Mu buryo busanzwe, kugira ngo abantu babiri bagire aho bajyana bisaba byanze bikunze ko baba babyumvikanyeho bakemeranya aho bagiye, ikibajyanye n’ uko bagenda. Muri Amosi 3:3, Imana ivugira mu kanwa k’ umuhanuzi Amosi, ikabaza abantu ngo: “Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?” Iki ikibazo kitwereka ko Imana iri kuvugana n’ abantu ibintu baziranyeho. Bya bintu umuntu wese, bidasabye ko hagira ubimwigisha, usanga abizi gutyo. Muri iyi nyigisho, ndagaruka kuri bimwe mu bintu ijambo ry’ Imana rihamagarira abifuza gushyingiranwa kubanza kugenzura nk’ uko tubibona mu gutegeka kwa kabiri 21:10-13.
[10] Nutabara kurwanya ababisha bawe, Uwiteka Imana yawe ikabakugabiza ukabajyana ari imbohe, [11] ukabona mu banyagano umukobwa mwiza ukamubenguka, ugashaka kumurongora, [12] uzamujyane iwawe, yiyogosheshe, ace inzara, [13] yiyambure imyenda yanyaganywe, agume mu nzu yawe, amaremo ukwezi kutagabanije aborogera se na nyina, nyuma uzabone kumurongora.
Gutegeka kwa kabiri 21:10-13
Muri iyi mirongo, harimo ibintu 3 bikomeye Imana iri kubwira abantu bayo kwitondera mu gihe bahitamo uwo bazabana:
Kudakururwa n’ ibigaragara inyuma gusa
Imana ibwira umusore ngo uyu mukobwa mwiza wabengutse, wumva rwose ushaka ko aba umugore wawe, nabanze: yiyogosheshe, ace inzara, yiyambure imyambaro yanyaganywe.1Gutegeka 21:12 Nko kuvuga ngo byabindi bishashagirana byose bituma utekereza ko ari mwiza nyamara ari ugukunda imirimbo gusa, bibanze biveho maze urebe niba akigushishikaje.
Bivuze ngo, nawe niba uri kurambagiza, banza umenye niba ibyo urimo atari ugukururwa n’ iby’ inyuma gusa. Kubana kw’ umugabo n’ umugore birenze kwishimira uko umuntu asa inyuma. Bigusaba kurenga ibigaragara by’ inyuma ugakunda umuntu w’ imbere.
Kudatwarwa n’ ubushyuhe bw’ akanya gato
Imana ikomeza ibwira uyu musore ngo: agume mu nzu yawe, amaremo ukwezi kutagabanije.2Gutegeka 21:13 Nko kuvuga ngo, n’ igihe yamaze kwiyambura ya mirimbo y’ inyuma ukumva uracyamushaka, ntuhubukire kubana nawe ngo n’ uko wumva umubiri wawe umushaka. Ubihe igihe, ureke habanze hashire ukwezi kutagabanije umenye niba ibyo wiyumvagamo bitari agashyuhe k’ igihe gito.
Abantu benshi bihutira gufata imyanzuro ihutiyeho iyo babonye umuntu bakundana, ugasanga bumva ibintu byo kubiha igihe ari ugukabya. Ese ubwirwa n’ iki ko ibyo uri kwiyumvamo atari amarangamutima y’akanya gato? Ukeneye kubiha igihe ukareba niba ibyo wiyumvamo ari ibizaramba.
Kudafatira ibyemezo mu marangamutima y’ uruvangitirane
Imana kandi ibwira uyu musore ngo uwo mukobwa agume mu nzu yawe amaremo ukwezi kutagabanije, nk’ uko twabibonye, ariko ukabaza ngo ese muri uko kwezi azaba akora iki? Bibiliya iratubwira ngo: “aborogera se na nyina,”3 Gutegeka 21:13 Ni ukuvuga ko icyo cyari igihe cyo gutunganya amarangamutima ye. Uyu mukobwa yagombaga guhabwa igihe cyo gusuka amarangamutima ye kugira ngo kubana kwe n’ uyu mugabo bye kuba mu ruvangitirane rw’ amarangamutima.
Abantu benshi usanga bihutira gushaka nyamara basunitswe n’ uruvangitirane rw’ amarangamutima. Ugasanga umukobwa afite ubwoba bwo kutazabona uwo babana maze muri ubwo bwoba agafata icyemezo cyo kubana n’ uje wese. Ukeneye kubanza gusesengura amarangamutima yawe ukayahuza n’ ukuri kw’ ijambo ry’ Imana, ukamenye niba uyu muntu uri kugusaba kubana nawe ari umuntu koko wowe ukunda kandi uzi neza ko na we agukunda. Kuburyo ubikora uzi neza nta gushidikanya ko ibyemezo uri gufata ubiterwa n’ urukundo atari ubwoba.
Abasore nabo hari ubwo usanga umuntu yishimiye ko yabonye akazi keza maze, muri ibyo byishimo /excitement zo kuba ubuzima bwe bwabonye icyerekezo akihutira guhita ashaka! Nawe ubwe atazi niba icyemezo ari gufata agiterwa n’ ibyishimo by’ uko hari icyo yagezeho cyangwa ari urukundo akunda uyu mukobwa.
Imana yo yategetse ngo: “amaremo ukwezi kutagabanije aborogera se na nyina, nyuma ubone kumurongora. Nko kuvuga ngo umuntu uvuye mu bintu bikora ku marangamutima ye mu buryo buremereye nko gutakaza ababyeyi be, ahabwe umwanya wo gasuka ayo marangamutima ye, umutima we utungane, hanyuma akabona gushaka.
Imana yanzura ivuga “nyuma uzabone kumurongora.” nko kuvuga ngo, umusore n’ umukobwa bumva bakundanye ndetse bashaka kubana, babanze bagenzure neza ibintu 3 mbere yo gufata icyemezo cyo gushakana:
- Murebe niba ibyo murimo atari ukwishimira uko uyu muntu asa inyuma, kuko Bibiliya yavuze ngo abanze “yiyogosheshe, ace inzara, yiyambure imyambaro yanyaganywe.”
- Mufate igihe cyo kureba niba ibyo mwiyumvamo atari amarangamutima y’ igihe gito, kuko Bibiliya yatubwiye ngo “agume mu nzu yawe amaremo ukwezi kutagabanije”.
- Murebe neza niba ibyemezo muri gufata bitava mu ruvangitirane rw’ amarangamutima, kuko Bibiliya yatubwiye ngo uko kwezi azakumare, “aborogera se na nyina”.
Ibyo bitatu, nimumara kubigenzura, nyuma muzabone gufata icyemezo cyo gushakana!
Imana ibahe umugisha!
tubashimiye cyane umusanzu mwiza mutanga kuri society nyarwanda muradutegurira imiryango myiza yahazaza
Imana ibahe umugisha turabakunda.
wowwwww, Nari nkumbuye ibi bihe kweri ubu nyeneye kongera kugasoma. nukuri bitari ibyo kwirengangiza njyewe mpora nshima Imana kumbwanyu peeee. mbona mwaraziye igihe kuruhande rwange, cyane iyo mbonye imitekerereze nsigaye mfite kubinjyanye n’urushako ndetse no kubana nabandi. so mwarakoze kuko mwazanye ubuzima kandi tubishimiye Imana. wowww iyi nyigisho rwose ikoze ku maso ngo ndebe kandi ntekereze koko icyinkurura ku mukombwa numva nkunda, kandi nifuza kubana nawe. muri umugisha nukuri peeeeeee. guhitamo uwo muzabana koko ni ibyo kwitondera, cyane ko ubwo bushyuhe ataribwo urugo rwubakiraho. murakoze muri umugisha.
Byiza cyane rwose .Murakoze kuduhugura kandi rwose iri somo ni ingenzi rwose .Njyewe biramfashije cyane rwose. ndumva iri somo ndumva ryampora iruhande muri ibi bihe byo guhitamo uwo tuzabana pe. Imana ibahe umugisha