Kubaka imibanire myiza Igice cya 3: Ibyo kuvuganaho
Mu bice bibiri byabanje twarebye kubaka imibanire myiza duhereye ku myitwarire y’ umuntu ku giti cye(attitude) imufasha gusigasira ubumwe n’ uburyo bwo kuvugana hagati y’ abantu bwabafasha kugira ibiganiro byimbitse. Hari ubwo abantu bifuza kuvugana mu buryo butuma bubaka imibanire myiza, ariko bakabura icyo bavuga. Muri iyi nyigisho turareba ibintu 4 wowe na mugenzi wawe […]
Soma inyigisho yoseUburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 3: Kuganira neza 1
Abantu benshi usanga bakundana nta buryarya, ndetse bakavuga ko urukundo rwabo rugamije kubana. Ikibazo ni uko hari ubwo usesengura kumenyana hagati yabo ugasanga ntaho bitandukaniye na bwa bucuti bw’ ingimbi n’ abangavu bari kugerageza kwitahura(copinage). Ugasanga kumenyana kwanyu kugarukira ku kumenya aho mugenzi wawe yize cyangwa yakuriye n’ ibyo akunda kurya cyangwa kunywa. Muri iyi […]
Soma inyigisho yoseUko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza Igice cya 2: kwakira ukuri ku mateka yawe
Iteka iyo uvuze ku kuba umubyeyi mwiza, usanga hari abahita bikomanga ku gatuza bakumva ko niba hari umuntu uzavamo umubyeyi mwiza ari bo. Kenshi usanga aba babiterwa ni ubutunzi runaka bafite cyangwa imiryango bakomokamo. Mu gihe abandi nabo, bahita bitakariza icyezere bakumva kuba umubyeyi mwiza ari inzozi kubera ibintu runaka badafite cyangwa se ubuzima babayemo. […]
Soma inyigisho yoseKubaka imibanire myiza Igice cya 2: Uburyo bwo kuvugana
Mu muco nyarwanda kwihererana ibyo uri gucamo bifatwa nk’ ubupfura. Mu gihe, ijambo ry’ Imana ryo riduhamagarira gukora ibirenze no gusangira ibyo turi gucamo. Riduhamagarira kubwirana intege nke zacu. Kubera uyu muco wo kudasangiza abandi amakuru yimbitse, usanga abantu bifuza kuvugana ariko ntibamenye uburyo bwo kuvugana bwabageza ku kubaka imibanire myiza. Mu gice cya mbere, […]
Soma inyigisho yoseUburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 2: Kuvugisha ukuri kuzuye
Rimwe mu makosa akomeye abasore n’ inkumi bakunze gukora mu gihe cyo kurambagiza ni ukwirarira. Bityo usanga amakimbirane menshi hagati y’ abakundana, haba ku bari kurambagiza cyangwa abubatse ingo, aterwa no gutahura ko mugenzi wawe hari ibyo yakubeshye cyangwa hari ukuri yaguhishe abigambiriye. Mu gice cya mbere twarebye ku kwakira amarangamutima y’ umuntu ukwari ntayitiranye […]
Soma inyigisho yoseUburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 1: kwakira amarangamutima yawe uko ari
Iyo uganiriye n’abantu bashatse usanga buri wese afite uburyo bwiharirye yakoresheje mu kurambagiza kwe, ibyo bigatera abatarashaka kwibaza niba hari uburyo bwizewe umuntu yakoresha mu kurambagiza. Muri uru ruhererekane rw’ inyigisho tuzareba amahame y’ ijambo ry’ Imana yadufasha gutegura no gukora neza igikorwa cyo kurambagiza. Muri iki gice cya mbere turagaruka ku kutitiranya ibintu ukakira […]
Soma inyigisho yoseIcyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 5)
Mu bice bine byabanje twabonye ibintu bitandukanye Bibiliya ivuga ku kurambagiza. Mu gusoza uru ruhererekane turareba ku bintu bitatu by’ ibanze Bibiliya itegeka umusore n’ inkumi bari mu gihe cyo kurambagiza kwirinda kugira ngo iki gikorwa kizabageze ku kubaka urugo rwiza. Kwirinda kurambagiza mu bujiji Imwe mu mvugo zimenyerewe cyane ni uko “urukundo ari impumyi” […]
Soma inyigisho yoseIcyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 4)
Mu nyigisho iheruka twabonye ko kurambagiza nta soni biteye kandi ko ari ikintu kigira ingaruka ku bantu barenze umusore n’ umukobwa bari kurambagizanya. Bityo, kurambagiza si ikintu abarambagiza bakwiye kwihererana. Muri iyi nyigisho mbere yo gusubiza ikibazo cy’ umwe mu basomye iyo nyigisho, turabanza turebe izindi mpamvu 2 zituma abarambagiza badakwiye kubyihererana. Turareba ku nshuti […]
Soma inyigisho yoseIcyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 3)
Mu nyigisho yacu iheruka twarebye ku mwanya w’ amarangamutima mu kurambagiza. Muri iki gice turakomeza mu Indirimbo ya Salomo 1:4b maze turebe ku mwanya w’ inshuti n’ umuryango muri iki gikorwa cyo kurambagiza. Turavuga ku mpamvu 2 udakwiye kwihererana ibyo kurambagiza kwawe. Kurambagiza nta soni biteye Impamvu ya mbere udakwiye kwihererana ibyo kurambagiza kwawe ni […]
Soma inyigisho yoseIcyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 2)
Mu gice cya mbere, twabagejejeho amateka y’ urushako no kurambagiza muri Bibiliya yose muri rusange. Muri iki gice cya kabiri, turavuga ku kurambagiza mu Indirimbo ya Salomo kimwe mu bitabo by’ ubwenge. Iyi nyigisho iragaruka ku mwanya w’ amarangamutima mu kurambagiza. Mu bitabo by’ ubwenge, Bibiliya idufasha kubona uko kubahiriza amategeko y’ Imana byabaga bisa […]
Soma inyigisho yose