Uburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 2: Kuvugisha ukuri kuzuye

Rimwe mu makosa akomeye abasore n’ inkumi bakunze gukora mu gihe cyo kurambagiza ni ukwirarira. Bityo usanga amakimbirane menshi hagati y’ abakundana, haba ku bari kurambagiza cyangwa abubatse ingo, aterwa no gutahura ko mugenzi wawe hari ibyo yakubeshye cyangwa hari ukuri yaguhishe abigambiriye. Mu gice cya mbere twarebye ku kwakira amarangamutima y’ umuntu ukwari ntayitiranye n’ urukundo n’ uko wamenya niba koko ukunda umuntu runaka. Muri iki gice turareba intambwe ya kabiri mu rugendo rwo kurambagiza neza. Turavuga ku kwakira uwo uriwe mu mucyo w’ ijambo ry’ Imana nta kwirarira.

Igitera abasore kwirarira…

Kuva umuntu yacumura ahorana ipfunwe ryo kugaragara uko ari.1 Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha” Itangiriro 3.10 Bitangira Adamu na Eva bidodera ibicocero2 Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’ imitini, biremera ibicocero. Itangiriro 3.7 ngo bahishe Imana ireba ibiri ahihereye3 Matayo 6.6 ko bambaye ubusa. Uko guhisha uwo uriwe cyangwa ibyo umuntu ari gucamo bigaragara mu buryo butandukanye bitewe n’ umuco w’ ahantu runaka. Gusa iyo bigeze mu banyarwanda usanga bifata indi ntera. Bifatwa nko kuba imfura. Ibi kandi birushaho kuba bibi iyo bigeze ku kurambagiza. Abantu benshi bibwira ko bidashoboka kurambagiza utirariye ngo wigire uwo utari we. Ibyo kenshi usanga babishingira ku migani itandukanye itari iy’ Imana ya yindi Pawulo yihanangiriza Timoteyo ngo ntakayemere ahubwo yitoze kubaha Imana.4 Ariko imigani itari iy’ Imana n’ iy’ abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana. 1 Timoteyo 4.7  

Aha wakwibaza uti ese ni iki gituma abantu bahitamo gukurikira iyo migani itari iy’ Imana? Ukuri ni uko iyi migani ijyanye neza na kamere y’ icyaha itubamo. Imwe mu ngaruka z’ icyaha ku kiremwa muntu ni ugukorwa n’ isoni. Umuntu akumva atewe isoni no kugaragara uko ari. Bityo, agahitamo kubeshya ngo abandi bamutekereze ko ari mwiza kuruta uko ari. Ibi kandi usanga abantu babikora bibwira ko baramutse bagaragaye uko bari hari inyungu runaka bahomba. Ugasanga umusore cyangwa umukobwa bari kurambagizanya umwe ahitamo  guhisha ukuri mugenzi we yibwira ko aramutse amumenye uko ari bishobora gutuma atamwemera. Gusa ibyo ni ukwibeshya. Niba umuntu muri kumwe akwemera kubera ibinyoma wamubwiye cyangwa ukuri wamuhishe, burya si wowe aba yemera ahubwo yemera ibyo binyoma wamubwiye. Ni ukuvuga ko uwo mubano mufitanye n’ubundi uriho utariho. Isaha n’ isaha  yakuvumbura maze umubano wanyu ukarangirira aho. Ubwo nibwo wabona ko koko burya atigeze yemera wowe ahubwo yemeye uwo wamubeshye ko uriwe. 

Icyo Imana iguhamagarira wowe…

Ijambo ry’ Imana ritwereka ko kubeshya harimo no kugoreka ukuri cyangwa kwirarira ari umuco wa Satani.5 Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma. Yohana 8:44 Maze, rigahamagarira abizera kutabeshyana kuko biyambuye uwo muntu wa kera bakambara umushya.6 Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera n’imirimo ye, mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’Iyamuremye. Abakolosayi 3:9-10 Ukuri ni uko, uku kubeshya cyane cyane mu gihe cyo kurambagiza abantu babiterwa ni uko bafite ipfunwe ry’ uwo bari we by’ ukuri. Nyamara uko gukorwa n’ isoni z’ uwo umuntu ariwe si ibya none, ahubwo kuva Adamu yacumura yazaniye ikiremwamuntu gukorwa n’ isoni.7 Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.” Itangiriro 3.10   Ibyo ariko sibwo buzima dukwiye gukomeza kubamo kubera ko muri Kristo Imana yatanze igisubizo cy’ uko gukorwa n’ isoni.8  Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane. Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire. Ibyahisuwe 3:18-20 Ikibabaje ni uko abantu benshi bakomeza kugerageza kwiremera ibicocero nka bya bindi bya Adamu. Aho kwemera gusanga Kristo ngo abaremere imyambaro ikwiriye. 

Niba nawe ucyumva utewe ipfunwe ni uwo uri we hari ibintu bibiri ukeneye gukora icya mbere ni ukwakira ukuri k’ uwo uri we imbere y’ Imana kubwa kavukire yawe nk’ umuntu. Uri umunyabyaha ukwiriye umujinya w’ Imana.9 Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose. Abefeso 2:3 BYSB 9 Icya kabiri ukeneye kwakira igisubizo cy’ Imana kuri icyo kibazo. Imana mu mbabazi zayo nyinshi yatanze Yesu kugira ngo umwizera atarimbuka ahubwo muri we tubashe gukira umujinya w’ Imana.10 no gutegereza Umwana wayo uzava mu ijuru, uwo yazuye mu bapfuye ari we Yesu, uwo uzadukiza umujinya uzatera. 1 Abatesalonike 1:10 BYSB Kwemera ikibazo gihari no kwakira igisubizo Imana yatanze biguhindura umuntu mushya ufite kamere nshya muri Kristo.11 Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.  2 Abakorinto 5:17 https://my.bible.com/bible/351/2CO.5.17 Uwo niwe ubasha kutabeshya nk’ uko ijambo ry’ Imana ribihamagarira. Kubera ko aba yariyambuye wa muntu wa kera.12 Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera n’imirimo ye, mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’Iyamuremye. Abakolosayi 3:9-10

Niba rero wariyambuye uyu muntu wa kera, ariko ukaba ugitekereza ko uramutse ugaragaye uko uri uwo murambagizanya atakwemera. Ukeneye kubitekerezaho neza. Kubera ko hari ibintu bibiri bishobora kugutera kutabwiza mugenzi wawe ukuri. Icya mbere ni ibikomere uterwa n’ amateka yawe ukaba utarigeze wemerera Kristo ngo abyomore. Ikindi gishobora kubitera ni ukwirengagiza ukuri ku buzima bwawe bwa none.

Guha Kristo amateka yawe…

Abantu benshi bakira Kristo ariko ntibamwemerere komora ibikomere batewe n’ amateka yabo. Ugasanga bakomeje kuba imbata z’ amateka banyuzemo. Nk’ urugero ugasanga kuba waravukiye mu muryango runaka: ukennye, ukize, cyangwa se ufite andi mateka yihariye bituma udashaka ko hagira umenya aho ukomoka. Ukeneye kuzirikana ko muri ibyo byose ntacyatunguye Imana. Mu budahangarwa bwayo njye nawe tutashobora gusobanukirwa, yararebye isanga ibyo ari byo yakoresha muri iyi si yangijwe n’ icyaha ngo ikurememo umuntu uyihesha icyubahiro. Ikindi ni uko ku musaraba Kristo atikoreye gusa ibyaha byawe ahubwo n’ intimba (agahinda n’ ipfunwe) uterwa n’ ibyakubayeho nabyo yabyishyizeho.13  Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro. Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. Yesaya 53:4-5 https://my.bible.com/bible/351/ISA.53.4-5 Ibi kandi ushobora kubiterwa n’ ibyaha wakoze mu gihe cyahise none ukaba ukomeza guhisha ukuri kwabyo ngo udakorwa n’ isoni. Ukeneye kwibuka ko iyo uri muri Kristo ibya kera biba bishize uba uhindutse icyaremwe gishya. 14 Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. 2 Abakorinto 5:17 https://my.bible.com/bible/351/2CO.5.17 Ntago Imana ikomeza kukurebera mu cyaha wakoze ejo. Igihe cyose icyaha ukimenye ukakihana, Imana irakikubabarira kandi ntiyongere kubyitaho.15 Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi. Yesaya 43:25 https://my.bible.com/bible/351/ISA.43.25 Bityo nawe ukeneye kwibabarira. Ukabaho muri ubwo buzima bushya uheshwa no kuba muri Kristo.

Kugendera mu kuri uyu munsi…

Abantu benshi kubeshya babiterwa no kutiha agaciro kuburyo ubuzima bafite babufata nk’ ubudakwiye kuvugwa bagahitamo kuvuga ibinyoma bahimbye. Niba nawe bikorohera kubeshya uwo muri kurambagizanya ukeneye kwibaza ibi bibazo: Ese uyu muntu utakwemera umubwiye ukuri k’ uwo uri we, ni mwiza bingana iki? Ese aruta Kristo wakwemeye akagupfira ukiri umunyabyaha?16 ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. Abaroma 5:8 https://my.bible.com/bible/351/ROM.5.8  Cyangwa ubona ari umunyantege nke kuburyo atashobora kwakira ukuri k’ ubuzima bwawe? Nonese niba ari umunyantege nke, ubwo mu bantu bose uwo munyantege nke gutyo niwe wabonye mwarambagizanya? Nonese ubona umubano wanyu ari uwa agaciro gake kuburyo kuba isaha n’ isaha warangira ntacyo bikubwiye? Niba se ari uwa agaciro gake ubwo ufite umwanya wo gupfusha ubusa kuri urwo rwego kuburyo wubaka ibintu nk’ ibyo bidafite ejo hazaza? Bitekerezeho neza. Ntabwo uwo muntu ubeshya afite agaciro kangana gutyo. Mubwize ukuri niba atashobora kwakira uwo uri we uwo ntago agukwiye. Niba kandi umubano wanyu utakwihanganira ukuri n’ ubundi ntawe uhari wikomeza guta umwanya wawe.

Imana idufashe!

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

10 thoughts on “Uburyo bwizewe bwo kurambagiza Igice cya 2: Kuvugisha ukuri kuzuye

  1. murakoze cyane, kutirarira mu kurambagiza ni inshingano nk’umukristo!
    # mubyo kristo yadukuyeho harimo n’intimba! igisigaye ni ukubyakira, Umwami angirire ubuntu bwe bwinshi!

    mfite ikibazo
    1. ese igihe uri kurambagiza ni ngombwa kuvuga ukuri kwawe kose, urugero wenda utabeshye arik na none ntuvuge byose, byaba aribyo!?

    #

    1. Biragoye kuvuga ko ari ngombwa cyangwa atari ngombwa kubwira uwo muri kurambagizanya ikintu runaka. Hari ibintu 2 byagufasha:
      1) ni ukureba impamvu igutera kumva utabwira mugenzi wawe ikintu runaka.
      Niba wumva utakimubwira kubera ko kiguteye ipfunwe, ukeneye kwibaza kubera iki binteye ipfunwe? Kubera ko ubundi iryo pfunwe rishobora kuva ku bintu bibiri: kubera ko ubucuti bwanyu budashoye imizi none ukaba utizeye uyu muntu cyangwa kubera ko wowe ubwawe utigeze wakira ibyo bintu nk’ amateka yawe ngo wemerere Kristo akomore igikomere byaguteye ubirenge bihinduke inkuru y’ ahahise gusa. Niba ari uko ubucuti bwanyu butaragera aho wamubwira ibintu runaka birumvikana gusa nabyo ni ibyo kwitondera kubera ko kenshi usanga aho umusore atekereza ko ubushuti bwe n’ umukobwa runaka bugeze atariho uwo mukobwa we atekereza ko bugeze bisaba ko muba mubiziranyeho nta kwibeshya kuri hagati yanyu.
      2)ni ukureba ingaruka kutabwira uwo muri kurambagizanya icyo kintu udashaka kumubwira bifite. Ese aramutse ejo avumbuye ko wakimuhishe byamera bite? Urugero: Niba yagufata nk’ umubeshyi aramutse amenye ko wakimuhishe bivuze ko n’ uyu munsi kuba ubimuhisha uri kumubeshya. Ntago bizaba ikinyoma umunsi yabivumbuye ahubwo ni ikinyoma n’ uyu munsi atarabivumbura. Muri make ni uko twagusubiza gusa ubaye hari ikidasobanutse watubwira. Wakoze cyane kubw’ iki kibazo cyiza wabajije.

  2. Amen, Imana idufashe rwose…..njyewe iyi article iramfashije cyane kubijyanye nimibanire Yanjye nabandi bantu kandi cyane cyane inshuti zanjye….God has accepted me the way I am, so I don’t have to fear the rejection of other people after knowing who I am.

    Thank you!

  3. Amen!! Nukuri intimba zanjye nizo yishyizeho so I ‘m not ashamed of who I am. Christ accepted me when I was still sinner ( a wretch person) and Christ is greater than anyone. Rero kutacyira uwo ndiwe ni ikimenyetso cy’uko nta rukundo ruhari no kutakira abandi n’uko Umuntu aba atiyumvisha uburyo Christ yamwakiriye ameze.

    1. Imana ishimwe cyane ko kristo atapfiriye ibyaha byanjye gusa ahubwo yishyizeho n’ intimba n’isoni zanjye zose .Ibi Nibyo binkiza kwirarira ahubwo nkemera uwo ndiwe ntafite guhishira uwo ndiwe ngo nterwe isoni zo kuvuga uwo ndiwe cyane ko kristo yampinduye ndi icyaremwe gishya.
      NIbyo koko dukwiye guha kristo amateka yacu kuko ariwe ubasha komoro ibikomere twatewe n’amateka.

  4. Hashimwe kristo watwomoye ibikomere byose byatumaga tudashobora kuvuga abo turi bo.
    mbona nta mpamvu nimwe yatuma umuntu yirarira k’uwo arimo ararambagiza uwo bazabana ubuzima bwabo bwose. ( kwivuga uko utari ni ububeshyi kandi ni icyaha)

    murakoze cyane kuduhugura

  5. Imana idufashe pe. Twemerere kristo yomore ibikomere duterwa n’abo turi bo, abo Imana yemeye ko tuba bo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *