Guhana abana mu mucyo w’ ijambo ry’Imana 1: Mbere y’ uko bakora amakosa bahe aho kwisanzurira n’ amabwiriza

Ababyeyi benshi batekereza ku guhana iyo babonye umwana akoze ikosa. Ese Imana yo ibigenza ite? Ese haba hari uburyo wakwitegura na mbere y’ uko umwana akosa? Ese ni iki wakora ngo guhana kwawe bibe bitayobowe n’ umujinya uterwa n’ amakosa umwana yagukoreye? Ese hari ikintu wakora kugira ngo guhana kwawe bitegurire umwana wawe kwizera ubutumwa bwiza? Muri iyi nyigisho turareba igisubizo ijambo ry’ Imana riduha kuri ibyo bibazo byose ngo tumenye ukuntu nk’ abizera twakwigana Imana mu guhana kwacu. 

Mbere yo guhana abana dukwiye…

Iyo usomye Bibiliya uhereye mu itangiriro, mu gice cya mbere n’ icya kabiri tubona ukuntu ibintu byose byatangiye. Ese guhana byo byatangiye bite? Haba hari ukuntu Imana yateguye ibijyanye no guhana mbere y’ uko biba? Mu gice cya 2:15-17, tubona ibintu 3 Imana yakoze mbere yo guhana: Icya mbere,  Imana iha umuntu ahantu yisanzurira n’ umurimo wo gukora.1Itangiriro 2:15: Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde. Icya kabiri, Imana imusobanurira ibyo akwiye gukora n’ ibyo akwiye kwirinda.2Itangiriro 2:16-17a ‘Uwiteka Imana iramutegeka iti “Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, ariko igiti cy’ ubwenge bumenyesha icyiza n’ ikibi ntuzakiryeho,’ Icya gatatu, Imana isobanurira umuntu ibizamubaho naramuka akoze ibyo yabujijwe.3Itangiriro 2:17b ‘, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.” Ibi bintu uko ari bitatu nk’ abizera dukeneye kubyigiraho niba dushaka kwigana Imana tugahana abana bacu mu mucyo w’ ijambo ry’ Imana.

Kubaha aho kwisanzurira n’ ibyo gukora,

Ababyeyi benshi usanga bihutira guha abana amabwiriza, ariko Imana yo siko yabigenje. Iyo usomye itangiriro 2:15, tubona ikintu Imana yakoze mbere yo guha umuntu amabwiriza. Bibiliya iravuga ngo “Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.”4 Itangiriro 2:15 Mbere yo kumuha amabwiriza, Imana yahaye umuntu ahantu hihariye ho kuba: ingobyi ya Edeni; n’ akazi ko gukora: guhingira iyo ngobyi no kuyirinda. Iki ni kimwe mu bintu bigora ababyeyi benshi. Usanga ababyeyi bihutira kubuza abana babo ibintu runaka, ariko bakirengagiza icyo Imana yabanje gukora mbere yo gutanga amabwiriza. Imana yabanje guha umuntu ahantu hihariye n’ icyo gukora. Umwana nawe akeneye kugira ahantu hihariye yakwisanzurira ndetse n’ ibyo gukora. 

Ese uwabaza umwana wawe ahantu yisanzurira yavuga ko ari he? Ababyeyi bamwe usanga bihutira kubwira abana kutajya ahantu runaka ariko ntibabahe aho bakwiye kujya. Urugero, niba uzi ko mu gikoni hari ibintu byinshi byateza umwana ibyago, ushobora kumubuza kujya mu gikoni. Ariko se, wibuka kumuha ahandi hantu yajya akisanzura? Ushobora nko guhitamo ahantu hamwe mu rugo, ugakuraho ibintu byose byateza umwana ibyago, kugira ngo habe aho yakwisanzurira. Kuburyo utamubuza kujya ahantu hose ngo usange adafite na hamwe yajya. Niba umwana umwigizayo ngo atajya mu gikoni akagira ibyo yangiza, ukwiye no kugira ahandi hantu, aho nawe yemerewe kwigizayo ibimubangamiye. Imiryango imwe usanga bahitamo nk’ uruganiriro cyangwa icyumba cy’ abana bakahagira aho hantu umwana ashobora kwisanzurira kuburyo ibyo yakwangiza byose babyigizayo. 

Ikindi gikomeye Imana iha umuntu ni akazi ko gukora. Imana ishyira Adamu mu ngobyi ngo ayihingire ayirinde. Kenshi usanga abana bakora amakosa menshi kubera ko ari nta kindi bafite cyo gukora. Ni ngombwa rero ko twigana Imana mu kurera kwacu, maze tugaha abana ibintu byo gukora kugira ngo ubuzima bwabo bugire intego. Bitewe n’ ikigero umwana arimo hari ibintu runaka yabasha gukora. Ni inshingano yawe nk’ umubyeyi kumenya ni iki waha umwana wawe gukora mu kigero arimo. Kugira ibyo umwana ahugiramo, bimurinda gukora ibyo utamutumye, bya bindi usanga kenshi bikwangiriza cyangwa nawe bikamuteza ibyago. Ikindi ni uko, bimufasha kugira intego mu buzima. Kuba afite ibintu ahugiyeho, bimuhinyuza, bimutegurira ubuzima bwa buri munsi.  Kuko bimufasha kwitoza kugira ibintu runaka akora.

Kubasobanurira neza ibyo gukora n’ ibyo kwirinda,

Ababyeyi benshi usanga babwira abana ibyo bakwiye kwirinda gusa. Ariko ntibababwire ibyo bakwiye gukora. Usanga kenshi umubyeyi abwira umwana ngo: “witonde!” Nyamara umwana ntamenye ibyo yemerewe gukora n’ ibyo atemerewe. Imana yo ntabwo ari uko yabigenje. Itangiriro 2:16, Imana ibwira umuntu ibyo yemerewe gukora, Bibiliya iravuga ngo: “Ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka.” Nk’ ababyeyi, ibi bikwiye kutwigisha uburyo bwo guha abana bacu amabwiriza. Urugero, aho kubwira umwana gusa ngo “Witonde!” ukaba wamubwira uti genda ukinire hariya mu ntebe, ariko ntuzandikeho. cyangwa uti genda ushyire ibikinisho byawe byose mu mwanya wabyo.

Ku murongo ukurikiyeho wa 17, Imana ibwira umuntu icyo noneho adakwiriye gukora. Iti “ariko igiti cy’ ubwenge bumenyesha icyiza n’ ikibi ntuzakiryeho,”5 Itangiriro 2:17a Aha, Imana isobanurira umuntu aho uburenganzira bwo kurya ku giti cyose cyo mu ngobyi bugarukira. Kenshi, usanga ababyeyi badafata umwanya wo gusobanurira abana aho uburenganzira bwabo bugarukira. Niba ubwiye umwana uti: “Jya munzu!” cyangwa uti: “Usigare ku rugo!”, bisaba ko unamusobanurira neza ibyo yemerewe gukora ndetse n’ ibyo atemerewe. Ntiwibwire ngo nawe arabyumva! Ngo utekereze ko ku mwana kujya mu nzu bivuze kutandika ku rukuta! Cyangwa se ko gusigara ku rugo bivuze kutajya gukina n’ abana b’ abaturanyi. Ni ngombwa ko utamuha amabwiriza y’ ibyo gukora gusa, ahubwo ugafata akanya ukanamusobanurira neza ibyo yemerewe n’ ibyo atemerewe. Akamenya aho uburenganzira bwe bugarukira.

ndetse n’ ingaruka zizababaho nibatumvira. 

Ababyeyi benshi usanga babwira abana ibyo gukora n’ ibyo kwirinda, ariko umwana ntamenye icyo ari buhombe natirinda cyangwa icyo ari bwunguke nakora ibyo bamubwiye. Imana ntago ari uko imeze. Nyuma yo kubuza Adamu kurya ku giti, yamubwiye n’ uko bizagenda naramuka akiriyeho. Iti “kuko umunsi wakiriyeho no (koko) gupfa uzapfa.” 6 Itangiriro 2:17 Kenshi usanga ababyeyi badaha agaciro kubwira umwana ikiri bube naramuka anyuranyije n’ amabwiriza yahawe. Ariko ibyo bituma umwana atumva uburemere bw’ ikosa. Ugasanga n’ igihe arikoze, atunguwe n’ ingaruka zikurikiyeho. Bisaba ko umwana ahabwa amahirwe yo kumva uburemere bw’ amabwiriza ari guhabwa binyuze mu gusobanurirwa ingaruka zo kutayubahiriza. Ibyo bituma iyo izo ngaruka zimugezeho adatungurwa cyangwa ngo yumve ari kurengana. Ibi kandi bifasha umubyeyi kudatwarw a n’ amarangamutima ngo abe yahana umwana ayobowe n’ umujinya, abe yakora n’ ibidakwiriye. Guhana gutya bifasha umwana  kumva neza ubutabera. Aho icyaha gikwiranye n’ igihano cyacyo. 

Kumva ubutabera, ni kimwe mu by’ ibanze umuntu akeneye kugira ngo abashe kwakira ko ari umunyabyaha. Umuntu wemera ko ari umunyabyaha niwe wenyine ushobora kumva icyo bivuze kuba  Yesu ari umucunguzi. Kubasha guhuza ibyo bibiri ni rwo rufatiro rwo kwizera Yesu. Kubera ko, twizera Yesu nk’ umukiza kuko yishyizeho igihano gikwiriye ibyaha byacu. Umuntu rero utabasha kumva ko ari umunyabyaha, kandi akwiriye igihano cy’ urupfu, ntiyabasha kwizera Yesu. Mu yandi magambo, iyo umubyeyi ahana umwana we neza, aba amwubakamo ubushobozi bwo kumva inkuru nziza y’ agakiza. Ako abizera duhabwa ku buntu kubwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.7 Abaroma 3:23-24: “kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana, ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.”

Ese wowe bite?

Mu guhana kwawe uba ugamije gufasha bana bawe kubategurira kumva ubutumwa bwiza? Cyangwa upfa kubikora nk’ uko nawe bakureze? Ese abana bawe bazi igihano gikwiriye buri kosa ku buryo nta karengane kabamo, ahubwo buri wese azi neza ikimukwiriye mu gihe yakoze ikosa runaka? cyangwa igihano kigenwa n’ uko waramutse? Ese abana bawe bazi ibyo bakwiye gukora n’ ibyo bakwiye kwirinda? Ese mu rugo iwawe hari ahantu wageneye abana ho kwisanzurira? Cyangwa urugo rwose barugendamo bingengesereye nk’ ukandagira mu mahwa? 

Tekereza neza icyo wakosora kandi utangire ugikore nonaha. Kuko ejo, uzaba wakererewe!

Imana idufashe.

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

4 thoughts on “Guhana abana mu mucyo w’ ijambo ry’Imana 1: Mbere y’ uko bakora amakosa bahe aho kwisanzurira n’ amabwiriza

  1. Hello friends… thank you for this article! Its funny, over the weekend we were talking exactly about this issue, and you’ve added the scriptrual basis for this issue. Well done and thank you!

    I guess, you should write another follow up article, and give parents ideas of activities they can do with their children in various ave group… i think it would be very helpful.
    Keep up witb the good job!

  2. Wawoooo, Imana ishimwe cyane rwose kubwanyu bavandimwe Imana irimo kubakoresha umurimo ukomeye cyane, ibibintu abantu twese turabikeneye yaba ababyeyi bafite abana, abifuza kubagira ndetse nabigisha b’abana. Imana ishimwe ko yaduhaye Ibintu byose dukeneye ngo tubashe guhana abana neza dufatira urugero kuriyo.
    Imana iduhe Ubuntu bwayo tubashe kuyigana muguhana abana yaduhaye.
    God bless you!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *