Mu gice cya kabiri cy’ uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza, twarebye ku ukuri kw’ ijambo ry’ Imana ku mateka yanjye na we. Dusanga icyo amateka y’ umuntu wese atwereka muri rusange ari uko umuntu wese ari umunyabyaha uri mu isi yangijwe n’ icyaha. Bityo buri wese akeneye kugendera muri uko kuri yakira igisubizo Imana yatanze kuri icyo kibazo. Igisubizo ntakindi ni ukwizera Yesu. Maze kwizera Yesu bikaguhesha gukira ibikomere by’ amateka wakuriyemo no kubaho ubuzima umwana wawe yakwigana bikamugeza ku kwiringira Imana. Niba nawe utaratera iyo ntambwe yo kwizera Yesu, cyangwa se waramwizeye ariko ukaba wumva udasobanukiwe neza aho kwizera Yesu bihurira no kwitegura kuba umubyeyi mwiza, ukeneye gukurikira iyo nyigisho yitwa Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza igice cya 2 yagufasha kubisobanukirwa.
Nyuma yaho kandi, mu nyigisho iheruka yitwa Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza igice cya 3 twarebye ku mibereho yacu ya none, tubona ibinyoma abantu bakunze kwizera n’ ukuri kw’ ijambo ry’ Imana. Muri iki gice turagaruka ku mibereho yacu ya none, turebe ibintu bibiri ukeneye gukora uyu munsi niba ushaka kwitegura kuba umubyeyi mwiza aribyo kubaho mu kuri kw’ ijambo ry’ Imana no gukoresha neza amahirwe ufite.
Kubaho mu kuri kw’ ijambo ry’ Imana
Ikintu cya mbere wakora ngo witegure kuba umubyeyi mwiza mu mibereho yawe ya none ni ukubaho mu kuri kw’ ijambo ry’ Imana. Nubwo abantu tubayeho ubuzima butandukanye, ariko icyo ijambo ry’ Imana riduhamagarira ni kimwe. Mu buzima ubwo aribwo bwose waba urimo Imana iguhamagarira kuyubaha. Kubaha Imana mu mibereho yawe ya buri munsi bivuze kubaho ushyira imbere ijambo ry’ Imana. Icyo Imana yita cyiza ukacyita cyiza. Icyo yita kibi ukakita kibi. 1 Yesaya 5:20 BYSB Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima, ibisharira babishyira mu cyimbo cy’ibiryohereye, n’ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy’ibisharira. Icyo igusaba gukora ukagikora n’ icyo igusaba kureka ukakireka. Ikibabaje ni uko usanga abantu benshi babayeho bahanganye n’ Imana. Icyo ibabuza ugasanga nicyo bakora naho icyo ibabwira gukora ugasanga nicyo banga.
Kubaho abantu bahanganye n’ Imana abantu babiterwa no kutakira ukuri ko ubuzima Imana ibahitiramo aribwo bwiza. Batekereza Imana nka wa munyamwaga usarura aho atabibye. 2 “N’uwahawe imwe araza aravuga ati ‘Databuja, nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka. dore ngiyo, ibyawe urabifite.’ Matayo 25:24-25 BYSB Bumva Imana ishaka kubabuza umudendezo. Kubwabo, Imana ikwiye gukora ibyo bashaka nko kubaha ibyo bakeneye n’ ibindi; aho kuba aribo bakora ibyo ishaka. Bityo usanga iteka bafitiye Imana inzika kubera ko itakoze ibi na biriya, batitaye ku byo yo ibasaba. Kuburyo n’ iyo hari icyo bakoze mu byo ibasaba bumva Imana ikwiye kubitura. Ibyo ariko bibusanye n’ ukuri kw’ ijambo ry’ Imana. Kubera ko umuntu ni ikiremwa, Imana ikaba umuremyi. Ntabwo igiti cyabaza umubaji ngo kuki umbaza gutya cyangwa ikibumbano ngo kibaze umubumbyi ngo urabumba iki?3 “Utonganya Iyamuremye azabona ishyano, kandi ari urujyo mu zindi njyo z’isi. Mbese ibumba ryabaza uribumba riti “Urabumba iki?” Cyangwa icyo urema cyavuga kiti “Nta ntoki afite?” Azabona ishyano ubaza se ati “Urabyara iki?” Akabaza nyina ati “Utwite iki?” Uwiteka Uwera wa Isirayeli, Umuremyi we arabaza ati “Mbese mwangisha impaka z’ibizaza, mukantegekera iby’abahungu banjye n’ibyo nkoresha intoki? Naremye isi nyiremeramo abantu, ijuru nararyibambiye n’intoki zanjye, n’ingabo zaryo zose ndazitegeka.” Yesaya 45:9-12 BYSB
Kwitegura kuba umubyeyi mwiza bigusaba kwakira ko Imana ariyo muremyi wawe kandi izi ibyiza bigukwiriye muri ubu buzima. Nubwo wowe hari ibyo wifuza, ariko ibyo Imana igutekerezaho nibyo bizima kandi nibyo bizahoraho.4 Mu mutima w’umuntu habamo imigambi myinshi, Ariko inama y’Uwiteka ni yo ihoraho. Imigani 19:21 BYSB Kandi kubera ko Imana itunganye ntishobora gukora ikintu kidatunganye. Ibyo bivuze ko ubuzima ubwo aribwo bwose Imana yemeye ko unyuramo, ibyemera kubera ko yabonye ko ari bwo bugufasha kurushaho kuyihesha icyubahiro. Ukeneye kwakira uko kuri ku buzima bwawe bwa none, maze ugahirimbanira gushakashaka uko wamenya ibyo Imana ishaka mu buzima ubwo aribwo bwose yemeye ko uba uri gucamo uyu munsi.5 “Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima.” Abefeso 5:10 BYSB Byinshi kuri iyi ngingo wabisanga mu nyigisho yitwa Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 4 aho tugaruka ku kuntu Imana yatunganije urushako n’ ubuzima bwose muri rusange nk’ igikoresho ikoresha ngo turusheho gusa nayo.
Kwakira uko kuri k’ uwo Imana ariwe n’ ubuzima urimo uyu munsi bigufasha kubaho mu mahoro no kuba wavamo umubyeyi mwiza. Kubera ko bigufasha kunyurwa n’ ubuzima urimo no guha buri ikintu agaciro kagikwiriye. Ntuhe akazi kawe umwanya wose ngo umuryango wawe uwibagirwe. Cyangwa ngo uhe agaciro ibintu kuruta abantu, kugeza n’ aho udatinya kugira abo uhutaza mu izina ryo guhirimbanira kugera kuri byinshi, nk’ uko benshi bajya babigenza. Ugasanga umuntu ahora mu kazi ntagire umwanya wo kubana n’ umuryango. Umwana yamusaba ko bakina ngo ahari amufashe gusobanukirwa ibintu runaka, umubyeyi akabona umwana we ari nk’ imbogamizi mu rugendo rwo kugera kuri byinshi. Niba rero ushaka kuba umubyeyi mwiza, kimwe mu byo kugendera mu kuri kw’ ijambo ry’ Imana uyu munsi bivuze, ni uguhitamo kwizera ko ibyo Imana iguhitiramo aribyo byiza bikwiriye. Urugero, ukeneye kwakira ko niba Imana yarahisemo ko uba umubyeyi, kandi ikabikora ibizi ko kwita ku mwana bizagutwara umwanya wagakoresheje ngo ugere ku kintu runaka cyisumbuyeho. Ni uko Imana yanzuye ko kugera kuri icyo kintu atari byo byiza bigukwiriye. Kubera ko iyo iba ishaka ko ukigeraho yari kuguha n’ umwanya bisaba. Kwakira uko kuri bigufasha kuba umubyeyi mwiza. Bituma wigiramo imbaraga zo kutaba imbata y’ akazi cyangwa guharanira kugera kuri byinshi. Kuburyo igihe kigera ugahagarika akazi, cyangwa ukigomwa n’ ibindi byari bigufitiye inyungu, maze ugataha ukajya kugirana umwanya n’ umuryango wawe. Atari ukubera ko akazi karangiye cyangwa ibyo bindi wigomwe ari ibya agaciro gake, ahubwo kubera ko hari agaciro kihariye uha umuryango wawe.
Gukoresha neza amahirwe ufite
Ikintu cya kabiri wakora ngo witegura kuba umubyeyi mwiza mu mibereho yawe ya none ni ukwiga gukoresha neza amahirwe ufite uyu munsi. Niba uri ingaragu uracyafite amahirwe yo gushyiraho amahame agenga ubuzima bwawe kandi ukayakomeza. Maze ayo mahame akazakurinda n’ igihe wabaye umubyeyi. Urugero rwa hafi ni ugushyiraho isaha yo gutaha uva mu kazi cyangwa umunsi wo gusura umuryango wawe. Kimwe mu bigora abubatse ni ukwibuka gusubika akazi katarangiye kugira ngo umuntu atahe agirane umwanya n’ umuryango we. Maze akazi azagakomeze n’undi munsi cyane ko akazi katajya gashira. Kubyitoza hakiri kare rero ni amahirwe ufite nk’ umuntu utarashaka kandi yagufasha kwitegura kuba umubyeyi mwiza.
Andi amahirwe yihariye abantu benshi dufite ni ukuba hari umuntu ukubona nk’ umuntu mukuru wamugira inama. Iyo umuntu agutekereza nk’ uwabasha kumugira inama cyangwa umurusha inararibonye, ni amahirwe akomeye kubera ko uba ubasha kuvuga uwo muntu akakumva. Bityo, umweretse ukuri k’ ubuzima yakwakira. Nyamara ayo mahirwe nayo ntahoraho. Ibyo nawe witegereje mu buzima bwawe wabibona. Mu myaka hagati y’ itanu n’ icumi ishize hari abantu wubahaga cyane kuburyo ikibazo cyose wagiraga wumvaga aribo washakiraho inama nzima. Nyamara ubu si ko bikimeze. Si uko barekeye aho kuba abanyabwenge ahubwo ni uko wakuze ukaba ureba ku bandi. Niba uyu munsi hari abantu wavuga bakakumvira, ukwiye gukoresha neza ayo mahirwe bigishoboka ukabamenyesha ukuri. Gukoresha neza ayo mahirwe bigufasha kwitegura kuba umubyeyi mwiza kuko gutanga inama no gutoza abana inzira bakwiriye kunyuramo ni bimwe mu bigize inshingano z’ ababyeyi.6 “Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu.” Abefeso 6:4 BYSB
Kuri wowe wamaze kuba umubyeyi cyangwa se ukaba ufite abato bakureberaho, ni ngombwa kuzirikana ko buri kigero umwana agezemo, kijyana n’ amahirwe yihariye yo kumumenyesha ukuri cyangwa kumutoza imico n’ imyifatire runaka. Ariko, ayo mahirwe ntahoraho. Iyo umwana arenze ikigero runaka, amahirwe yo kumutoza ikintu runaka kijyanye n’ icyo kigero aba yamaze gutakara. Buracya ugasanga umwana yageze aho akeneye gutozwa ibindi bijyanye n’ ikigero asohoyemo. Bityo, kurera neza bisaba kumenya kwigomwa kugira ngo ufatirane amahirwe ufite none nk’ umubyeyi, uyabyaze umusaruro kuko ejo ushobora gusanga bitagishoboka.
Bitekerezeho neza
Ese wowe ubuzima bwawe ububayeho ute? Icyo ijambo ry’ Imana ryita cyiza ucyita cyiza n’ icyo ryita kibi ukacyita kibi? Cyangwa uri muri babandi Yesaya yavuze ko bazabona ishyano?7 Yesaya 5:20 BYSB Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima, ibisharira babishyira mu cyimbo cy’ibiryohereye, n’ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy’ibisharira.
Ese mu buzima bwawe uhirimbanira kubahisha Imana mu byo ufite cyangwa ushyize imbere kurushanwa n’ abandi utitaye ku bo uhutaza yaba umuryango wawe cyangwa abandi?
Ese umuryango wawe uwuha umwanya ungana iki? Ni kangahe usubika akazi ngo ujye kwita ku muryango wawe? cyangwa umuryango uza gusa, ari uko akazi karangiye?
Aho ntiwitwaza ngo ni uko utarashaka ugatesha agaciro umuryango, ngo uzabyitaho ari uko washatse? Ibyo ni nk’ umukinnyi wakwitoza gukina nabi akibwira ko azakina neza nagera mu marushanwa!
Ese ujya witoza gufatirana amahirwe ufite yo kuvuga, umuntu runaka akakumva? cyangwa ukomeza kwibwira ko ayo mahirwe azahoraho maze ukayirengagiza witwaje ngo ufite akazi kenshi n’ ibindi?
Niba waramaze kuba umubyeyi, ese ni ibiki wigomwa cyangwa se ukeneye kwigomwa uyu munsi ngo ubashe gufatirana amahirwe ufite yo gusabana n’ abana bawe mu kigero bagezemo uyu munsi, cyane ko ejo bazakirenga?
Kuba umubyeyi mwiza ntibyikora ahubwo umuntu arabihirimbanira!
Imana idufashe!
Kuba umubyeyi mwiza ntibyikora ahubwo umuntu arabihirimbanira.
Murakoze kuduhesha umugisha kubw’iyi nyigisho nziza y’uburyo twa kwitegura kuba ababyeyi beza. Imana ibahezagire!
Murakoze cyane, kubwiyi article nziza !!
Nukuri mbonyeko hari amahirwe nkwiye gufatirana ntazahorana kd nigiyemo no kurushaho kubonera umwanya umuryango wanjye !!
May God bless you
Imana ibahe umugisha. Nitwitoza gukora ibyo Imana ishima tuzaba ababyeyi beza kandi tubiharanire
Murakoze cyane ,,,
1.Imana iduhe gusobanukirwa icyiza Ni kibi dushingiye ku ijambo ryayo(kuko ibindi birahinduka bitewe nu muco cyangwa ibihugu).
2.Imana itwongere umwete wo kubyitoza
3.Imana idushoboze guharanira kuba ababyeyi beza.(aho kumva ko bizikora)
Amen ,Nibyo koko dukwiriye kubaho ubuzima bwukuri kwijambo ry’Imana ,tukumvira Imana mubyo idusaba gukora byose tukareka kuyigomekaho ( twemerako ibyo yo iduha aribyo byiza kuri twese/ just trusting God in everything/) nitubaho ubuzima bwo kuyumvira no kuyiyegurira ngo idutegeke buzaba ari ubuzima umwana azigana bikamugeza kwiringira Imana.
Ngisoma ikintu cyakabiri nakora uyumunsi nahise numva ngize amatsiko yo kumenya aho gukoresha amahirwe mfite nonaha kubantu barimubuzima bwanjye bashobora kunyumva bihurira no kwitegura kuba umubyeyi mwiza
Naje gusoma rero mbonako mubyukuri kimwe nuko nimbaho ubuzima bwo kuvuga ukuri kwijambo ry’Imana kumuntu wese Imana impaye Imana izabikore Sha muguhindura ubuzima bwanjye , hanyuma nkabaho numvira ukuri kwijambo ry’Imana kamdi ubwo buzima nibwo buzajyeza abana cg se abandi bari mubuzima bwanjye kwiringira Imana, icyakabiri nzabandimo kwitoza gukora inshingano z’umubyeyi , nkuko Imana isaba ababyeyi gutoza abana babo ijambo ry’Imana.
Ndanezerewe ndimo gusoma numva ibintu Imana ishimwe
My prayer nuko Imana iduha rwose uwo mutima uyumvira ,wemera kubaho mu ukuri kwijambo ry’Imana Kandi wumvira Imana ugakoresha amahirwe yose Imana izanye mubuzima bwe akavuga ukuri kwijambo ry’Imana.
Imana ishimwe cyane
Rwose ndabakunda njyewe izi article ziramfasha rwose Kandi ndashimira Imana ko izikoresha mukunkuza
Stay blessed.
Wowow Imana iratangaje niyo gushimwa none n’iteka ryose.
Ubu maze kumva uburyo kumara umwanya wumva Imana mw’Ijambo ryayo niryo tangiriro ryo kurera neza
Ikindi nuko nanjya mbona amahirwe nkayamfusha ubusa kubwibindi bintu byinshi nabaga nshyize imbere nde numuryango rimwe na rimwe ukambura Gusa ubu Imana iranganirije ntakongera kuyamfusha ubusa.
Rwose nyuma yo kubitekereza Neza nsanze haribintu byinshi nkwiye no guhindura cyane no gupanga schedule yo gusoma no gusangiza abandi uku kuri kwibyo Imana iri gukora.