Abantu benshi bizera ibinyoma ku mibereho yabo ya none bityo ugasanga bafitanye amakimbirane n’ ubuzima babayeho. Ugasanga umuntu ntajya anyurwa n’ ubuzima arimo, ahubwo ahora iteka ahangayitse yibwira ko azanezerwa nagera kubyo adafite. Akirengagiza ko n’ ufite ibyo we ararikiye nawe aba ahangayikiye ibindi. Kumenya ukuri kw’ ijambo ry’ Imana ku mibereho yawe no guha agaciro gakwiye ibyo ufite ubu, bigira uruhare runini cyane mu kugena (to shape) umubyeyi uba we. Muri iyi nyigisho turareba ikinyoma gitera abantu kutanyurwa n’ ubuzima barimo none n’ ukuri kw’ ijambo ry’ Imana ku buzima ubwo aribwo bwose waba urimo uyu munsi.
Ikinyoma ku buzima turimo uyu munsi
Abantu benshi Satani ababeshya ko agaciro kabo mu buzima gashingiye ku byo bagezeho (achievements). Bityo bakeneye kureshya cyangwa gusumba kanaka kugira ngo bumve hari agaciro bafite cyangwa se badasebye.
Kwizera icyo kinyoma usanga bituma abantu benshi baha umuntu gaciro bashingiye ku mirimo runaka akora, amashuli yize, amafaranga yinjiza cyangwa ibindi bitandukanye umuntu abasha kugeraho. Nyamara Ijambo ry’Imana ryo ntiryemeranya n’ ibyo. Muri Yakobo 2:1-9 ijambo ry’Imana ryihanangiriza abizera ko badakwiye guha umuntu agaciro bagendeye ku byo atunze cyane ko ibyo bishobora guhinduka igihe icyo aricyo cyose.
Agaciro k’ umuntu agaheshwa ni uko Imana isumba byose yamuremye mu ishusho yayo.1 “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.” Itangiriro 1:27 BYSB Ndetse ikaba imukunda byo mu rwego rwo hejuru. Kuburyo n’ igihe uyu muntu yari yakoze icyaha, Imana yemeye gutanga umwana wayo ho impongano kugira ngo uyu muntu abone inzira yo gukira ingaruka z’ icyo cyaha.2 “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Yohana 3:16 BYSB Bityo, agaciro k’ umuntu wese ntikava mu by’ atunze ahubwo gashingira ku byo Imana ubwayo yakoze ku bwe.
Ingaruka ya mbere yo kwizera iki kinyoma ko agaciro kawe ugahabwa n’ ibyo utunze ni uko utangira kwigereranya n’ abandi. Ukumva kuba unganya cyangwa se urusha kanaka ubutunzi, uburanga, umuryango ukomeye cyangwa se n’ ibindi, hari agaciro bikongerera. Ibi nibyo bituma abantu benshi batanyurwa n’ubuzima barimo. Kubera ko, bahora iteka bigereranya na bagenzi babo nkaho bari mu marushanwa. Maze bigatera bamwe ipfunwe no guhirimbana ubutaruhuka. Mu gihe, abandi nabo usanga byabateye gusuzugura abo barusha no kuriganya ngo ahari ejo badasubira inyuma. Ibyo nabyo ni ukwibeshya. Imana nta n’umwe yaremeye gusa cyangwa kureshya n’ undi. Buri muntu wese yamuremye mu buryo bwihariye,3 Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, Imirimo wakoze ni ibitangaza, Ibyo umutima wanjye ubizi neza.” Zaburi 139:14 BYSB iturema twese dutandukanye mu miterere no mu mibereho ngo twuzuzanye. Maze uko kuzuzanya mu budasa bwacu bigaragaze ubudahangarwa bw’ Uwaturemye.
Igitangaje ni uko n’ iyo agaciro k’ umuntu kaba kava mu by’ umuntu atunze nabwo twasanga nta n’umwe ufite icyo yirata. Kubera ko byagendera ku gifite agaciro kuruta ibindi mu byo uwo muntu atunze n’ uko yakigezeho. Ku bizera tuzi neza ko icy’ agaciro dufite ari ubugingo buhoraho muri Kristo. Kandi ubugingo buhoraho si umuhigo umuntu yesa, ahubwo ni impano Imana itangira ubuntu ku wizera Yesu wese. Kandi ibyo, Imana yabikoze nkana kugira ngo tutazagira icyo twirata nk’ uko tubisoma mu Abefeso 2:8-9.4 “Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira,” Abefeso 2:8-9 BYSB Kimwe n’ uko n’ abatizera nabo icy’agaciro bafite ari umwuka bahumeka kuko niwo shingiro rya byose kandi nawo bawuhererwa ubuntu. Bityo twese ntawufite icyo kwirata kuko n’ icy’ ingenzi dufite twagihawe ku buntu.
Ukuri kw’ ijambo ry’ Imana ku buzima turimo uyu munsi
Iyo ugerageje gusesengura icyo Bibiliya ivuga ku buzima tubayemo twese, utitaye ku rwego rw’ ubukungu umuntu ariho, agace k’ isi atuyemo, ibara ry’ uruhu rwe cyangwa ibindi byose bitandukanya abantu. Hari ibintu bibiri by’ ingenzi ubona. Icya mbere ni uko imbabazi z’ Imana zonyine arizo zituma tudashiraho.5Amaganya ya Yeremiya 3:22 Icya kabiri ni uko amahirwe umuntu wese afite none atazahoraho. 6Umubwiriza 3
Imbabazi z’ Imana nizo zitumye turiho
Abantu benshi ntibakunze gufata umwanya wo gutekereza ku buzima babayeho mu buryo bwagutse. Usanga buri wese yihugiyeho. Atekereza uko ari bubashe gusohoza inshingano ze n’ uko yakwiteza imbere kurutaho. Maze ntitugire umwanya wo kureba ibintu mu buryo bwagutse. Ibyo nibyo bitera benshi kutabona ukuri kw’ ibiri kuba mu buzima bwabo. Ariko witegereje neza wabona ko imbabazi z’Imana arizo zitumye tubaho,7 Imbabazi z’ Uwiteka nizo zituma tudashiraho, kuko ibambe rye ritabura. Amaganya ya Yeremiya 3:22 si imirimo dukora cyangwa ubundi butwari. Ibaze nk’ impamvu ibibi byose atari wowe bibaho. Ahari kubera kwa kwihugiraho, uri gutekereza mu mutima wawe uti: “Ivugire ni uko utazi ibiri kumbaho.” Ariko niba ubasha gusoma, kumva cyangwa kureba iyi nyigisho, nawe urabizi ko hari ibibi byinshi byashoboraga gutuma n’ ibyo bidashoboka. Ese kuki bitabaye? Ni imbabazi z’ Imana si imbaraga zawe.
Ubuzima uri kunyuramo uyu munsi ubwo aribwo bwose, rekeraho kwihugiraho no kwigereranya n’ abandi. Maze niwitegereza neza, urabona uburyo imbabazi z’ Imana arizo zituma tudashiraho. Tekereza nko kuba ushobora kugenda ukagaruka amahoro? Wibaze abantu bose wahuye nabo mu nzira uyu munsi, kubera iki ntawafashwe n’ ibisazi ngo agucireho imyenda usigare wambaye ubusa? Wenda wakwibwira ngo ni uko ugenda mu modoka, kuki se ntawaguteye ibuye mu kirahuri? Ni imbabazi z’ Imana. Ahubwo ukeneye kwibaza ngo ese izi mbabazi Imana ingirira umunsi ku wundi nayitura iki? Umwanditsi w’ Amaganya ya Yeremiya amaze kubona ko imbabazi z’ Imana arizo zimubeshejeho yafashe icyemezo mu mutima we aravuga ngo “Uwiteka niwe mugabane wanjye, nicyo gituma nzajya mwiringira”. 8 Amaganya ya Yeremiya 3:24
Kimwe mu bintu bishishikaje Imana ni ukubona ab’igihe kizaza nabo bamenya uko kuri ko imbabazi z’ Imana arizo zituma tudashiraho. Maze bakayiringira ku bw’ agakiza kabo n’ imibereho yabo ya buri munsi.9 Zaburi 78.7 Icyo wakora muri uwo murongo wo gutuma abi igihe kizaza nabo biringira Imana ni ukubaho ubuzima bubera abakiri bato icyitegererezo kuburyo bakura biringira Imana. Maze uko kwiringira Imana bakazagukongeza mu bazabakomokaho. Uko ibihe bisimburana, hakaboneka urubyaro rukurikiyeho rwiringira Imana.
Amahirwe dufite none ntazahoraho
Abantu benshi, kubera kubaho ubuzima bwo kwihugiraho no kwigereranya n’ abandi, ntibabasha kubona amahirwe bafite mu buzima barimo. Urugero rwagufasha kubyumva neza muri uyu murongo wo kwitegura kuba umubyeyi mwiza ni ubuzima ababyeyi benshi babayemo muri iki gihe. Usanga kubera kwigereranya n’ abandi umubyeyi yumva agaciro ke cyangwa agaciro k’ umwana we bishingiye ku ishuli uyu umwana yigamo. Maze agahitamo kumujyana mu ishuli rihenze, risaba umubyeyi gukora amasaha y’ ikirenga kugira ngo abashe kuryishyura. Maze ayo masaha y’ ikirenga agatuma uyu mubyeyi atabona umwanya wo gusabana n’ umwana we. Bidatinze umwana arakura, akarenga ikigero runaka, umubyeyi agihugiye mu gushakisha amafaranga. Uko umwana akura umubyeyi ahuze, birangira umwana n’ umubyeyi nta busabane bwimbitse bafitanye. Bikagera aho, ikigare cy’ inshuti z’ uyu mwana, ibyo areba mu bitangazamakuru, n’ abandi abana nabo kenshi, aribo bafite uruhare runini mu kugena imyitwarire ye kurusha n’ ababyeyi be. Ibyo biragenda bikagera aho ababyeyi bisanga nta jambo bagifite ku buzima bw’ umwana wabo. Maze ibyo ababyeyi bahirimbaniye umwana ntatinye kubyangiza kuko atazi agaciro kabyo. Ibyo nabyo ni ukwiruka inyuma y’ umuyaga nk’ uko Umubwiriza 2:7 abisesengura. 10 Maze nitegereje imirimo yose y’amaboko yanjye n’imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y’ijuru. Umubwiriza 2:11 BYSB
Bitekerezeho neza…
Ese wowe ni ibiki ushingiraho agaciro kawe? Ni ibiki wumva wirata? Ni ibiki urimo uhirimbanira ukumva nubigeraho aribwo uzaba ufite agaciro mu bandi? Ese ni bande uri kwigereranya nabo bigatuma wumva ntacyo urageraho cyangwa hari icyo wagezeho?
Ese iyo utekereje ku buzima bwawe ni ibiki ubonamo imbabazi z’ Imana? Tekereza kuri uyu munsi, muri uku kwezi cyangwa se muri uyu mwaka ni mu buhe buryo imbabazi z’ Imana zatumye udashiraho? Fata akanya ubishimire Imana.
Ese iyo utekereje ku byiza byose Imana ikugirira, ujya wibaza icyo Imana yo yaba ishaka? Imana yifuza ko abantu b’ ibihe byose bamenya ineza yayo bakayiringira!11 Zaburi 78 Ese waruziko wabigiramo uruhare uramutse utoje umwana wawe kubona ineza Imana imugirira umunsi ku wundi?
Bitekerezeho nonaha ufate icyemezo, utangire gutoza abakiri bato kubona ineza y’ Imana iri ku buzima bwabo. Zirikana igifite agaciro kuruta ibindi mu buzima kandi witoze kureba ubuzima mu mucyo w’ ijambo ry’ Imana. Kubaho ubwo buzima gusa birahagije kugira ngo utoze abakiri bato nabo kubaho gutyo. Kubera ko abana biga bigana, bazakwigana kandi bizahindura ubuzima bwabo!
Imana idufashe!
Buri muntu wese yamuremye mu buryo bwihariye, iturema twese dutandukanye mu miterere no mu mibereho ngo twuzuzanye. Maze uko kuzuzanya mu budasa bwacu bigaragaze ubudahangarwa bw’ Uwaturemye. wow ! Ibi bintu ni ukuri kandi byafasha buri wese kumva ko ari uwa gaciro kandi bikanadufasha kutigereranya n’abandi. Kwimenya koko ninjyenzi bituma tubaho twishimiye abo turibo kandi bikabera urugero abana bacu.
Mwakoze cyane team idutegurira izi nyigisho. Imana Ibahe umugisha
Thank you
Hashize iminsi nsangije abandi iyi nyigisho. Umwe muribo ambaza ikibazo, najye nifuje kubabaza kugira ngo bifashe twe abasomyi. Yarambajije ati” Ko tubona ibyo muvuga mubikura mu Ijambo ry’Imana ariko ntitubone imirongo mwabikuyemo”? Mwadufasha.
Wakoze cyane gusangiza abandi iyi inyigisho n’ ikibazo babajije ni cyiza. Iyo usoma inyigisho hari imibare igenda igaruka hagati mu nyandiko, iyo mibare iyo uyikanzeho ubona icyanditswe twashingiyeho tuvuga iyo nteruro. Urugero: Mu gika cya kane cy’ iyi nyigisho hari aho tuvuga ko: Agaciro k’ umuntu agaheshwa ni uko Imana isumba byose yamuremye mu ishusho yayo 1. Uyu mubare rimwe iyo uwukanzeho ubona aho ibyo biboneka muri Bibiliya: “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.” Itangiriro 1:27 BYSB. Uko ibyanditswe bigenda byiyongera niko iyo mibare igenda izamuka. Murakoze
Murakoze cyane. Ni byiza kumenya igifite agaciro kuruta ibindi mu buzima ko ari ubugingo kristo yaduhaye Kandi buhoraho. None practically ni gute umuntu yakomeza kurwanya ibitekerezo bibi byo kwigereranya no gushakira agaciro ke mu bandi cg mu bintu(materials) akabaho anyuzwe?