Guhana abana mu mucyo w’ ijambo ry’ Imana 5: Nyuma yo guhana umwana, mufashe guhangana n’ ingaruka z’ amakosa ye

Inshuro nyinshi usanga iyo umubyeyi amaze guha umwana igihano runaka yibwira ko birangiye, ariko guhana byonyine ntabwo bihagije. Itangiriro 3:20-21, hatwereka ko guhana byuzuye bijyana no guha abana ibyiringiro by’ ejo ndetse no kubafasha guhangana n’ ingaruka z’ amakosa yabo. Muri iyi nyigisho turareba ukuntu Imana yo itagarukiye ku guhana gusa, ahubwo yahaye Adamu na Eva ibyiringiro by’ ejo kandi inabafasha guhangana n’ ingaruka z’ amakosa yabo n’ icyo ibyo bitwigisha nk’ ababyeyi bashaka kwigana Imana.

Uwo mugabo yita umugore we Eva, kuko ari we nyina w’abafite ubugingo bose. Uwiteka Imana iremera Adamu n’umugore we imyambaro y’impu, irayibambika. 

Itangiriro 3:20-21

Nyuma yo guhana, Imana ibibutsa ibyiringiro by’ ejo…

Nyuma y’ uko Imana isobanuriye Adamu na Eva ibihano byabo, Bibiliya iduha interuro itangaje kuburyo umuntu ashobora no kwibaza aho ihuriye n’ ibiri kuba. Bibiliya iravuga ngo “uwo mugabo yita umugore we Eva kuko ariwe nyina w’ abafite ubugingo bose.” Ibaze abaye ari nkawe, umugore wawe yaguteje ibyago bingana n’ ibyo Eva yateje Adamu, wibuke ko ariwe wabanje kurya ku rubuto maze agahaho n’ umugabo we bari kumwe, noneho ukaba ugomba kumwita izina! Umunyarwanda we yari kumwita nka Nyirabayazana cyangwa irindi rigaragaza ibibazo yamuteje. Ariko, kuri Adamu siko byangenze. Ahubwo, yise umugore we izina rishimangira umugambi w’ Imana ku buzima bwe. 

Kuba nyina w’ abafite ubugingo byashimangiraga ibintu bibiri bikomeye. Icya mbere, byashimangiraga icyo Imana yari yarababwiye ubwo yabahaga umugisha ngo bororoke bagwire buzure isi. Nubwo icyaha cyangije byose, ariko Imana ntabwo yivuguruje kuri uyu mugisha yari yabahaye wo kororoka. Umugore azabyara ababaye, ariko azabyara. Nyuma y’ uko urupfu rwari rumaze kwinjira mu bantu, kubyara niyo yari inzira imwe isigaye y’ inyokomuntu yo gukomeza kubaho. Icya kabiri, byashimangiraga isezerano Imana yari yarabahaye, ko urubyaro rw’ umugore ruzakomeretsa inzoka agahanga. Mu kunesha k’ urubyaro rw’ umugore, umuntu abasha kubaho iteka ryose.

Muri iri zina, tubona ukuntu Imana itaretse abantu ngo baheranwe n’ ibihano yabahanye ahubwo ibibutsa ibyiringiro by’ ubuzima bukurikiyeho. Umwana wawe nawe akeneye kumenya ko ubuzima bwe butarangirana n’ amakosa yakoze. Kenshi ibihano bituma umwana yiheba akumva bisa n’ aho ubuzima bwe burangiye. Ni ngombwa rero ko nk’umubyeyi wibutsa umwana ko ubuzima bukomeza. Ugashimangira ko nubwo amakosa ye hari ibyo yangije ariko ubuzima bwe, cyane cyane ubusabane hagati yawe nawe, butarangirira aho. Mufashe kubona ubuzima bukomeza ndetse ibyiza biri imbere. 

…kandi ikabafasha guhangana n’ ingaruka z’ icyaha cyabo.

Kenshi iyo umwana wakoze amakosa agezweho n’ ingaruka z’ayo makosa, usanga ikibangukira umubyeyi cyangwa umurezi we ari ukuvuga ngo “reka wumve, sinari nakubujije!” Ugusanga umubyeyi hari ukuntu anejejwe n’ uko noneho umwana we ari gutahura ko byabindi umubyeyi yamubwiraga umwana akabisuzugura noneho ubu uyu mwana ari gutahura ko bya bintu ari ukuri. Bisa n’ aho ababyeyi iyo babonye umwana yanze kumva bamera nk’ abamutegeye ku kubona ingaruka zo kutumvira kwe bikamera nk’ ibya wa mugani w’ ikinyarwanda ngo “nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.” Umwana aba yanze kumva, ariko kubona ingaruka zo kutumvira kwe byo ntaho yabicikira. Ibyo ariko bibusanye n’ ibyo Imana yo yakoze ubwo Adamu na Eva babonaga ingaruka zo kutumvira kwabo. 

Itangiriro 3:21, haratubwira ngo “Uwiteka Imana iremera Adamu n’ umugore we imyambaro y’ impu, irayibambika.” Ibaze nawe! Aba bantu bamenye ko bambaye ubusa, kubera ko bigometse ku Mana bakarya ku giti yababujije! None, iyi Mana bigometseho, niyo ubwayo iri kubaremera imyambaro yo guhangana n’ ingaruka zo kwigomeka kwabo! Ababyeyi benshi iyo bamaze kuguhana, barakubwira ngo “Ngaho se mv’ imbere!” nk’aho ntayindi gahunda mufitanye. Imana yo yabanje kubambika kuko icyaha cyabo cyari cyatumye bamenya ko bambaye ubusa. Imana yafashije Adamu na Eva guhangana n’ ingaruka z’ amakosa yabo.

Iri ni isomo rikomeye ku babyeyi, ese wowe iyo umaze guhana umwana wawe, ni iki ukurikizaho? Aho ntiwumva bihagije ugaterera iyo ugategereza ko azikosora? Imana yo siko yabigenje. Biragusaba gufata umwanya wihariye ugafasha umwana wawe gusesengura ingaruka z’ amakosa ye maze ukamufasha guhangana nazo. Urugero ruremereye ni nk’ igihe umwana wawe w’ umwangavu yigometse ku mabwiriza wamuhaye akishora mu busambanyi maze bikarangira atwise inda atateganyaga. Nk’ umubyeyi uzamuhana kuko ibyo yakoze bibusanye n’ amabwiriza wamuhaye. Ariko nyuma yo kumuhana, ukeneye kwibuka ko uwo mwana igihe kizagera akavuka bityo mugafatanya gushaka ibikenewe kuko niwowe mubyeyi uyu mwana wakoze amakosa afite. Iryo kandi niryo hame wakoresha no ku rugero rworoheje nk’ umwana muto wabwiye kwicara mu ruganiriro waza ugasanga yasohotse hanze maze akiyanduza. Uzamuhanira ko yarenze ku mabwiriza ariko kandi ntabwo uri bumujyane yiyanduje uzamufasha no kubona indi myenda isukuye yambara.

Twibuke ko … byari urugero n’ igishushanyo!

Twibuke ko muri uru ruhererekane rw’ inyigisho ku guhana abana mu mucyo w’ ijambo ry’ Imana twabonye ukuntu mbere y’ icyaha, Imana yahereye ku gutegurira Adamu na Eva aho kuba no kwisanzurira no kubaha amabwiriza bakwiye gukurikiza. Maze bamara gukora icyaha, ni ukuvuga bamaze kurenga ku mabwiriza bari bahawe, Imana mbere yo kubahana ikabasanga ikabatega amatwi bakisobanura. Twabonye ko Imana yahaye ibisobanuro byabo agaciro kuko yahereye ku guhangana n’ icyabateye kwigomeka mbere yo kubahana. Igiye kubahana kandi nabwo twabonye ukuntu itabikoze mu kigare ahubwo yahannye buri wese mu buryo bwihariye bujyanye n’ imiterere ye ndetse n’ umuhamagaro uri kubuzima bwe. Dusoje tubona ukuntu mu guhana Imana yakomeje kugaragaza ineza ishimangira ibyiringiro by’ ejo kandi ifasha abantu guhangana n’ ingaruka z’ amakosa yabo. 

Ibyo byose ariko byari urugero rwiza rwo kwigana ku mubyeyi ushaka kwigana Imana, kandi mu bice bitandukanye by’ uru ruhererekane twabonye ingero z’ uko wabigenza ngo bibe mu buzima bwawe nk’ umubyeyi. Ibyo dufatiraho urugero uyu munsi ariko, ntabwo Imana yabikoze igamije gusa ko bizaba urugero rwo kwigiraho. Imana yabikoze ari ubuzima bufatika irimo gukemura ikibazo runaka cyari gihari. Umuntu yananiwe gukurikiza amabwiriza Imana yari yamuhaye Imana iramuhana itirengagije kumugaragariza ineza.

Dusoza uru ruhererekane rero ni ngombwa kwibukiranya ko imirongo twatinzeho ari agace gato k’ inkuru imwe ya Bibiliya. Iyo nkuru ni uko umuntu yagomeye Imana ikamuhana ariko kubera urukundo rwayo rwinshi ikanamufasha guhanagana n’ ingaruka z’ icyaha cye. Imana yatanze Yesu, nk’ uburyo bwo gufasha umuntu guhangana n’ ingaruka z’ icyaha cye, kuko yabikoreye kugira ngo umwizera ye guhabwa igihano gikwiriye ibyaha bye aricyo rupfu rw’ iteka ahubwo ahabwe impano y’ Imana ariyo bugingo buhoraho.

Kuzirikana inkuru nyamukuru, bidufasha kwibuka ko intego nyamukuru yo guhana umwana atari ukugira ngo gusa areke gukora amakosa ahubwo nk’ uko twabigarutseho mu nyigishisho yitwa Icyo Bibiliya ivuga ku kurera neza igice cya 2, ni ukugira ngo yakire amahame fatizo y’ ubutabera ko icyaha gikwiye igihano. Maze ibyo bizamufashe kwakira ukuri ko ari umunyabyaha ukwiye igihano cy’urupfu kuko yagomeye Imana. Kuko kwakira uko kuri ariyo nzira igeza uyu mwana ku kwakira inkuru nziza y’ uko Yesu yishyizeho igihano cy’ ibyaha bye ngo namwizera ahabwe impano y’ ubugingo buhoraho mu cyimbo cy’ urupfu rwo bihembo by’ ibyaha.

Iyo rero uhana umwana wawe, ukwiye kubikora wigana Imana kugira ngo ibyo ukora n’ uko ubikora bitungire uyu mwana agatoki ku mbaraga y’ Imana ihesha uwizera wese gukizwa. Kuko ibyo biruta cyane kugira imico myiza n’ ibindi umubyeyi yatekereza ko guhanwa bizanira umwana kuko kwizera ubutumwa bwiza bwo mbaraga y’ Imana ihesha uwizera wese gukiza bifite isezerano ry’ ubugingo bwa none ndetse n’ ubuzaza.

Imana idufashe!

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *