Kubaka imibanire myiza Igice cya 1: Icyangiza imibanire n’ icyo wowe wakora ngo uyisigasire

Mu minsi ishize, twarimo tuganira n’ itsinda ry’ abantu bitegura gushyingirwa. Maze tubabajije ikintu kibagora gusobanukirwa ku bijyanye n’ urushako, umusore umwe arabaza ngo: “Ese kubera iki usanga ingo zimwe zibera mu mahoro, izindi ugasanga zirangwa n’ amakimbirane ya hato na hato? Kandi bose baba barashakanye bakundana.” Ahari se nawe ujya wibaza icyo kibazo. Muri uru ruhererekane rw’ inyigisho, tuzareba inama zitandukanye zadufasha kubaka imibanire myiza dushingiye ku cyo Bibiliya ivuga. Muri iki gice cya mbere turareba ikintu cyangiza imibanire myiza n’ icyo wowe ku giti cyawe wakora kugira ngo ushyireho urufatiro rw’ imibanire myiza hagati yawe n’ uwawe.

Icyangiza imibanire myiza…

Ikigora abakiri bato ni ukwiyumvisha uburyo abantu babiri bashakanye bakundanye, bahinduka abanzi kugeza naho bagirirana nabi. Igitangaje ni uko, n’ abo bashakanye iyo ubabajije, kenshi usanga batiyumvisha ukuntu nabo bageze kuri urwo rwego rwo guhinduka abanzi. Ukuri ni uko amakimbirane mu muryango atangira ari akabazo gato kadakemuwe neza. Maze uko igihe kigenda, buhoro buhoro ka kabazo kari gato kagakura. Kakabyara ikibazo kinini kimera nk’ urukuta cyangwa umworera hagati y’ abashakanye. Urugero rwa hafi ni igihe umwe mu bashakanye, ahisemo kwirengagiza amakosa ya mugenzi we aho gushaka uburyo babiganiraho ngo yikosore. Uyu wirengagiza amakosa ya mugenzi we bimuremamo kumva ko we ari mwiza kuruta mugenzi we. Maze uko kwiyumvamo ko we ari mwiza kuruta mugenzi we bikamutera kumusuzugura. Bidatinze mugenzi we arabibona ko undi amusuzugura, maze kubera ko atazi impamvu yabyo, bikazana urwikekwe hagati yabo. Muri urwo rwikekwe buri umwe atangira kwihorera kuri mugenzi we. Ugasanga umugabo ategereje ko azita ku mugore we ari uko nawe yatangiye kumwubaha. Umugore nawe ugasanga ategereje ko azubaha umugabo we ari uko nawe yabanje kumwitaho. Maze muri icyo gihe buri umwe ategereje ko mugenzi we ariwe ufata iya mbere, ugasanga byinshi birangirika. Ibi bitwereka ko icya mbere cyangiza imibanire myiza hagati y’ abashakanye ari ukutaganira ngo bahane amakuru neza bakemure ibibabangamiye hakiri kare. Mu bice bizakurikiraho tuzavuga ku buryo bwo kuvugana. Gusa tutaragera ku buryo bwo kuvugana hagati y’ abantu babiri, turahera ku by’ ibanze wakora ku giti cyawe udategereje abandi.

Icyo wowe wakora ngo uyi sigasire

Kimwe mu byo Bibiliya igarukaho kenshi ni ubumwe. Imana ubwayo ni ubumwe.1Yohana 10:30 Njyewe na Data turi umwe Data, Umwana n’ Umwuka wera bagize ubutatu bwera. Kristo agiye gusubira mu ijuru, mu bintu byinshi yashoboraga gusengera, yahisemo gusengera abizera ngo babe umwe.2Yohana 17 Pawulo nawe abigarukaho kenshi mu nzandiko ze agasaba abizera gusigasira ubumwe bwabo.3Abanyaroma 12:16; 1 Abanyakorinti 1:10; Abanyefezi 4:2-3 Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abanyafilipi 2:2-3, adufasha kumva ibintu bitatu umuntu akwiye gukora ku giti cye ngo abashe gukomeza kunga ubumwe na bagenzi be. 

‘Nuko rero mugire amatwara amwe, mukundane kimwe, muhuze umutima n’inama, ni bwo muzatuma ibyishimo byanjye bisendera. Ntimukagire icyo mukora mubiterwa no kwishyira imbere cyangwa kwikuza, ahubwo mujye mwiyoroshya, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.’

Abanyafilipi 2:2-3

1. Kutishyira imbere

Ikintu cya mbere wakora niba ushaka gusigasira imibanire myiza ni ukutishyira imbere. Igitera amakimbirane mu rugo ni ukuba umwe mu bashakanye yishyira imbere. Ugasanga yumva ibyiza byose ari we bikwiye guheraho. Ugasanga nk’ umugore yifuza ko kurimba kwe byitabwaho mbere y’ ibindi byose. Cyangwa ugasanga umugabo yifuza ko kugera ku iterambere runaka biza mbere y’ ibindi byose. Maze amafaranga umwe abonye akihutira kuyashora mu byo ashyize imbere atabanje kubiganiraho na mugenzi we. Cyane ko kenshi usanga no mu biganiro byabo buri wese akurura yishyira. Ibi rero nibyo ijambo ry’ Imana ribuza ngo “Ntimukagire icyo mukora mubitewe no kwishyira imbere cyangwa kwikuza.” Ubundi busobanuro bwa Bibiliya bukoresha “kwirema ibice” bashaka kuvuga kwitandukanya n’ abo umuntu yagahuje nabo kubera kwikunda no guharanira inyungu ze ku giti cye. Wowe niba ushaka gusigasira ubumwe n’ uwawe, ntukagire icyo ukora ugamije kwishyira imbere. Ahubwo witoze iteka kubanza kumugisha inama mbere yo kugira icyo ukora.

2. Kwakira umwanya wawe

Ikintu cya kabiri wakora niba ushaka gusigasira imibanire myiza ni ukwakira umwanya wawe. Ukemera kwiyoroshya. Igitera amakimbirane mu bantu ni ukutemera guca bugufi ngo umuntu yakire umwanya we. Inshuro nyinshi usanga abantu twifuza kubahwa no guhabwa agaciro, ndetse birenze urwego turiho. Ugasanga umugabo yifuza kubahwa nyamara we atiteguye gukunda umugore we mu buryo butuma bimworohera kumwubaha. Cyangwa ugasanga umugore yifuza gukundwakazwa nyamara atiteguye kubaha umugabo we. Ukuri ni uko ijambo ry’ Imana rihamagarira aba bombi kubaho bitandukanye. Abizera bakwiye kwiyoroshya. Umuntu wese akakira umwanya we. Ku bashakanye, umugabo akeneye kwiyoroshya ngo abashe gukorera abandi nk’ uburyo bwizewe bwo kuyobora urugo rwe (servant leadership). Mu gihe umugore nawe akeneye kwiyoroshya kugira ngo abashe kubaha no kumvira (kugandukira) umugabo we nk’ uko ijambo ry’ Imana ribimutegeka.4Abanyefezi 5:22 

3. Gushyira mugenzi wawe imbere

Ikintu cya gatatu wakora niba ushaka gusigasira imibanire myiza ni ugushyira mugenzi wawe imbere. Ukibwira ko mugenzi wawe akuruta. Igiteza amakimbirane ni ukumva ko uruta mugenzi wawe. Ugasanga umuntu ibyo yanga aribyo aharira mugenzi we. Agasuzugura ikibazo cya mugenzi we ariko agashyira imbere inyungu ze. Hano ijambo ry’ Imana rirahugurira abizera kutitekerezaho bonyine ahubwo bakanazirikana bagenzi babo. Si ukuzirikana abandi gusa, ahubwo no kumva ko bakuruta, ukareka gukurura ibyiza byose wishyira.

Gukurura umuntu wese yishyira iyo bigeze hagati y’ abashakanye, bituma no gukemura amakimbirane bigorana. Kubera ko usanga ntawushaka gushyira mugenzi we imbere ngo amutege amatwi ahubwo buri wese akumva ariwe wavuga maze ntibabashe guhuza. Kubaka urugo rwiza bigusaba kwemera gushyira imbere mugenzi wawe ukamutega amatwi kugira ngo mubashe kugera ku mwanzuro ubanyuze mwembi.

Ubu buzima bwo kwicisha bugufi, kwemera umwanya wawe no gushyira mugenzi wawe imbere nirwo rufatiro rw’ imibanire myiza. Usibye kukurinda amakimbirane ya hato na hato, ubu buzima buzaguha ibikenerwa by’ ibanze ngo ubashe kwikemurira amakimbirane bitaragera kure. Kwicisha bugufi ukemera umwanya wawe kandi ugashyira mugenzi wawe imbere bituma ushobora guha mugenzi wawe umwanya n’ agaciro akwiye mu kuganira kwanyu bikabageza ku kwikemurira amakimbirane mu mahoro.

Bitekerezeho neza

Ese wowe ni kangahe ufata umwanya wihariye wo kuganira n’uwo mwashakanye ngo murebe ibibabangamiye hagati yanyu maze mubishakire uko byakemuka hakiri kare, aho ntukomeza kubyirengagiza nkaho bizikemura?

Ese nikangahe wibuka gushyira mugenzi wawe imbere, ugaha umwanya ibyifuzo bye mbere y’ ibyawe, ugahitamo kumukorera (kuba umutware) cyangwa kumwumvira no kumwubaha (kumugandukira) utabanje kwirebaho?

Imana idufashe!


Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

10 thoughts on “Kubaka imibanire myiza Igice cya 1: Icyangiza imibanire n’ icyo wowe wakora ngo uyisigasire

  1. Ukuri ni uko ukuganira bisesuye ntaguhishanya icyo aricyo cyose hagati yabashakanye ari ngombwa, kandi ntabwo bitangira ari uko mwashakanye birakwiye no mugihe mukirambagizanya. Imana idushoboze!

    1. Murakoze cyane Imana ibahe umugisha
      Tunyuzwe niyinyigisho. Imana idushoboze kubishyira mubikorwa. Amen

  2. Murakoze cyane ,Imana ibahe umugisha mwinshi, nibyo koko gushyira mugenzi wawe imbere, kudakorera ikintu ugamije kwishyira imbere ndetse no kwakira umwanya wawe: nibyo bisigasira imibanire mwiza hagati yawe n’uwawe. Kandi rwose dukomeze gusengera hamwe ngo izinyigisho zigere kuri benshi ndetse zihindure ubuzima bwabo.
    Amen!! Stay blessed ndabakunda.

  3. Tayari nubwo ntarashaka kandi ntari muni relationship ariko hari byinshi mbonyemo hano bigiye kumfasha mu mibanire yajye n’ abandi cyane cyane muri ghetto aho mubyukuri natwe usanga mutavugana nuwo mubana kandi byararangiye muri inshuti. Nsanze hari byinshi nirengagiza nkishyira imbere. Urugero: turarya umuceri apana kawunga, turateka gutya. Kenshi iyo bigenda gutyo ntabwo mfata umwanya wo kumva mugenzi wanjye. Binatuma rimwe narimwe dusesagura amafaranga. Ariko Imana imfashe kujya nshyira imbere bagenzi banjye. Ndetse n’umwanya wo gukemura ibindi bibazo, tubiganire bitaraba urukuta rudutandukanya.
    Murakoze ndabashimiye

  4. Imana ibahe umugisha kubwo kutugezaho inyigisho nziza.

    Ukuri tuzi twese nka Bantu nuko twikunda,kandi kimwe mu bituma Imibanire iba myiza nuko twiga gukunda no gushyira abandi Imbere,si ibintu byakwizana ahubwo dukeneye kubyitoza no gusaba Imana kubidushoboza.

  5. Iyi Article iraryoshye kandi irimo inyigisho rwose. Mpise numva nifuje ko bantu bose bamenya ibi bintu kandi bakabikurikiza kuko byafasha ingo nyinshi !!! Imana Idufashe

  6. Mwakoze cyane Ku bw’iyi nyigisho. Akenshi iyo dusoma izi articles tuziganisha kubashakanye cyane cg kubari engaged ariko birareba buri muntu wese cyane abizera dufite kwiga kubaka imibanire myiza n’abantu bose tubana duhura dukorana na bo nk’uko Imana ibidusaba tugendeye kubintu bitatu mwadusangije.
    Imana ibahe umugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *