Author: admin

Abashatse Ingaragu Iziheruka Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza

Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza 5: Kwakira ukuri kuri ejo hazaza

Umuntu wese yifuza kuzagira ejo heza ndetse usanga ari nabyo twifuriza abadukomokaho. Uko guhirimbanira ko ejo umuntu azaba ameze neza kurutaho bigira uruhare runini mu kugena ubuzima tubamo uyu munsi n’umubyeyi umuntu aba we. Muri iyi inyigisho, tumurikiwe n’ukuri kw’ijambo ry’Imana, turareba ku ikosa abantu benshi bakunze gukora n’icyo wowe wakora ngo witegure uzabe umubyeyi […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Kubana neza

Mu gihe mugenzi wawe ahangayikira iby’ ejo

Kimwe mu bintu bitubangukira gukora nk’abantu, ariko bitagira icyo bimaze, ni uguhangayikira iby’ejo. Imwe mu ngaruka z’icyaha ni uko umuntu yagombaga kurya imboga zo mu murima, mu gihe ubutaka buzamumeraramo amahwa n’ibitovu (Itangiriro 3:17-18). Ni cyo gituma umuntu ahinga imboga bwacya yasubira mu murima agasanga hamezemo n’ibyatsi atateye. Ubundi ugahinga ariko ugasanga imvura irabuze. Iby’ejo […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Kurera neza Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza

Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza igice cya 4: Ibintu 2 wakora uyu munsi

Mu gice cya kabiri cy’ uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza, twarebye ku ukuri kw’ ijambo ry’ Imana ku mateka yanjye na we. Dusanga icyo amateka y’ umuntu wese atwereka muri rusange ari uko umuntu wese ari umunyabyaha uri mu isi yangijwe n’ icyaha. Bityo buri wese akeneye kugendera muri uko kuri yakira igisubizo Imana yatanze […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Kubaka imibanire myiza Kubana neza

Kubaka imibanire myiza igice cya 4: kuvuga ukuri mu rukundo

Mu gice giheruka, twarebye ibyo abantu bashaka kubaka imibanire myiza hagati yabo, bashobora kuvuganaho igihe baganira. Mubyo bavuganaho harimo: gusangira ibyabaye mu buzima bwabo uwo munsi, amagambo yo gukomezanya, ibyo bashimirana ndetse n’ ibyo bahugurana. Abantu bamwe bavuga ibyo bashaka byose, ku buryo bamara kuvuga ugasigarana akazi ko kuvangura muri byinshi yakubwiye ngo ukuremo iby’ […]

Soma inyigisho yose
Kwitegra kuba umubyeyi mwiza
Abashatse Ingaragu Kurera neza Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza

Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza igice cya 3: Ukuri ku mibereho yawe none

Abantu benshi bizera ibinyoma ku mibereho yabo ya none bityo ugasanga bafitanye amakimbirane n’ ubuzima babayeho. Ugasanga umuntu ntajya anyurwa n’ ubuzima arimo, ahubwo ahora iteka ahangayitse yibwira ko azanezerwa nagera kubyo adafite. Akirengagiza ko n’ ufite ibyo we ararikiye nawe aba ahangayikiye ibindi. Kumenya ukuri kw’ ijambo ry’ Imana ku mibereho yawe no guha […]

Soma inyigisho yose
Ingaragu Iziheruka Kuganira neza Kurambagiza Uburyo bwizewe

Uburyo bwizewe bwo kurambagiza igice cya 4: Kuganira neza 2

Iyo uganiriye n’ abantu bashatse, usanga benshi bavuga inkuru z’ ukuntu batunguwe bamaze kubana. Buri umwe agasanga hari amakuru atigeze amenya kuri mugenzi we, nyamara bari bamaze igihe kinini baganira. Ibi usanga biterwa n’ impamvu zitandukanye. Imwe muri zo ni uko kenshi abarambagizanya bahora mu kubwirana utugambo turyohereye n’ inkuru zo hirya no hino. Ntibamenye […]

Soma inyigisho yose
Inyigisho shingiro Iziheruka Urugo rwiza

Amahitamo 3 ukwiye gukora niba ushaka kugira urugo rwiza (audio)

Kubera ko urugo rwiza rutikora, kurikira iyi nyigisho umenye amahitamo 3 ukeneye gukora uyu munsi niba ushaka kugira urugo rwiza

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Kubaka imibanire myiza Kubana neza

Kubaka imibanire myiza Igice cya 3: Ibyo kuvuganaho

Mu bice bibiri byabanje twarebye kubaka imibanire myiza duhereye ku myitwarire y’ umuntu ku giti cye(attitude) imufasha gusigasira ubumwe n’ uburyo bwo kuvugana hagati y’ abantu bwabafasha kugira ibiganiro byimbitse. Hari ubwo abantu bifuza kuvugana mu buryo butuma bubaka imibanire myiza, ariko bakabura icyo bavuga.  Muri iyi nyigisho turareba ibintu 4 wowe na mugenzi wawe […]

Soma inyigisho yose
Ingaragu Iziheruka Kurambagiza Uburyo bwizewe

Uburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 3: Kuganira neza 1

Abantu benshi usanga bakundana nta buryarya, ndetse bakavuga ko urukundo rwabo rugamije kubana. Ikibazo ni uko hari ubwo usesengura kumenyana hagati yabo ugasanga ntaho bitandukaniye na bwa bucuti bw’ ingimbi n’ abangavu bari kugerageza kwitahura(copinage). Ugasanga kumenyana kwanyu kugarukira ku kumenya aho mugenzi wawe yize cyangwa yakuriye n’ ibyo akunda kurya cyangwa kunywa. Muri iyi […]

Soma inyigisho yose
Abashatse Ingaragu Kurera neza

Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza Igice cya 2: kwakira ukuri ku mateka yawe

Iteka iyo uvuze ku kuba umubyeyi mwiza, usanga hari abahita bikomanga ku gatuza bakumva ko niba hari umuntu uzavamo umubyeyi mwiza ari bo. Kenshi usanga aba babiterwa ni ubutunzi runaka bafite cyangwa imiryango bakomokamo. Mu gihe abandi nabo, bahita bitakariza icyezere bakumva kuba umubyeyi mwiza ari inzozi kubera ibintu runaka badafite cyangwa se ubuzima babayemo. […]

Soma inyigisho yose