Nubwo kenshi usanga abantu dushyize imbere uburambe, Imana yo ijya guhana Adamu na Eva ntabwo yakoresheje uburambe ngo ibahane nk’ uko yahannye inzoka. Muri iyi nyigisho turareba ukuntu Imana yahannye Adamu mu buryo bwihariye, na Eva ikamuhana mu buryo bwe bwihariye. Kandi igakomeza kuba iyo kwizerwa. Ikagaragariza abo yaremye ineza no mu gihe bo bayigomeye. Turareba kandi icyo ibyo bitwigisha nk’ ababyeyi bashaka kwigana Imana mu kurera kwacu.
Mu guhana, Imana ntiyakoresheje uburambe…
Kenshi usanga muri ubu buzima uburambe ari ikintu gihabwa agaciro cyane. Ugasanga kuba umuntu yarakoze neza ikintu runaka bishingirwaho mu kwizera ko n’ ikindi ari bugikore neza. Bisa n’ aho ikitubangukira, ari nacyo kenshi usanga abantu badutegerejemo, ari uguterura uko wakoze icya mbere ukabizana akaba ari nako ukora icya kabiri. Imana yo si ko ibigenza. Ahubwo iha buri muntu wese umwihariko we nk’ uko yihariye imbere yayo.
Adamu na Eva barenze ku mabwiriza Imana yari yabahaye. Barya urubuto Imana yababujije kuryaho. Imana ibonye ibyo bakoze irabasanga ibabaza icyabibateye. Bamaze kwisobanura, ihera ku guhangana n’ icyabateye kutumvira: ihana inzoka. Ariko igiye guhana umuntu ntiyakoresha bwa burambe yakuye mu guhana inzoka. Ngo ifate uko yahannye inzoka maze ivuge ngo, Adamu na Eva, namwe ni uko mwese mwarangomeye! Ahubwo yahannye Adamu na Eva mu buryo butandukanye n’ uko yahannye inzoka. Kandi nabo, ihana buri wese mu buryo bwihariye buhuje n’ imiterere ye bwite, inshingano yari afite, ndetse n’ uruhare rwihariye yagize mu makosa yakozwe.
Ahubwo yahannye buri wese mu buryo bwihariye,
Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti “Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherēra ku mugabo wawe, na we azagutwara.” Na Adamu iramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira, buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima. Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.”
Itangiriro 3:16-19 BYSB
Kuri Eva, Imana ibwira uwo mugore iti “ kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda, kandi uzajya ubyara abana ubabara.” Iki gihano Imana yahaye Eva kirihariye. Kijyanye n’ imiterere ye yihariye ndetse n’ umuhamagaro wihariye uri ku buzima bwe nka nyina w’ abantu. Ibi ariko binahura na kamere y’ Imana yo kutivuguruza. Mu Itangiriro 1:28, Imana iha Adamu na Eva umugisha iti “Mwororoke mugwire mwuzure isi”. Hano mu 3:16, Nubwo abantu bakoze icyaha, Imana ikwiye kubahana, ariko Imana yo ikomeza kuba iyo kwizerwa igasohoza isezerano ryayo. Yari yarabahaye umugisha ngo bororoke bagwire kandi yiteguye kubikomeza no mu gihe abantu bakoze icyaha. Icyaha cyabo gituma umugore azajya abyara ababaye ariko ineza no kwizerwa kw’ Imana bituma kubyara bitavanwaho burundu.
Kuri Adamu, Imana igira iti “Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka.” Igihano Imana yahaye Adamu gitandukanye n’ icyo yahaye Eva. Mu gice cya kabiri umurongo wa 15, Imana ishyira Adamu mu ngobyi ya Edeni ngo ayihingire ayirinde. Igihano cy’ Adamu kijyanye n’ izo nshingano yari afite. Yagomba kurya ibiva mu butaka yabiruhiye, ariko no muri ibyo Imana igaragaza kwizerwa kwayo kuko ubutaka ntibumeramo imikeri n’ ibitovu gusa, ahubwo hameramo n’ imboga kuko Imana iramubwira ngo “nawe uzajya urya imboga zo mu murima.”1Itangirio 3:18
Itibagiwe no kugaragaza ineza
Mu guhana kose kandi, Imana yakomeje kuba iyo kwizerwa. Na nyuma y’uko umuntu akoze icyaha, Imana ntiyivuguruje ahubwo yakomeje isezerano ryayo. Yari yarabahaye umugisha ngo bagwire buzure isi, na nyuma yo gukora icyaha, yarabikomeje. Umugore yagombaga kubyara ababaye nk’ ingaruka z’ icyaha cye. Ariko kubera ineza y’ Imana akabyara. Yari yarabahaye ibimera ngo bibabere ibyo kurya, na nyuma yo gukora icyaha, yarabikomeje. Umuntu akomeza kubona ibimutunga abikuye mu butaka n’ ubwo noneho yagombaga kubibona yiyushye akuya kubera icyaha.
Imana kandi yagaragaje ineza yayo mu gihano Adamu na Eva basangiye. Ku murongo wa 19, Imana ibaha inkuru nziza ariko igoye kwakira. Imana ivuga igihe icyo gihano kizarangirira iti: “urinde ugeza ubwo uzasubira mu mukungugu kuko arimo wakuwe, uri umukungugu mu mukungugu nimo uzasubira!”, Kugira ngo wumve neza ukuntu gupfa kwa muntu ari inkuru nziza, tekereza iyaba umuntu yabaga muri uyu muruho ubudapfa. Ibi bihano byose uko Imana yabivuze biba ku muntu ubudashira. Akaba muri uwo muruho iteka n’iteka! Urupfu rw’ umubiri ni uburyo bumwe Imana yashyizeho bwo gukiza umuntu uyu muruho yikururiye kubera icyaha.
Natwe dukwiye guhana abana bacu twigana Imana…
Ku babyeyi benshi, usanga umuntu afite uburyo bumwe bwo guhana abana be bose, yibwira ko uko yahannye uwa mbere ari nako akwiye guhana uwa kabiri. Kenshi ugasanga ababyeyi bafite n’ ibisobanuro ngo: “ntabahannye kimwe naba mbereye, cyangwa sinaba mbakunda kimwe.” Hari n’ ubwo usanga umuntu, na mbere yo kubyara cyangwa kugira abo arera, yaramaze gufata umwanzuro w’ ukuntu we azajya ahana abana be. Imana yo si uko yabigenje, umuntu amaze kuyigomera yabahaye umwanya barisobanura nk’ uko twabibonye mu gice cya kabiri. Maze bamaze kwisobanura, Imana ihere ku guhangana n’ icyabateye gukora icyaha nk’ uko twabibonye mu gice cya gatatu. Imana imaze gukemura icyabibateye, ihana buri wese mu buryo bwihariye.
Umubyeyi ushaka kwigana Imana mu guhana kwe, yitoza mbere na mbere gutega abana amatwi akumva uko bisobanura nyuma yo gukora amakosa. Kuko ibyo bisobanuro aribyo bimufasha kumenya icyateye abana gukora amakosa nk’ uko twabibonye mu gice cya kabiri cy’ uru ruhererekane. Iyo amaze kumenya icyateye abana gukora amakosa ahera ku guhangana n’ icyateye abana gukora amakosa mbere yo guhangana n’ abakoze amakosa nk’uko twabibonye mu nyigisho iheruka. Iyo rero ageze igihe cyo guhana abana bakoze amakosa hari ibintu bibiri agomba kuzirikana. Icya mbere agomba kuzirikana ko n’ubwo abana baba bakoze amakosa amwe, bo bafite imiterere itandukanye kandi bagize uruhare rw’ uburyo butandukanye mu ikosa ryakozwe. Icya kabiri agomba kuzirikana ni uko kubera ko bateye bitandukanye uburyo bwo kubafasha kugira imyumvire mishya ibatera kutongera gukora ya makosa buratandukanye.
Intego yo guhana umwana ni ukumufasha kumva uburemere bw’ amakosa yakoze no kwiyubakamo ubushobozi bwo kutongera kuyasubiramo. Bityo igihano gikwiriye ni ikijyanye n’ imiterere yihariye y’ umwana. Kuko ku bana babiri ikintu kimwe kiba gifite uburemere butandukanye kuburyo niba icyo ugambiriye ari ugufasha uyu mwana kumva uburemere bw’ ikosa yakoze, ntabwo igifasha umwana umwe kumva ubwo buremere ari nacyo gifasha undi. Ikindi kandi ku bana babiri, ikintu kimwe kibakurura bitandukanye, niba rero icyo ugambiriye ari ugutera uyu mwana umwete wo kureka biriya agakunda ibi, ntabwo igifasha umwana umwe ari nacyo kizafasha undi.
Narimo nganira n’ umubyeyi umwe ufite abana babiri bajya kungana, umwe n’ umuhungu undi ni umukobwa, maze ambwira ukuntu abo bana bumva ibintu mu buryo butandukanye. Umuhungu ari nawe mukuru, yumva uburemere bw’ ikosa iyo uri mubwiriye mu ruhame ni ijwi riranguruye akabibona ko ari ibintu wahaye imbaraga. Mu gihe umukobwa ari nawe muto abyumva iyo umuteruye ukabimubwira utuje mwiherereye akabona ko ari ibintu wafatiye umwanya wo kumubwira. Aba ni abana bavuka ku babyeyi bamwe barezwe mu buryo bumwe ariko bateye bitandukanye, bityo bakeneye guhanwa buri umwe mu buryo bwihariye.
Nawe nk’ umubyeyi ukeneye gufata akanya ugasesengura neza abana bawe, ni ibiki bishishikaza umwe n’ ibiki bishishikaza undi. Ibi kandi si ibintu ukora rimwe ngo ube urabirangije, birakomeza kubera ko uko umwana akura ubuzima bwe bugenda buhinduka n’ ibimushishikaje nabyo bigahinduka. Uburyo bwizewe rero bwo gutahura ibishishikaje umwana muri ako kanya ni ugufata umwanya wo kumutega amatwi cyane cyane muri cya gihe ari kwisobanura ku makosa yakoze. Kenshi usanga amakosa y’ abana ava mu gushaka kugera kuri byabindi yumva bimushishikaje muri icyo gihe.
Igihano gifasha umwana kumva uburemere bw’ ikosa neza rero ni igikora kuri bya bindi bimushishikaje muri icyo gihe. Uburyo bwizewe bwo gufasha umwana kureka ikosa n’ ukumwereka uburyo iryo kosa rimubuza kugera kuri byabindi bimushishikaje n’ ighe we yibwiraga ko biribumwihutishe kubigeraho. Ibi byose ariko ukabikora ugaragariza umwana ineza kandi ukomeza kuba uwo kwizerwa imbere ye. Kubera ko ibyo bibiri bituma umwana adashidikanya ibyo umubwira n’ igihe ibyo umubwira bibusanye n’ ibyo we yibwiraga ko ari byo bikwiriye.
Aha ariko ni ngombwa gushimangira ko kuba umwana afite imiterere yihariye atandukanije n’ abandi ari ikintu akomora ku muremyi we. Hari ubwo ababyeyi bamwe bumva bibabangamiye ko umwana umwe adahuza na bagenzi be. Ukeneye kuzirikana ko kuba uyu mwana atandukanye ari ikintu Imana ubwayo yagambiriye ikabona ko ari cyiza maze ikagiha umwana wawe nk’ impano ibizi kandi ibishaka. Ni impano yihariye Imana yahaye uyu mwana kandi niyo izamugira uwo azabawe. Ni inshingano yawe nk’ umubyeyi rero kuyisigasira.
Imana idushoboze!