushobozi bwo gukunda nk’ ingaruka y’ urukundo yakunzwe muri Kristo.
Soma inyigisho yose