Uburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 3: Kuganira neza 1

Abantu benshi usanga bakundana nta buryarya, ndetse bakavuga ko urukundo rwabo rugamije kubana. Ikibazo ni uko hari ubwo usesengura kumenyana hagati yabo ugasanga ntaho bitandukaniye na bwa bucuti bw’ ingimbi n’ abangavu bari kugerageza kwitahura(copinage). Ugasanga kumenyana kwanyu kugarukira ku kumenya aho mugenzi wawe yize cyangwa yakuriye n’ ibyo akunda kurya cyangwa kunywa. Muri iyi nyigisho turagaruka ku mutego abarambagizanya bakunze kugwamo bigatuma batubaka ubushuti bwimbitse. Mu gice kizakurikiraho tuzareba icyo wowe wakora ngo utagwa muri uwo mutego.

Umutego: kuganira bya nyirarureshwa

Kenshi iyo umusore n’ inkumi bahuye, nyuma yo kubazanya amazina, batangira kuvuga ku bintu bitandukanye bijyanye n’ aho bahuriye cyangwa biri kuvugwa mu itangazamakuru. Bidatinze usanga aba bombi bahuje urugwiro. Kuburyo ubasanganye, wagira ngo n’ inshuti zimaranye igihe. Ikikubwira ko ubushuti bwabo budashoye imizi ni uko usanga bavuga ku bindi bintu byose usibye ibiberekeyeho bo ubwabo. Ibiganiro bimeze bityo ni uburyo bwiza bwo kubaka ubusane bw’ akanya gato hagati y’ abantu bahuye badafitanye gahunda cyangwa bataziranye. Ikibabaje ni uko hari ubwo usanga n’ ibiganiro hagati y’ umusore n’ inkumi bitwa ko bakundana nabyo ari ibigarukira ku kubaka ubusabane bw’ akanya gato aho kubaka ubushuti bwimbitse. Ku bantu bari kurambagizanya guhora mu biganiro nk’ ibyo, bitabafasha kugera ku ntego yabo yo kubaka ubushuti bwimbitse, nibyo twita kuganira bya nyirarureshwa. Bimwe mu biranga ibiganiro bya nyirarureshwa hagati y’ abari kurambagizanya ni uguhora mu nkuru zo hirya no hino birengagije ibiberekeyeho no guhora mu tugambo turyoheye amatwi birengagije ukuri.

Guhora mu nkuru zo hirya no hino

Ikintu cya mbere kikwereka ibiganiro bya nyirarureshwa hagati y’ abari kurambagizanya ni uguhora mu nkuru zo hirya no hino birengagije ibiberekeyeho. Abantu benshi banyuzwe no kubaka ubusabane bw’ akanya gato kuburyo n’ igihe biri kubahombya amahirwe yo kubaka ubushuti bwimbitse batabibona. Benshi ntibabona ko imbaraga bashyira mu kubaka ubusabane bw’ akanya gato baganira ku byabaye hirya no hino, zatanga umusaruro mwinshi kurutaho zishowe mu kuganira ibiberekeyeho bituma barushaho kumenyana bikabubakira ubushuti burambye.

Uzabona umusore n’ umukobwa bahora bavugana, ariko bakavuga ibyabaye mu nshuti basangiye cyangwa mu byamamare, aho kuvuga ku buzima bwabo bwite. Kuburyo n’ igihe bari kuvugana ku bintu bibareba nk’ ubukwe bwabo, usanga umwanya munini bawumara bavuga ku byo hirya no hino aho kuvuga ku bibareba bo ubwabo nk’ abantu bihariye. Urugero, uzasanga bahugira ku kuvuga ku bitaragenze neza mu bukwe bw’ abandi cyangwa ibyo bifuza kwigana mu bukwe bwa runaka, aho gutinda ku gutahura umwihariko wabo bwite nk’ umusore n’ umukobwa bagiye gushinga urugo rushya rutigeze kubaho mbere.

Ukuri kw’ ijambo ry’ Imana kuri ibi, tugusanga mu mpuguro intumwa Pawulo yahaye abizera b’ i Tesalonika. “kandi mugire umwete wo gutuza mutari ba kazitereyemo, mukoreshe amaboko yanyu nk’uko twabategetse,”1‭‭1 Abatesalonike‬ ‭4:11‬ ‭BYSB‬‬ https://bible.com/bible/351/1th.4.11.BYSB Aha ngaha Pawulo ahugurira abizera kudahora mu nkuru zo hirya no hino ahubwo bakiga gutuza no gukora cyane. Kuganira hagati y’ umusore n’ umukobwa bari kurambagizanya bikwiye kurenga inkuru zo hirya no hino, bikagera ku mwihariko wabo ubwabo. Aho gutinda ku bitaragenze neza mu bukwe bwa runaka, mukwiye gushyira imbaraga mu kurushaho kugenzura imiterere yanyu yihariye ibatera kabangamirwa n’ibyo. Aho gutinda muvuga ku byabaye hirya no hino, mugashyira imbaraga ku kuvugana uburyo ibyo byabaye bituma buri umwe muri mwe yiyumva n’ icyo ibyo bisobanuye ku miterere ye yihariye. Uko murushaho kumenyana, umuntu akamenya imiterere yihariye ya mugenzi we, bibafasha kwakirana no gukundana kurushaho. Umuntu agakunda mugenzi we uko ari kandi amuzi. Ibyo nibyo bigeza ku kubaka urugo rwiza no kubana akaramata. 

Guhora mu tugambo turyoheye amatwi 

Ikintu cya kabiri kiranga ibiganiro bya nyirarureshwa hagati y’abari kurambagizanya ni uguhora mu tugambo turyoheye amatwi ntibabwirane ukuri ngo bamenyane byimbitse. Ugasanga umuntu aho kubwiza mugenzi we ukuri yihisha inyuma y’ utugambo turyohereye tudafite icyo dusobanuye.  Mu gitabo cy’ indirimbo ya Salomo, Bibiliya itwereka urugero rw’ ibintu nk’ ibyo n’ ingaruka mbi zabyo. Mu gice cya mbere ku murongo wa karindwi tubona umukobwa asaba umusore kumubwira aho aragira n’ aho abyagiza.

“Yewe uwo nkundisha umutima, Mbwira aho uragira n’aho ubyagiza ku manywa, Kuki namera nk’uwatwikiririwe, Hafi y’imikumbi ya bagenzi bawe? ” 2 ‭‭Indirimbo ya Salomo‬ ‭1:7‬ ‭BYSB‬‬ https://bible.com/bible/351/sng.1.7.BYSB

Hanyuma umusore akamwima igisubizo ahubwo akihisha mu tugambo turyoheye amatwi ngo:

“Niba utabizi, wa mugore we, Uri indatwa mu bagore. Genda ukurikire mu nkōra y’umukumbi, Uragire abana b’ihene bawe iruhande rw’amahema y’abungeri.”3 ‭‭Indirimbo ya Salomo‬ ‭1:8‬ ‭BYSB‬‬ https://bible.com/bible/351/sng.1.8.BYSB

Mu bice bikurikiyeho by’ iki gitabo cy’ indirimbo ya Salomo tubona ingaruka zo guhora mu tugambo turyohereye, abantu ntibabwirane ukuri gutuma barushaho kumenyana byimbitse. Umukobwa atungurwa no kubona uwo umugabo we ari we kugera n’ aho asanze afite abamikazi mirongo itandatu n’ inshoreke mirongo inani. 4 Hariho abamikazi mirongo itandatu, N’inshoreke mirongo inani, N’abakobwa batabarika.
‭‭Indirimbo ya Salomo‬ ‭6:8‬ ‭BYSB‬‬ https://bible.com/bible/351/sng.6.8.BYSB
Guhora mu tugambo turyoheye amatwi aho kubwirana ukuri bisiga icyuho mu mibanire y’ abari kurambagizanya. Ugasanga umuntu mumaranye imyaka, ariko ntimuziranye bihagije. Kuburyo ashobora kuba ari kuzuza impapuro zo kujya gutura muri amerika nawe uri kugura amasambu mu cyaro iwanyu, nyamara muvuga ko urukundo rwanyu rugamije kubana. Kubwirana amagambo aryoheye amatwi ni ingenzi hagati y’ abakundana kubera ko bifasha gusangira ibyiyumviro bitabasha kuvugwa n’ amagambo asanzwe. Gusa iyo abarambagizanya batarebye neza, hari ubwo utwo tugambo turyohereye duhinduka ikintu abarambagizanya bihishamo maze ntibabwizanye ukuri. Kandi byo bigira ingaruka mbi ku mubano wanyu haba muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza.

Bitekerezeho neza

Ese wowe iyo uganira n’ inshuti zawe muganira ibiki? Aho ntimuhitamo kubaka ubusabane bw’ akanya gato muvuga amakuru yo hirya no hino mwirengagije ibiberekeyeho byatuma murushaho kubaka ubucuti burambye? Ni kangahe wemera kubwira abandi amakuru yawe atuma barushaho kukumenya uko uri? Ese uwareba mu bo wita inshuti zawe yasanga muziranye bingana iki?

Niba hari umuntu mukundana, ese ibiganiro byanyu biba birimo iki? Ni kangahe mushyira imbere kuvuga ku biberekeyeho, bituma murushaho kumenyana no kwakirana? Aho ntiwishimira kubwirwa utugambo turyohereye cyangwa kutubwira uwo mukundana wirengagije ukuri? Umuntu yakubaza ikibazo aho kugisubiza ukamujijisha umubwira utugambo turyohereye ngo hato atakumenya uko uri. Mukeneye kwiga kuganira muhana amakuru abafasha kurushaho kumenyana, mugatahura umwihariko wanyu nk’ abantu bihariye bazubaka urugo rwihariye. 

Niba wifuza kurambagiza mu buryo buzakugeza ku kubaka urugo rwiza rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo, kimwe mu byo ukwiye kwitondera n’ uburyo ukoreshamo amahirwe ubonye yo kuganira. Ukeneye kwirinda guhora mu nkuru zo hirya no hino gusa kuko zubaka ubusabane bw’ akanya gato. Ahubwo ukitoza no gushyira imbaraga mu kubaka ubushuti bwimbitse uganira ibikwerekeyeho bituma mumenyana kurutaho.

Imana idufashe!

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

7 thoughts on “Uburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 3: Kuganira neza 1

  1. Imana idufashe niba urugo rukwiye kuba ijuru rito , ubusabane bwakanya gato ntahantu bwageza abashaka kubaka . Kumenyana byukuri ni inzira nziza rwose ibasha kugeza abantu kumubano mwiza .nifurije buri muntu usoma iyi nyigisho kugira umutima wemera guca bugufi utihunza ukuri kubuzima bwe .iyo tumaze kwemerera Yesu akatuyobora aduha imbaraga zo kwemera ahahise hacu tugakira ibikomere bityo ntitugwe mu mutego wo guhisha bagenzi bacu dukundana imico, imibereho nubuzima bwacu ahubwo Yesu adutoza kuba abanyakuri maze tukubakira ubushuti bwacu kuri we.
    Umunyabwenge yubatse inzu ye ku rutare maze imvura iragwa imivu iratemba ariko yanzu ntiyagwa. Natwe nitugira Yesu urufatiro rwibyo dupanga byose mubuzima bw’urushako nizera ntashidikanya ko azatuyobora.

    Uwiteka aduhane umugisha !

  2. Wowoww
    ndanezerewe cyane kubwiyi nyigisho pe! cyane iri kugaruka kubari muri relationship but nsoma nagiye ngaruka kumubano wanjye na kristo mubyukuri uko ndushaho kumumenya niko ndushaho kumukunda kandi uko ndushaho guhishurirwa neza uwo ndiwe muriwe na mbereye bimpa andi mahirwe yo kumwibwira (kumwiha) bikanyongerera gusabana nawe .
    Nahano nabibonyemo mbihuza tyo. mwakoze pee nibyiza kumenyana hagati yacu nkabizera birushaho kubaka ubusane murukundo.
    Tayari urumva murushako rero kub’arambagiza mureke twige gutanga amakuru ntabya nyirarubeshwa no guhora mutugambo turyoheye amatwi.
    Murakoze ndabashimiye

  3. Mwarakoze cyane bavandimwe,kandi murakora,Umwami arkoze umwenge n’imbara zacu twese hamwe!
    Icyo navuga,rero kuri wamugani aho kubaka ibya nyirarureshwa,cyangwa se kubaka ikitari icy’Imana mu myaka myinshi,namara myinshi ntegereje kubaka iy’Imana ishaka kandi inshoboje muri Kristo Yesu.

    murakoze.

  4. Wawooo Imana ishimwe cyane rwose ,for sure ndimo nsoma na reflecting to ubusane banjye nincuti zanjye , ngira ibyo numva nshimiye Imana yakoze ndetse nibyo nkomeza kwinginga Imana ngo ikomeze mu buryo nganiramo nincuti zanjye, nibyo koko kuganira neza nibyo byubaka ubucuti bwimbitse hagati yaba ganira. Be blessed ndabakunda for sure.

  5. Kimwe cyo mbonye nuko urubyiruko cyane cyane ducyeneye kwiga kuko akenshi duhuriza kukuba kuganira byubaka urukundo, ariko bacye nibo bazi igikwiye kuganirwa. Iyi article rwose impaye urundi ruhande rwo kureberamo bityo ngiye kumenya urufatiro rw’ibiganiro abakundana baba bakwiriye kugirana.

  6. Thank you for the good work. Dutegure ibiganiro byacu neza kugirango abakundana Koko bamenyane. Ni ingenzi. Abakundana bakeneye rwose kumenya iby’umwihariko wa buri umwe kuko baba bashaka gutangira urugo rw’umwihariko, rishya, rutigeze kubaho.

  7. Still ndacyabona aha hantu ubutunzi.
    Uziko uko nguma gusoma Niko ndusha kubona uko bikora ewana nukunjya umuntu arushaho gukubitaho ijisho.

    Ikindi nabonye ukuntu kubisangiza abandi Ari byiza kuko hari generation zitazi ko hano hari ubutunzi weee.
    Mpora nkunda ukuntu bisomekaa cyane mururimi rwacu. Nshimye Imana kubwuyu murimo.
    ❤️

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *