Guhana abana mu mucyo w’ ijambo ry’ Imana 5: Nyuma yo guhana umwana, mufashe guhangana n’ ingaruka z’ amakosa ye
Inshuro nyinshi usanga iyo umubyeyi amaze guha umwana igihano runaka yibwira ko birangiye, ariko guhana byonyine ntabwo bihagije. Itangiriro 3:20-21, hatwereka ko guhana byuzuye bijyana no guha abana ibyiringiro by’ ejo ndetse no kubafasha guhangana n’ ingaruka z’ amakosa yabo. Muri iyi nyigisho turareba ukuntu Imana yo itagarukiye ku guhana gusa, ahubwo yahaye Adamu na […]
Soma inyigisho yoseIbintu 3 umusore n’ umukobwa bakundana bakeneye kwitondera mbere yo gufata icyemezo cyo gushakana
Mu buryo busanzwe, kugira ngo abantu babiri bagire aho bajyana bisaba byanze bikunze ko baba babyumvikanyeho bakemeranya aho bagiye, ikibajyanye n’ uko bagenda. Muri Amosi 3:3, Imana ivugira mu kanwa k’ umuhanuzi Amosi, ikabaza abantu ngo: “Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?” Iki ikibazo kitwereka ko Imana iri kuvugana n’ abantu ibintu baziranyeho. Bya bintu umuntu wese, […]
Soma inyigisho yoseInkingi 3 fatizo z’ urugo rwiza
Inkingi ya 1: Guhitamo uwo muhuje kwizera Abantu benshi bumva ibyo umuntu yizera ari akantu gato kuburyo iyo bajya guhitamo uwo bazabana ibyo uwo muntu yizera batabitindaho. Gusa ibyo ni ukwibeshya. Ibyo umuntu yizera nibyo bigena uwo ariwe by’ ukuri. Urugero rwa hafi ni umuntu ukunda gukora kandi akanga ubunebwe. Abantu benshi bagarukira kuri iyo […]
Soma inyigisho yoseKubaka imibanire myiza Igice cya 5: Intambwe 3 zo gukemura amakimbirane
Mu bice bine byabanje twagarutse ku bintu bitandukanye umuntu akwiye gukora ngo yubake imibanire myiza hagati ye na mugenzi we. Kubera imiterere y’ubuzima, hari ubwo abantu basanzwe bafitanye imibanire myiza bisanga batari guhuza. Kudahuza niyo ntandaro y’ amakimbirane yose tubona. Muri iki gice, turareba ku gukemura amakimbirane nk’uburyo bwizewe bwo gusigasira imibanire myiza. Turavuga ku […]
Soma inyigisho yoseKuki bitugora guhuza?
Iteka iyo uganira n’uwo ukunda cyangwa uwo mwashakanye uba wifuza ko muhuza ibitekerezo. Nyamara si ko bihora, kenshi twisanga imyitwarire yacu ubwacu yabaye intambamyi yo guhuza mu bitekerezo n’uwo tuganira. Inshuro nyinshi ibyo biba tutabanje no kubitekerezaho, tukisanga gusa byabaye. Muri iyi nyigisho turagaruka ku myitwarire ikunze kuba intambamyi yo guhuza hagati y’abakundana. Ntiturindana mu […]
Soma inyigisho yoseUko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza 5: Kwakira ukuri kuri ejo hazaza
Umuntu wese yifuza kuzagira ejo heza ndetse usanga ari nabyo twifuriza abadukomokaho. Uko guhirimbanira ko ejo umuntu azaba ameze neza kurutaho bigira uruhare runini mu kugena ubuzima tubamo uyu munsi n’umubyeyi umuntu aba we. Muri iyi inyigisho, tumurikiwe n’ukuri kw’ijambo ry’Imana, turareba ku ikosa abantu benshi bakunze gukora n’icyo wowe wakora ngo witegure uzabe umubyeyi […]
Soma inyigisho yoseUburyo bwizewe bwo kurambagiza igice cya 4: Kuganira neza 2
Iyo uganiriye n’ abantu bashatse, usanga benshi bavuga inkuru z’ ukuntu batunguwe bamaze kubana. Buri umwe agasanga hari amakuru atigeze amenya kuri mugenzi we, nyamara bari bamaze igihe kinini baganira. Ibi usanga biterwa n’ impamvu zitandukanye. Imwe muri zo ni uko kenshi abarambagizanya bahora mu kubwirana utugambo turyohereye n’ inkuru zo hirya no hino. Ntibamenye […]
Soma inyigisho yoseAmahitamo 3 ukwiye gukora niba ushaka kugira urugo rwiza (audio)
Kubera ko urugo rwiza rutikora, kurikira iyi nyigisho umenye amahitamo 3 ukeneye gukora uyu munsi niba ushaka kugira urugo rwiza
Soma inyigisho yoseUburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 3: Kuganira neza 1
Abantu benshi usanga bakundana nta buryarya, ndetse bakavuga ko urukundo rwabo rugamije kubana. Ikibazo ni uko hari ubwo usesengura kumenyana hagati yabo ugasanga ntaho bitandukaniye na bwa bucuti bw’ ingimbi n’ abangavu bari kugerageza kwitahura(copinage). Ugasanga kumenyana kwanyu kugarukira ku kumenya aho mugenzi wawe yize cyangwa yakuriye n’ ibyo akunda kurya cyangwa kunywa. Muri iyi […]
Soma inyigisho yoseKubaka imibanire myiza Igice cya 2: Uburyo bwo kuvugana
Mu muco nyarwanda kwihererana ibyo uri gucamo bifatwa nk’ ubupfura. Mu gihe, ijambo ry’ Imana ryo riduhamagarira gukora ibirenze no gusangira ibyo turi gucamo. Riduhamagarira kubwirana intege nke zacu. Kubera uyu muco wo kudasangiza abandi amakuru yimbitse, usanga abantu bifuza kuvugana ariko ntibamenye uburyo bwo kuvugana bwabageza ku kubaka imibanire myiza. Mu gice cya mbere, […]
Soma inyigisho yose