Nyuma y’ uko umwana akoze amakosa, icya mbere umubyeyi akeneye gukora ni ukumusanga no kumuha umwanya wo kwisobanura, nk’ uko twabibonye mu nyigisho iheruka. Iyo rero umwana amaze kugusobanurira amakosa yakoze n’ icyamuteye kuyakora, nk’ umubyeyi ni iki wakora? Hari ibintu bitatu Imana yakoze nyuma yo kumva ibisobanuro bya Adamu na Eva bamaze gukora icyaha. Icya mbere, mbere y’ uko Imana ihana uwakoze icyaha, yabanje guhangana n’ icyamuteye gukora icyaha. Icya Kabiri, nubwo Adamu na Eva bombi bari bakoze icyaha kimwe, Imana yahannye buri wese mu buryo bwihariye buhuje n’ imiterere ye ndetse n’ inshingano yari yarahawe. Icya gatatu, ntago Imana yagarukiye ku guhana gusa. Ahubwo, yafashije Adamu na Eva no guhangana n’ ingaruka z’ icyaha cyabo. Muri iyi nyigisho turagaruka ku kintu cya mbere turebe uko watahura icyateye umwana gukora amakosa n’ uko wamufasha kwiyubakamo ubushobozi bwo kutongera gukora ayo makosa.
Imana yahereye ku guha agaciro ibisobanuro by’ umuntu wakoze icyaha, ihana inzoka…
Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti “Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y’ubugingo bwawe. Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”
Itangiriro 3:14-15 BYSB
Umuntu amaze kwisobanura ntabwo Imana yafashe ibisobanuro bye ngo ibishyire ku ruhande ivuge ngo urakoze kwisobanura ngaho tega nguhane. Oya, ahubwo, Imana yahaye agaciro kihariye ibisobanuro Adamu na Eva batanze. Ibi bigaragazwa n’ ukuntu ijya guhana igahera ku nzoka, ya yindi ibisobanuro byagaragaje ko ariyo yashukashutse umuntu bikamutera gukora icyaha. Mbese ibyo Imana yakoze hano, bijya gusa na byabindi abanyarwanda bavuga ngo aho kwica gitera wakwica ikibimutera. Mbere yo guhana uwakoze icyaha, Imana yahannye icyamuteye gukora icyaha.
Itoze guha agaciro ibisobanuro by’ abana ku makosa bakoze…
Inshuro nyinshi iyo abana bisobanura ku makosa usanga ababyeyi batabasha kubumva uko bikwiriye. Babifata nk’ amatakirangoyi (ibisobanuro umuntu atanga ari ukugira ngo gusa arebe ko yakwikiza igihano nubwo we yaba abizi neza ko ariwe wakoze amakosa) bigatuma n’ iyo babateze amatwi babikora bikiza. Kubera ko baba bamaze kwishyiramo ko ibyo umwana ababwira atari byo. Ibi kandi binaterwa n’ umujinya n’ uburakari umubyeyi aba yatewe n’ amakosa umwana yakoze. Biratangaje ukuntu Imana, izi byose, yemeye gutega amatwi Adamu n’ umugore we ikumva uko bisobanura. Ese twebwe abantu b’ intege nke ntidukwiye kurushaho gutega amatwi abana bacu twitonze tukumva uko bisobanura mbere yo kubahana?
Birumvikana ko hari ubwo abana batanga ibisobanuro bitari ukuri bagamije kwikuraho amakosa. Imana nk’ umuremyi w’ aba bantu yari ifite ubushobozi bwo kumenya niba ibyo bavuga ari ukuri cyangwa ari ibinyoma. Kimwe n’ uko n’ umubyeyi, kubera ubunararibonye bwe, aba yifitemo ubushobozi bwo gusesengura ibyo umwana avuga akamenya niba ari ukuri cyangwa ari ibinyoma. Ariko ibyo bishoboka gusa iyo umubyeyi afashe umwanya wo gutega umwana amatwi yitonze. Maze agahuza ibisobanuro umwana atanga n’ ukuri k’ ubuzima muri rusange. Ntakabuza umubyeyi wateze umwana amatwi yitonze abasha gutahura byoroshye niba umwana abeshya cyangwa avugisha ukuri. Muri ibyo abasha kandi gutahura icyateye umwana gukora amakosa yakoze.
Bizagufasha gutahura icyabateye gukora amakosa…
Iyo rero umaze gutahura icyateye umwana wawe gukora amakosa, uba ukeneye kwigana Imana maze ugahera ku gukuraho icyo gitera umwana gukora amakosa. Imana imaze kumva ibisobanuro by’ Adamu na Eva, bikagaragara ko gukora icyaha babitewe n’ inzoka yabashukashutse. Imana yahereye ku guhana inzoka 1 Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti “Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y’ubugingo bwawe. Itangiriro 3:14 BYSB Icyo ni ikintu nk’ ababyeyi dukwiye kwitoza, Iyo utahuye icyateye umwana gukora amakosa. Ugomba kugikuraho kuko nutabikora n’ ejo n’ ejo bundi kizongera kimutere kuyasubiramo. Guhana wigana Imana, ubanza guhangana n’ icyateye umwana gukora amakosa mbere yo kureba umwana wakoze amakosa.
Reka turebe urugero rwa dufasha kubyumva neza. Tekereza umwana ukora mu nkono kubera ko ashonje. Uburyo bwizewe bwo kumuhana si ukumucishaho akanyafu, kumubwira ngo ntuzongere dore iyo ukozemo urabyangiza. Ahubwo ni uguhera ku kumukiza inzara imutera gukora mu nkono. Noneho ukabona kumwereka ububi bw’ ibyo yakoze yaba ari umwana ubasha kumva mukabiganiraho. Mu gihe atarabasha kumva, gukuraho icyabimuteye no kumwima amahirwe yo kubasha gukora ya makosa nibyo bigira umumaro kurutaho. Ushobora nko gufunga igikoni ku mwana ukora mu nkono cyangwa ugashyira ibintu aho atagera ku mwana ukubagana. Ntacyo bimara kubwira umwana w’ igitambambuga uri kwiga guhuza ibintu n’ ibi bitera (cause and effect) ngo: “Have!”, “Kandi icyo kintu nugitura hasi ndagukubita!” Icyoroshye kandi gitanga igisubizo kirambye n’ ukumwigizayo cyangwa ukimurira ibyo bintu aho atagera.
Nukemura ikibibatera bizabafasha kutongera gukora ayo makosa.
Imana ntabwo yahannye inzoka gusa. Ahubwo, yahaye n’ umuntu isezerano ry’ uko umunsi umwe azabasha kunesha icyo gishuko cyazanywe n’ inzoka. Iti ‘Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.’ Itangiriro 3:15 Uku gukomeretsa umutwe cyangwa se kuwujanjagura nk’ uko mu zindi ndimi babivuga cyari igishushanyo cy’ ibyo Yesu wabyawe n’ umugore azakorera umwanzi Satani ariwe ya nzoka ya kera. 2 Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo. Ibyahishuwe 12:9 [/mfn] Ntago Imana yari ishishikajwe gusa no guhana icyaha ahubwo yari ishyize imbere no gukiza umuntu ngo adahinduka imbata y’ icyaha iteka.
Nk’ umubyeyi ni inshingano zawe gufasha umwana wawe gutahura ni iyihe nzira byanyuzemo kugira ngo yisange mu makosa yakoze. Iyo umwana amaze gutahura inzira binyuramo ngo yisange mu makosa akamenya n’ ububi bw’ amakosa bimubera nk’ urufatiro yakubakaho kutongera gukora ya makosa. Nk’ umubyeyi ni inshingano zawe kwigisha umwana ubwenge bwamufasha kudasubira muri za nzira zimugeza ku gukora amakosa. Niyo mpamvu iyo Bibiliya itegeka ababyeyi guhana abana, by’ umwihariko ibwira abapapa, ivuga ngo ‘mubarere mubahana mubigisha iby’ umwami wacu’ 2Abefeso 6:4 Guhana umwana wigana Imana bijyana no kumutoza inzira ikwiriye. Ntago bihagije kumvisha umwana uburemere bw’ amakosa yakoze. Ugomba no kumufasha gutahura inzira byanyuzemo ngo yisange mu makosa n’ iyo yanyuramo ngo ubutaha ntazongere gukora ayo makosa. Ibyo nibyo guhana umwana umwigisha iby’ umwami wacu. Kwigishwa inzira ikwiriye nibyo biha umwana kwiyubakamo ubushobozi bwo kutongera gukora ya makosa wamuhaniye. Ubutaha, nagera mu gihe gisa n’ icyo yagusobanuriye, azabasha guhitamo kudakora ikosa ahubwo ahitemo gukurikira ya nzira ikwiriye wamutoje.
Nk’ umubyeyi wabishobora ute?
Kwigana Imana ntago ari ikintu kitubangukira nk’ abantu. Kuva Adamu yakora icyaha twarangiritse, muri kamere yacu duhora twifuza gukora ibintu mu buryo bwacu aho kuba mu buryo bw’ Imana. Bisaba rero izindi mbaraga kugira ngo umuntu abashe guhinduka atangire kwifuza no guhirimbanira gukora ibyo Imana ishaka ayigane. Abari bateraniye i Yerusalemu ku munsi wa pantekote bibazaga icyo bakora ngo nabo bagire imbaraga zo gukora ibyo Imana ishaka. Mu gitabo cy’ Ibyakozwe n’ intumwa 2:38 Petero abasobanurira agira ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera.” 3Ibyakozwe n’Intumwa 2:38 BYSB Mwuka wera niwe ubashisha umuntu kuba yabasha kwigana Imana. Kugira ngo Mwuka wera abashe gutura muri wowe bisaba kwakira ko uri umunyabyaha kubwa kavukire yawe maze ukihana, ugasaba Imana kukugirira ubuntu kubwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.
Imwe mu mbuto z’ umwuka wera ni ukubasha kwigenzura cyangwa kwirinda (self-control) 4 2 Timoteyo 1:7 Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda. Mu gihe iyo umwana akoze amakosa, ikibangukira kamere muntu ari ugutwarwa n’ umujinya n’ uburakari, umuntu ufite Mwuka wera muri we abasha kwigenzura agatuza akumva ibisobanuro by’ umwana agamije gutahura neza icyamuteye gukora amakosa. Ese wowe iyo umwana wawe akoze amakosa ni iki kikubangukira? Ese ubasha kwigenzura ukamutega amatwi udatwawe n’ umujinya n’ uburakari? Cyangwa wihutira kumuhana ukabaza nyuma? Niba wumva ibi bintu byo kuyoborwa n’ umwuka wera ukabasha kwigenzura no mu gihe cy’ amarangamutima aremereye ari nk’ inzozi kuri wowe, ni kimwe mu bimenyetso by’ uko utayoborwa n’ umwuka wera ahubwo uyoborwa na kamere. Nk’ uko twabibonye haruguru Umwuka wera tumuhabwa iyo twihannye ibyaha, tukizera Yesu we mpongano y’ ibyaha.5 Abaroma 3:23-25 kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana, ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga. Nawe rero ukeneye gufata akanya nonaha ugasenga usaba Imana kukubabarira ibyaha byawe ku bwa Yesu Kristo no kuguha iyo mpano y’ Umwuka wera. Niba kandi waramaze Kwizera Yesu ariko ukaba utajyaga utekereza ku murimo w’ Umwuka wera mu guhana abana kwawe. Iki nicyo gihe cyo gutangira gusenga usaba Imana kugira ngo Mwuka wera akubere umuyobozi no mu gihe uhana abana bawe. Niba kandi ubasha kwigengesera mu guhana kwawe ariko ukaba utajyaga ufata akanya ko gutoza umwana wawe ngo amenye uburyo ubutaha azabasha guhitamo neza, ntasubire mu makosa wamuhaniye, ubu urabimenye! Saba Imana kugira ngo igushoboze kurenga ku guhana umwana gusa ahubwo ube witeguye no kumutoza iby’ umwami wacu nk’ uko ijambo ry’ Imana ribidutegeka.
Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu.
Abefeso 6:4
Imana idufashe!
Am blessed with this …. Narimaze iminsi numva ndi desperate mu guhana abana nkabona ntibumva ariko nongeye gukuramo ko Dukwiye gusaba Umwuka wera kutubera umuyobozi no mugihe duhana abana ! Bless you Johnny
Eeer woww ndumva nejejwe no kongera gusoma izi ngingo rwose.
Mbonyemo ko burya gutega amatwi uwagukoreye ikosa ni ingenzi cyane nibwo buryo bwiza bwo kumenya uko uri bumufashe kuva muriyo.
Impamvu mvuze ibi nuko ntari umubye biologically gusa mfite barumuna banjye n’abandi bavandimwe muri Kristo..
Rero kubatega amatwi nibwo utahura rwose neza muburyo bw’ubu Mana uko wafasha uwo muntu kuyavamo. Egizagitiri niba uri umubyeyi ubona uburyo bwiza bwo kumuhana
Mwakoze nukuri urushako muri umugisha.