Guhana abana mu mucyo w’ ijambo ry’ Imana 5: Nyuma yo guhana umwana, mufashe guhangana n’ ingaruka z’ amakosa ye
Inshuro nyinshi usanga iyo umubyeyi amaze guha umwana igihano runaka yibwira ko birangiye, ariko guhana byonyine ntabwo bihagije. Itangiriro 3:20-21, hatwereka ko guhana byuzuye bijyana no guha abana ibyiringiro by’ ejo ndetse no kubafasha guhangana n’ ingaruka z’ amakosa yabo. Muri iyi nyigisho turareba ukuntu Imana yo itagarukiye ku guhana gusa, ahubwo yahaye Adamu na […]
Soma inyigisho yoseGuhana abana mu mucyo w’ ijambo ry’ Imana 4: Hana buri mwana mu buryo bwihariye kandi umugaragariza ineza
Nubwo kenshi usanga abantu dushyize imbere uburambe, Imana yo ijya guhana Adamu na Eva ntabwo yakoresheje uburambe ngo ibahane nk’ uko yahannye inzoka. Muri iyi nyigisho turareba ukuntu Imana yahannye Adamu mu buryo bwihariye, na Eva ikamuhana mu buryo bwe bwihariye. Kandi igakomeza kuba iyo kwizerwa. Ikagaragariza abo yaremye ineza no mu gihe bo bayigomeye. […]
Soma inyigisho yoseGuhana abana mu mucyo w’ijambo ry’Imana 3: Mu guhana hera ku guhangana n’ icyamuteye gukora amakosa
Nyuma y’ uko umwana akoze amakosa, icya mbere umubyeyi akeneye gukora ni ukumusanga no kumuha umwanya wo kwisobanura, nk’ uko twabibonye mu nyigisho iheruka. Iyo rero umwana amaze kugusobanurira amakosa yakoze n’ icyamuteye kuyakora, nk’ umubyeyi ni iki wakora? Hari ibintu bitatu Imana yakoze nyuma yo kumva ibisobanuro bya Adamu na Eva bamaze gukora icyaha. […]
Soma inyigisho yoseGuhana abana mu mucyo w’ ijambo ry’Imana 2: bamaze gukora amakosa basange umenye icyabibateye
Iyo umwana akoze amakosa ababyeyi benshi bihutira kumuhana, cyane cyane babitewe n’ amarangamutima aremereye baterwa n’ ikosa umwana yakoze. Nyamara Imana yo siko yabigenje. Nyuma y’ uko umuntu akoze icyaha, hari ibintu bibiri Imana yabanje gukora mbere yo kumuhana. Icyambere yaramusanze aho yari yihishe, icya kabiri imuha amahirwe yo kwisobanura. Muri iyi nyigisho turagaruka kuri […]
Soma inyigisho yoseGuhana abana mu mucyo w’ ijambo ry’Imana 1: Mbere y’ uko bakora amakosa bahe aho kwisanzurira n’ amabwiriza
Ababyeyi benshi batekereza ku guhana iyo babonye umwana akoze ikosa. Ese Imana yo ibigenza ite? Ese haba hari uburyo wakwitegura na mbere y’ uko umwana akosa? Ese ni iki wakora ngo guhana kwawe bibe bitayobowe n’ umujinya uterwa n’ amakosa umwana yagukoreye? Ese hari ikintu wakora kugira ngo guhana kwawe bitegurire umwana wawe kwizera ubutumwa […]
Soma inyigisho yose