Iyo umwana akoze amakosa ababyeyi benshi bihutira kumuhana, cyane cyane babitewe n’ amarangamutima aremereye baterwa n’ ikosa umwana yakoze. Nyamara Imana yo siko yabigenje. Nyuma y’ uko umuntu akoze icyaha, hari ibintu bibiri Imana yabanje gukora mbere yo kumuhana. Icyambere yaramusanze aho yari yihishe, icya kabiri imuha amahirwe yo kwisobanura. Muri iyi nyigisho turagaruka kuri ibyo bintu bibiri Imana yabanje gukora nyuma y’ uko umuntu akoze icyaha n’ icyo bitwigisha mu guhana kwacu nk’ ababyeyi bashaka kwigana Imana.
Nyuma y’ uko umuntu akoze icyaha…
Iyo dusomye mu itangiriro 3:1-7 1 Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” Uwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ” Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya. Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero.”Itangiriro 3:1-7 tubona ukuntu umuntu yarenze ku mabwiriza yose Imana yari yamuhaye maze agakora icyaha. Mbese nka kwa kundi abana babigenza. Ugasiga ubahaye amabwiriza asobanutse y’ ibyo bakwiye gukora n’ ibyo bakwiriye kwirinda ariko bakarenga bagakora ibyo wababujije. Mu mirongo ikurikiraho kuva kuwa 8 kugeza kuwa 13 2 ‘Bumva imirindi y’Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n’umugore we bihisha hagati y’ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y’Uwiteka Imana. Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?” Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.” Iramubaza iti “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?” Uwo mugabo arayisubiza ati “Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya.” Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti “Icyo wakoze icyo ni iki?” Uwo mugore arayisubiza ati “Inzoka yanshukashutse ndazirya.” ‘ Itangiriro 3:8-13 Bibiliya itwereka ibintu 2 Imana yakoze mbere yo guhana. Nubwo umuntu yari yamaze gucumura, Imana ntiyihutiye kumuhana ahubwo, yaramusanze ndetse imuha umwanya wo kwisobanura.
Bumva imirindi y’Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n’umugore we bihisha hagati y’ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y’Uwiteka Imana. Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?” Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.” Iramubaza iti “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?” Uwo mugabo arayisubiza ati “Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya.” Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti “Icyo wakoze icyo ni iki?” Uwo mugore arayisubiza ati “Inzoka yanshukashutse ndazirya.”
Itangiriro 3:8-13 BYSB
Mbere yo kumuhana, Imana yaramusanze…
Biratangaje ukuntu umuntu amaze gukora amakosa, Imana itamuteye umugongo. Ahubwo ikaza kumushaka kugeza ubwo bumva imirindi yayo bakihisha. Ababyeyi benshi iyo umwana yakoze amakosa ikitubangukira ni ukumutera umugongo, kuko uba wumva yakurakaje udashaka kumwegera. Nyamara ariko Imana yo siko yabigenje, ahubwo yaramusanze! Umubyeyi ushaka guhana abana be mu mucyo w’ ijambo ry’Imana, bimusaba kwitoza gufata iya mbere agasanga umwana we no mu gihe umwana yigometse akarenga ku mabwiriza agakora ibyo wamubujije. Umubyeyi niwe ukwiye gufata iya mbere mu kwegera umwana kuko igihe cyose umwana yakoze ikosa aba afite ubwoba buterwa n’ingaruka z’ ibyo yakoze. Bityo ikimubangukira ni uguhunga akakwihisha. Iyo rero umubyeyi adafashe iya mbere mu gusanga umwana, hagati ye n’ umwana hazamo umworera, ubusabane bwabo bukangirika.
Kubera ko umwana bitoroshye ko agusanga ngo akubwire ngo nakoze amakosa runaka, nk’umubyeyi bigusaba kugira gahunda ihoraho yo gusanga umwana wawe utitaye ku byabaye mu buzima bwe. Cyane ko, mu kumusanga ariho ushobora kumenyera niba hari amakosa yakoze. Ese abana bawe ubasanga ryari? Ese ubasha kumenya ibyabaye mu buzima bwabo? Ese igihe bari kuguhunga kubera amakosa bakoze ubasha kubimenya? Cyangwa wumva ari akanya ubonye nawe ko kwiyitaho? Gusanga umwana bifite igisobanuro cyihariye. Ababyeyi benshi bibwira ko bihagije kuba uhari n’ umwana ahari. Ariko gusanga umwana ntago ari ibyo. Bisaba ko mugirana ikiganiro aho umubaza, nawe akagusubiza, kuburyo agira amakuru yihariye aguha. Ukamenya ni ibiki byabaye mu buzima bwe? byatumye yiyumva gute? Bifite izihe ngaruka? Icyo gihe nibwo ubasha kumenya niba hari n’ amakosa yakoze ndetse n’ icyamuteye gukora ayo makosa.
Imutega amatwi, arisobanura.
Iyo ukomeje gusoma, ubona ikiganiro Imana yagiranye n’ umuntu nyuma y’ uko akoze icyaha. Imana ihera kubyo umuntu ubwe ari kwiyumvamo muri ako kanya bikaza kugera ku cyabiteye. Biratangaje ukuntu Imana ireka umuntu akisobanura. Ababyeyi benshi iyo tumenye ko umwana yakoze amakosa twihutira kumuhana kuko tuba twumva nta kindi umwana afite cyo kutubwira. Ugasanga kubera ko tudashishikajwe no kumenya uko byagenze hari ibintu byinshi birangiye tutamenye. Imana itandukanye natwe, nubwo izi byose, yahaye Adamu na Eva umwanya wo kwisobanura. Ntago yavuze ngo ibyo mwakoze ndabizi n’ igihano cyabyo tukiziranyeho. Oya ahubwo, yafashe umwanya wo gutega amatwi yumva ibisobanuro byabo. Kandi iyo turebye uko guhana byagenze biragaragara ko Imana yahaye agaciro ibisobanuro byabo.
Nk’ ababyeyi dukeneye gutega abana bacu amatwi no mu gihe bakoze amakosa. Ndetse ahubwo, tukarushirizaho muri icyo gihe, kuko nibwo tubasha kumenya ibihinyuza abana bacu mu buzima bwabo bwa buri munsi. Kuganira n’ umwana mu gihe yakoze amakosa nibwo buryo bwizewe bwo gutahura ni ibiki uhanganye nabyo mu kurera kwawe. Ni ibihe bintu bindi bifite imbaraga mu buzima bw’ abana bawe? kuburyo ubabwira ngo mukore iki nabyo bikababwira ngo ntimugikore. Wababwira ngo kiriya mukirinde nabyo bikababwira ngo abe aricyo mukora. Tekereza kubwira umwana wawe ngo nsange wakoze iki. Muri we harimo irindi jwi rimubwira ngo ibyo umubyeyi wawe yakubwiye si ngombwa. Ntago byihitirwa wabikora n’ ikindi gihe. Kandi wowe utabizi. Nk’ umubyeyi ukeneye kumenya neza igitera umwana wawe guhitamo gukora ibibusanye n’ amabwiriza wamuhaye.
Gutahura igitera umwana wawe guhitamo kutumvira nibwo buryo bwizewe bwo guhana. Kuko guhana nyako n’ ugutuma umwana atongera gukora amakosa akiga gukurikiza amabwiriza yahawe. Iyo rero ukuyeho igitera umwana kutumvira ni uburyo buhamye bwo kumutoza kumvira. Bisaba kubiha umwanya uhagije ugatega amatwi umwana wawe witaye kuri buri gisobanuro aguha cy’ impamvu atakoze ibyo mwari mwumvikanye. Biratangaje ukuntu Imana ikomeza gukurikirana ibintu byose. Igahamagara Adamu. Adamu ati nihishe kuko nambaye ubusa. Imana iti ni nde se wakubwiye ko wambaye ubusa. Nyuma Adamu ati ni umugore wanshutse. Imana ikabaza umugore iti byagenze bite? Kugera igeze ku nkomoko y’ ikibazo nyakuri. Nk’ ababyeyi dukeneye kuba twiteguye gukurikirana inkuru yose mu gihe umwana ari gusobanura uko byagenze. Uko byagenze ni byo bigena uburyo bukwiriye bwo guhana. Kumenya uko byagenze nabyo bisaba gutega umwana amatwi ukumva uko yisobanura mu gihe yakoze amakosa.
Wowe bite?
Iyo umwana yakoze amakosa ni iki gikurikiraho? Ubundi se ubwirwa n’ iki ko hari ikosa umwana wawe yakoze? Ujya ugira umwanya wihariye wo kumusanga ngo wumve ibyo yiriwemo? Iyo usanze yakoze ikosa se bigenda bite? Ujya umuha akanya ko kwisobanura ngo akubwire imvo n’ imvano? Maze urenge kumenya gusa ko yakoze ikosa ahubwo ugere no ku kumenya icyabimuteye?
Tangira witoze wigana Imana…
Nk’ uko Imana yasanze Adamu mu mafu ya nimunsi,3 ‘Bumva imirindi y’Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n’umugore we bihisha hagati y’ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y’Uwiteka Imana. ‘ Itangiriro 3:8 nawe washyiraho umwanya uhoraho wo gusanga abana bawe ubabaze uko buri umwe yiriwe. Kubera ko, amakosa atuma abana bihisha ababyeyi. Kandi kenshi batwihisha aho tubareba. Ugasanga umwana muri kumwe, ariko ibyamubayeho ntubizi. Bisaba ko umushyira ku ruhande ukamubaza uko buri gace k’ umunsi we kagenze: kuva mutandukanye kugeza mwongeye guhura. Ukamubaza ibyo yakoze, ingaruka byamugizeho, n’ uko byatumye yiyumva.
Nk’ uko Imana yahaye Adamu umwanya wo kwisobanura,4 ‘Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?” ‘ Itangiriro 3:9 nawe ukeneye kwitoza guha abana bawe umwanya wo gutanga ibisobanuro ku makosa bakoze n’ iyo mwaba muyaziranyeho. Ushyireho uburyo bukurinda kwihutira guhana utarumva uko umwana we yumva ibyamubayeho. Ese we yumva afite ikosa? Ese mu maso ye iryo kosa rifite ubuhe buremere? Ese ko yari azi amabwiriza kuki yayarenzeho? Ni iki cyamuteye gusuzugura ibyo mwavuganye? Ese kubwe ni iki yumva iyo kiba gihari cyari butume abasha kumvira amabwiriza wamuhaye ntagwe mu makosa yakoze? Ibi, nk’ umubyeyi, bizagufasha gutahura ibintu umwana wawe ashobora kuba abona nk’ ibyangombwa, ariko wowe ukaba wenda atanazi ko hari icyo bivuze.
Imana idufashe!
One thought on “Guhana abana mu mucyo w’ ijambo ry’Imana 2: bamaze gukora amakosa basange umenye icyabibateye”