Kuki bitugora guhuza?

Iteka iyo uganira n’uwo ukunda cyangwa uwo mwashakanye uba wifuza ko muhuza ibitekerezo. Nyamara si ko bihora, kenshi twisanga imyitwarire yacu ubwacu yabaye intambamyi yo guhuza mu bitekerezo n’uwo tuganira. Inshuro nyinshi ibyo biba tutabanje no kubitekerezaho, tukisanga gusa byabaye. Muri iyi nyigisho turagaruka ku myitwarire ikunze kuba intambamyi yo guhuza hagati y’abakundana.

Ntiturindana mu kiganiro…

Iyo abantu babiri baganira, buri ngingo igira uwabanje kuyitekerezaho mbere ya mugenzi we. Umuntu rero wabanje gutekereza ku ngingo runaka aba afite ukuntu ari imbere mu bitekerezo kuruta uwo ayiganirizaho. Ibyo bituma iyo uyu avuga kuri iyi ngingo ayivuga nk’umuntu uyimenyereye kabone n’aho cyaba ari igitekerezo yungutse ako kanya. Iyo rero uyu wa mbere atitonze usanga mugenzi we yasigaye inyuma. Akumva atazi aho ibintu birikuva. Rimwe na rimwe akumva atewe ipfunwe no kuba ibyo byose atabizi, mu gihe na mugenzi we aba atiyumvisha impamvu undi atari kubyumva vuba nyamara we abona ari ibintu byoroshye. Akirengagiza ko igituma yumva byoroshye ari igihe yamaze abitekerezaho mbere ya mugenzi we. Urugero rwagufasha kubyumva neza ni igihe umusore asanze umukobwa runaka  akamusaba ko bakundana. Umusore usanga byaramutwaye igihe kitari gito abitekerezaho. Mu gihe umukobwa aba ari ubwa mbere ibyo bintu abyumvise. Usanga umusore bimugora kwiyumvisha impamvu umukobwa atabyumva nk’uko we abyumva yirengagije igihe we amaze abitekerezaho. Iyo umusore adafashe umwanya uhagije wo gufasha uyu mukobwa kumva no kubona neza ibiri kuba, birangira batabashije guhuza. Kenshi, bitewe gusa n’uko guhuza kwabo bitahawe igihe cyangwa ibyangombwa nkenerwa ngo bibeho!

Abantu bifuza guhuza mu biganiro bibasaba kumenya kurindana mu bitekerezo. Wajya kuvugana na mugenzi wawe, ukibuka ko ibyo umubwira wowe waraye ubitekerezaho. Mu gihe we aribwo agiye kubyumva bwa mbere. Maze ugasobanura buhoro buhoro uhereye mu mizi. Ugaha mugenzi wawe umwanya uhagije wo kubitekerezaho ndetse no kugusobanuza ibimugoye kumva. Mbere y’uko umusaba nawe kukubwira uko abyumva. Kuko kenshi wihutira gusaba mugenzi wawe uko abyumva na mbere y’uko asobanukirwa uko wowe ubyumva. Maze ugasanga icyoroshye ni ukukubwira icyo akeka ko wifuza kumva ngo mukomeze kubana amahoro. Nyamara, atari cyo kimuri ku mutima. Cyane ko uba utamuhaye umwanya wo kubanza nawe gutahura neza ikiri mu mutima we. Bigusaba rero kwiga guha mugenzi wawe umwanya ngo abashe kugushyikira mu bitekerezo mugere aho mufite ubushobozi bumwe bwo gutanga ibitekerezo ku ngingo runaka. Ubwo nibwo mushobora guhuza.

Ntidushyira imbere guhuza…

Kenshi iyo abantu baganira usanga icyo bashyize imbere ari ugufata umwanzuro runaka aho guhuza ibitekerezo. Urugero rwa hafi, ni igihe umusore abwira umukobwa ngo ndagukunda genda ubitekerezeho uzampe igisubizo. Muri icyo kiganiro igishishikaje umusore si uguhuza ibitekerezo n’uyu mukobwa. Ahubwo, ni ukubona uyu mukobwa afata icyemezo. Ikibabaje ni uko iyo guhuza bitabayeho mbere, naho imyanzuro runaka yaba yafashwe, mwisanga buri wese akomeza gukora ibintu nk’uko yabyumvaga na mbere y’uko iyo myanzuro ifatwa. Ni hahandi uzasanga umukobwa yaremereye umusore ko bakundana ariko ugasanga nubundi ibijyanye n’urukundo rwabo byose bikorwa n’umusore. Ugasanga umusore niwe ugomba gutekereza igihe cyo kuganira, umwanya wo gusohoka, n’ibindi. Mu gihe umukobwa we aba akomeza kubaho ubuzima nk’uko yabyumvaga na mbere hose.

Tekereza uko byagenda aho kubwira umuntu ngo ndagukunda uzabitekerezeho umpe igisubizo, ufashe umwanya wo kuganira nawe ngo muhuze ibitekerezo. Urugero mugafata umwanya wo kubazanya ngo: Ese ubaye uhitamo umuntu mwakundana wumva wagendera kuki? Ese usanze afite iki n’iki ariko kiriya atagifite? Usanze afite inenge iyi n’iyi? Ese habayeho impamvu zituma ibintu bigenda gutya na gutya wabyifatamo ute? Ese umuryango w’uwo muntu ubaye ufite ibibazo ibi n’ibi, babayeho ubuzima ubu n’ubu, cyangwa bafite imyumvire ivuga gutya na gutya? Ibyo bikaba ibintu muganira nk’ubuzima busanzwe mufatanya gutekerereza hamwe gusa. Uribaza ukuntu byakoroha gufata icyemezo cyo gukundana n’umuntu uzi icyo atekereza ku bintu nk’ibyo? Kuba mwaragize umwanya wo kuganira no guhuza ibitekerezo ku cyo bivuze gukunda kuri mwebwe. Bituma iyo habayeho gufata umwanzuro wo gukundana buri wese aba azi icyo mugenzi we amutegerejemo ndetse n’icyo yabasha kumuha.

Nyamara turabikeneye kandi cyane…

Abantu benshi usanga badaha agaciro guhuza ibitekerezo, buri wese ashaka gukurura yishyira ntawushaka gufatanya na mugenzi we. Nyamara, nta yindi nzira kuri wowe ushaka kubaka urugo rwunze ubumwe. Urugo rugirwa no kuba wowe n’uwo mwashakanye muri abantu bahuje muri byose. Ni ukuvuga ko ukeneye byanze bikunze; kwitoza kutirebaho wenyine ukiga gufata umwanya wo gutega mugenzi wawe amatwi witonze no kumubwira ikikuri ku mutima ntacyo umukinze, kuko ibyo nibyo byubaka guhuza. Ukemera mukaganira ku bintu runaka atari ukugira ngo gusa mufate ibyemezo ahubwo kugira ngo buri umwe asobanukirwe n’imyumvire ya mugenzi we kuri ibyo bintu. Ibiganiro byanyu bigomba kurenga guhana amakuru ngo umuntu afate icyemezo runaka. Bikagera aho muhirimbanira guhuza imyumvire kuri byose. Kugira ngo ibyemezo mufata bibe ari imyanzuro y’inama mwagiye mwembi kandi bibe bihuje n’imyumvire ndetse n’imiterere yanyu mwembi. Kuko iyo bimeze gutyo nibwo kunganirana mu kubishyira mu bikorwa bitaba umutwaro yaba kuri wowe cyangwa kuri mugenzi wawe.

Nuko rero Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima yanyu nk’uko Kristo Yesu ashaka, kugira ngo muhimbaze Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, n’umutima umwe n’akanwa kamwe.

Abaroma 15:5-6 BYSB
Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

7 thoughts on “Kuki bitugora guhuza?

  1. Mana wee
    Simbabeshye Ino ngingo Kuri njye iziye igihe bitewe nibyo ndigucamo hagati ya bene Data ndetse nabavandimwe tubana.
    Aho mbona ibitanjyenda Neza nkamara igihe mbitejerezaho njyenyine rimwe nkanafata numwanzuro wabyo nkabona kubigeza kubandi, kwakundi biba arukubamenyesha Bitari kujya inama.
    Gusa Imana ishimwe nukuri ubu ndanezerewe Kubw’ubuntu bwayo iyi yo irankosoye.
    Icyo nkuyemo nuko nzanjya menyesha abavandimwe mbere tukabitekerezaho twese hamwe Kandi tugafata umwanzuro nukuri uvuye kuko twahuje ibitekerezo.
    Reka nsangize abavandimwe ibi byiza biri Muriyi ngingo pe

    Mwakoze Imana ibahe umugisha

  2. Ndabona ibi bintu ari byiza rwose biramfashije kubwanjye Kandi nkuyemo isomo kubyo natekerezaga.Uwiteka akomeze abahe imbaraga

  3. Wawoooo , Imana ishimwe cyane rwose kubw’iyinyigisho, nibyo koko Niba dushaka kuzagira urugo rwunze ubumwe, dukwiye kwemera kwigisha n’Imana, tukareka gukurura twishyira ahubwo ,tugataha amatwi twitonze uwo tuganira nawe ndetse no kumubwira ikiri kumuti.a ntacyo dukinganye , dukomeze gusenga cyane ngo Imana rwose ibihindire ubuzima bwacu
    Muri umugisha kubagira **urushako.rw**

  4. Wawwww
    Ndashaka gushimira Imana yo ikomeza kubakoresha mukutuyobora inzira nzima zinganisha k’umubano Imana yishimira
    Nanjye Imana impe kubishyira mubikorwa kko ndabikeneye pee

  5. Wowww mbega inyigisho nziza , koko nibyiza kurindirana mubitekerezo igihe hari icyo tuganiraho twese bikaba bikwirwa mumitwe yacu cyimwe ndetse no kudashaka kwikunda

    ndashimira urushako.rw kubwizinyigisho zidufasha muduha Umwami akomeze abashoboze

  6. Rwose mwarakoze cyane kuduha iyi nyigisho nziza pe ndatsinzwe rwose kuko ayamakosa yo gufata imyanzuro vuba kugirango tuve kuri iyo ngingo nayagiraga no kuyarinda uwo turi kuganira ngo nawe abanze yumve ibitekerezo muhaye Imana idufashe gushyira Aya masomo mubuzima pe

  7. Imana ishimwe kubw’ urushako. Rw’
    Ndize rwose, nsanze ntarinzi ikigendanye no kurindana mu biganiro, nahoraga nsa nkuforcinga abo tuganira gutekereza vuba no kumpa imyanzuro yuburyo babyunva. Imana kd infashije kubona ingaruka z’uko kutamenya. Ibyo gukomeza kubaho nkaho ntacyabaye bitewe n’imyanzuro nafashe ngirango nibonere amahoro byo ni ikindi, ark Imana ishimwe nanone kuko iduhugurira kudakomeza kujijwa. Isengesho ni uko izi nyigisho zaduhindurira ubuzima. Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *