Inkingi 3 fatizo z’ urugo rwiza

Inkingi ya 1: Guhitamo uwo muhuje kwizera

Abantu benshi bumva ibyo umuntu yizera ari akantu gato kuburyo iyo bajya guhitamo uwo bazabana ibyo uwo muntu yizera batabitindaho. Gusa ibyo ni ukwibeshya. Ibyo umuntu yizera nibyo bigena uwo ariwe by’ ukuri. Urugero rwa hafi ni umuntu ukunda gukora kandi akanga ubunebwe. Abantu benshi bagarukira kuri iyo mico igaragara inyuma ntibite ku gitera umuntu kugira imico nk’ iyo. Hari ubwo usanga imico nk’ iyo, umuntu ayiterwa no kwizera ko ibyiza byose abihabwa no kubikorera. Kwizera gutyo ariko ntago bigarukira ku gukunda akazi no kwanga ubunebwe gusa. Kenshi usanga hari n’ ibindi bijyana nabyo nko gushyira akazi imbere y’ ibindi byose, kumva agaciro ke kava mu byo akora, n’ ibindi. Iyo rero witaye ku mico y’ umuntu aho kwita ku kiyitera, buracya  umuntu akaragaza indi mico. Ugasanga uratunguwe nyamara iyo mico yose iterwa n’ ikintu kimwe. Bisaba gusesengura neza ukagera ku gitera umuntu kugira imico runaka ntugarukire gusa kuri iyo mico. Ibi rero iyo bigeze mu iyobokamana, bihinduka ibindi bindi. Usanga aribyo bigena itandukaniro hagati y’ icyiza n’ ikibi, igifite agaciro n’ikitagafite, ibinezeza n’ ibihangayikisha, n’ ibindi byinshi kugera no ku rupfu n’ ubuzima.

Icyitonderwa, ibyo umuntu yizera birenze kuba asengera mu idini runaka. Ibyo wizera bivuze amahame nyamukuru agenga ubuzima bwawe. Ni iki kigena itandukaniro hagati icyiza n’ ikibi kuri wowe? Ni nde ugena igikwiriye n’ ikidakwiriye? Ni iki kigena ejo hazaza hazima kuri wowe? Ese ubuzima bwiza kuri wowe ni ubumeze bute? Igisubizo cyawe ku bibazo bisa n’ ibi, nicyo kigaragaza ibyo wizera utitaye ku idini ubarizwamo. Umenya ibyo umuntu yizera iyo usesenguye ibimushishikaza mu buzima bwa buri munsi cyangwa se ibimubabaza. Ibyo umuntu yizera twabigereranya n’ ururimi umuntu avuga, nk’ uko ijambo runaka rigira ubusobanuro bitewe n’ ururimi ririmo. Ni ko n’ igikorwa kimwe gishobora kugira agaciro cyangwa kikakabura bitewe n’ ibyo umuntu ugikoze cyangwa ugikorewe yizera. Iyo rero uhisemo gushakana n’ umuntu mudahuje kwizera ni nko gukorana n’ umuntu muvuga indimi zitandukanye. Uvuga iki, we akumva kiriya! Iyi kandi niyo mpamvu nyamukuru ituma ingo nyinshi zisenyuka. Kubera ko kutumvikana kose mu rugo guterwa n’ uko umugabo n’ umugore baba badaha ibintu runaka agaciro kamwe. Bigatuma buri wese yumva atitaweho bihagije kugera n’aho yumva kubana na mugenzi we ntacyo bimumariye. Kugeza n’ aho afata icyemezo cyo gutandukana.

Mu nyigisho yitwa “Kuki udakwiye gushakana n’ uwo mudahuje kwizera” twagarutse ku kwizera kwa gikristo n’ aho bitandukaniye n’ indi myizerere mu buryo burambuye. Wayikurikira hano: https://youtu.be/2x00H0NK3iM

Inkingi ya 2: Kwemeranya intego y’ urugo rwanyu

Iyo Imana ishyizeho urugo iba ifite intego yihariye itumye urwo rugo rubaho. Cyane ko buri rugo rugizwe n’ umugabo n’ umugore bihariye, bateye mu buryo bwihariye kandi bafite impano zihariye. Ndetse buri rugo Imana irwubaka mu buryo bwihariye. Bibiliya itubwira ukuntu Imana imaze kurema Adamu na Eva, yabahaye inshingano yihariye nk’ abantu ba mbere ku isi iti “mwororoke mugwire mwuzure isi”[Itangiriro 1:28]. Hanyuma yamara gusezeranya Aburahamu na Sara ko izabaha umwana iti “Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y’Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera,”‭‭1Itangiriro‬ ‭18‬:‭19‬ ‭BYSB‬‬ Iteka, Imana iba ifite intego yihariye yageneye urugo runaka. Ikibabaje ni uko ingo nyinshi usanga zishishikajwe no kwigana izindi cyangwa kwiruka ku by’ ubu buzima, bigatuma batita ku gutahura impamvu yihariye yatumye Imana ishyiraho urugo rwabo.

Umusore n’ umukobwa bifuza kubaka urugo rwiza, nyuma yo guhitamo bakemeranya ko bazabana, bakeneye gutahura impamvu yihariye y’ urugo rwabo. Ese iyihe mpamvu Imana iri kubaha iyi mpano yo gushaka? Ibi ntago bisaba ibindi bitangaza. Bisaba gusesengura ubuzima bwanyu mwitonze. Ese ni izihe mpano Imana yashyize mu buzima bwawe? Ese mugenzi wawe ni izihe mpano Imana yamuhaye? Ni ibiki akunda gukora? Ese wowe ni iki kikubangukira gukora? Bibaye atari ugushaka amaramuko, wumva ari iki wakoresha ubuzima bwawe? Ese iyo mubihuje mwembi havamo iki? Ese ubaye ufite ubushobozi, ni iki wakemura mu bibazo byugarije umuryango cyangwa igihugu? Iyo muhuje imiterere yanyu yihariye, n’ ubuzima murimo uyu munsi mwumva ari iki Imana ishaka kubakoresha nk’ urugo? Ibi bibazo n’ ibindi bisa nabyo iyo biganiriweho neza bibaha ishusho ngari y’ icyo Imana ishaka gukoresha urugo rwanyu. Ikiba gisigaye ni ugushyitsa ibirenge hasi mugakora gahunda ihamye y’ uko muzasohoza iyo ntego umunsi ku wundi. Ese urugo rwanyu ruri gukora icyo ngicyo rwaba rubaho gute umunsi ku wundi? Ni akahe kazi waba ukora? Mugenzi wawe se we yaba akora iki? Ni gute mwakoresha weekend yanyu? Budget yanyu y’ ukwezi yaba imeze ite? Ni ibiki mwashoramo amafaranga yanyu? 

Mu ruhererekane rw’ inyigisho zivuga ku ntego y’ urushako twagarutse birambuye ku ntego nyamukuru Imana yari ifite ijya gushyiraho urushako muri rusange. Urwo ruhererekane warukurikirana hano: https://urushako.rw/wp/category/intego-y-urushako/

Inkingi ya 3: Kugira umuryango w’ abizera musangira ubuzima

Umusore n’ umukobwa bamaze kwemeranya ku byo bizera n’ intego y’ urugo rwabo baba basigaje gushaka umuryango w’ abandi bantu basangiye kwizera. Kenshi usanga umusore afite inshuti ze yihariye n’ umukobwa afite inshuti ze yihariye. Iyo rero umuntu ashatse akenere inshuti z’ umuryango. Inshuti z’ umuryango ntahandi ziva ni muri bantu mwizera kimwe. Abo nibo bantu ugira ikibazo ukaba uzi neza ko bazaguha inama zubaka zihuje n’ uko mubona ubuzima mwembi. Kugira umuryango w’ abantu musangiye kwizera kandi musangira ubuzima bibabera isoko y’ imbaraga zo gukomeza kwizera kwanyu ndetse no gusohoza intego y’ urugo rwanyu. 

Igishuko cya mbere mu rugo, ni igihe umugabo cyangwa umugore usanga atifuza kwakira ubuzima bushya yinjiyemo bw’ urugo. Ahubwo agashaka gukomeza kwiberaho bwa buzima bwa mbere yo gushaka. Kugira inshuti zihuje n’ ubuzima bushya mwinjiyemo bibarinda kugwa muri icyo gishuko. Ibyo ariko ntago byikora, umusore n’ umukobwa bamaze kwiyemeza kubana bakenera gushyira imbaraga mu guhuza inshuti zabo ndetse no gushaka inshuti zubatse bahuje kwizera zizabafasha kubaho ubuzima bw’ urushako. Ibyo bisaba kutihererana ibyo ubushuti bwanyu niba muteganya kubana. Ahubwo ukitoza kubaka ubushuti hagati y’ uwo muri gutegura gushakana n’ inshuti zawe hakiri kare. Nawe kandi ukaba witeguye kubaka ubushuti n’ inshuti za mugenzi wawe niba mwifuza ko izo nshuti zizaba inshuti z’ urugo rwanyu.

Mu nyigisho yitwa icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza:  zivuga ku kurambagiza twagarutse ku mpamvu ndetse n’ umumaro wo kutihererana ibijyanye no kurambagiza kwawe mu buryo burambuye. Wayikurikira hano: https://urushako.rw/wp/2021/02/11/icyo-bibiliya-ivuga-ku-kurambagiza-igice-cya-3/

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

2 thoughts on “Inkingi 3 fatizo z’ urugo rwiza

  1. ohhhhh MANA ishimwa iteka ndagushimiye.

    nukuri nshimye Imana ku bwiyi article isohokeye igihe ndavugira muri context mpagazemo n’urugendo natangiye nsanze rwose hari ibintu by’inshi nkwiye kwitaho no kuzirikana cyane kwibaza icyo Imana ihamagarira abantu biyemeje, uku urugo rwanyu rwaba rusa no gushaka inshuti z’ibafasha mururwo rugendo wowww God bless you.
    kubwibi ndanezerewe mukomeze rwose. ikindi navuga wenda bwira umuntu waba asomye article bwa mbere nukuri nuko huzuyemo ubuzima buri practical, ubibona neza rwose iyo ugeze ahantu ugasanga neza neza ukoresheje amakuru wakuye hano kurubuga ndumuhamya wabyo peee mwarakoze ndabashimiye.

  2. Ndabashimiye kubwiyi article kuko bitumye nkebuka kdi Koko tukibaza icyo Imana ihamagarira urugo rwacu. Imana ibakomereze amaboko ibagure mukomeze kubaka umuryango nyarwanda binyuze mungo zihesha Imana icyubahiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *