Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza

Ese nawe wifuza kuba umubyeyi mwiza? Muri uru ruhererekane rw’ inyigisho uzasobanukirwa n’ icyo wakora uyu munsi ngo witegure: Ese ko hari ibikomere cyangwa ibyakubabaje wahuye nabyo mu mateka yawe wakora iki ngo bitazangiza urugo rwawe? Nonese ko n’ ubuzima bwa none nabwo butoroshye ni iki wakora ngo witoze /witegure kuba umubyeyi mwiza Imana ishima? Ese inzozi zawe z’ ejo hazaza zo zigira uruhe ruhare mu kugena umubyeyi ubawe kandi ni gute byose bishyira mu murongo ukwiriye ngo bigufashe kurushaho kwitegura / kwitoza kuba umubyeyi mwiza ? Ibyo bibazo byose n’ ibindi uzabibonera igisubizo muri uru ruhererekane rw’ inyigisho.

Abashatse Ingaragu Iziheruka Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza

Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza 5: Kwakira ukuri kuri ejo hazaza

Umuntu wese yifuza kuzagira ejo heza ndetse usanga ari nabyo twifuriza abadukomokaho. Uko guhirimbanira ko ejo umuntu azaba ameze neza kurutaho bigira uruhare runini mu kugena ubuzima tubamo uyu munsi n’umubyeyi umuntu aba we. Muri iyi inyigisho, tumurikiwe n’ukuri kw’ijambo ry’Imana, turareba ku ikosa abantu benshi bakunze gukora n’icyo wowe wakora ngo witegure uzabe umubyeyi […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Kurera neza Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza

Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza igice cya 4: Ibintu 2 wakora uyu munsi

Mu gice cya kabiri cy’ uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza, twarebye ku ukuri kw’ ijambo ry’ Imana ku mateka yanjye na we. Dusanga icyo amateka y’ umuntu wese atwereka muri rusange ari uko umuntu wese ari umunyabyaha uri mu isi yangijwe n’ icyaha. Bityo buri wese akeneye kugendera muri uko kuri yakira igisubizo Imana yatanze […]

Soma inyigisho yose
Kwitegra kuba umubyeyi mwiza
Abashatse Ingaragu Kurera neza Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza

Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza igice cya 3: Ukuri ku mibereho yawe none

Abantu benshi bizera ibinyoma ku mibereho yabo ya none bityo ugasanga bafitanye amakimbirane n’ ubuzima babayeho. Ugasanga umuntu ntajya anyurwa n’ ubuzima arimo, ahubwo ahora iteka ahangayitse yibwira ko azanezerwa nagera kubyo adafite. Akirengagiza ko n’ ufite ibyo we ararikiye nawe aba ahangayikiye ibindi. Kumenya ukuri kw’ ijambo ry’ Imana ku mibereho yawe no guha […]

Soma inyigisho yose
kwitegura kuba umubyeyi mwiza 1
Abashatse Kurera neza Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza

Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza Igice cya 1: impamvu

Rimwe mu mahame y’ubuzima ijambo ry’ Imana rigarukaho, ni ihame ryo kwitegura mbere yo kugira igikorwa runaka umuntu akora. Ibi kandi nibyo Yesu agarukaho muri Luka 14.28. Yesu agaragaza ko kimwe no kubaka inzu cyangwa kwitegura urugamba, kumukurikira nabyo bisaba kubanza kwitegura umuntu akumva uburemere bw’ icyo agiye gukora. Iri hame ryo kwitegura mbere yo […]

Soma inyigisho yose