Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza 5: Kwakira ukuri kuri ejo hazaza

Umuntu wese yifuza kuzagira ejo heza ndetse usanga ari nabyo twifuriza abadukomokaho. Uko guhirimbanira ko ejo umuntu azaba ameze neza kurutaho bigira uruhare runini mu kugena ubuzima tubamo uyu munsi n’umubyeyi umuntu aba we. Muri iyi inyigisho, tumurikiwe n’ukuri kw’ijambo ry’Imana, turareba ku ikosa abantu benshi bakunze gukora n’icyo wowe wakora ngo witegure uzabe umubyeyi mwiza.

Ikosa benshi bakunze gukora

Ukuri ni uko, ejo hazaza ni uruhererekane rw’ibihe. Bihera ku munsi w’ejo, icyumweru gitaha, umwaka utaha, imyaka itanu izakurikiraho, icumi, makumyabiri, no gukomeza. Abantu benshi iyo batekereza kuri ejo hazaza habo, muri urwo ruhererekane usanga bagarukira ku masaziro (retirement) yabo. Abandi nabo ugasanga bagarukira ku mibereho y’abana bazabyara, amashuli baziga n’ibindi. Nyamara ariko, ejo hazaza ntago hagarukira ku amasaziro yawe cyangwa abana uzabyara. Ijambo ry’Imana ritwereka ko na nyuma y’amasaziro yawe hari ubundi buzima. Hari ukubana na Kristo iteka ryose ku bamwizeye cyangwa gutandukanwa nawe aribyo rupfu rw’iteka ku bataramwizeye. 1Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry’Umwana w’Imana w’ikinege. Uko gucirwaho iteka ni uku: ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo babitewe n’uko ibyo bakora ari bibi, Yohana 3:18-19 Ni ukuvuga ko ugereranyije ubuzima ufite none kugeza mu masaziro yawe n’ubuzima butagira iherezo buzakurikiraho nyuma y’urupfu, wasanga amasaziro yawe ari nk’agatonyanga mu nyanja. 

Ikibabaje ni uko, kubera ubuzima bugoye tubamo, usanga abantu benshi badatekereza kuri ejo hazaza. Ahubwo biberaho uko umunsi ucyeye. Maze ibyo bigatuma umuntu ubasha gutekereza ku bana azabyara n’ amasaziro ye afatwa nk’intwali. Ntibamenye ko ibyo ari ukureba ibiri hafi. Ku buryo usanga abantu benshi babayeho ubwo buzima bwo guhirimbanira ibyo biri hafi ntibatinye no kugurana iby’ubuzima bw’iteka iby’iki gihe bishira. Nka Esawu  waguranye ubutware bw’umwana w’imfura ifunguro ry’umunsi umwe. 2Bukeye Yakobo ateka imboga, Esawu arinjira avuye mu ishyamba, akōza. Esawu abwira Yakobo ati “Ndakwinginze, ngaburira ku bitukura utetse, kuri ibyo bitukura byawe, kuko nkōza.” Ni cyo cyatumye yitwa Edomu. Yakobo aramusubiza ati “Keretse twagura ubutware bwawe uyu munsi.” Esawu aramusubiza ati “Ubu se ko ngiye gupfa, ubwo butware bumariye iki?” Itangiriro 25:29-32 Urugero rwa hafi ni umubyeyi ushishikajwe n’ubuhanga bw’umwana we atitaye ku byo umwana we yizera. Nyamara ubuhanga buhesha imibereho myiza ya hano ku isi ishirana no kwifuza kwayo, mu gihe kwizera Yesu guhesha ubugingo buhoraho (budashira). Bimeze nk’ibya wa munyeshuli wigira gutsinda ibizamini atitaye ku kunguka ubumenyi. Nyamara gutsinda ikizamini ni ibintu by’umunsi umwe mu gihe ubumenyi wungutse ari igikoresho cy’ubuzima bwose. Dore ko iyo ufite ubumenyi buhagije, n’ikizamini utabura kugitsinda.

Icyo wakora ngo ube umubyeyi mwiza

Icyo ukeneye ni ukwakira uku kuri kuri wowe ubwawe, ko ejo hazaza hawe hatarangirira ku masaziro yawe. Bityo ukeneye kuba umunyabwenge ukita ku by’ iherezo ryawe. 3 Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi, Baba bitaye ku iherezo ryabo. Gutegeka kwa kabiri 32:29 Ukibaza ngo ese ubu buzima ndikubaho none ku munsi w’urubanza buzacyura iki? Izi gahunda mfite muri iki cyumweru zihurirahe n’umugambi w’Imana muri Kristo wo gukiza abantu be ibyaha byabo? 4 Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.” Matayo 1:21 Kubera ko ufite ubuzima bumwe gusa ejo ugapfa kandi nyuma y’urupfu icyakorewe gusohoza uwo mugambi w’Imana ni cyo cyonyine kizagumaho.

Ukeneye kandi kwakira ukuri ku bazagukomokaho ko ejo hazaza habo hatagarukira ku kugira ubuzima bwiza. Kuko ubuzima bwiza hano ku isi si ryo herezo, nyuma y’urupfu hari urubanza. Bityo bakeneye kwizera Yesu kuko ni byo byonyine bizabahesha gutsinda ku munsi w’urubanza. Ukeneye kwibaza ngo ese ni iki nkwiye gukora uyu munsi kugira ngo umwana wanjye amenye Yesu amwizere? Ese kuba umwana wanjye yakwizera Yesu mbiha agaciro kangana iki? Mbihirimbanira bingana gute? Ni iki niteguye kwigomwa ngo umwana wanjye amenye ibyo akeneye byose ngo abashe kwizera Yesu? 

Mu nyigisho zabanje muri uru ruhererekane, twagarutse ku bindi bintu bitatu byingenzi ukeneye gukora ngo witegure niba ushaka kuba umubyeyi mwiza. Mu gice cya mbere twabonye  impamvu ukeneye kwitegura. Ibihe byarahindutse igihe cyawe nk’umubyeyi gitandukanye n’ igihe warerewemo kandi abana bakwiriye kwigishwa iby’ umwami wacu, kuko bafite agaciro kihariye mu maso y’ Imana. Mu gice cya kabiri twabonye ko ukeneye kwakira ukuri kw’ ijambo ry’Imana ku mateka yawe nk’umuntu ukomoka kuri Adamu wagomeye Imana. Ikintu gituma nawe ku bwa kavukire yawe uri uwo kugirirwa umujinya.5 Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose. Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo. Abefeso 2:3-4 Bityo ukeneye kwizera Yesu uwo Imana yasutseho uwo mujinya mu cyimbo cyawe ngo ubashe kubabarirwa. 6 ‘Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga, ‘ Abaroma 3:25 Uko kubabarirwa biguha imbaraga zo kubasha kubabarira abaguhemukiye no gukira ibikomere watewe n’amateka wanyuzemo. Umuntu wamaze gukira ibikomere niwe ubasha kurera abana abarinda ibikomere aho kubakomeretsa. Mu gice cya gatatu n’icya kane twabonye ko ukeneye kwakira ukuri ku buzima bwa none ko imbabazi z’Imana arizo zitubeshaho kandi amahirwe dufite atazahoraho bityo dukeneye kubaho mu kuri kw’ ijambo ry’Imana no gukoresha neza amahirwe yose dufite, kugira ngo tubereho icyo ijambo ry’Imana riduhamagarira. 

Ibi byose iyo ubiteranije usanga ikintu cy’ingenzi ukeneye ngo witegure niba ushaka kuba umubyeyi mwiza ni ukwemerera Imana ikaguha kubaho ubuzima bujyanye n’icyo ijambo ryayo rivuga. Kuko ubwo buzima bwonyine nibwo umwana wawe yakwigana bukamugeza ku kwiringira Imana. Kwiringira Imana ku bw’agakiza k’umuntu n’imibereho ye ya buri munsi ni byo byonyine bimuhesha umutekano wuzuye. Akabaho abizi neza ko ejo hazaza he ari heza kandi hashinganye. Atari muri ubu buzima bwa mbere y’urupfu gusa, ahubwo na nyuma y’urupfu.

Bitekerezeho neza

Ese wowe iyo utekereza kuri ejo hazaza, ujya wibuka ko hatagarukira ku munsi wapfuye cyangwa uko abana bawe bazaba babayeho? Igihe kizagera ubuzima ufite uyu munsi burangire kandi nibumara kurangira ibyemezo wafashe ukiriho nibyo bizagena uko uzabaho mu bihe bidashira iteka ryose. 

Ese iyo utekereza ku bazagukomokaho wumva ari uwuhe murage wifuza ko bazasigarana? Ese uwo murage uzarama bingana iki? Aho nturi guhirimbanira kubasigira umurage uzashira? Ngo bazige mu ishuli ryiza, bazagire ubuzima bwiza n’ibindi. Nubwo ibyo byose ari byiza ariko wirinde ntibiguhume amaso ngo wibagirwe ko ari ibintu birangirana n’ubuzima bwa hano ku isi kandi nabwo ni nk’agatonyanga mu nyanja iyo ubugereranyije n’iteka ryose tuzamara nyuma y’urupfu.

Ese uwareba ubuzima ubaho none, gahunda ugira mu cyumweru, ibyo uha agaciro ka mbere, ibyo uhirimbanira umunsi ku wundi, uko ubana n’abantu, ibyo wifuriza abana bawe, n’ibindi; yasanga koko ubaho nk’umuntu ubizi ko ubuzima dufite uyu munsi ari ubw’akanya gato tukajya kubaho ubuzima bw’iteka ryose? Cyangwa yasanga wiberaho nk’aho ubuzima bwa hano ku isi ariryo herezo?

Imana idufashe!

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

One thought on “Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza 5: Kwakira ukuri kuri ejo hazaza”

  1. Ejo hazaza ntago hagarukira ku amasaziro yawe cyangwa abana uzabyara. Ijambo ry’Imana ritwereka ko na nyuma y’amasaziro yawe hari ubundi buzima. Hari ukubana na Kristo iteka ryose ku bamwizeye cyangwa gutandukanwa nawe aribyo rupfu rw’iteka ku bataramwizeye. Imana ibahe umugisha kutwibutsa aya mahirwe dufite yo kwizera Kristo tukazabana nawe iteka ryose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *