Mu gihe mugenzi wawe ahangayikira iby’ ejo

Kimwe mu bintu bitubangukira gukora nk’abantu, ariko bitagira icyo bimaze, ni uguhangayikira iby’ejo. Imwe mu ngaruka z’icyaha ni uko umuntu yagombaga kurya imboga zo mu murima, mu gihe ubutaka buzamumeraramo amahwa n’ibitovu (Itangiriro 3:17-18). Ni cyo gituma umuntu ahinga imboga bwacya yasubira mu murima agasanga hamezemo n’ibyatsi atateye. Ubundi ugahinga ariko ugasanga imvura irabuze. Iby’ejo si twe tubigenga. Nyamara nubwo ibyo tubizi, ntibitubuza kubihangayikira. Muri iyi nyigisho turareba ku cyo ijambo ry’Imana rivuga ku guhangayikira iby’ ejo, n’uburyo bwo gufasha inshuti zawe, umukunzi wawe, cyangwa uwo mwashakanye, ndetse nawe ubwawe kudahangayikira iby’ejo. 

Ijambo ry’Imana rivuga iki ku guhangayikira iby’ejo?

Ijambo ry’Imana rigaruka cyane ku buzima n’ uburyo bukwiriye bwo kubaho. Muri Matayo 6:25-34, Yesu avuga by’ umwihariko ku guhangayikira iby’ejo akabwira abigishwa be ati:

“Reka mbabwire rero ku byerekeye ubuzima: ntimukabunze imitima mwibaza icyo muzarya [cyangwa icyo muzanywa] cyangwa icyo muzambara. Mbese ubuzima ntiburuta ibyokurya, n’umubiri ukaruta imyambaro? Nimurebe inyoni: ntizibiba, ntizinasarura, ntizihunika, nyamara So uri mu ijuru arazigaburira. Mbese ntimuzirusha agaciro cyane? Ni nde muri mwe wakongēra nibura akanya na gato ku gihe azamara, kubera ko yabungije imitima? “Ni iki gituma rero mubunza imitima mwibaza icyo muzambara? Mwitegereze ukuntu indabyo zo mu gasozi zikura: nta murimo zikora, nta n’imyenda ziboha. Nyamara mbabwiye ko na Salomo mu bukire bwe bwose, atigeze arimba nka rumwe muri zo. None se mwa bantu bafite ukwizera guke mwe, ubwo Imana yambika ityo ibyatsi byo ku gasozi biba biriho none ejo bakabicana, ntizabarushirizaho cyane? “Ntimukabunze imitima rero mwibaza muti: ‘Tuzarya iki?’ cyangwa muti: ‘Tuzanywa iki?’ cyangwa muti: ‘Tuzambara iki?’ Ibyo byose abanyamahanga batazi Imana ni byo baharanira, nyamara So uri mu ijuru azi ko mubikeneye uko bingana. Ahubwo mbere ya byose muharanire ubwami bw’Imana no kuyitunganira, bityo n’ibyo bindi byose na byo muzabihabwa. Nuko rero ntimukabunze imitima mwibaza iby’ejo, kuko ‘iby’ejo bibara ab’ejo’. Ingorane za buri munsi zirahagije ku bwawo!” ‭‭

Matayo‬ ‭6:25-34‬ ‭BIR

Kubunza imitima aribyo guhangayikira iby’ejo bimeze nko kwicara mu ntebe yizengurutsa cyangwa mu cyicungo (swing / balancoire), ukomeza kunyeganyega ariko utava aho uri. Iyo uhangayikira iby’ejo usanga ukomeza gutekereza ku kintu runaka nyamara kandi ari ntacyo wabasha kugikoraho. Guhangayikira (kwiganyira) iby’ejo bigutwara imbaraga wagakoresheje uyu munsi ndetse n’umunezero w’ubuzima bwa none. Muri iki gice, ijambo ry’Imana ridufasha kubona ibintu 2 dukwiye gukora mu cyimbo cyo guhangayikira (kwiganyira) iby’ejo cyangwa kubunza imitima. 

  1. Dukeneye kwitegereza ibiriho bikatwigisha: Inyoni ntizibibiba, ntizisarura, ntizihunika ariko Data wo mu ijuru arazigaburira. Indabo zibaho none ejo zikuma ariko ntawurimba kuzirusha, Data wo mu ijuru arazambika. 
  2. Dukeneye gushyira ibintu mu mwanya wabyo: mbere ya byose duharanire ubwami bw’ Imana no kuyitunganira, ibindi byose Data wo mu ijuru azi ko tubikeneye azabiduha.

Kuko n’ubundi, ibibazo by’uyu munsi birahagije si ngombwa kongeraho guhangayikira iby’ejo.

Ni gute twareka guhangayikira iby’ejo?

Nubwo kenshi usanga tubizi ko atari byiza guhangayikira iby’ejo, cyane ko nta n’ icyo bitumarira,1Ni nde muri mwe wakongera nibura akanya gato ku gihe azamara, kubera ko yabungije imitima? Matayo 6:27  biratugora kubyigobotora ngo tubeho mu munezero w’ibyo Imana yaduhaye kuri uwo munsi. Dore rero bimwe mu byagufasha kwivana muri ubwo bubata bwo guhangayikira iby’ejo n’uko wafasha mugenzi wawe kubuvamo.

Kwimenya neza wowe ubwawe

Abantu benshi usanga nta mwanya bagira wo kwitekerezaho cyangwa kwigenzura ngo bamenye neza imiterere yabo yihariye. Ibyo bituma usanga batazi neza uburyo bwabo bwo guhangana n’ibibagora nko guhangayika iby’ejo. Ese iyo wumva uhangayitse ni iki kigufasha kurenga icyo gihe kigoye? Abantu bamwe bafashwa no guhura n’abandi bakaganira ibintu bitandukanye bagaseka. Abandi nabo bafashwa no kugira umwanya wa bonyine wenda basoma ibitabo, bumwa radio cyangwa basinziriye. Hari abo bisaba gukora siporo, abandi bikabasaba kugira umuntu w’inshuti babiganiriza. Mu gihe hari n’abo bisaba gufata umwanya uhagije wo gusenga cyangwa kuririmba kugira ngo babashe kurenga icyo gihe kigoye. Nawe wigenzure neza umenya uburyo bwawe bwo kurenga ibyo bihe byo guhangayikira (kwiganyira) iby’ejo cyangwa kubunza imitima.

Gushyira imbaraga ku byo wabasha kugenzura uyu munsi

Kenshi abantu bahangayikira ibintu by’ejo hazaza badafite icyo babikoraho, birengagije iby’uyu munsi babasha gutunganya neza kurutaho. Ugasanga umuntu ahangayikishijwe ni uko ejo cyangwa ejo bundi ibiciro by’ibintu bishobora kongera kuzamuka. Mu by’ukuri ntacyo wabasha gukora ku izamuka ry’ibiciro rya hato na hato. Bityo rero aho gutakaza umwanya wawe uhangayikishwa n’ibiciro bishobora kuzamuka, wagakwiye kumara uwo mwanya utekereza ku buryo wakoresha neza amafaranga ufite uyu munsi. kubera ko, uko ukoresha amafaranga ufite,  ni ikintu wabasha kugenzura. Cyane ko ari nta n’umwe wagira icyo yiyungura kubera ko yahangayitse.2Matayo 6:27

Kuba hafi ya mugenzi wawe no guha agaciro ibyo yiyumvamo

Mu gihe ari mugenzi wawe uri kunyura muri ibyo bihe byo guhangayika(kwiganyira), ikintu cya mbere wakora ni ukumuba hafi. Ukaboneka igihe agukeneye. Kandi n’igihe akeneye kuba wenyine nabwo ukaba witeguye kumuha uwo mwanya. 

Muri uko kumuba hafi, rimwe mu makosa ukwiye kwirinda ni ukwihutira gutanga ibisubizo cyangwa kumubwira ibyo akwiye cyangwa adakwiye gukora. Umuntu uri mu bihe byo guhangayikira (kwiganyira) iby’ejo cyangwa kubunza imitima akeneye mbere na mbere kumenya ko ibyo arimo atari ibya wenyine. Ahubwo ari ibintu bibaho kandi bifite ishingiro. Ibyo rero bisaba kumutega amatwi ukamuha umwanya akeneye. Gusa nanone kubera ko guhangayikira iby’ejo ataribwo buzima duhamagarirwa kubamo cyane ko ntacyo bimara,3Matayo 6:27 kumuba hafi ni uburyo bwo kwemeranya nawe ko ibyo ari ikibazo.

Ariko nyuma yo kubona ikibazo, hagomba guterwa intambwe ziganisha ku kugishakira igisubizo. Bumwe mu buryo bw’ibanze bwo gufasha mugenzi wawe kubona igisubizo gikwiriye, ni ukumubaza icyo yumva wamufasha kugira ngo arenge icyo kibazo. Hari ubwo umuntu aba akeneye ko umutega amatwi akakubwira ibimugoye nta kumuca mu ijambo cyangwa kumugira inama za hato na hato. Cyangwa se, akaba akeneye ko umuha umwanya akaba ari wenyine akaruhuka. Kimwe n’uko hari ubwo usanga akeneye ko mujya impaka ku byo yiyumvamo ukamufasha kubireba  mu bundi buryo. Cyangwa akaba akeneye ubundi bufasha bwihariye. Icyo yaba akeneye cyose, ikingenzi ni ukuzirikana ko ariwe ufite urufunguzo rwa byose. Wowe akazi kawe ni ukumuba hafi muri urwo rugendo rwo kwivana muri ubwo bubata bwo guhangayikira ibintu adafite icyo yabikoraho. Nk’uko ijambo ry’Imana riduhamagarira kwikoreranirana imitwaro4 Mwakirane ibibaremerera , kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo. -Abagalatiya 6:2 no kubabarana n’abababaye.5‘ Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n’ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge. ‘ Abaroma 12:16

Imana idufashe!

Icyitonderwa: hari ubwo guhangayikira iby’ejo cyangwa kubunza imitima biba biterwa n’ uburwayi bwo mu mutwe bigasaba ko ufasha mugenzi wawe kugana abaganga bakamufasha.

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

4 thoughts on “Mu gihe mugenzi wawe ahangayikira iby’ ejo

  1. Imana ni nziza Kandi niyo kwizerwa pe ntabeshye ndahamya ko iyi article ije narinyikeneye pe
    Ibyo nkuyemo
    1. Ntabwo nkwiye guhangayikira ibyejo ahubwo nkwiye gushyira imbaraga kuby’ uyu munsi kuko aribyo nshobora kugenzura.
    2. Guharanira gushaka iby’ ubwami bw’Imana no kuyikiranukira ngategereza ubushake bwayo.
    3. Gufasha bagenzi banjye rwose ( Girblert, Liliane, Baraka.. ) n’abandi bavandimwe rwose usanga Turi kwibaza Uko ejo bizanjyenda. Imana idufashe kumva uku kuri mudufashe gusenga.
    Murakoze rwose kwemera gukoreshwa n’Imana mukungarura ku kuri Kwa yo Ibampere umugisha pe!

  2. This is very important and I found it very much useful in my personal life and relationship. Thanks for the wisdom

  3. Imana ishimwe cyane rwose kandi mbashimira byimazeyo mwe mutegura kandi mukatugezaho inyigisho nkiyi! Nibyo koko ubuzima/ejo hazaza h’umukristo nyawe ntigakwiriye kugarukira gusa kumasaziro ye. Nizera cyane ko hano mu isi atari iwacu. Iwacu ni mu ijuru kwa Data wa twese. Nitubeho ubuzima butegura ubwanyuma y’urupfu kandi bibe umurage wo kuraga abana tubatoza kuvaho mukuri kw’Ijambo ry’Imana. Amen

  4. Oooooh ,biramfashije rwose nanjye najyaga mpangayikira iby’ejo kandi muby’ukuri ntacyo nabikoraho.

    Murakoze cyane ku nyigisho mutugezaho .God Bless you

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *