Uburyo bwizewe bwo kurambagiza igice cya 4: Kuganira neza 2

Iyo uganiriye n’ abantu bashatse, usanga benshi bavuga inkuru z’ ukuntu batunguwe bamaze kubana. Buri umwe agasanga hari amakuru atigeze amenya kuri mugenzi we, nyamara bari bamaze igihe kinini baganira. Ibi usanga biterwa n’ impamvu zitandukanye. Imwe muri zo ni uko kenshi abarambagizanya bahora mu kubwirana utugambo turyohereye n’ inkuru zo hirya no hino. Ntibamenye uburyo bwo kugira ibiganiro byimbitse. Mu gice giheruka, twabonye ikibuza abarambagizanya kugira ibiganiro byimbitse. Muri iki gice turagaruka ku bintu bitatu wakora kugira ngo ubashe kugira ibiganiro byimbitse.

Kubaza ibibazo bifunguye

Ikintu cya mbere ukeneye niba wifuza kugira ibiganiro byimbitse ni ukumenya kubaza ibibazo bifunguye. Ibibazo bifunguye ni ibibazo bigufasha kubona amakuru yagutse ku muntu muri kuganira. Ni ibibazo bisaba ugusubiza kurondora ibintu bitandukanye, aho gusubiza mu ijambo rimwe. Urugero, aho kubaza umuntu ngo: “Wakuriye hehe?”; bituma agusubiza mu ijambo rimwe ngo: “i Nyamasheke”. Ukamubaza mu buryo butuma umenya amakuru yagutse ku hantu yakuriye. Nk’ urugero ushobora kumusaba kukubwira ibintu nka bingahe byamunezezaga cyangwa byamubangamiraga ahantu yakuriye. Kubera ko, mu kubirondora bizagufasha kumenya umuntu ariwe. Nk’ urugero umuntu ukunda gukora, ntabwo uzumva akubwira ko yabangamirwaga n’ imirimo aho yakuriye. Kimwe n’ uko, umuntu ukunda abantu, utazumva akubwira ko yabangamirwaga no kuba iwabo harahoraga abashyitsi; cyangwa ngo abangamirwe no kuba yarakuranye n’ abana benshi. Mu gihe umuntu ufite ubuhahara bw’ ibintu atazabura kukurondorera ibyo yakuze atabona, yirengagije ibyo yari afite. Uzumva kandi umuntu utazi guha agaciro ibintu, agaya aho yakuriye, nk’ aho nta cyiza cyahabaga. Uzumva nk’ umuntu wicuza ko yakuze iwabo baba mu bukode, yirengagije ukuntu ababyeyi be bahirimbanye uko bashoboye kose ngo abashe kwiga.

Nubwo kubaza ibibazo bifunguye ari byiza, ariko byonyine ntibihagije. Ukenera kongeraho gutega amatwi witonze ukumva neza ibisubizo uhabwa. Maze wasanga igisubizo uhawe kituzuye ukabona gasaba ibisobanuro birambuye. Mu nyigisho yitwa kubaka imibanire myiza (Igice cya 2), twagarutse ku cyo bivuze kubaza ibibazo bifunguye n’ uburyo bwo gutega amatwi witonze mu buryo burambuye. Niba utarakurikiye iyo nyigisho cyangwa utakibuka ibyo twize wakongera ukayikurikira.

Gusaba ibisubizo byuzuye

Ikintu cya kabiri ukeneye gukora niba wifuza kugira ibiganiro byimbitse ni ugusaba ibisubizo byuzuye. Abantu benshi usanga babaza ibibazo byiza ariko ntibabashe kugera ku bisubizo byuzuye. Rimwe mu makosa ukwiye kwirinda ni ukwemerera umuntu muganira kurenga ikibazo ataguhaye igisubizo cyuzuye. Igihe umuntu ataguhaye igisubizo cyuzuye uba ukeneye gukomeza ukamubaza, ariko mu bundi buryo kugeza ugeze ku gisubizo cyuzuye. Cyane ko, kimwe mu bisubizo byuzuye ari ukuba umuntu yakwemerera ko ikibazo umubajije atagisobanukiwe. Kimwe n’ uko ashobora kuba acyumva neza ariko  atagifitiye igisubizo, cyangwa ibyo umubajije akaba yumva atabohokeye kubivugaho muri ako kanya. 

Ushobora kumva bitagaragara neza gukomeza guhata umuntu muri kurambagizanya ibibazo. Ariko, ingaruka zo kutagira amakuru ahagije kuri we zirenze cyane uko kutamererwa neza by’ akanya gato. Mu gitabo cy’ indirimbo ya Salomo, tubona ubuhamya bw’ umukobwa waguye muri uwo mutego wo kudasaba ibisubizo byuzuye. Mu gice cya mbere umurongo wa karindwi, uyu mukobwa abaza umusore aho aragirira n’ aho abyagiza, yifuza kumumenya byimbitse 1“Yewe uwo nkundisha umutima, Mbwira aho uragira n’aho ubyagiza ku manywa, Kuki namera nk’uwatwikiririwe, Hafi y’imikumbi ya bagenzi bawe? Umukwe:” Indirimbo ya Salomo‬ ‭1:7‬ ‭BYSB‬‬ https://bible.com/bible/351/sng.1.7.BYSB kuko baba bahuriye mu misozi. Umusore aho kumusubiza akamushukisha utugambo turyohereye.2“Niba utabizi, wa mugore we, Uri indatwa mu bagore. Genda ukurikire mu nkōra y’umukumbi, Uragire abana b’ihene bawe iruhande rw’amahema y’abungeri.” ‭‭Indirimbo ya Salomo‬ ‭1:8‬ ‭BYSB‬‬ https://bible.com/bible/351/sng.1.8.BYSB Ntamuhe amakuru yimbitse ku muntu ariwe by’ ukuri. Nubwo umukobwa aba yabajije ikibazo cyiza, ariko kudasaba ibisubizo byuzuye bituma arinda ageza igihe cyo kubana n’ umusore atazi neza umusore bagiye kubana uwo ariwe. Bamara kubana umukobwa agatahura ko umugabo we afite abamikazi mirongo itandatu n’ inshoreke mirongo inani.3“Hariho abamikazi mirongo itandatu, N’inshoreke mirongo inani, N’abakobwa batabarika.” Indirimbo ya Salomo‬ ‭6:8‬ ‭BYSB‬‬ https://bible.com/bible/351/sng.6.8.BYSB Maze akifuza ko basubira mu misozi aho bahuriye nyamara bitagishoboka.4  “Ngwino mukunzi wanjye tujyane ku gasozi, Turebe imihana ducumbikamo,” ‭‭Indirimbo ya Salomo‬ ‭7:12‬ ‭BYSB‬‬ https://bible.com/bible/351/sng.7.12.BYSB

Gusesengura amakuru wahawe

Ikintu cya gatatu ukeneye gukora niba wifuza kugirana ibiganiro byimbitse ni ugusesengura neza amakuru wahawe. Abantu benshi baraganira ndetse bagahana amakuru yuzuye. Ariko ugasanga ntibazi gusesengura neza ayo makuru ku buryo yabageza ku kumenyana no kubaka ubushuti bwimbitse. Urugero rwa hafi ni umusore n’ umukobwa bitwa ko ari abizera. Maze mu kurambagizanya kwabo, umukobwa akabaza umusore ati: “Ese ni ibiki biranga umunsi wawe w’ ikiruhuko?” Maze umusore agatondagura ibiranga umunsi we w’ ikiruhuko byose uhereye mu gitondo ukageza nimugoroba. Nyamara kuri urwo rutonde ugasanga ntihariho n’ iminota 10 yo gusoma ijambo ry’ Imana cyangwa gusenga. Ariko uyu mukobwa ntabyiteho, agakomeza kwibwira ko we n’ uyu musore bazubakana urugo ngo: “rwubaha Imana” . Ntabashe gusesengura neza igisubizo yahawe, ngo abone ko gusenga no kwiga ijambo ry’ Imana nta mwanya bifite mu buzima bw’ uyu musore. Ntago bihagije kuba umuntu yaguhaye ibisubizo byuzuye, niba ushaka kubaka urugo rwiza, rwa rundi rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo, ukeneye gusesengura neza ibisubizo uhabwa ugendeye ku kuri kw’ ijambo ry’ Imana. Reka turebe ingero 3  zadufasha kubyumva neza. 

Urugero rwa mbere rujyanye n’ ibyo twabonye haruguru mu kubaza ibibazo byimbitse. Tuvuge ko uganiriye n’ umuntu ugatahura ko: atewe ipfunwe n’ ahantu yakuriye, adakunda gukora, adakunda abantu, cyangwa afite ubuhahara bw’ ibintu. Udasesenguye ibisubizo wabonye mu mucyo w’ ijambo ry’ Imana wakwihutira gutandukana n’ uyu muntu kubera ko hari inenge runaka wamubonyeho. Nyamara ibyo byaba ari ukwibeshya. Kubera ko, nta muntu n’ umwe uzabona udafite inenge. Ariko uramutse usesenguye amakuru wabonye mu mucyo w’ ijambo ry’ Imana, wakwibuka ko nawe ubwawe Imana itakwemeye kubera ko ari nta nenge ufite. Ahubwo, urukundo rwayo rwinshi rwatumye igukiza ku buntu itabitewe n’ imirimo wakoze. Kuzirikana ibyo bikagutera kwihanganira mugenzi wawe mu ntege nke ze, no gufatanya nawe mu rugendo rwo guhinduka arushaho kuba umuntu ukwiriye.

Urugero rwa kabiri: ushobora gusaba mugenzi wawe kukubwira nk’ ibintu bidakwiye kubura kugira ngo yumve yishimiye uko weekend ye yagenze. Buri muntu wese agira uburyo bwihariye bwo kunezererwa weekend ye. Gusa ku musore cyangwa umukobwa w’ umukristo, uzubaka urugo rwiza, hari ibintu bibiri bitagomba kubura muri weekend yagenze neza. Icya mbere ni ukugirana umwanya n’ umuryango. Icya kabiri ni ugasabana n’ abandi bizera. Niba ushaka kuzagira urugo rwiza, rwa rundi rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo, umwanya uwo murambagiza aha kwizera kwe, cyangwa umuryango we, ukwereka agaciro bifite mu buzima bwe n’ uwo ari we. Niba umuntu adashishikajwe n’ umuryango we cyangwa abandi bizera akiri ingaragu, ntutekereze ko hari byinshi bizahinduka kubera ko yashatse. Niba rero uwo murambagizanya ubona ari uko ameze, mbere yo gukomezanya nawe ukeneye kubanza gukora icyo ijambo ry’ Imana rigutegeka. Mu Abaheburayo 10:24-25 haravuga ngo “kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.

Urugero rwa gatatu: ushobora kubaza mugenzi wawe uti: “Uramutse ugeze ku ndoto z’ ubuzima bwawe, nko mu myaka icumi izaza, ni ibiki bitabura mu buzima waba ubayeho?” Iki nacyo ni ikibazo gifunguye. Buri muntu wese yatanga igisubizo gitandukanye. Gusa indoto z’ umuntu zikubwira byinshi ku uwo ariwe n’ uko abona ubuzima. Uzabona umuntu wumva ko ubuzima bwe buzamera neza ari uko ibyiza byose byabaye ibye, ariwe utunze imodoka ihenze mu mudugudu w’ iwabo, atambuka bose bakamurangarira, n’ ibindi. Uzabona n’ undi utajya utekereza na gato ku by’ ubuzima bw’ ejo hazaza. Ukuri ni uko, aba bombi bari hanze y’ umurongo w’ ijambo ry’ Imana. 5 Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye.”
‭‭Luka‬ ‭12:15‬ ‭BYSB‬‬
https://bible.com/bible/351/luk.12.15.BYSB
Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y’amatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare w’impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza? Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze ababireba bose bagatangira kumuseka bati ‘Uyu yatangiye kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza.’ “Cyangwa se hari umwami wajya kurwana n’undi, ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yabasha gutabarana n’ingabo ze inzovu imwe, ngo arwane n’umuteye afite ingabo ze inzovu ebyiri? Bitabaye bityo, wa wundi akiri kure cyane atuma intumwa ze, akamubaza icyo yamuhongera ngo babane amahoro. Nuko rero namwe, umuntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.
‭‭Luka‬ ‭14:28-33‬ ‭BYSB‬‬
https://bible.com/bible/351/luk.14.28-33.BYSB
Niba nawe ari uko utekereza ubuzima ukeneye kubihundura nonaha. Niba kandi uri kurambagizanya n’ umuntu umeze gutyo, ukeneye gushyira imbaraga zawe zose mu gufasha uwo muntu kugaruka ku kuri kw’ ijambo ry’ Imana. By’ umwihariko ukamufasha gusoma igitabo cy’ umubwiriza akareba icyo umwami Salomo yanzuye amaze kugera ku nzozi nk’ izo. Icyo ni ikintu ukwiye gushyiramo imbaraga zawe zose kubera ko umuntu nk’ uwo adahindutse ntibishoboka ko yakubaka urugo rwiza, rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo.

Bitekerezeho neza

Ese wowe iyo uganira n’ uwo muri kurambagizanya ibiganiro byanyu biba bimeze bite? Aho kumenyana kwanyu ntikugarukira ku kumenya ibiryo mugenzi wawe akunda n’ ibara akunda? Ese uwakubaza umuntu ari we wasubiza ngo iki? Ese uwakubaza indoto ze z’ ejo hazaza wamenya impamvu arota ibyo arota n’ aho wowe uhuriye nabyo? 

Ese wowe indoto zawe ni izihe? Aho nturi muri babandi bashaka kuzabona umunsi umwe ibyiza byose byabaye ibyabo nk’ aho aribo Mana? Ese mu mibereho yawe ya none, Imana, umuryango n’ itorero bifite uwuhe mwanya? 

Kurambagiza neza ntago bisaba gusa kumenya byinshi k’ uwo muri kurambagizanya ahubwo bitangirana no kwimenya wowe ubwawe mu mucyo w’ ijambo ry’ Imana. Ukemera icyo ijambo ry’ Imana rikubwira akaba ari cyo ugenderaho.

Imana idufashe!

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

7 thoughts on “Uburyo bwizewe bwo kurambagiza igice cya 4: Kuganira neza 2

  1. Amen, Imana ishimwe cyane rwose ko yashyize kumutima w’abantu bayo ibi bintu, kugirango ibikoreshe mubuzima bwa benshi nanjye ndimo, nibyo koko nkeneye kubanza kwimenya uwo ndi we mumucyo w’ijambo ry’Imana ndetse nkemera nicyo Imana ibwira nkakigenderamo ,Imana idufashe
    For sure I’m blessed to have you umwami akomeze kubana natwe no gutanga ibikenewe byose ngo izi nyigisho zikomeze kugera kuri benshi ndetse zihindure ubuzima bwabo.

  2. Yesu Ashimwe! murakoze kubwo umurimo mwiza mukora mukatugezaho ubu butumwa! Urugendo rwo kurambagizanya ni urwo kwitondera nokwisunga Kristo akatuyobora kuganira neza nkuko tubisomye muri ubu butumwa bizatubera inzira yo kumenyana .Imana iduhane umugisha kandi dusangize abandi ubu butumwa

  3. Nongeye kuryoherwa n’iyi nyigisho. Imana Ibahe umugisha.
    Kumenya inenge mugenzi wacu afite lente ko bitagamije kudutera gutanduka ahubwo bigamije ibintu 2 by’ingenzi:
    1. Bitwibutsa urukundo rwinshi n’imbabazi nyinshi bya Kristo yatugiriye kuko natwe dufite inenge nyinshi. Ibi bidufasha kwihanganirana no kubabarira na nkuko natwe twababariwe.
    2. Kumenya inenge kuri mugenzi wacu ni umwanya mwiza wo kumwereka urukundo mugenzi wacu tumufasha guhinduka kandi ni opportunité nziza yo kwiga kubabarira nkuko natwe twababariwe muri Kiristo Yesu.
    Ibi bintu bikwiriye kudutera umwete wo gusesengura amakuru duhabwa kabone nubwo byatugeza ku kumenya inenge z’abagenzi bacu kuberako nabyo kubizera Yesu tubiboneramo umunezero kandi bikubahisha Kristo mugihe dufashije mugenzi wacu kuva muri izo ntege nke.
    Imana ikomeze ihe umugisha iyi ministère y’urushako.

  4. Ni byiza cyane kumenyana mu buryo busobanutse atari ukugendera mu kigare gusa kandi menye neza ko kumenyana atari ugushaka impamvu yo gutandukana ahubwo ni ugufashanya niba bishoboka. Murakoze cyane.

  5. Muraho Admin ndagusuhuje.

    Nukuri hari icyintu nabasaba peee nimubona byakunda muzakiduhe.

    Maze iminsi ndiho nsoma article kukurambagiza no kubaka imibanire myiza. Gusa nasanze bisa naho hari icyiguzi bisaba ngo bishyirwe mubikorwa. Urugero igihe.

    Muri iyo nyigisho mwabikomojeho munjya gusoza. Gusa nkumva mubirambuye neza mukabinjya imuzi mukabivugaho birambuye byadufasha.

    Sicyo gusa ahubwo nicyindi cyose bisaba ngo tubone biri kuba mwadufasha kugikomozaho turebe ningaruka bishobira kuzana mugihe mutabitekerejeho cg mutabiteguye, maze turusheho kubakwa no gukosora amakosa menshi twagiye dukora.

    Muri umugisha

    Ndiho mfashwa kumbwanyu bavandimwe kd mpora mbashimira Imana nukuri.
    Murakoze ubwo ntegereje igisubizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *