Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza Igice cya 2: kwakira ukuri ku mateka yawe

Iteka iyo uvuze ku kuba umubyeyi mwiza, usanga hari abahita bikomanga ku gatuza bakumva ko niba hari umuntu uzavamo umubyeyi mwiza ari bo. Kenshi usanga aba babiterwa ni ubutunzi runaka bafite cyangwa imiryango bakomokamo. Mu gihe abandi nabo, bahita bitakariza icyezere bakumva kuba umubyeyi mwiza ari inzozi kubera ibintu runaka badafite cyangwa se ubuzima babayemo. Igitangaje ni uko kuba umubyeyi mwiza ntaho bihuriye n’ ibyo umuntu atunze cyangwa adatunze. Imana muri kamere yayo si umunyamwaga usarura aho atabibye.1 Matayo 25:24 Ntishobora kugusaba ibiruta ibyo washobora. Kuba umubyeyi mwiza bishingira mbere na mbere ku uwo uriwe kubera ko uwo uriwe ni we ubera abana icyitegererezo bakeneye ngo bakure biringira Imana.

Kubera ko kenshi usanga umuntu uri we by’ukuri yaramizwe n’uruvangitirane rw’ ibintu byinshi nk’ amateka yawe ya kera, ubuzima ubayemo none n’ inzozi zawe z’ ejo hazaza; ikintu cya mbere wakora ngo witegure kuba umubyeyi mwiza ni ugusesengura ugatahura uwo uri we by’ukuri mu mucyo w’ ijambo ry’Imana. Muri iyi nyigisho turareba ingero zidufasha gusobanukirwa ukuntu amateka yawe ya kera ashobora gutwikirira uwo uriwe by’ ukuri. Turebe n’ icyo ijambo ry’ Imana riguhamagarira kubikoraho uyu munsi.

Amateka yawe atwikira uwo uri we by’ukuri

Ukuri k’ ubuzima ni uko ibyo wanyuzemo bigira uruhare runini mu kugena umuntu uri we uyu munsi. Ariko iyo umuntu atabaye maso usanga byarenze urugero aya mateka akamira uwo uriwe nyakuri. Urugero rwa hafi ni ubuhamya butandukanye bw’ abana b’ abakobwa bitekereza nk’ abadashobora gukundana n’ abahungu kubera amateka banyuzemo. Ugasanga kubera ko hari umugabo wamuhohoteye akiri muto bituma atifuza kugirana ubucuti ubwo aribwo bwose n’ umuntu w’ igitsina gabo. Undi nawe ugasanga, kubera ko hari umugabo wateye nyina inda akamuta bigatuma abana bakurira mu buzima bubi, byamuteye kwanga abagabo urunuka. Maze ugasanga aba bombi biyumva nk’ abadashobora gukundana n’ abagabo. Bagahitamo gukundana n’abakobwa bagenzi babo ndetse bikagera n’ aho bitekereza nk’ abaremewe kubana n’ abo bahuje igitsina. Ugasanga ibyago bahuye nabyo mu gihe cyahise nibyo bihindutse igisobanuro cy’ uwo bari we. Ibyo ni ukuba imbata y’ amateka. Umuntu uri we arenze cyane ubuzima wakuriyemo. Yaba ibibi cyangwa ibyiza wahuriyemo nabyo ukeneye kubirenga ugakomera ku uwo Imana yakuremeye kuba we. 

Iyo abantu batekereje ku mateka yabo, by’ umwihariko ku bibi byababayeho, usanga bibaza ibibazo byinshi. Ibyo bibazo kenshi biba bifite ishingiro, ariko siko dushobora kubibonera ibisubizo. Ukuri ni uko, isi turimo ni ko iteye. Icyaha cyazanye kwangirika mu isi ku buryo ubugome n’ ibyago byakurikiyeho tudashobora kubisobanura.2Na Adamu iramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira, buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima. Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.” Itangiriro 3:17-19 https://my.bible.com/bible/351/GEN.3.17-19 Icyo tuzi neza ni uko Imana mu rukundo rwayo  n’ imbabazi nyinshi, ikomeza kuducira akanzu kugira ngo icyaha umuntu yikururiye kitamurimbura.3 “Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, Kuko ibambe rye ritabura.” ‭‭Amaganya ya Yeremiya‬ ‭3:22‬ ‭BYSB‬‬ https://www.bible.com/351/lam.3.22.bysb Urugero rwa hafi ni umurimo Imana yakoze ubwo yatangaga Kristo. Kuko Imana itatumye umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe nawe. 4 Yohana 3:17

Amateka yawe mu mucyo w’ ijambo ry’ Imana…  

Iyo usesenguye amateka ya buri muntu wese mu mucyo w’ ijambo ry’ Imana ubonamo ibintu bibiri by’ ingezi. Ku ruhande rumwe ubona ineza y’ Imana yabaye kuri uyu muntu mu byo yanyuzemo byose. Urugero usanga umuntu umwe yarakuriye mu buzima bugoye ariko akabaho. Mu gihe undi nawe yakuriye mu buzima bwiza kandi ntaruhare yabigizemo. Mu gihe ku rundi ruhande ubona ibibazo n’ agahinda uyu muntu yanyuzemo. Kenshi ugasanga bitoroshye gusobanura impamvu ibyo byabaye ku muntu runaka keretse ko ibihe n’ ibigwirira umuntu biba kuri bose nk’ uko umubwiriza yabivuze.5 Nongeye kubona munsi y’ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n’abajijutse si bo bagira ubutunzi, n’abahanga si bo bafite igikundiro, ahubwo ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.” Umubwiriza‬ ‭9:11‬ ‭BYSB‬‬
https://www.bible.com/351/ecc.9.11.bysb
Iyo ukomeje gusesengura ariko, usanga agahinda n’ umubabaro abantu bahura nabyo, iteka aba ari ingaruka z’ uko isi turimo ubwayo yarangiritse ndetse n’ abayirimo bakaba buzuye kwangirika kubera icyaha. Bityo n’ iyo iyi si mbi iduhaye agahenge ntiduhure n’ ibiza bitandukanye, twebwe ubwacu turakomeretsanya kubera icyaha kitubamo.

Niba rero wifuza gutahura uwo uriwe nyakuri, ukeneye kwakira amateka yawe uko ari. Amateka yawe yose ntakindi agaragaza keretse ko wowe ku giti cyawe uri umunyabyaha. Kandi, kimwe n’ ababaho bose, uri mu isi yangijwe ni icyaha. Kuba uri umunyabyaha, ntubiterwa n’ ibyaha ukora. Uri umunyabyaha kubera ko ukomoka kuri sogokuruza Adamu wakoze icyaha maze kuva icyo gihe agahinduka umunyabyaha we ku giti cye n’ abagombaga kuzamukomokaho bose. Nawe rero kubera ko ukomoka kuri Adamu uri umunyabyaha. Ikibihamya ni uko ukora ibyaha. Bityo iyo usesenguye amateka yawe usanga, kubera ko uri umunyabyaha, hari ibibi byakugezeho nk’ ingaruka z’ ibyaha wowe ubwawe wakoze. Kandi kubera ko uri mu isi yangiritse, usanga hari n’ ibyakugezeho nta ruhare na ruto wabigizemo. Bikakugwirira gusa kubera ko nawe wisanze muri iyi isi yangiritse kandi yuzuye abantu b’ abanyabyaha. Ibyo byose bigize amateka yawe kandi ntaho wabihungira ukeneye kuyakira uko ari.

Ikindi ukeneye gukora ni ukwakira ukuri kw’ ijambo ry’ Imana ku mateka yawe. Ijambo ry’ Imana ritwereka ko umuntu umeze gutyo atazigera abaho mu mahoro. kuko “Nta mahoro y’ umunyabyaha.” 6Yesaya 48:22 Ahubwo ngo uzahora ushidikanya ubugingo bwawe bwose.7 Uzashidikanya ubugingo bwawe bwose, uzahora utinya ku manywa na nijoro, ntuzagira ikikwiringiza ubugingo bwawe. Buzacya ugira uti “Iyo bwira”, buzagoroba ugira uti “Iyo bucya”, ubitewe n’ ubwoba bwo mu mutima wawe bugutinyisha, n’ ibyo amaso yawe azibonera. Gutegeka kwa kabiri 28:66-67 Uretse n’ ibyo byo mu buzima bwa none kandi, ijambo ry’ Imana ritwereka ko hari n’ urupfu rugutegereje mu gihe kizaza. Kuko ibihembo by’ ibyaha ari urupfu nk’ uko Bibiliya itubwira mu Abaroma 6:23.8 Kuko ibihembo by’ ibyaha ari urupfu ariko impano y’ Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo umwami wacu. Abaroma 6:23 Nubwo bimeze bityo ariko, inkuru nziza ni uko ushobora guhindura amateka yawe uyu munsi. Ushobora guhitamo kudakomeza gutegereza igihano gikwiriye ibyaha byawe ahubwo ukakira impano y’ Imana muri Yesu Kristo ariyo ubugingo buhoraho. Kubera ko agace gakurikiraho k’ uwo murongo wo mu Abaroma 6:23 karavuga ngo “Ariko impano y’ Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo umwami wacu.”9 Kuko ibihembo by’ ibyaha ari urupfu ariko impano y’ Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo umwami wacu. Abaroma 6:23

Nyuma yo kwimenya ko uri umunyabyaha uriho igihano cy’ urupfu utashobora kwikiza. Icya mbere ukeneneye ni ugusaba Yesu, we wenyine ushobora kugukiza10 Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka. Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” Ibyakozwe n’Intumwa 4:11-12 ngo agukize akubere umucunguzi n’ umwami. Kubera ko nta cyaha yigeze akora kandi akaba yarapfuye kumusaraba azira ibyaha byacu,11 Nyamara ibicumuro byacu nibyo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye niyo adukirisha. Yesaya 53:5 Yesu abasha kukubera umucunguzi kuko yapfuye mu cyimbo cy’ umunyabyaha nkawe nanjye.12 “kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana, ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga,”
‭Abaroma‬ ‭3:23-25‬ ‭BYSB‬‬ https://www.bible.com/351/rom.3.23-25.bysb
Ikindi ni uko kubera ko wamaze kumenya ububi bw’ icyaha urahindukira ukakireka. Cyane ko iyo wemereye Yesu kukubera umucunguzi aguha impano y’ Umwuka wera.13 ‘Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe. ‘ Abefeso 1:13-14 Mwuka wera niwe ugushoboza kureka ibyaha ukabaho ubuzima butunganye bugenda burushaho gusa na Kristo umunsi ku wundi.14 Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa. Ni cyo gituma uwirengagiza ibyo ataba ari umuntu yanze, ahubwo aba yanze Imana iha mwebwe Umwuka wayo wera. 1 Abatesalonike 4:7-8 Nyuma yo kwakira uwo uriwe mu mucyo w’ ijambo ry’ Imana usohorerwaho n’ icyo Bibiliya ivuga mu Abefeso 5:13 ngo ikimurikiwe n’ umucyo cyose gihinduka umucyo. 15 “Ariko byose iyo bitangajwe n’umucyo na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe n’umucyo cyose gihinduka umucyo.” ‭‭Abefeso‬ ‭5:13‬ ‭BYSB‬‬ https://bible.com/bible/351/eph.5.13.BYSB Maze ibya kera bikaba bishize ugahinduka mushya.16“Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.” 2 Abakorinto‬ ‭5:17‬ ‭BYSB‬‬ https://bible.com/bible/351/2co.5.17.BYSB Uwo muntu mushya muri Kristo rero niwe ushobora kubera abana icyitegererezo bakeneye ngo bakure biringira Imana kubw’ agakiza kabo n’imibereho yabo ya buri munsi.

Icyo wakora ngo witegure uyu munsi…

Abantu benshi usanga barabaye imbata z’ amateka yabo kuburyo n’ uko batekereza ku kurera usanga kenshi ari ingaruka z’ ibikomere bahuye nabyo. Ugasanga umuntu yafashe icyemezo cyo kutazigera ahana umwana we kubera ko abamureze bahoraga bamuhana bihanukiriye n’ igihe bitari ngombwa. Mu gihe usanga undi nawe ahora ahirimbanira guha umwana we ibintu bihenze ngo atazagira icyo yifuza nk’ uko we yabyifuzaga ntabibone. Ugasanga aba babyeyi bombi aho kwemerera Kristo ngo abomore ibikomere baterwa n’ amateka mabi banyuzemo bemereye ibyo bikomere bya kera kubategeka kugera n’ aho aribyo bigena uko barera abana babo uyu munsi. Ibyo ni ukuba imbata y’ amateka. Niba ushaka kuba umubyeyi mwiza, ukeneye kwemerera Kristo akomora ibikomere byose uterwa n’uko warezwe. Ukareka uwo uriwe muri Kristo akaba ariwe uyobora imibereho yawe ya none. 

Nk’ uko twabibonye mu nyigisho zabanje. Abana biga bigana. Ntibakangwa n’ inyigisho nyinshi ubaha cyangwa uko wifuza ko bamera. Ubuzima ubayeho nibwo bareba bakabwigana. Bityo, kurera neza bigusaba kubaho ubuzima abana bawe bakwigana bikabageza ku kwiringira Imana kubw’ agakiza kabo n’ imibereho yabo ya buri munsi. Nta bundi buzima bwageza umwana wawe ku kwiringira Imana keretse ubushingiye kuwo uri we muri Kristo. Kubera ko uwo uriwe muri Kristo abeshwaho no kwiringira Imana yo yonyine ibasha kumukiza no kumubeshaho itabitewe n’ ikintu icyo aricyo cyose yakoze ahubwo kubera ubuntu bwayo gusa.17 Mwakijijwe n’ ubuntu kubwo Kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’ Imana. Ntibyabuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira, kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo. Abefeso 2:8-10  Kandi ubwo ni bwo buzima abana bawe bakeneye kubaho.

Ese wowe ubuzima bwawe uyu munsi bumeze bute? Uko utekereza kurera ubishingira kuki? Aho ntutekereza ko kurera neza ari uguha umwana wawe ibyiza utabonye no kumurinda ibibi wahuye nabyo nk’ aho ibyo bizamuhesha kubaho mu mahoro cyangwa ubugingo buhoraho? Kubaho ubuzima bwiringira Imana ku bw’ agakiza kawe no kubw’ imibereho yawe ya buri munsi niyo mpano ikomeye waha umwana wawe kuko gukura yigana ubwo buzima nibyo byonyine byamugeza ku gakiza. Akiri mu isi akabona ya mahoro ijambo ry’Imana rivuga ko abanyabyaha batagira kandi afite n’ ubugingo buhoraho.18 Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite. ‭‭1 Yohana‬ ‭5:12‬ ‭BYSB‬‬
https://bible.com/bible/351/1jn.5.12.BYSB

Imana idufashe!

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

6 thoughts on “Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza Igice cya 2: kwakira ukuri ku mateka yawe

  1. Kutaba imbata y’amateka! Iki ni ikintu kiri helpful not even mu kurera gusa, ahubwo mu buzima bwose. Imana idufashe

  2. Umwana ntago yigishwa namagambo umubwiye ahubwo yigira kubuzima ubayeho nk’umubyeyi.
    Kuberaho Kristo nibwo buzima umwana akwiye kwigira kumubyeyi.

    Umwami yesu Kristo abahe umugisha.

  3. Kutaba imbata y’amateka! Iki ni ikintu kiri helpful not even mu kurera gusa, ahubwo mu buzima bwose. Imana idufashe I totaly agree with you brother@Rubona

    Dukomeze gusenga no gusaba mwuka wera kutubera umuyobozi kugirango tutayoborwa n’amarangamutima yacu ahubwo abe ariwe utuyobora mubyo duhitamo gukora mu buzima bwacu bwa buri munsi.

    Thanks a lots @urushako team

  4. Abana biga bigana. Ni byiza kumenya ko abana bakwiye kutwigiraho kwiringira Imana kandi ibikomere byacu ntibikwiye kugena uko turera abana bacu cyangwa uko twarezwe ahubwo dukurikize urugero bibiliya iduha. Glory be to God for this article.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *