Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza Igice cya 1: impamvu

kwitegura kuba umubyeyi mwiza 1

Rimwe mu mahame y’ubuzima ijambo ry’ Imana rigarukaho, ni ihame ryo kwitegura mbere yo kugira igikorwa runaka umuntu akora. Ibi kandi nibyo Yesu agarukaho muri Luka 14.28.1 “Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y’amatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare w’impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza? Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze ababireba bose bagatangira kumuseka bati ‘Uyu yatangiye kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza.’ Luka 14:28-30” Yesu agaragaza ko kimwe no kubaka inzu cyangwa kwitegura urugamba, kumukurikira nabyo bisaba kubanza kwitegura umuntu akumva uburemere bw’ icyo agiye gukora. Iri hame ryo kwitegura mbere yo gukora ikintu usanga turikoresha kenshi. Kuburyo hari nubwo usanga bitadusaba kubanza kubitekerezaho. Ikibabaje ni uko iyo tugeze ku kuba umubyeyi mwiza usanga abantu benshi batanumva ko hari impamvu zo kwitegura.  Muri iyi nyigisho turareba impamvu eshatu zituma kuba umubyeyi mwiza ari ikintu dukwiye kwitegura.

Ibihe birahinduka…

Impamvu ya mbere ukwiye kwitegura niba ushaka kuba umubyeyi mwiza, ni uko ibintu bihinduka. Abantu benshi iyo bumvishe umuntu uvuga kwiga ibijyanye n’ urushako nko kwitegura kuba umubyeyi mwiza, usanga babyamaganira kure. Kenshi baba bitwaje ko n’ ababyeyi babo ntaho babyize kandi babashije kubarera. Niba nawe uri muri abo banza utekereze neza. Ese uyu munsi uwaguha ko umwana wawe arerwa nk’ uko warezwe ubona byaba bihagije? Mbere yo kwihuta usubiza yego ukeneye kubanza nabyo ukabitekerezaho neza. Uburyo ababyeyi bawe bakurezemo, bwari buhagije ku gihe bari barimo. Uyu munsi ibihe byarahindutse ku buryo uwaterura umwana wari we icyo gihe akamuzana muri iki gihe wasanga ari inyuma cyane kuburyo, nk’ umubyeyi, utakwifuza gukorera umwana wawe ikintu nk’icyo. Ikirenze kuri ibyo ni uko niyo waba wowe wifuza kurera umwana wawe nk’ uko iwanyu bakureze ntibyagukundira. Igice kinini cy’ amahirwe ababyeyi bawe bari bafite igihe bakureraga kizaba kitagihari mu gihe cyo kurera abawe. Ibyo biduha impamvu ya mbere ukeneye kwitegura niba ushaka kuba umubyeyi mwiza. Ni ukugira ngo uzabashe kurera umwana wawe mu buryo butuma avamo umuntu ukwiriye mu gihe cye.

Abana bakwiye kwigishwa iby’ umwami wacu…

Impamvu ya kabiri ukwiriye kwitegura niba ushaka kuba umubyeyi mwiza ni uko ku bakristo, ijambo ry’ Imana ridutegeka kurera abana bacu mu buryo bwihariye. Mu isezerano rya kera Imana yategetse abantu bayo gutoza abana babo amategeko y’ Imana.2 “Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse.” Gutegeka Kwa Kabiri 6:6-7 Naho mu isezerano rishya, Ijambo ry’ Imana rihamagarira abizera kurera abana babo babahana kandi babatoza iby’ umwami wacu.3 Namwe ba se ntimugasharire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’ umwami wacu. Abefeso 6.4 Bityo rero nk’ umukristo ukeneye kwitegura kugira ngo uzabashe kurera abana bawe ubatoza iby’ umwami wacu. Ibi kandi birakureba naho waba waragize amahirwe yo kurerwa n’ ababyeyi beza bakagutoza iby’ umwami wacu. Kubera ko, nawe ukeneye kwitegura ku giti cyawe ukamenya uko uzatoza abana bawe.

Abana bafite agaciro kihariye… 

Impamvu ya gatatu ukwiriye kwitegura ni agaciro kihariye umwana afite. Bitandukanye n’ ibindi bintu duhirimbanira, umwana ni ikiremwamuntu. Azabaho iteka ryose. ibintu byinshi duhirimbanira usanga bifite igihe bizarangirira. Amazu n’ amamodoka birasaza ndetse n’imishinga ikomeye igera igihe ikarangira. Nyamara iyo umwana avutse ubugingo bwe buvukira kubaho iteka ryose. Naho umubiri we wapfa, ariko ubugingo bwe bugumaho. Kandi bitewe n’ uko wamureze, abasha kubaho iteka ryose atandukanijwe n’ Imana kuko atizeye umwana wayo w’ ikinege,4 Umwizera ntacirwaho iteka ariko utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye umwana w’ Imana w’ ikinege. Yohana 3:18 cyangwa yunzwe nayo muri we.5 Kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi none yatubikije ijambo ry’umwuzuro. 2 Abakorinto 5. 19  

Aya mahirwe ajyana n’ uko umwana yarezwe niyo ijambo ry’ Imana rigarukaho muri Zaburi 127.3-4,6 “Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z’inda ni zo ngororano atanga. Nk’uko imyambi yo mu ntoki z’intwari iri, Ni ko abana bo mu busore bamera. Zaburi 127:3-4” Aha ijambo ry’ Imana rigereranya abana n’ imyambi.  Nk’ uko uko intwali ifoye umuheto bigena aho umwambi ugera cyangwa umusaruro uwo mwambi utanga mu rugamba niko no kurera abana bimeze. Uko urera umwana wawe bigena uko ejo hazaza he cyangwa hawe hazamera. Igitangaje ni uko abantu benshi bari kurambagiza usanga bashyira imbaraga nyinshi mu kwitegura ubukwe buzabaho umunsi umwe bukarangira. Nyamara, ntibashyire imbaraga mu kwitegura kuba ababyeyi beza kandi umwana uzavuka azabaho iteka ryose.

Nawe birakureba…

Abantu benshi iyo bumvishe ibyo kwitegura kuba umubyeyi mwiza usanga babifata nk’ ikintu cyiza ariko kitabareba. Ugasanga bibwira ko kwitegura kuba umubyeyi mwiza ari ibintu bireba wenda abagore batwite cyangwa abantu bagiye gushyingirwa. Icyo birengagiza ni uko n’ umuntu utarigeze ateganya kuba umubyeyi ashobora kwisanga igitondo kimwe ariwe ufite inshingano zo kurera abandi. Kandi ingaruka ziterwa no kurerwa nabi ntizita ku mpamvu zateye umurezi kubikora nabi. Uretse n’ ibyo kandi, kubera ko abana biga bigana nk’ uko twabibonye mu nyigisho zabanje. Mu mibereho yawe ya buri munsi urarera kubera ko abato kuri wowe barakureba bakakwigana. Bityo n’ igihe wowe utabyitayeho hari abo uba uri kurera. Ariyo mpamvu ijambo ry’ Imana riduhamagarira gukora byose nk’ abakorera Imana kandi kubw’ icyubahiro cyayo.7 Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu, muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo. 3:23-24 Ukuri ni uko umuntu wese mu gihe arimo hari ikintu yakora ngo arusheho kuba umubyeyi mwiza kurutaho. Mu bice bizakurikiraho by’ uru ruhererekane tuzareba ku bintu bitandukanye umuntu yakora kugira ngo mu mwanya arimo abashe kwitegura kuba umubyeyi mwiza.

Bitekerezeho neza

Ese wowe bite? Iyo utekereza ko uzavamo umubyeyi mwiza ubishingira kuki? Ese ko kurera neza ari ukubera abana icyitegererezo bakeneye ngo bakure biringira Imana ku bw’ agakiza kabo n’ imibereho yabo ya buri munsi, wowe umuntu arebye ubuzima bwawe uyu munsi byamutera kwiringira Imana? Ese ni kangahe wibuka kubwira umwana wawe cyangwa abandi bakuzengurutse ko ntahandi agakiza kabonerwa keretse mu kwizera Yesu. 

Imana idufashe!

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

8 thoughts on “Uko wakwitegura kuba umubyeyi mwiza Igice cya 1: impamvu

  1. murakoze kubw’iyi Nyigisho, mbonye k nanjye bindeba kwitegura kuba umubyeyi mwiza igihe Umwami yabishima kungirira ubwo buntu, harigihe ntabyitagaho nk’igihe ndikumwe n’abana cg n’ahandi hatandukanye ark iyi article irankebuye, Umwami anshoboze!

    thanks kbs!!

  2. Rwose Imana ikomeze kubakoresha mu buzima bwa benshi nanjye ndimo… Iyi nyigisho ndayikunze. Stay blessed!

  3. Nibyo, kwitegura ni kare rwose, nta mpamvu yo kurindira ngo uzabanze ube umubyeyi. Dutegereje izindi nyigisho zivuga ku kurera zizakurikira, ndizerako zizarushaho gusubiza byinshi mu bibazo nibaza, by’ umwihariko ibya how??? Imana ibahe umugisha!

  4. wawooo, Imana ishimwe cyane kubwiyi nyigisho rwose ,ndashimira Imana ko hari ibyo irimo kumenyesha rwose binyuze muri izi nyigisho. Nubwo ntagiye kuba umubyeyi nonaha ariko menye neza ko nk’umukiristo nkwiye gutangira gutegura neza kuzaba umubyeyi mwiza.
    uretse nibyo, nize gutegura ibintu byose neza mbere yo kubikora, kurusha ko natekereza ko nzabikora neza icyo gihe kigeze. ngakora ikintu mbizi neza ko ibyo nzakenera bihari. so I pray so hard that God uses this article to affect my life and other believers.

  5. Imana ishimwe nukuri kubwanyu mwaziye igihe muza guhindura ubuzima Imana ibakoreesha mukurera abana bayo. murakoze Imana ibahe umugisha.

  6. Nejejwe no kumva ukuntu ari ingenzi kwitegura kuba umubyeyi mwiza naho waba utazi ko uzabyara abawe kuko mu buryo bwose turarera mu buzima bwacu bwa buri munsi kandi dushobora no kuzasanga turera abana bandi tutabyaye ariko ari abacu. Izi mpamvu zo kwitegura kurera zirakomeye zose, what caught my eye mostly is that the child’s soul is born to live for eternity. Kandi Imana yaduhaye inshingano yo kubigisha ngo bamenye igishobora gutuma baba abana bayo. Murakoze.

  7. Iyi nyigisho ni nziza Kandi ranyubatse rwose
    .icyama abazadukomokaho tukaberera imbuto zikwiye rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *