Amakosa 3 atuma abantu babihirwa n’ urushako

Abantu benshi batangira urushako banezerewe ariko nyuma y’igihe gito ugasanga ubuzima bwarababihiye. Ibyo bituma abatarashaka bibaza icyo umuntu yakora ngo we azagumane umunezero mu rushako rwe. Muri iyi nyigisho turareba ku makosa atatu abantu bakunze gukora agatuma babihirwa n’urushako. Turareba kandi icyo wakora kugira ngo wowe utazagwa muri ayo makosa. Ndetse n’ibyagufasha ngo ube witeguye neza kurushaho kuburyo mu rugo rwawe wowe uzahorana umunezero.

Kutabwizanya ukuri mu gihe cyo kurambagiza

Abantu benshi usanga bafata kurambagiza nk’igihe cyo kwigaragaza neza ndetse kenshi birenze uko umuntu ari by’ukuri. Uzumva umuntu abwira undi ngo uzabimubwira nimumara kubana cyangwa se ngo singombwa ko ibyo abimenya. Kutizerana hagati y’abashakanye kenshi biva ku kuba umwe muribo hari amakuru yatahuye kuri mugenzi we kandi undi yari yarayamuhishe. Tekereza nawe uburyo byakubangamira uramutse usanze uwo wita inshuti yawe hari amakuru runaka yaguhishe maze ukayabwirwa n’abandi. Ese wakongera kumva umwisanzuyeho nka mbere? Ni nako bigenda hagati y’abashakanye.

Kutabwizanya ukuri kwimbitse -ntacyo usize inyuma- mu gihe cyo kurambagiza bituma, iyo mugeze mu rugo mutahura ukuri gushaririye mutabwiranye bikababuza amahoro. Kubera ko buri wese aba yibaza impamvu mugenzi we yabimuhishe. Hakavuka urwikekwe hagati yanyu. Kwizerana bikabura ari nako umunezero ugenda urushaho kuba mucye. Nk’umuntu rero wifuza kuryoherwa n’urugo, ukwiye kwitoza kubwiza mugenzi we ukuri kose mu gihe mukirambagizanya. Uburyo bwizewe bwo kurambagiza igice cya 2: Kuvugisha ukuri kuzuye ni inyigisho yagufasha kumenya uko wakwitoza kubwiza mugenzi wawe ukuri mu gihe cyo kurambagiza. Ukeneye kandi gusobanukirwa byinshi ku bijyanye no kurambagiza neza ushingiye ku kuri kw’ijambo ry’Imana uru ruhererekane rw ’ inyigisho nicyo rwateguriwe.

Kutamenya kwikemurira amakimbirane 

Abantu benshi usanga bashaka kugira urugo rwuzuye umunezero ariko ntibamenye uburyo bwizewe bwo kubigeraho. Ukuri ni uko ubuzima bwose waba ufite, ukiri mu isi uba ufashe igihe mu ntambara nk’uko Yobu yabivuze.1 Yobu 7:1 BYSB. “Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara? N’iminsi ye si nk’iy’ukorera ibihembo? Nta rugo na rumwe rutagira amakimbirane cyangwa ibibazo bahura nabyo. Itandukaniro riva ku kumenya uburyo bwo kwikemurira ayo makimbirane. Ingo zimwe usanga umugabo n’umugore bazi uburyo bwo kwikemurira amakimbirane. Hagira ikibazo kivuka bakakikemurira vuba kandi nta nduru. Kuburyo iyo ubarebera inyuma ugira ngo ntakibazo bajya bagirana. Mu gihe hari izindi ngo aho usanga n’akabazo gato kateje impagarara n’induru, ibintu byacitse.

Kutamenya kwikemurira amakimbirane bituma akabazo kari gato gahinduka umusozi. Umunezero mu rugo si uko nta bibazo mugirana ahubwo ni uko muba muzi uburyo bwo kubikemura bitaragera kure. Intambwe 3 zo gukemura amakimbirane ni inyigisho irimo iby’ibanze ukeneye byagufasha kumenya uko wakwikemurira amakimbirane hagati yawe n’uwawe. Gukemura amakimbirane ni agace gato ko kubaka imibanire myiza mu rugo. Ukeneye gusobanukirwa byagutse uko wakubaka imibanire myiza hagati yawe na bagenzi bawe. Kubaka imibanire myiza ni uruhererekane rw’ inyigisho rwagufasha kubigeraho.

Kutagira intego irenze mwebwe ubwanyu

Abantu benshi usanga bahora bizengurukaho barwana no gukemura utubazo twa hato na hato nko kugura ibyo kurya, kwishyura amashuli y’abana, n’ibindi. Dore ko iyo uhashye ibyo kurya bya none ejo bucya ukeneye kongera guhaha iby’uwo munsi. Iyo umaze kwishyura amafaranga y’iki gihembwe ejo bucya ukeneye kwishyura ay’igihembwe gikurikiraho. Uko guhora mu buzima bwisubiramo bituma umuntu abona nta kintu gishishikaje kiri kuba mu buzima bwe bikamutera kumva abihiwe n’urugo. Nyamara ariko Imana yo yaremye ubuzima mu buryo bwihariye. Yadushyiriyeho ibintu nk’ibyo bikomeza bigaruka kugira ngo twe guhora tujagaraye tutazi ibizaba ejo. Ariko kandi yanaduhaye n’impano yo gushaka ibiri hanze yacu kugira ngo ubuzima bugire ikindi kintu gishamaje gituma burushaho kuryoha nko gufasha abandi. Ibibazo mu buzima ntibishira ariko iyo hari uwo ufashije gukemura ibye bikwibagiza ibyawe maze muri ako kanya ukaba uruhutseho gato.

Ikindi kintu gishamaje Imana yaduhaye ni yo ubwayo. Kubera ko ari isumbabyose, kuyimenya no kubana nayo ni ibintu bigari cyane tutabasha kurangiza. Kubaho ubuzima bwawe uhirimbanira kurushaho kumenya Imana no kuyumvira biguha ubuzima bwagutse burenze ibibazo bya hato na hato uhora uzengurukamo. Byumwihariko, Imana yatunganyije urushako nk’ahantu abagize urugo bigira kurushaho gusa n’Imana. Guhirimbanira gusa n’Imana mu rushako rwawe biguha intego irenze wowe ubwawe no kwikemurira utubazo twa hato na hato. Iyi nyigisho iragufasha kumenya neza uburyo urushako ari igikoresho Imana ikoresha ngo iduhe gusa nayo. Ukeneye kandi gusobanukirwa umwanya n’agaciro kihariye Imana yageneye urushako mu buzima bwa muntu, uru ruhererekane rw’ inyigisho ni cyo rwateguriwe.

Imana idufashe!

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *